Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse muri Episode ya 16 Izabella amaze guhabwa ibisubizo byo kwamuganga. Ese ibisubizo byaje bivuga iki?
Inkuru ya Chris nandi ishimwe.
Phone call: 0781955794/ 0725152848
Niba uri umukunzi w’inkuru zanjye ukaba utarakora like kuri page yanjye”” Chris nandi Stories”” uri mu marembera yo kuzajya ubura inkuru zanjye.
…………EP 17…………………
Izabella amaze guhabwa ibisubizo yarabirebye maze ahita agwa mu kantu. Rosine arabimushikuza ngo nawe arebe.., abona ibisubizo bigaragaza ko Izabella afite ikibazo cyo kutabyara. Arebye Izabella abona yahise yiheba cyane.
Rosine ahita areba Doctor ati” ariko Doctor ibi bisubizo bishobora kuba atari ukuri. Ni gute ibisubizo byaza bigaragaza ko Izabella atabyara kandi yarigeze kubyaraho?
Doctor agiye gusubiza abanza kureba Izabella ati” nyuma yo kubyara kwe twasanze yaragiye akoresha ibinini byinshi cyane bituma adasama. Kubera ubwinshi bw’ibyo binini yagiye akoresha ndetse bimwe bitanujuje ubuziranenge neza nibyo byaje kwangiza nyababyeyi ye.
Rosine yumvishe yikanze maze yitegereza Izabella. Izabella ahita ahaguruka arasohoka. Rosine asezera Doctor maze asohoka kuri Izabella bageze kumodoka aramufata.
Rosine ati” izabella ese koko wakoreshaga ibinini bituma udasama?
Izabella aho kumusubiza ahita yiyinjirira mu modoka, undi nawe arinjira Izabella yatsa imodoka baragenda. Mu nzira bagenda Izabella ntabyishimo afite namba, Rosine arimo kugenda amwitegereza kandi neza neza arabona Izabella afite agahinda kenshi ntacyo kuvuga afite.
Rosine aramureba ati” izabella ndimo ndakubaza kubera iki nyuma waje kuzajya ukoresha ibinini?
Izabella amarira aramanuka ati” nabikoze ndimo ndengera ubuzima bwanjye.
Rosine arumirwa ati” ubuzima warengeraga nubuhe?
Izabellla araceceka
Rosine arongera ati” bivuze ko kuva kera nyuma yo kubyara wacaga Sabbe inyuma.
Izabella arahindukira areba Rosine ati” ntabwo Sabbe namucaga inyuma.
Rosine ati” none kuki wanywaga ibyo binini? Kandi ngo bimwe ushobora no kuba warabikuraga ahantu hatizewe.
Izabella ati” nyimara kubyarana na Sabbe, Sabbe ku kazi baramwirukanye ubuzima bwacu burushaho kuba bubi. Kandi icyo gihe narinkeneye amafaranga menshi yo kwiyitaho no kwita kumwana.
Rosine aramureba ati” nuko ufata umwanzuro wo kumuca inyuma kugira ukunde ubone amafaranga?
Izabella atio” mbwira ese wowe wumvaga ko naribukore iki kindi?
Rosine ati” wagombaga gutuza maze agakoresha amafaranga make Sabbe yagendaga abona.
Izabella abura icyo avuga…
Rosine ati” akenshi haribyo dukora mubuzima twibwira ko aribwo turimo kurengera ubuzima bwacu, nyamara ntitukamenye ko ibyo dukora aribyo bizaroha ubuzima bwacu mu cyobo.
Twiyizire kurundi mucyaro kwa Dariya. Ni mu masaha ya sayine za mugitondo Mama Dariya na Papa dariya bicaye hanze barimo guhungura ibigori byumye. Mugihe hirya kurundi Dariya na Nina bigize abanyamakuru ngo barimo gukoresha Sabbe interview. Dariya niwe uro mikoro ariko isekeje y’ikigori mugihe Nina ariwe urimo gukamera akoresheje telephone.
Mama Dariya arimo kubitegereza maze agaseka cyane.
Dariya nk’umunyamakuru yatangiye kubaza Sabbe ati” ese Sabbe ni muntu ki?
Sabbe arasubiza ati” Sabbe ni umusore w’imfubyi umaze gusaza wavukiye mu muryango ukennye ariko wakundanaga cyane.
Nina na mama dariya baraseka
Dariya ati’ Sabbe akunda iki yanga iki ?
Sabbe ati’’ nkunda ukuri nkanga ikinyoma.
Papa Dariya araseka ati’’ Sabbe niba koko uteye gutyo uzaba umugabo
Sabbe arasaseka ati’’ data niko kuri
Dariya arakomeza aramubaza Nina nawe aguma kuri Camera
Dariya ati’’ urukundo urufata ute?
Sabbe araceceka. Abandi bategereza ko asubiza baragheba
Dariya areba Sabbe mu maso amwicira akajisho ati” Sabbe utambwira ko ugiye kunanirwa gusubiza icyo kibazo?
Sabbe ati” urukundo ntakintu nzi naruvugaho…
Dariya arakomeza ati” aka kanya uramutse wongeye guhura na Izabella wakubabaje nirihe jambo wamubwira bwambere?
Sabbe icyo kibazo cyahise cyimujyana kure mubitekerezo.
Papa Dariya we kumva iryo zina rya Izabella yaryibajijeho cyane maze ahita abaza Dariya ati” ese umukobwa mwavugaga wahemukiye Sabbe yitwa Izabella?
Dariya ati” yego. Ahubwo se kubera iki umwibajijeho cyane papa ?
Papa Dariya ati” nuko nibutse ko Pawulo mushuti wanjye nawe afite umwana w’umukobwa uba iyo mu mugi nawe witwa Izabella, numvise yitiranwa nuwo wahemukiye Sabbe.
Dariya agarura amaso abona Sabbe aracyari kure cyane mu ntekererezo .
Dariya ati” icyo kugisubiza cyakunaniye. Ahubwo reka nkubaze ikindi kibazo?
Nina araho arimo gukamera yumva……
Dariya yitegereza Sabbe ati” ese kuwo Izabella yakubabaje cyane hagize undi mukobwa waba ugukunda, wenda akagusaba ko wamwemerera akinjira mubuzima bwawe kugira ngo agukize ibikomere wagize wamwemerera cyangwa wamuhakanira?
Nina abonye batangiye kujya mu bibazo by’inkundo cyane ahita arakara, arivumbura telephone ayiterera hasi ahita yegendera.
Dariya abona Nina aragiye yivumbura ati” nonese Nina kombona wivumbuye ukaba ugiye kandi interview yarigikomeje?
Nina aramureka arikomereza
Mama Dariya nawe aramureba ati” Nina ni akanyamushiha mumwihorere mwe mwikomereze.
Dariya agarura amaso kuri Sabbe ati” Sabbe ko udasubiza ikibazo nkubajije kandi iminota y’ikiganiro irimo gushira?
Sabbe areba Dariya ati” ese uwo mukobwa we nabwirwa niki niba ataba ambeshya nkuko Izabella yahoze ambeshya?
Dariya yumva icyo nikibazo arangije ati” ariko we yaba agukunda by’ukuri.
Sabbe ati” nyine nanjye nibyo nkubaza? Nabwirwa niki niba yaba ankunda by’ukuri?
Dariya ati” uwo mukobwa we nuko yaba akuzi neza, kandi azi neza n’ibikomere wagize.
Twiyizire muri Gereza. Ariana yiyicariye hanze arimo kuganira n’indi mfungwa y’umumama bibereye inshuti. Uko baraho baganira… hirya yabo hari indi mfungwa irimo kwifurira. Ako kanya hari izindi mfungwa eshatu zaje zisatira yamfungwa y’indi irimo gufura maze zimugezeho zimena hasi ibyo yafuraga maze ziramufata.
Ariana araho arimo kubireba byose. Izo mfungwa zatangiye gukubita yayindi yafuraga ari nako zimutuka cyane. Ibyo byose niko Ariana arimo kubireba. Ariana yabonye za mfungwa zikabije guhohotera yamfungwa yindi maze arahaguruka arabasanganira abagezeho aritambika.
Ariana arabareba bose ati” kubera iki murimo kumuhohotera yabatwaye iki?
Ikigore kimwe kinini kiri muri zamfungwa eshatu kiramureba kiti” wowe urinde uza witambika mubitakureba?
Ariana arikireba ati” ibi birandeba kuko sinareka ngo mukomeze guhohotera umuntu ndeba.
Cya kigore kiramuseka kiti” wana ushobora kuba utazi amategeko ajyenga iyi gereza. Ibyiza rero niba udashaka kuribata ubuzima bwawe wishaka kwitambikira uwo meserebanya.
Ariana ati” ntabwo mwongera kumuhohotera mpari
Cya kigore cyahise cyimutera ingumi ya danger ya menyo Ariana arazubara agwa nkiriya. Ariana ariyandayanda arongera arahaguruka, agihaguruka bahita bakurayo utwuma duto cyane ariko dutyaye cyane.
Ariana agiye kubataka ngo abarwanye wa mugore w’inshuti ye baganiraga kare yaramurebye aramubuza. Ako kanya hahise haza n’abacungagereza, Intambara yarigiye kuberaho iba ipfubye ityo. Umucungagereza umwe ahita abwira Ariana ko afite umushyitsi, Ariana ahita aza kureba umushitsi we asanga ni Jennifer.
:::::Abantu mubonera inkuru kuri group ya Whatsapp ya fata stories mutari muri group yo gutangiramo ibitekerezo rwose musabwe kuyijoining.
Hakuno kurundi ruhande kwa muzehe Pawulo. Pawulo ari mugikoni aratetse we na Bebe. kandi bebe arimo kugenda akura buri munsi.
Bebe yitegereje Pawulo ati” papa abandi bana bakunda kunserereza ngo ntazina ngira. Ese kubera iki mutanyise izina
Pawulo araseka ati” oooh! Mwana wanjye ufite izina nuko ahubwo ntakunze kurikwita cyane.
Bebe ati” none izina ryanjye nirihe?
Pawulo ahita ahaguruka ajya mu nzu, mukugaruka agarukana akantu kameze nk’agapapuro agahereza Bebe.
Bebe afata ako gapapuro ati” papa kumpaye aka gapapuro?
Pawulo ati” kariho amazina yawe
Bebe ati” ntabwo nzi gusoma papa!
Pawulo ati” handitseho amazina yawe, witwa Lavie
Bebe ati” nitwa Lavie
Pawulo ati” yego
Bebe arishima ati” noneho abandi bana ntabwo bazongera kunserereza ngo ntazina ngira.
Pawulo ati” nibyiza
Lavie ubwo namwe muhise murifata.
Uwo mwanya Rutsiye yahise aza kubasura ahurirana na Lavie ajyenda.
Rutsiye y’injira mugikoni ati’’ ndabona umusore wawe akomeje gukura bitangaje
Pawulo ati” umuhungu wanjye arimo kunshimisha cyane. Nagize umugisha ukomeye wo kubona uriya mwana kuko amfasha utuntu twinshi cyane.
Rutsiye ati” warahiriwe
Pawulo ati” ahubwo se ntamakuru uramenya mashya niba abari inyuma y’urupfu rw’umukobwa wawe barafashwe?
Rutsiye ati” ngo baracayashakishwa ntibarafatwa.
Twigarukire muri gereza. Jennifer arimo kuganira na Ariana nk’abantu bemeranyjwe gukorana.
Jennifer ati’’ ese ubundi niyihe mpamvu nyamukuru yatumye Izabella ahindura amazina ye ?
Ariana ati’’ Izabella yashakaga kuzaba na Juluisi kubera ko Juluisi yarafite amafaranga,Izabella rero yahinduye amazina kugira ngo ahishe amateka ye uriya mugabo we.
Jennifer ati’’ kuki yashatse kumuhisha amateka ?
Ariana ati’’ Juluisi iyo aza kumenya ko Izabella afite umwana yabyariye iwabo, yariguhita amubenga ntabwo barikubana.
Jennifer aratungurwa ati” nonese burya Izabella yigeze kugiraho umwana?
Ariana ati” yego
Jennifer ati’ uwo mwana se yamushyizehe ko ntawe barikumwe?
Ariana ati” umwana yahise amushyira iwabo w’umusore babyaranye.
Jennifer ati” uwo musore wambere babyaranye yitwaga nde? Ubundi kuki batandukanye?
Ariana ataramusubiza yabonye cya kigore cyamuteye ingumi kare gihagaze hirya kirimo kubitegereza cyane.
Jennifer ati” urangariye iki ko utansubiza?
Ariana ati’’ yitwaga Sabbe. Batandukanye Izabella amujije ngo kuba ari umukene.
Jennifer acyumva iryo zina ahita yibuka ubwo yari murugo kwa Izabella, Juluisi yamubwiye ko ngo hari umusore w’umusazi ngo witwaga Sabbe wakundaga kwitiranya Izabella.
Jennifer amaze kubyibuka areba Ariana ati” ese uwo Sabbe yaba ahuriyehe n’umusore ngo w’umusazi ngo nawe witwaga Sabbe wakundaga kumwitiranya/
Ariana ati” ahubwo uwo musore bitaga umusazi niwe Sabbe nyakuri wabyaranye na Izabella. Izabella akimara gutandukana nawe, yakundaga kumuhindura umusazi buri uko yabaga aje kumureba agasanga arikumwe na Juluisi.
Jennifer arumirwa ati” nonese uwo Sabbe namubona nte?
Ariana ati” biragoye kuba wamubona, kuko hashize igihe kinini aburiwe irengero.
Jennifer ati” ibyo wabimenye ute?
Ariana ati” Sabbe yabuze nyibana na Izabella mu nzu. Kandi yabuze muri iyo minsi akimara gutandukana na Izabella.
Jennifer ati’’ nyine mwabimenye mute ko yaburiwe irengero ?
Ariana ati’’ akimara kubura Methode niwe waje kubitubwira
Jennifer ati” Methode umwe wapfuye se washinjjwe kuba warishe ?
Ariana ati” yego. Methode yari inshuti ya Sabbe ndetse babanaga mu nzu imwe. Icyo gihe rero Sabbe akimara kubura Methode yaje murugo kubitubwira. Gusa Izabella ntabwo yamwishimiye iryi joro kuko banatonganyeho. Hashize iminsi Methode yagarutse gusaba Izabella ko yamufasha gushaka Sabbe nk’umuntu bakundanyeho ndetse bakanabyarana. Gusa Izabella yarafite urundi rugendo aramuhakanira. Muri uko kumuhakanira bakomeje guterana amagambo bigera aho Izabella uburakari bwe buzamuka nibwo yamusunikaga Methedo aba agwishije umutima kubuye aba arapfuye.
Jennifer arumva ati” bivuze ko igihamya ko atariwowe wishe Methode?
Ariana ati” yego. Igihe narebaga ko Methode yaba akirimo umwuka nibwo polise yansanze hejuru ye maze bihita bihurirana nuko Izabella yariyarapangiye, Police iba imfashe ityo inshinja ko arinjye umwishe.
Jennifer arabyumva arangije arahaguruka ati” ibi byose umbwiye nubwo ari ukuri ariko ntabimenyetso dufite bibihamya. Haracyarakazi gakomeye ko gushakisha ibimenyetso.
Twiyizire mu cyaro kwa Dariya igihe cyo gikomeje kwicuma. Kwa Dariya ho imirimo ntijya ibura kubera ko ari abahinzi.
Nina yibereye mu cyumba cye yagiye kubona abona Sabbe arinjiye aje kumureba anahita akingaho urugi Nina arikanga.
Nina aramureba ati” uje gukora iki mucyumba cyanjye?
Sabbe abanza kwicara kuburiri ati” nje kukureba ngo tuvugane.
Nina ati” urabizi ko ari ntacyo nabona cyo kuvugana nawe?
Sabbe ati” ndabizi, ariko njye mfite icyo turibuvugane.
Nina ati” ntamwanya mfite wo kuvugana nawe nsohokera mucyumba. Ntukabone twaraguhaye ikaze hano murugo maze ngo utangire kwisanzura birengeje urugero.
Sabbe aramureba yitonze ati” ugiye kumbabarira maze unsubize ikibazo ngiye kukubaza, numara kukinsubiza neza ntabwo uzongera kubona ngarutse aha mu cyumba cyawe.
Nina aramureba..
Sabbe ati” niyihe mpamvu ituma unyanga? Unyangira iki?
Nina yatekereje cyane ku kibazo abajijwe.. akirimo kucyibazaho kurundi ruhande hanze Pawulo yaraje arikumwe na Lavie aje gusura inshuti ye yakera Papa Dariya.
Mu nzu ho Nina aracyatekereza ku kibazo yabajijwe ariko ntarabasha gusubiza
Sabbe yakomeje kumuhanga amaso arongera ati” nakubaijije ngo niyihe mpamvu ituma unyanga?
Nina ati” nkwangira ko ushobora kuzigarurira umutima wa Dariya kandi mbona atariwowe musore umukwiriye.
Sabbe araseka ati” niki cyakweretse ko nshobora kwigarurira umutima wamukuru wawe? Aha mwese mbafata nk’umuryango wamfashije cyane. Rero na Dariya cyo kimwe nawe mbafata nkabashiki banjye. Rega kandi ikindi nuko wowe utaramenya ngo urukundo nik? Ariko niyo Dariya yaba yankunze cyangwa njyewe nanamukunze ntabwo byaba impamvu ituma unyanga.
Nina akomeza kumva. Mugihe hanze ba Papa dariya na muzehe Pawulo barimo kuganira….
Sabbe akomeza kwitegereza Nina ati” Nina niyihe mpamvu ifatika iri mu mutima wawe ituma unyanga? Njyewe nubwo unyanga ntabwo bituma nanjye nkwishyura kukwanga.kuko aho kukwanga mbona impamvu nyinshi zituma numva nkukunze cyane.
Nina akomeza kumva..
Sabbe ati” waba uzi ikinti gituma nkukunda nubwo wowe unyanga? Wowe uri umuryango wanjye mwiza watabaye ubuzima bwanjye.
Nina yatangiye kumva arimo gutsindwa mu mutima
Sabbe arangije arahaguruka ati” Nina niba udafite impamvu ikomeye ituma unyanga,tangira ufungure amaso yawe uzabona impamvu nyinshi zizatuma unkunda.
Sabbe arangije arisohokera, kandi hanze hari umwana we yabuze na muzehe Pawulo se wa Izabella wahoze ari umukunzi we…………….
………… Ese biraza kugenda gute ko Sabbe ko agiye guhura n’umwana we??????
…………. Ese biraza kugenda gute Pawulo naramuka amenye ko umwuzukuru we atabana na Sabbe nkuko umukobwa we Izabella yamubeshye??????
Comments