logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UBWENGE BW’UMUPFAPFA
EPISODE 11.
Twaherutse ubushize Arriana akatiwe n’urukiko igifungo cy’imyika 10.
Inkuru yanditswe na Chris Nandi Ishimwe
Iyo ushaka kumvugisha uhamagara 0781955794/ 0725152848.
…………….EP 11……………
Arian amaze gukatirwa n’urukiko ko agiye gufungwa imyaka icumi nyamara arengana, byaramurenze ibintu biramucanga umubiri we utangira gutengurwa no guhagarara biramunanira agiye kwitura hasi yishingikiriza ku kameza kari aho yarahagaze abazwa.
Izabella kurundi ruhande we yamuhangaga amaso maze ibitwenge bikamubana byinshi. Gusa Ariana we ntabwo yabonaga ko Izabella aria ho murukiko.
Ako kanya abagomba kujyana Ariana muri gereza bahise baza baramufata baramujyana, barimo kumusohora aho murukiko nibwo yahise abona Izabella aho yicaye arimo kumuseka. Ariana yarababaye ariko abura ukwagira barakomeza baramutwara bamujyana mugihome aho agiye kumara imyaka icumi yose.
Iminsi n’ibihe byarasimburanye bikomeza kwicuma. Mu masaha ya mugitondo Dariya yaje mucyumba Sabbe abamo amuzaniye igikoma ageze mucyumba cye aramubura. Abonye amubuze igikoma akigarukana muri saro Nina aribibona maze araseka.
Nina ati” urakotoye kbsa usanze Sabbe atankwa ibikoma!
Dariya ubona  ko ahangayitse ati” wapi ntabwo nkotoye  ahubwo Sabbe ntawuri mucyumba cye.
Papa Dariya yumvishe ko Sabbe adahari biramushimisha ati” wasanga yatashye buriya
Dariya ati” sabbe ntabwo yakora ikosa ryo  kugenda atatubwiye 
Papa Dariya ati” ariko se kuba yagiye kombona byaguhangayikishije? Ubundi yarasobanuye iki mubuzima bwacu?
Dariya araceceka abura icyo avuga
Naho Nina aramuseka ati” yego ra! Ubundi uriya si umuntu utagize icyo avuze watoraguye kumugezi ukazana murugo? Kuva yagiye atanavuze wasanga ari ikirara ahubwo murebe neza ko ntakintu yaba yatwibye.
Dariya kumva Nina arimo kwita Sabbe biramurakaza ati” ariko Nina wajya ucunga ako kanwa kawe ukamenya amagambo uvuga?
Nina nawe ati” iki ariko! Ese wasanga ibyo mvuga ari ukuri wabigenza ute? Ubundi uriya muhungu uretse kuba waramutoraguye kunzira ubundi uramuzi?
Dariya arababara ati”Sabbe yarakeneye ubufasha, ibyamubayeho n’undi wese byamubaho. Ikindi Sabbe yambwiye amateka ye yose ntabwo ari ikirara nkuko mwe mubivuga.
Papa Dariya ati” ariko wajya ureka kuba akagoryi burigihe? Kuki wizera amagambo y’abantu? Ese ubwirwa niki niba ibyo yakubwiye ari ukuri?
Mama Dariya akomeza kwitegereza ibyo barimo ati” murekeraho mwese mwishaka kurema intamabara hagati yanyu kandi muri umuryango. Uriya mwana w’umuhungu Sabbe ni umuntu nkatwe kandi wari ukeneye ko tumufasha. Ikindi kandi  kuba yaba ari ikirara cyangwa ataricyirara mwese ntawuzi ukuri niyo mpamvu mutagomba gushamiranwa no guca imanza mutazi. 
Papa Dariya ati” nanga ko ushigikira umukobwa wawe umaze kuba akanebwe n’akagoryi kubera kiriya kigoryi yariyarazanye hano cy’umuhungu.
Dariya yababajwe n’amagambo ya se, maze ahita ahaguruka yisohokera hanze maze Nina amusohokaho bageze hanze Dariya abona Nina yamukurikiye.
Dariya ati” bite wowe kunkurikira?
Nina araseka ati” ese ubwo ubabajwe nuko Sabbe yagutaye akigendera?
Dariya aricecekera 
Nina ati” banza ahari wari umaze kumukunda cyane. Ariko se buriya ubona Sabbe yaba umugabo ukubereye?
Dariya aramureba ati” ninde se ukubwiye ko namukunze? Gusa Nina inama nakugira jya ucunga amagambo uvuga kubandi.
Twiyizire kurundi ruhande igihe kiragenda gisatira ubukwe bwa Izabella na Juluisi. Izabella n’abandi bakobwa bagenzi be bahuriye murugo yabanagamo na Ariana barimo kumufasha kwitegura ubukwe bwe.
Barimo kureba ibyo bamaze kugura  bizakenerwa ndetse abandi  bazamwambarira barimo kwipima amakanzu bazambara.
Izabella aho yacaye mucyumba arimo kunywa amata,.. Rosine yavuye mubandi maze aza kumureba mucyumba.
Rosine ati” ndakubona uratuje, ubu ubukwe bwawe bugiye kuzagenda neza
Izabella araseka ati” byose sha! Ndabigushimira waramfashije cyane
Rosine araseka ati” cyakora sha ntegereje kuzareba ibihembo uzampemba, kuko waumye nemera kugambanira inshuti yanjye magara.
Izabella araseka ati” kuba waragambaniye Ariana ntabwo bikaze kuko na Yuda wari umwigisha wa Yesu yaramugambaniye. Ikindi nanjye Ariana yari inshuti yanjye ariko nyine yagombaga kuba igitambo kugira ngo mbashe kwambuka ngere kucyo nahoze nifuza kuzaba cyo.
Rosine araho arimo arumva
Izabella arakomeza ati” navukiye mu muryango ukennye  cyane ndetse kubera ubukene byatumye mama wawe tunanirwa kumuvuza birangira aducitse arapfa. Kuva uwo munsi nahise niyemeza ko ntagomba kuzabaho mubuzima mama yabayemo.
Rosine ati” ishime rero  kuko ibyo wahoze ushaka ugiye kubigeraho
Izabella ati” sinjye uriburote ajobundi hagera
Rosine ati’’si umusibo ejo se ? byabaye rwose
Izabella ati’’ nimara kuba madamu Juluisi nzakugororera bikurenge
Rosine yitsa umutima ati’’ sha nuko ari ibyubuzima, ariko igihe nashinjaga Ariana ibinyoma murukiko nahuzaga amaso nawe umutima ukandya. Ndetse n’ubu umutima wanjye uba wicuza.
Izabella aramuseka ahita yihagurukira yigira muri saro
Twigarukire murugo kwa Dariya ni kugicamunsi nko mu ma saa kumi nimwe. Dariya arimo gukubura kumarembo y’iwabo mugihe Nina yiyicariye aho gusa arimo kwirira ibisheke.
Nina akareba Dariya ati ‘’nawe kubura kandi ukubure neza, kuko wamaze igihe kinini ntakintu nakimwe ukora igihe wabaga urikumwe na sabbe.
Dariya akamureba gusa akamwihorera
Nina agakomeza kumuhagata ati ‘’ cyakora Sabbe kuba yagiye reka bikubabaze kuko yaramaze gutuma uba nk’umwamikazi hano ntakintu wari ukikoza gukora.
Dariya ahindukirana umujinya ati’’ ariko wankuyeho ayo magombo ?
Nina araseka ati’’ ese buriya niki kiri hagati yawe na Sabbe twaba tutazi, kirimo gutuma kuba yagiye byaguteye umushiha ?
Dariya nanone aricecekera
Nina arongera nanone ati ‘’ cyakora njyewe Sabbe ntabwo yigeze ambamo yakoze no kuba yanagiye…….
Uko Nina arimo guhagata Dariya, mu nzu naho mama Dariya arimo gukora amasuku mu cyumba mugihe Papa Dariya nawe arimo kwamabara neza,bisa nkaho afite ahantu agiye kujya.
Mama Dariya yarekeyaho gutunganya icyumba abanza kumwitaho……..
 Mama Dariya uko amwitaho, Papa Dariya akamureba mu maso akabo Mama Dariya asa n’umuntu utishimye.
Papa Dariya bihita bimutera amatsiko yo kumubaza icyo yabaye ati’’ ese ko mbona ku maso yawe ntabysihimo ufite mugore mwiza wabaye iki?
Mama Dariya aratuza amureba mu maso ati’’ ibyishimo ndabifite ariko  mpangayikishijwe n’amagambo mabi ukomeza kubwira Dariya.
Papa Dariya ati’’ariko umukobwa wawe niwe wigira akagoryi naho ubundi ntabwo mubwira nabi.
Mama Dariya ati’’ byonyine kuba umwita akagoryi n’ikibazo gikomeye. Ese kuba yaragize neza agafasha uriya muhungu niho uhera ubona ko ari akagoryi?
Papa Dariya ati’’ kuva aho Sabbe yagereye muri iyi nzu, Dariya ntakindi kintu yigeze kongera gukora. Yahoraga mucyumba cye ngo arimo aramwitaho
Mama Dariya ati’’ ariko ibyo yakoraga nibyo. Kugira ngo yite kumurwayi akire nuko yagombaga kuba aribyo aha umwanya byonyine.
Papa Dariya ati’’ none hanyuma ko umusore yazindutse atoroka akigendera, ubwo Dariya yungutse iki kuba yaramufashie?
Mama Dariya ati’’washakaga ko yunguka iki? Kuba yaragize neza byonyine  birahagije Imana izamuha umugisha.t
Twigarukire hanze Dariya aracyakubura , cyane ko umuharuro w’iwabo ari munini cyane.  Dariya akiraho yagiye kubona abona Sabbe akiri kure cyane ariko arimo kuza kandi ahetse isuka kurutugu. Nina nawe aho yicaye yaramubonya agira ngo arimo kwerekwa.
Uko Sabbe yakomeje kuza abasatira  Dariya  yaramubonye maze ibyishimo bigaruka muri we, Nina we yabonye ko ariwe maze biramurakaza.
Sabbe  ageze imbere ya Dariya, Driya yakomeje kumuhanga amaso Nina nawe akabareba ajiginwa mbese we kubona Sabbe byamuteraga areriji.
Dariya ati’’ twaketseko watashye ukagenda utadusezeye.
Sabbe ati” ibyo sinabikora rwose!
Dariya ati” nubwo byaribyacanze ariko nanjye nizeraga ko utabikora.
Sabbe ati” rega ubu mwabaye umuryango wanjye ntakintu nakora ntababwiye.
Nina akomeza kubareba ariko yakambije agahanga………………….
Uwo mwanya mama Dariya na Papa Dariya nabo baraje bageze aho kumarembo basanga Dariya arikumwe na Sabbe. Papa Dariya byaramutunguye  ariko arabyirengagiza barakomeza bamugeraho aho ari kumwe na Dariya.
Dariya arabareba ati’’ mama sinababwiraga ko Sabbe atagiye mukampakanya
Mama Driya areba Sabbe ati’’ Sabbe kombona urihamwe n’amasuka wariwagiyehe ko wateje intambara hano murugo mugitondo?
Sabbe ati”  mama nazindukiye mumurima….
Papa Dariya ati’’ wariwagiye guhingira bande ?
Sabbe ati’’ ntabantu narinagiye guhingira, ahubwo mvuye guhinda mumurima wanyu uri mukabande.
Bose baratungurwa bararebana
Mama Dariya ati’’ nonese imirima yacu urayizi ?
Sabbe ati’’ Dariya yagiye ayinyereka  yose ndayizi
Papa Dariya kumva igikorwa Sabbe yakoze byaramushimishije ariko ntiyabigaragaza cyane
Mama Dariya ati’’ wakoze mwana wanjye 
Sabbe ati’’ ntakibazo mama ntampumvu yo kunshimira, ibyo nakoze byaribikwiye kuko nanjye ndi umwana murugo.
Papa Dariya yaramurebye maze ati’’ ndabona wanashonje cyane, Dariya nukajyane murugo ukugaburire…….
Dariya yabonye noneho papa we atangiye kumva Sabbe maze arishima cyane. Nina we abonye ko Sabbe atangiye kugira ijambo murugo biramubabaza maze arivumbura ahita ava aho……
Papa Dariya na mama Dariya bakomeje aho baribagiye….. Dariya nawe ahita ajyana na Sabbe murugo.
Igihe cyaricumye, ndetse umunsi w’ubukwe bwa Izabella na Juluisi wageze. Abantu ni urujya n’uruza mu mihanda atandukanye baza mubukwe. Muri sale y’umurenge naho abanu baje ni benshi. 
Juluisi na Izabell nabo babucyereye bambaye neza  cyane koko nk’abantu bafite amafaranga. Umunezero nimwinshi mu mutima wa Izabella kuko ibya yarwaniye kuva kera arimo  kugenda abikozaho umutwe y’intoki.
Bidatinze umuyobozi w’umurenge yatangije igikorwa, nkuko bisanzwe abanza kuganiriza abageni  abaha inama zitandukanye kuburyo nabitabiriye bagiye bumviraho………
Arangije  gutanga impanuro n’inama yahagurukije  abageni bombi maze bajya aho baribusazeranirizwe barahira imbere y’amategeko.
Juluisi na Izabella bamaze kujya imbere, babashyize imbere idarapo n’urupapuro rukubiyeho indahiro bariburahire basezerana.
Umuyobozi w’Umurenge mbere yuko abarahiza abanza kureba kumyirondoro yabo iri kubyangombwa byabo  bibaranga , ibyo mwese murabizi ko bibaho.
Amaze kuyirebaho abanziriza kuri Juluisi ati” tubwire amazina yawe
Juluisi ati’’ nitwa Tuyishime Juluisi
Umuyobozi w’Umurenge areba na Izabella ati” nawe tubwire amazina yawe 
Izabella atinda gusubiza. Abantu bategereza ko avuga amazina ye ariko baraheba
Umuyobozi arongera ati” Muko ko  udasubiza ufite ikihe kibazo? Bwira abateraniye aha amazina yawe yombi tubasezeranye abantu babazi.
Nanone Izabella ananirwa kuvuga amazina ye, Abantu bitangira  kwibaza byinshi 
Juluisi nawe yayobewe impamvu Izabella arimo kunanirwa kuvuga amazina ye
Umuyobozi arongera ati” tubwire amazina yawe wamukobwa we?
Hanze ya Sale y’umurenge Papa Izabella nawe yarahageze agiye kwinjira mu murenge ba Musafiri ba basore ba Izabella baramutangira
Pawulo ati” kubera iki muntangira mwabasore mwe? Ubukwe njemo ni ubw’umukobwa wanjye.
Musafiri ati” Muze turabizi ko ari umukobwa wawe  ariko ihangane urinjira nyuma y’iminota 30
Pawulo ararakara ati” kubera iki ngomba kwinjira icyo gihe kandi ubukwe ari ubw’umukobwa wanjye?
Musafiri ati” muzehe ihangane watinze Sale yuzuye, reka babanze babashakire umwanya w’icyubahiro mwicaramo.
Pawulo ati” kuburyo kunshakira umwanya bitwara iminota 30 yose?
Uko musafiri akerereza papa wa Izabella hanze……Izabella nawe abantu bategereje ko avuga amazina ye. Gusa abantu barimo gutungurwa no kuba yananiwe kuvuga amazina ye.
Izablla yaratuje ati” nitwa Uwase Catherine 
Akimara kuvuga atyo Umuyobozi arebye kurangamuntu ye arikanga ati”  Caherine  ufite ikihe kibazo? Ko uvuze ko witwa Uwase Catherine kandi hano kurangamuntu yawe ukaba witwa Usanase Catherine?
Abantu babyumvise baraseka
Catherine ariwe Izabella ati” mumbabarire ndibeshye
Juluisi abona batangiye guseba
Umuyobozi abyibazaho arangije arongera areba kurangamuntu ya Catherine, arangije aramubaza ati” none wavutse ryari?
Catherine ariwe izabella nabwo abanza kujijinganya …..arimo ajijinganya yabonye papa we yinjira muri sale.
Abantu nabwo bamuhanga amaso…
Catherine ati” navutse mu 1995
Umuyobozi arebye nabwo  kurangamuntu……………??????????????j

Comments