logo

NEW TALENTS

Stories Group

UBWENGE BW'UMUPFAPFA S01 Ep 39

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Izabella bamutambikanye,ariko Sabbe yarasigaranye urugamba rwo gusobanurira Lavie ko ibyabaye byose ntaruhare yabigizemo.
.
Iyi nkuru yanditswe na Chris nandi ishimwe.
Mvugisha cyangwa unyandikire kuri whatsapp 0781955794/0725152848.
.
Turatangiye Episode final yacu,
Dutangiye hashize iminsi 30 Izabella atambikanywe, ndetse uyu munsi nibwo urubanza rwe rugiye kuba kumugaragaro. Abantu bingeri z’itandukanye barimo kwinjira mu rukiko baje kumva urubanza rwe ndetse na bamwe muri mwe mwarwitabiriye.
.
Hakuno kurundi ruhande kwa Dariya, nabo barimo gukwakwanya bitegura kuza kumva urubanza rwa Izabella. Dariya yarangije kwitegura maze ahita ajya mu cyumba Lavie araramo asanga nawe arimo kurangiza arimo kwambara inkweto.
Dariya ati” ugize vuba mwana wanjye
Lavie ati” mama! Nzi agaciro ko gukorera kuri gahunda.
Dariya araseka ati” Lavie uri umwana utangaje cyane.
Ngira ngo mwabyumvise ntibibacange Lavie asigaye abana na ba Dariya ndetse amufata nka mama we.
Lavie amaze kwamabara inkweto areba Dariya ati” mama nigiki ubona kingira umwana utangaje?
Dariya amufata mu mutwe ati” ufite ubwenge buhagije.
Lavie araseka ati” mammy nawe uba unyina cyane! Ngaho tujyende tudakererwa.
Lavie atarasohoka icyumba Dariya aramureba ati” lavie?
Lavie arahagarara
Dariya ati” ese koko ibi urabyiteguye?
Lavie ati” ibiki mama?
Dariya ati” urumva witeguye kuza kureba mama wawe ukubyara aburana mu rukiko?
Lavie ati” ni mama wanjye, ariko ibyo ntibyakwica ubutabera. Mama agomba kuburanishwa ibyaha byamuhama agahanwa.
Dariya ati” ese uracyarakariye mama wawe?
Lavie aramureeeba atarasubiza Ariana ahita aza kubareba ati” ariko muba muryongora ibiki muze tujyende.
Bahita basohoka bafata imodoka baza ku rukiko.
.
Bageze kurukiko bahahurira na ba Sabbe barangije bahita binjira mu rukiko. Nyuma y’umwanya muto abantu bategereje Izabella yazanwe mu rukiko ajyanwa aho agomba kubarizwa. Ahageze araranganya amaso mubitabiriye urubanza rwe abona Sabbe, Lavie,Dariya, Jacke, Ariana na papa we bari mubaje kumva urubanza rwe. Yarababonye biramushimisha kubona basi batamutereranye.
.
Bidatinze urubanza ruratangira, umushinjacyaha ushinja Izabella aza imbere ati” nyakubahwa mucamanza mukuru uyu Izabella arashinjwa ibyaha byo kwica, kwiba, gukoresha ibyangombwa mpimbano ndetse no guta umwana. Ubwo yabazwaga n’urwego rw’igihugu rw’ubujyenzacyaha ibyaha byose aregwa yarabyiyemereye.
Uburanira Izabella yahise ahaguruka ati” nyakubahwa kuba umukiriya wanjye ibyaha byose aregwa yarabyemeye nuko yabanje guterwa ubwoba ndetse yahatirijwe kuvuga.
Umucamanza ati” watanga ibikemenyetso bihamya ko yatewe ubwoba agahatirizwa kuvuga?
Uwunganira Izabella ati” ni kenshi Jennifer yajyaga aho Izabella yarafungiye akajya kumuhata ibibazo kwibanga abo bakorana batabizi ndetse atanabiherewe uburenganzira.
Umushinjacyaha ahita amuburanya ati” ibyo uvuga ko Jennifer yajyaga kumuhata ibibazo kwibanga atabiherewe uburenganzira ni kinyoma cyambaye ubusa. Jennifer niwe wahawe ikirego cyo gukurikirana Izabella no kumufata. Birumvikana rero nk’umuntu wari ufite ikirego yarafite uburenganzira busesuye bwo kuzajya abonana cyane na n’ucyekwa kandi igihe cyose ashakiye.
Abantu baraho barumva uko urubanza rujya mbere.
Umushinjacyaha arakomeza ati” Izabella we ubwe yiyemerera ibyaha byose aregwa kandi dufite n’ibimenyetso bibihamya. Mubinyemereye nabibereka nyakubahwa.
Umucamanza ati” komeza.
Uwo mwanya haje ikimenyetso cya mbere  Maki. Yajyanwe aho agomba kubarizwa.
Umushinjacyaha yaramwegereye ati”Maki urahamya ko ibyo ugiye kuvugira hano mu rukiko ari ukuri?
Maki ati” ni ukuri.
Umushinjacyaha ati” ese koko wowe n’undi witwa Musafiri wiciye wowe ubwawe mwakoranaga bya hafi na Izabella?
Maki ati” yego
Umushinjacyaha ati” bivuze ngo mwafatanyije na Izabella gukora ibyaha byose ashinjwa?
Maki ati” yego, twe twari imbwa yakoreshaga akadutuma kwica uwo yashakaga wese ko apfa. Ninatwe yatumye kwica Usanase Catheline kugira ngo twibe ibyangombwa bye kubera ko yari yariyitiriye amazina ye.
Umushinjacyaha ati” urakoze cyane ijyendere.
.
Urubanza rurakomeza.
Haza hazanwa ikimenyetso cya gatatu. Rosine
Umushinjacyaha aramwegera aramubaza ati” igihe gishize wigeze gushinja Ariana mu rukiko ko ariwe wishe Methode, kubera iki wabeshye icyo gihe mu rukiko?
Rosine abanza kureba Izabella ati” Izabella yariyarambwiye ko ninshinja Ariana mu rukiko azama cyimwe mu icumi ry’ubutunzi yaragiye kuzabona. Nyuma rero yaje no gutangira kuntera ubwoba avuga nindamuka ntashinjije Ariana mu rukiko azivugana umuryango wanjye.
Umushinjacyaha ati” bivuze ko rero Ariana atariwe wishe ahubwo Methode yishwe na Izabella we ubwe.
Rosine ati” yego.
Umushinjacyaha ati” urakoze nawe ushatse wakwijyendera.
Izabella arimo kwirebera umuryango we aho kwita kurubanza rwe.
Umushinjacyaha ati” nyakubahwa ngiye kubera ikimenyetso cyanyuma simusiga.
Umucamanza ati” komeza
.
Uwo mwanya bahita bashyiraho sicreen. Bahita batambutsaho ya video Izabella arikumwe na Sabbe muri restaurant, Izabella arimo kwicuriza imbere ya Sabbe yemera ibyaha byose yakoze arimo kumusaba imbabazi.
Abaraho bose barumiwe.
Lavie nawe yabonye iyo Video mama yemera ibyaha arumirwa.
Umushinjacyaha ati” nyakubahwa ngira ngo murabona ko ibimenyetso byose bigaragaza ko ibyaha Izabella aregwa bimuhama kandi nawe arabyiyemerera.
.
Uburanira Izabella arahaguruka ati” wenda nibyo umukiriya wanjye ibyaha aregwa biramuhama, ariko twabanza tukareba neza n’impamvu yamuteye gukora ibyo byose.
Abantu baraho barimo barareba 
Uburanira Izabella (avoca) ati” Nyakubahwa, Izabella yarwaje mama we igihe kirekire kubera ubukene babagamo papa we yananiwe kuvuza mama we birangira  yitabye Imana. Icyo Izabella nk’umuntu wari ukiri umwana ibyabaye kuri mama byaramwangije mu mutwe ndetse atangira no kubona ko ubukene ari ikintu kibi agomba kuzarwanya ubuzima bwe bwose. Birumvikana rero yagombaga gukora igishoboka cyose ariko ntazabeho nkuko mama we yabayeho.
Umushnjacyaha aramuseka ati” ayo ni amatakirangoyi, ubuzima bwose wabamo ntibuguha uburenganzira bwo kugira nabi kugira ngo ukunde uramuke. Izabella ibyo byamubayeho ntiyagombaga kubigira urwitwazo. Yari umukobwa ufite imbaraga yagombaga gushaka icyo akora kimuteza imbere bitanyuze mukugira nabi.
Uwunganira Izabella ati” umva! Ibyabaye kuri we nuko atariwowe byabayeho
Umushinjacyaha nawe aramuburanya ati” niba bitarambayeho byabaye no kubandi. Kandi kugira ngo babashe kubaho ntabwo ari uko bakoze ibyaha.
Umucamanza abonye batangiye guterana amagambo ahonda akanyundo arabiyama.
Umucamanza arangije areba Izabella ati” Izabella! nyuma y’ibimenyetso bitanzwe byose n’ugushinja n’ugushinjura niki wowe wavuga?
Izabella areba umuryango we, areba umwana we, areba se aho yicaye, areba uwahoze ari urukundo rwe Sabbe ati” ibyaha byose ndegwa ndabyemera kandi ndanabisabira imbabazi..
.
Abantu batangiye kujujura aho mu rukiko bamwe bati nibyiza basi abaye imfura yemera ibyaha baje kumushyiriramo imiyaga, abandi bati” ni umugome akwiye guhanwa by’intangarugero. Umucamanza mukuru nyuma y’umwiherero muto bakoze yakubise akanyundo kumeza abandi baraceceka.
Umucamanza afata igitabo ati” hashingiwe mu gitabo cy’amategeko y’U Rwanda mu ngingo ihana icyaha cyo kwica, kwiba, no gukoresha imbyangombwa bitari ibyawe…….Izabella kandi akaba ahamwa nibyo byaha urukiko rumukatiye igifungo cya burundu..
.
Urubanza nuko rwarangiye abataha barataha, Izabella nawe yakuwe mu rukiko arajyanwa agiye kurizwa imodoka Sabbe na Dariya barikumwe na Lavie baje kumusezeraho bwa nyuma mbere y’uko yurizwa imodoka akajyanwa muri gereza.
Sabbe yaramwegereye aramwitegereza ati” ni byiza kuba wicujije ibyaha byawe nubwo ugiye mugihano Imana yakubabariye kandi nanjye narakubabariye ndetse Lavie umwana wacu nzamwitaho neza uko bikwiriye.
Izabella yishimiye amagambo abwiwe na  Sabbe.
Lavie nawe yarebye mam we ahita amuhobera ati” mama nubwo wakoze nabi ariko basi uri mama wanjye umbyara kandi nibyo bifite agaciro. Nanjye narakubabariye.
Dariya nawe ati” ntuzigera ugira ikibazo kuri Lavie nzamwitaho nk’umwana wanjye uko bikwiriye. Nzamurera nkuko wakamureze nk’umubyeyi kandi azajya agusura bihagije.
Izabella yarishimye, nubwo agiye muri gereza, ariko basi agiye abona umuryango we umufitiye impuhwe n’urukundo.
Uwo mwanya na papa we yaje kumureba ati” mwana wanjye ibibi wakoreye hano hanze ushobora kubitunganganyiriza aho ugiye basi ukazaba intangarugero.
Izabella yishimiye papa we ati” noneho inama umpaye nzayikurikiza papa! Kandi urakoze.
.
Izabella yahise yurizwa imodoka arajyanwa, abandi nabo bafata  urujyendo barataha.
.
Izabella yagejejwe muri gereza bamwereka aho akwiye kuzajya arara. Abacungagereza bahite bijyendera Izabella asigara aho wenyine atunganya aho azajya aryama.
Yicaye hasi abanza gushaka uko yakwikira ubuzima agiye kubamo bwo kuba mugihome ubuzima bwe bwose.
Ibitekerezo bye byatangiye kujya kure yibuke maze atangira kwibuka kera amagambo se yakundaga kumubwira. ;  papa we pawulo umunsi imwe yigeze amubwira ngo” mwana wanjye mwisi ntawihuta nkuwayobye. Igihe kizagera usange ibyo wirukiraga byose bimeze nk’umuyaga kandi umuyaga ntiwabasha kuwubumbatira ngo uwugumane ube uwawe.
Izabella uko yicaye aho wenyine none nibwo atangiye kumva no gusobanukirwa amagambo se yakundaga kumubwira.
.
Akiraho yumvise abantu barimo gusakuza baza basatira ahantu ari, maze maze arahaguruka. Agiye kubona abona ni Marina na bambari be bamwatatse. Marina yaramusatiye afite n’icyuma maze atangira kukimugera kwijosi.
Marina ati” amaherezo wa ndaya unsanze muri gereza. Imana yumvishe gutaka kwanjye irakunzanira. Ubu ndashaka ibintu bibiri bitaba ibyo nkakata uyu mutsi wa maraso wo kwijosi kandi nindamuka nkukase mu munota umwe uraba ushizemo umwuka.

Izabella ati” urashaka iki?
Marina aba amukojeje ingumi ya mbere yo munda ati” urambaza ngo ndashaka iki? Icyambere ndashaka kumenya impamvu wanyinishije ubwo wampaga akazi ko kwica Ariana. Ikindi ndashaka milioni yanjye wambeshyeeee.
Izabella abona ko zimwakiye ati” ubu ntakintu nakimwe mfite naje hano muri gereza maze kuba rubebe, naho ibyo kuba narakubeshye niko wabifashe ariko amafaranga natumye abasore banjye ntibabasha kuyageza iwanyu.
Marina ararakara Izabella batangira kumutimbura. Marina amufata umutwe ashyira icyuma kwijosi ati’ ndashaka milioni yanjye vuba
Izabella ati” ese urabona amafaranga ndibuyakure he
Marina arahaguruka ati” ok sawa, milioni yanjye igiye guhwana no gutwara ubuzima bwawe.
Inshuti za Marina zihagurutsa Izabella maze Marina afata icyuma neza aba amujombye munda amaraso amanuka ari menshi. Agiye kumutera icya kabiri abacungagereza bahise bahagoboka Izabella aba akize atyo bahita bamujyana mu bitaro bya gereza.
.
Igihe cyaricumye hashize imyaka ine ibyo bibaye. 
Ni mu masaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba Lavie avuye kwishuri yambaye uniform ya Secondry murabyumva ko amaze gukura. Uko ataha hari akana kagahungu gato arimo kwirukankaho.
Ako kana kahise gakatira mu gipangu cya Sabbe kagezemo imbere karagwa Lavie aba aragafashe.
Lavie ati” Damas wakekaga ko ntaribugufate?
Ako kana kitwa Damas kati” nuko nguye hasi
Lavie agafata ukuboko bajya mu nzu bageze muri saro basanga ntamuntu numwe urimo.
Lavie ati” ntiwambashye ko usize mama na papa bari hano mu rugo?
Damas ati” nyine nabasize bicaye hano muri saro.
Lavie ati” Nina we arihe?
.
Akibaza aho Nina ari ako kanya yahise amenwaho indobo y’amazi arebye uyamumenyeho asanga ni Nina.
Ako kanya Sabbe na Dariya, Ariana na Jacque, pawulo n’ababyeyi ba Dariya bahise bava aho bari bitsimbye baza bamuririmbira bati” happy birth day to you
Lavie baramutunguye cyane nawe biramurenga.
Lavie bahise bamuzanira keke arayikata ajyenda ahereza buri wese.
Sabbe yafashe ijambo ati”  twese uko turi hano nk’umuryango tukwifurije isabukuru nziza mwana wanjye Lavie. Njyewe na mama wawe ndetse n’umuvandimwe wawe Damas twifuje kugutegurira umunsi nkuyu maze Jacque na n’umugore we Ariana biyemeza gufatanya natwe kuko nabo bagufata nk’umwana wabo none dore twabishyize mu bikorwa. Ukomeze ukure ujya juru uzagire imbere heza kuko ufite umuryango mugari ukwitayeho.
Abandi bakoma amashyi. Bazana ibyo kurya no kunywa barasangira barishima nk’umuryango.
Nyuma y’umwanya Lavie ahabwa ijambo ngo agire icyo avuga.
Arahaguruka ati” mwese mbashimiye kubwo kuntegurira no kwifatanye nanjye kwizihiza isabukuru y’amavuko yanjye. Ubu nujuje imyaka 14 mpora nishimira kuba arimwe mu ryango wanjye. Ndashimira cyane papa wanjye Sabbe ndetse n’umugore we Dariya wambereye mama wanjye akaba andera nk’umwana we y’ibyariye mu nda imana izabahe umugisha.
Sabbe n’umugore we bararebana baraseka.
Lavie arakomeza ati” ndanashimira kando tonto Jacque n’umugore we Ariana kuko nabo bamafata nk’umwana wabo. Nshimiye sogokuru cyane wantoraguye ndi uruhinja akabasha Kundera akankuza, ndashimira buri uri hano waje kwifatanya nanjye. Gusa mfite ikifuzo kimwe nifuza ko papa yamfashamo.
Sabbe ati” kivuge mwana wanjye.
Lavie ati” ndifuza ko ejo mugitondo nashyira keke na mama wanjye uri muri gereza nawe akanyifuriza isabukuru nziza.
Sabbe ati” ndabikwemereye mwana wanjye.
Lavie ati” urakoze.
Sabbe ati” rero ubu ni ukurya no kubyina ntakindi.
Umuziki wagiyeho…
.
Twigarukire muru gereza Izabella amaze kumenyera dore ko amaze imyaka ine afunze. Arimo guteka mu gikoni baje kumubwira ko hari abaje kumusura maze areka ibyo arimo aza kubareba. Ageze aho abasura bicara asanga ni Lavie umwana we arikumwe na Sabbe, Dariya na Damas kagahungu kabo.
Yaraje arabasuhuza abishimiye cyane.
Lavie ati” mama umeze ute?
Izabella ati” mwana wanjye ndaho kandi maze kumenyera.
Lavie ahita akuramo keke ayishyira imbere ya mama we ati” kumugoroba ababyeyi banjye bankoreye isabakuru ya mavuko. Iyi keke nayibitse kugira ngo nze kuyisangira nawe nka mama wanjye maze nawe unyifurize isabukuru nziza.
Izabella byamukoze kumutima maze aramuhobera ati” happy birth day my son. Abisubiramo inshuro eshatu.
Lavie arishima ati” mama urakoze cyane
Izabella aramureba ati”mwana wanjye urimo gukura bitangaje cyane.
Lavie ati”mama byose mbekesha uyu mama wanjye muto
Izabella areba Dariya ati” Imana ijye ihira uwo mutima wawe mwiza utuma ufata umwana wanjye nkuwawe.
Dariya ati” ntakibazo rwose Lavie ni umwana wacu twese.
Izabella areba Sabbe ati” basi nishimiye ko wabonye umuryango muzima uguha ibyishimo wari ukwiriye kubona.
Sabbe arikiriza ati” Imana yarabikoze
Lavie ati” mama nubwo uri hano mugihome ntukagire kwiheba. Ujye ugerageza ubeho wishimye kubwacu.
Izabella ati” mwana wanjye nzabikora kandi nzabaho.
.
Amasaha yo gusura yararangiye. Maze barahaguruka bamusezeraho barajyenda. Izabella yasigaye afite ibyishimo byuzuye amarira……………………….
.
Sinjye wahera nuko inkuru yacu irangiye. Nshimiye buri wese twabanye muri iyi nkuru nshimiye abagiye bangezaho inkunga zabo zitandukanye Imana ibahe umugisha.
.
Dore inkuru maze kwandika washakisha niba utarazisomye”
AMABANGA Y’UMUTIMA
IMBAMUTIMA
INCUNGU Y’UMUTIMA
IMBONI Y’URUKUNDO
UBWENGE BW’UMUPFAPFA
Vuba turatangira inshya yitwa “AMASO ATABONA” 
Ibaze nawe ayo maso atabona ni ayande? kubera iki atabona? niki atabona?
Byose uzasobanukirwa upfa kutabura.

WRITER chris nandi ishimwe

Comments