Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Mpaye ikaze buri wese muri Episode ya 9 ujya ufata umwanya agasoma inkuru zanjye.
Twaherutse Arriana yambikwa amapingu arajyanwa, Izabella nawe yari amaze kwinjira mu modoka ijya iwabo mu cyaro maze agenda yivugisha ati” Urabeho nshuti yanjye Arriana ibikubayeho nibyo byari bikwiriye.
Ese kubera iki Izabella agiye yivugisha atya? Wowe itonde usome neza kandi witonze.
………Episode 9…………..
Turatangiye, Arriana Police yaramutambikanye agenda ababwira ko arengana ariko bamwima amatwi. Izabella nawe yakomeje urugendo rugana iwabo agenda yitegereza twa dukweto tw’umwana we Arriana yamuhaye adukuye munsi y’igitanda.
Uko agenda atwitegereza yatangiye kwibuka umunsi umwe, icyo gihe hari mu masaha y’umugoroba ndetse icyo gihe Izabella yabanaga na Arriana mu nzu n’ubundi. Muri uwo mugoroba Izabella yararimo kogereza akana ke muri saro maze yumva ukomanga ajya gufungura, afunguye asanga na Sabbe wari uje kumureba.
Izabella yaramubonye arishima barasahuzanya icyo gihe urukundo rwari rurahari. Bamaze gusuhuzanya Sabbe yinjiye mu nzu maze ahurirana na Arriana nawe arimo kuzana kumeza ibyo kurya by’ijoro.
Ariana kubona Sabbe araseka ati” Sabbe ko utugendereye mu masaha ya nijoro ?
Sabbe ati”numvaga nkumbuye kureba umwana wanjye n’umugore wanjye.
Izabella araseka!
Arriana nawe araseka ati” ariko si ukubakunda urakabya ye!
Izabella ati” agomba gukabya nyine kuko ntabandi azaha urukundo rwe!
Izabella amaze koza akana agahereza se Sabbe
Arriana ati” muve muri byo muze turye
Sabbe ahita ahereza Izabella envelope yaramuzaniye,Izabella ayifunguye yabanje gukurama akandi ka envelope gato karimo ibiraha dore ko yabikundaga cyane! Amaze kubikuramo nibwo yongeye gukoramo aba akuyemo twa dukweto arimo kugenda yitegereza mu modoka.
Izabella icyo gihe yitegereje ubwiza bwutwo dukweto n’ukuntu twaritwanditseho amazina ye na Sabbe maze turamushimisha cyane. Arriana nawe yagize amatsiko maze adushikuza Izabella arareba.
Arriana arimo kutwitegereza ati” disi murakundana! Wandikishije amazina yanyu kudukweto tw’umwana?
Sabbe araseka ati” impamvu nabikoze nuko uyu umwana ariwe uzaba umuyoboro uhoraho uhuza umutima wanjye nuwa Izabella.
Ariana ati” ibyo se muzabishobora cyangwa namwe muzaba nk’abandi
Izabella yahise yaka Arriana utwo dukweto ati” utu dukweto twa mbere tw’umwana wacu tuzaba ikimenyetso gihoraho cy’imyaka ibihumbi by’urukundo rwacu.
Izabella aho ari mu modoka yamaze kwibuka ibyo byose maze aravugisha ati” ibi byose nabivugaga ntarahumuka amaso ngo menye neza icyo nkeneye. Amaze kuvuga atyo twa dukweto yatunyujije mu kirahuri cy’imodoka aratujunya.
Twiyizire kuri Station ya Police aho Arriana yatwawe ngo aba afungiwe. Arriana yicaye mu cyumba aho abakekwaho ibyaha babanza guhatirwa ibibazo. Aricaye wenyine ahambirijwe amapingu ategereje umupolisi uribuze kumuhata ibibazo.
Araho hari umupolisi mwiza w’umugore waje maze amukubise amaso arikanga……
Arriana aramureba ati” Jennifa? …….kumbe Arriana yari asanzwe azi uwo mupolisi.
Jennifa nawe araza aricara
Arriana akomeza kumureba ati” Jennifa biratangaje kuba ariwowe uje kumpaata ibibazo
Jennifa nawe aramureba ati” aha turi ntabyaturaziranye cyangwa ikivandimwe bihakora. Uze kwirinda. Ikindi witonde kumagambo yose uza kuvugira aha kuko nayo azakoreshwa mukugushinja.
Arriana ati” ariko mbere ya byose uranzi uzi neza ko ndimo ndengana ntabwo nabasha kwica umuntu.
Jennifa ati” wimbeshyera ntabwo mbizi niba utabasha kwica umuntu, biraza kugaragara cyangwa se bizagaragazwe n’urukiko.
Arriana aramureba ati” Jennifa koresha umutima wawe uranzi neza kuko twarabanye, urabizi ntabwo nakwica umuntu
Jennifa ati” nakubwiye ngo hano ntabwo hakora amarangamutima ibimenyetso uributange cyangwa ibisubizo uributange nibyo biza kugaragaza ukuri kwibyo uvuga.
arriana ati” rero ndarengana
jennifa ati” kubera iki uvuga ko urengana?
Arriana ati” nuko atarinjye wishe Methode
Jennifa ati” ariko police niwowe yasanze kumurambo none uvuga ute ko atariwowe wamwishe?
Arriana ati” ese none umuntu wese usanzwe kumurambo biba bivuze ko ariwe wawishe?
Jennifa ati” impamvu wowe ukekwa ko yaba ari wowe wishe Methode nuko yari umukunzi wawe kandi mwarimufitanye amakimbirane. Uyu musi yaje kukureba maze muratongana ugira umujinya maze umuhirika kubuye aba akubiseho umutima ahita apfa,.
Arriana kumva ayo makuru avuga ko Methode yari umukunzi we yarumiwe ati” Methode ntabwo yari umukunzi wanjye uwo waba wabahaye amakuru yambeshyeye njyewe ntabwo nigeze nkundana na Methode ntanikuntu nakimwe cyari cyiduhuje.
Jennifa araseka arangije ashira envelope kumeza .
Jennifa ati ‘’ urakana ko Methode atari umukunzi wawe ?
Arriana ati” nkurahiye ukuri kose.
Jennifa aba akoze muri ya Envelope aba akuyemo amafoto ayasunikira Arriana ngo arebe. Arriana yarayafashe mukureba koko abona ni amafoto ye arikumwe na Methode biramurenga gusa yitegereje neza ayo mafoto abona ni amafoto yafotowe atunguranye umunsi Methode aza iwe bwa mbere aje kumubwira ko Sabbe yabuze.
Arriana ahita areba Jennifa ati” ayo mafoto ntabwi nigeze nyifotozanya na Methode ahubwo nayafotowe bitunguranye ubwo Methode yaraje kundeba mu rugo.
Jennifa ati” niki kigaragaza ko aya mafoto wayafotowe bitunguranye?
Arriana ati” nuko aya mafato ntayazi.
Jennifa araseka maze yongera akora muri Envelope aba akuyemo urwandiko narwo aruhereza Arriana.
Arriana ararufata asomye ibirwanditseho arikanga ibintu biramurenga.
Twiyizire kurundi ruhande mu cyaro cyo kwa Dariya. Dariya nyuma yo kwita kuri Sabbe arimo kumujyana gake gake amutembereza ahantu mu gashyamba karimo ibiti byiza. Sabbe nawe biragaragara ko akubuzima karimo kugenda kagaruka.
Sabbe yageze imbere arahagarara yegamira kugiti.
Dariya ati” kuki uhagaze urananiwe?
Sabbe ati” ndumva ndushye ariko mukanya turakomeza.
Dariya ati” birumvikana aka kanya ntabwo wahita agarura imbaraga.
Sabbe areba Dariya mu maso
Dariya arabibona ati” kubera iki unyitegereza?
Sabbe ati” kuki wemeye kwishyira mubibazo ngo urimo gutabara ubuzima bwanjye?
Dariya ati” ntabwo nishyize mubibazo kuko nakoze ikintu kiza kizima kandi cyarigikenewe. Abantu bose mwisi turakenerana ibyakubayo ntawe bitabaho.
Sabbe ai” ufite umutiama muzima uzawukomezanya kandi Imana izahire inzira zawe n’amaboko yawe.
Dariya araseka ati” nawe urakoze gushima
Sabbe arangije arihangana bakomeza kugenda batembera kugira ngo bimufashe kugaruka mubuzima bakomeza kugenda baganira.
Dariya ati” ubu noneho nshaka kumenya amateka y’ibyakubayeho.
Sabbe ati” inkuru y’ubuzima bwanjye ni igitabo kirekire.
Dariya ati” icyo gitabo cy’ubuzima bwawe nicyo nifuza kumenya.
Sabbe ati”inkuru yanjye yatangiye tariki 27 mukwezi kwa kane 1994……………..
Kurundi ruhande Izabella nawe imodoka yamugejeje aho aviramo ajya iwabo maze, asohoka mu modoka afata inzira y’ibitaka igana iwabo.
Kuri Station ya Police ho ibya Arriana arimo guhurirayo nabyo byakomeje kumucanga. Arimo kubona ibiri kumubaho ari umukino ukomeye cyane atarasobanukirwa. Jennifa nawe amurimbere arimo kumuhata ibibazo ntamikino afite.
Arriana amaze gusoma urwo rwandiko Jennifa yaramaze kumuha yahise abona ko ikirego arimo aregwa uwamupangiye yamupangiye neza kandi abipangana ubuhanga.
Jennifa areba Arriana ati” none iyo nyandiko yo urahakana ko atari iyawe?
Arriana gusubiza byaramunaniye
Jennifa aramureba ati” subiza niwowe mbaza
Arriana ati” ntabwo arinjye wanditse iyo baruwa?
Jennifa agti” nonese urahakana ko uwo mukono niyo sinyature atari ibyawe?
Arriana biramurenga ati” Jennifa nkubwije ukuri kuri mu mutima wanjye, umuntu wantanze hano yangambaniye bikomeye ndetse bisa nkaho yanabiteguye igihe kirekire.
Jennifa ati” uwo muntu uvuga ko yakugambaniye, yaba ariwe ucyeka ko yaba yaragufotoye akaba ari nawe wiganye umukono wawe akaguhimbira?
Arriana ati” yego
Jennifa ati” uwo muntu uvuga ko yaba ariwe urimo kukugambanira ninde rero?
Arriana abanza gutekereza ukuntu Izabella ariwe wahiritse methode kubuye kubushake maze ati” ni Izabella.
Jennifa ati” urahamya neza ko ari Izabella?
Arriana ati” yego niwe kuko ninawe wanahiritse Methode kubuye.
Jennifa ati” niki cyahamya ibyo urimo kuvuga?
Arriana aratekereza abura ikindi kintu cyahamye neza ibyabaye kuko bari bonyine.
Jennifa arabibona ati” kubera iki unaniwe kugaragaza ukuri kwibyo uvuga? Twebwe rero dufite ukuri kw’ibimenyetso bigutsinda. Icyambere uru rwandiko ruriho umukono wawe nubwo ubihakana twarutoraguye aho wari umaze gutonganira na Methode bikaza kurangira umwishe. Ikindi hari undi muntu wabonye ibyabaye?
Arriana ati” uwo muntu ninde?
Twiyizire mu cyaro kwa muzehe Paulo, ka kana ka Izabella kamaze gukura kamenye gukambakamba Muzehe asigaye akareka kagakambakamba kakajya gukina n’utundi twana. Paulo arimo guharura isuka ye Rutsiye yaje kumereba ariko afite agahinda kenshi.
Umusaza Pawulo amubonye yumva biramucanze ati” Rutsiye ko wakonje wabaye iki?
Rutsiye ati” ni Catherine
Pawulo ati” Catherine yabaye iki?
Rutsiye ati” ubu nibwo maze kwakira amakuru y’uko y’itabye Imana.
Pawulo arikanga ati: ntibishoboka! Iyo nkuru se yaba ari mpamo?
Uko baganira Bebe yarabacitse agenda akambakamba ajya aho abandi bana bari barimo gukinira.
Rutsiye ati’’yapfuye yishwe
Pawulo ati’’ ngwiki ? nonese yishwe n’abande kubera iki bamwishe ?
Rutsiye ati” tantine we Jennifa yambwiye ko bagikora iperereza gusa ngo ashobora kuba yaratewe n’amabandi.
Pawuloa ahita afata Rutsiye aramuhumuriza
Kurundi ruhande Dariya na Sabbe bagiye bageze aho baricara bararuhuka bicaye munsi y’igiti barimo no kwirira igisheke arinako Sabbe akomeza kubarira inkuru Dariya y’ibyamubayeho.
Sabbe ati ‘’ uwo mukobwa yashwanyaguje umutima wanjye wose arawusenya, abonye ko bitamuhagije ashaka no kunyambura ubuzima.
Dariya ati” uwo mukobwa ko numva ari inyamanswa? Ese ubwo yaragukundaga?
Sabbe ati” mbere atarahinduka ngo akururwe n’ibyisi twarakundanaga.
Dariya ati” nonese nyuma y’ibyo yagukoreye byose wowe uracyamukunda?
Sabbe araceceka abura icyo asubiza
Dariya aramureba mu maso abona ko Sabbe ashobora kuba agikunda Izabella
Uko bicaye aho hirya mukandi kayira turabona Izabella aza asa n’ubusatira aho bicaye. Kumbe ahari wasanga ba Dariya batuye mu mudugudu umwe na Pawulo.
Gusa Dariya na Sabbe ntanumwe urabona ko Izabella arimo kuza abasatira ndetse na Izabella nawe ntarabasha kubona ko Sabbe azi ko yapfuye ari imbere ye.
Aho ba Dariya bayicariye bajya ibisheke, Dariya yakoze mu mufuka aba akuyemo agakomo akereka Sabbe.
Dariya ati” ese uwo Izabella yaba ariwe waguhaye iyi mpano y’agakomo?
Sabbe aragafata ati” yego, ese wagakuye he?
Dariye ati” nagatoraguye ahantu twagukuye ndagafata ndakabika.
Sabbe arishima ati” warakoze cyane kumbikira.
Dariya yitegereza Sabbe ati” ese ubona hari amahirwe ko wazasubirana na Izabella?
Kumbe uko bamuvuga habura gato ngo abagereho hari akandi kayira kari hafi aho yahise akatarimo. Ariwe ntiyababona ndetse ari nabo ntibamubona.
Ubwo Izabella yakomeje urugendo rwe rugana murugo arakomeza aragenda agera mu nzira ngari hafi y’iwabo aba ageze hafi kumuharuro mugari uri kumarembo y’iwabo. Gusa uko aza bisa nkaho nawe ibitekerezo biri kure cyane.
Bidatinze yageze hafi yaho b’abana barimo gukinira kandi ninaho Bebe umwana we arimo gukinira n’abandi. Uko aza asatira mu rugo ka Bebe nako kahise kava aho abandi bana barimo gukinira maze gakambakamba kagana mu cyerezo Izabella arimo guturukamo………………………..
……………Ese Izabella yaba agiye kongera guhura n’akana ke?
……………Arriana we se ibye biraza kugenda bite?
Utazacikwa na Episode ya 10…………….
Comments