Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nimwe muba imbaragaa zituma nkora.
Ubushize twaherutse Izabella agiye guhurira n’umwana we mu nzira.
…………….EP 10……………….
Turatangiye, Izabella arimo gutera intambwe asatira kugera iwabo Bebe nawe niko arimo akambakamba agana mu cyerekezo Izabella arimo guturukamo. Gusa Izabella natarabona uwo mwana. Uko yakomeje kuza habura gato ngo amukubite amaso hari uwahise amwandikira kuri telephone maze arangarira mugusoma ubutumwa yohererejwe aba aciye ku mwana atamubonye arikomereza aba y’injiye iwabo.
Pawulo na Rutsiye nabo bahise bamukubita amaso baratangara.
Pawulo aramureba ati ‘’ nyuma y’igihe cyose umaze utangeraho noneho w’ibutse kuza kureba so ?
Izabella ati’’ ariko data ntukavuge gutyo ! ntabwo narikuba mfite umwanya ngo nanirwe kuza kukureba kandi urabona ko noneho nje kukureba.
Rutsiye nawe areba Izabella ababaye cyane ati ‘’ kubera iki mbere hose mutatumenyeje ko catherine yapfuye ?
Izabella yigira nkaho iyo nkuru atayizi maze amera nkaho imutunguye ati”ngo ngwiki? Uravuga ko Catherine yapfuye?
Rutsiye ati” nonese ushaka kuvuga ko ayo makuru ntayo kandi mwabanaga?
Izabella ati” Catherine twari twaratandukanye ntabwo twari tukibana mu nzu imwe.
Rutsiye ati’’ mukimara gutandukana mwaramutaye kuburyo mutari mukimenya amakuru ye?
Izabella ati” rwose utwihanganire umukobwa wawe akimara gutandukana natwe yahise adushyira blacklist ndetse naho yahise ajya kuba yanze kuhatumenyesha, byaragaoranaga ko twamenya amakuru ye.
Rustsiye arababara ariko ntakundi
Izabella aramureba ati” gusa wihangane
Pawulo we yakomeje kwitegereza umukobwa we ati” ese ubundi ko mbona uje wenyine umwuzukuru wanjye arihe?
Izabella ati” arikumwe na se
Pawulo ati” ubu umwana muto kuriya nigute wamusigiye se ?
Izabella ati ‘’ ariko papa kuba umwana yasigarana na se ntakibazo kibirimo cyane ko twanatandukanye tutakikiri kumwe.
Pawulo arikanga ati’’ ngwiki ??????
Izabella ati’’ Sabbe twaratandukanye ubu hari undi musore tugiye kubana
Pawulo yumva ibintu biramurenze ati ‘’ ubu ushaka kumbwira ko umukwe wanjye akaba na se w’umwuzukuru wanjye mwatandukanye ?
Izabella ati ‘’ cyane rwose
Rutsiye arabareba
Pawulo ati ‘’ wa mukobwa uri umusazi
Izabella ati’’ papa ntabwo ndi umusazi ibyo nakoze ndabizi
Pawulo ararakara ati’’ uri injiji ibyo wakoze ntabwo uzi ibyaribyo, Sabbe ni umusore wagukundaga urukundo rw’ukuri niwe wari kuzakubera umugabo ugukwiriye.
Izabella nawe avugira hejuru ati’’ papa ceceka ibyo uvuga ntabyo uzi
Muzehe arumirwa umwana asigaye anamuvugiramo
Izabella ati ‘’ ese urwo rukundo uvuga yankundaga narikuzajya ndushyira munda igihe nashonje ? Sabbe ntabwo ariwe mugabo wari unkwiriye….
Uko bavugana batongana Bebe nawe yatangiye gukambakamba agaruka murugo…….
Kurundi ruhande Dariya na Sabbe nyum ya kanya bari bafashe ko gutembera kugira ngo Sabbe amenyere barimo gusubira mu rugo banaganira…
Dariye ati’’ ese Izabella akugarukiye wakwemera kongera kumwakira mu mutima wawe ?
Sabbe agiye gusubiza abanza guhagarara ati’’ Izabella yaramababaje ariko murinjye numva nkimukunda. Aramutse agarutse namubabarira nkamwakira.
Amaze gusubiza Dariya barakomeza baragenda
Dariya ati’’ cyakora ufite umutima, njye byangora rwose.
Tugaruke kwa Pawulo. Umusaza pawulo ntabwo arimo kuvuga rumwe na Izabella
Pawulo ati’’ kuba Sabbe yari umukene niyo mpamvu yonyine yatumye mutana ?
Izabella ati’’ papa wishaka kwirengagiza ibyo uzi, iyo utaza kuba uri umukene mama wanjye ntaba yarapfuye.
Pawulo ati ‘’ mwana wanjya uracyanshinja urupfu rwa mama wawe ?
Izabella ati’’ papa iyo uza kuba ufite amafaranga uba waravuje mama. None urashaka ko nanjye nazabaho mubuzima bukennye cyane ubuzima bwanjye bukazarangira nk’ubwa mama ?
Pawulo yumva iyo ngingo irimo kumutsinda
Izabella ati’’ papa nakoze ibikwiriye, kandi nawe nk’umubyeyi ntiwakwemera ko njya kubaho mubuzima bugoye.
Pawulo ati ‘’ mwana wanjye ntabwo amafaranga menshi ariyo atuma umuntu abaho neza. Uwo mugabo ugiye gushakana nawe ukize ashobora kuguhangayikisha ukabaho ubabaye kandi mufite amafaranga bikagera naho wakwifuza kuva mu buzima.
Izabella ati’’ data humura Juluisi tugiye kubana kubera ko dukundana, arankunda nanjye ndamukunda.
Pawulo ati’’ mwana wanjye sinzi niba umwanzuro wafashe ari wo kuri ariko basi nkwfurije kuzahirwa nawo. Gusa ikibazo nsigaranye n’icyumwuzukuru wanjye.
Izabella ati ‘’ papa wihangayika umwana namushyiriye se azamwitaho nk’umwana we. Ikindi papa uriya mwana nabyaranye na Sabbe mwibagirwe kuko ntakiri umwuzukuru wawe ahubwo abazukuru bawe ni abana nzabyarira Juluisi.
Pawulo biramucanga ati’’ ariko uriya nawe ni umwuzukuru wanjye singomba kumwihakana ahubwo uzavugishe Sabbe ajye anzanira umwuzukuru wanjye ansure.
Uko baraho bebe arimo gukambakamba abasitira ndetse bisa nkaho Izabella ahindukiye gato yahita amubona.
Izabella yarebye kusaha arangije ati’’ papa nsubiy mu mujyi rero !
Pawulo ati’’ nonese ushaka kuvuga ko wari uje kumenyesha gusa ?
Izabella ati’’ papa ntabwo nakumenyeshaga ariko wagombaga kumenya ko gahunda yahindutse ko ugiye kugira umukwe mushya. Rero kubera ko turimo kwihutisha gahunda niyo mpamvu ngiye guhita nsubira mu mujyi kujya mu myiteguro.
Pawulo ati’’ nsanzwe nkumenyereye ko ntakintu nakimwe ukora wabanje kureka ngo tuganire tubanze tujye inama. Nkubu ndimo kwibaza ukuntu ngiye kuba sebukwe w’umusore ntazi.
Izabella ati’’ papa ntugakomeze ibintu, muri iki kinyejana ibintu byarahindutse ikingenzi nuko azatanga inkwano kandi tukaba dukundana.
Pawulo ati’’ ntakundi nyine jyenda
Ubwo izabella yahise ahindukira ariko ahindukira Bebe asa n’uwageze mu maguru ye ntiyabyitaho ngo amurebe ahita yigendera atabonye ko umwana we ari papa we umufite.
Kurundi ruhande Dariya na Sabbe bageze iwabo binjiye mu gipangu cy’iwabo ( ubwo n’imvuga igipangu mwumve uruzitiro) basanga muzehe se wa Dariya yicaye hanze kandi yarakaye ababonye ahita ahagurukana umujinya aba akocoye Dariya urushyi agiye kumusubiza urundi Sabbe ahita amufata.
Sabbe ati’’ muze uyu mukobwa urimo gukubita gutya ni umukobwa wawe kandi ukuze.
Papa Dariya ati’’ none wowe uri iki gituma umbuza guhana umukobwa wanjye ?
Sabbe ati’’ ntacyo ndicyo ariko banza wubahe umukobwa wawe.
Dariya ati’’ nonese papa ubundi nakoze iki kirimo gutuma unkubita ?
Papa Dariya ati’’ ndimo kugubitira ubugoryi bwawe kuko ndabona uzambera ikirumbo.
Dariya ati’’ kubera iki uvuga amagambo ameze atyo data ?
Papa Dariya yarakaye cyane ati’’ Nina yazindutse ajyana na mama we mu murima ariko wowe wazindutse ugenda wamarishije amaguru imisozi n’imihana. Ese ubona umaze iki muri uru rugo ?
Dariya ati’’ papa mfite gufasha Sabbe , nagombaga kubyuka njya kumutembereza kugira ngo abashe kujyenda akira neza.
Papa Dariya areba Sabbe ati ‘’wa musore naremeye nkuha icumbi umukobwa wanjye akwitaho arakurwaza urakira. None ko wakize wamvira mu rugo ugasubira iwanyu.
Dariya ahita yitambika ati’’ ariko papa wabaye ute ? kuki ukora neza ugashaka kubikora igice cyangwa ugashaka kwicuza ineza wagize ? Sabbe ntarakira neza aracyakeneye kwitabwaho kandi igihe kirekire. Ikindi ntabwo yahita asubira iwabo kuko abashatse kumwica bakongera guhita bamuhiga.
Papa Dariya ati’’ none urashaka kumuha icumbi hano ?
Dariya ati’’ papa ntabwo muhaye icumbi, ariko nyine dukwiye kumufasha agakira neza ndetse akamara hano agahe kugira ngo abamuhiga bazabanze base n’abamwibagiwe.
Baraho mama Dariya na Nina bahise baza bavuye mu murima.
Twiyizire kurundi ruhande ni mu masaha ya saa tatu za mugitondo. Ni murukiko Ariana ahagaze imbere y’abashinjacyaha n’abacamanza. Police imaze kumuhata ibabazo bitandukanye bageze aho bamushikiriza inyiko.
Ariana araho ahagaze imbere hagati y’imbaga yabitabiriye urubanza rwe nyamara ibyo ashinjwa nawe ntabyo azi ararengana.
Umushinjacyaha arimo kumushinja anatanga ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko ariwe wishe Methode ariko Arriana akabihakana avuga ko arengana.
Umushinjacyaha yahise ashyira imbere y’umucamanza rwa rwandiko n’amafoto bigaragaza ko Ariana yari asanzwe ari umukunzi wa Methode.
Umushinjacyaha amaze kubiha umucamanza ati’ nyakubahwa mucamanza ayo mafoto ni bimenyetso bigaragaza ko Arriana yari asanzwe ari umukunzi wa nyakwigendera Methode, ikindi urwo rwandiko ubona ni urwandiko Ariana yaramaze kwandika yandikira Methode mbere yuko aza kumusanga murugo bagatongana bikarangira Arriana amwishe.
Ariana yarababaye ndetse anarira murukiko ati ‘’ ibyo byose muvuga ntabwo ari ukuri.
Umushinjacyaha ati’’ none ariya mafoto agaragaza ko wakundanaga na nyakwigendera urayahakana ko atari ayawe ?
Ariana ati’’ ariya mafoto nayafotowe bitunguranye n’umuntu ntazi ubwo Methode yazaga mu rugo aje kumbwira ko Sabbe yabuze.
Umushinjacyaha araseka ati ‘’ ikibabaje nuko nawe urimo guhakana ibintu uzi neza bivuze ko urimo gushaka kubeshya urukiko. Gusa mfite ikimenyetso simusiga cy’umuntu mwabwiye ngo abafotore n’ubwo uhakana ko wafotowe n’umuntu utazwi.
Ako kanya hari umukobwa mwiza wahise uzanwa maze bamujyana aho abatanga ubuhamya bahagarara. Ariana yarebye uwo mukobwa arikanga.
Umushinjacyaha aza imbere ya Arriana ati’’ hanyuma uriya mukobwa waba umuzi ?
Ariana ati’’’ ndamuzi
Umushinjacyaha ati’’ yitwa nde ?
Ariana ati’’’ yitwa Rosine
Umushinjacyaha ati’’ none muziranye mute ?
Ariana ati’’ twariganye ndetse twigeze no kubana ho mu nzu.
Umushinjacyaha ati’ aho urimo uravugisha ukuri, bisobanuye ko ari inshuti yawe
Arriana aramureba ati’yego
umushinjacyaha ahita ajya no kuruhande Rosine arimo ajya kumubaza ati’’ uremera ko ibyo ugiye kuvugira murukiko ari ukuri ?
Rosine ati ‘’ ni ukuri
Umushinjacyaha ati’’ none nkuko watanze ubuhamya kuri Police urahamya neza ko ariya mafoto ari Arriana wagusabye kuyabafotora ubwo yari kumwe na Methode ?
Rosine ati’’ yego
Ariana arumirwa
Umushinjacyaha ati’’ nonese nk’umuntu usanzwe uri inshuti ya Ariana mwanabanye mu nzu ubundi koko Ariana yakundanaga na Methode ?
Rosine ati’’ cyane
Umushinjacyaha ati’’ niba uzi umubano wabo nuko bakundanaga wabonaga babanye bate ?
Rosine ati ‘’ uko babanaga ntabwo mbizi narinziko gusa bakundana.
Umushinjacyaha ati’’ urakoze cyane
Rosine amaze gutanga ubuhamya ahita yigendera maze umushinjacyaha agaruka kuruhande Ariana arimo.
Arriana yaributse koko umunsi Methode aza mu rugo bwa mbere aje kubabwira ko Sabbe yabuze icyo gihe Rosine nawe yarahari ndetse uko Ariana yararimo avugana na Methode Rosine yararimo abafotoresha Telephone nubwo icyo gihe Ariana atigeze ibyitaho.
Ariana amaze kubyibuka byaramuvanze cyane ndetse abura n’icyo yavuga.
Kurundi ruhande Izabella nawe ageze muri gare nyuma yuko avuye mu cyaro kubwira se iby’ubukwe afite.
Umushinjacyaha ahita ajya ku kimenyetso cya kabiri yatanze cy’urwandiko batoraguye ubwo police yajyaga gufata Ariana.
Umushinjacyaha ati” nyakubahwa mucamanza urwo rwandiko twabahaye ni urwandiko rurimo amagambo akomeye Ariana yaramaze kwandikira umukunzi we mbere yuko bahuza bikaza kuviramo Methode gupfa.
Ariana byakomeje kumucanga kuko ibimenyetso byose birimo gutangwa nubwo ari ibinyoma ariko byaramuhamaga
Umucamanza yahise ahereza Umushinjacyaha rwa rwandiko ngo arusomere muruhame.
Umushinjacyaha ararufata atangira kurusoma uko rwanditse ati’’ honey usigaye w’itwara nabi niyo mpamvu nanjye nafashe uriya mwanzuro ukomye wo kuba mpagaritse urukundo rwanjye nawe rero mbabarira ujye kure yanjye sinshaka kongera kukubona mu maso yanjye kuko byangwa nabi hakaba haba ikintu kibi………Arakomeza arasoma Ariana we biramurenga.
Uko umushinjacyaha asoma Izabella yinjiye murukiko aza kumva urubanza nawe cyo cyimwe nk’abandi.
Umushinjacyaha amaze gusoma urwo rwandiko ati” nyakubahwa mucamanza aya magambo Ariana yaramaze kwandikira umukunzi we agaragaza neza ko bari basanzwe babanye nabi bafitanye ikibazo. Ubwo rero yamaraga kwandika Uru rupapuro nibwo cher we yaje aje kugirango baganire arebe ko bakemura ikibazo bari bafitanye. Nibwo batonganaga rero maze Ariana bitewe nuko atashakaga kumubona aba aramuhiritse muri uko gutongana atabishaka maze Methode akubita umutima kubuye aba arapfuye.
Umu avoca uburanira Ariana nawe yabuze ikimenyetso nakimwe cyarengera Ariana
Arriana byaramurenze y’ubika umutwe mu rukiko
Umucamanza yatangiye gusoma imyanzuro avuga ko Ariana icyaha kimuhama cyo kuba yarishe Methode ariko atabishaka maze urukiko rumukatira igifungo cy’imyaka 10.
Ariana kumva ako ahamijwe icyaha byaramurenze umubiri we ucika intege uratengurwa nk’umukecuru
Izabella we aho yicaye yarishimye maze araseka………………………..
Ariana arakatiwe ariko se niki gitumye Izabella ashimishwa cyane n’imyanzuro y’urukiko?
…………utazacikwa na episode ya 11
Comments