Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse ubushize Dariya abazwa muri interview na Nina niba yaba akunda Sabbe. Ese uratekereza Dariya aza gusubiza iki?
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe
Niba ushaka kumvugisha: 0781955794/ 0725152848
Dutangiriye aho twagarukiye ubushize Nina arimo gukoresha Dariya interview. Nina arimo kureba Dariya ategereje ko yamusubiza ikibazo yamubajije. Gusa Dariye we bisa nkaho ibitekerezo biri kure.
Sabbe areba Nina ati” ikibazo wamubajije yanze kugisubiza mubaze ikindi.
Nina ati” oya nagisubize kuko twemeranyije ko azajya asubiza ikibazo cyose mubajije.
Nina arongera aramureba ati” Dariya nsubiza, ese waba ukunda Sabbe?
Dariya areba Sabbe arangije ahite yigendera adasubije. Abandi basigaraho bibaza ikibaye.
Sabbe ati” ahari Dariya wamubajije ikibazo utagombaga kumusubiza.
Nina ati” ariko kiriya kibazo kirumvikana kandi cyiroroshye. Yagombaga gusubiza yego cyangwa oya.
Sabbe ati” nawe rero wamugoraga kuko wamubajije ikibazo nawe ufitiye igisubizo.
Nina araseka ati” iyo nza kuba mfite igisubizo sinarikukimubaza.
Sabbe ati” urabizi neza ko yaribusubize yuko ankunda, kuko n’ubundi amfata nka musaza we.
Nina araseka ati” ese nuko ubitekereza?
Dariye we yageze mu cyumba yicara kuburiri maze atangira kurira..
Hanze ho Sabbe yahise ahamagarwa kuri telephone n’umuntu tutazi aritaba.
Sabbe amaze kuvugana nuwo muntu kuri telephone yarishimye cyane asimbukira mubicu, Nina araho areba.
Nina ati” Sabbe ushimishijwe niki?
Sabbe ati” mbonye akazi?
Nina aratangara ati” nonese Sabbe ushaka kuvuga ugiye gusubira mu mujyi?
Sabbe ati” yego niko bimeze.
Nina arahangayika ati” ariko Sabbe kuba wasubira mu mujyi ntabwo aribyiza kuko abantu bashatse kukwica baracyahari naho bagiye.
Sabbe araseka ati” ubu mpagaze ahitegeye cyane aho mbasha kureba abanzi banjye bose n’amaso yanjye. Bwa mbere banturutse inyuma mubitugu ntabasha kubabona, ariko ubu ntahishe umugongo wanjye bazajya baza baturutse imbere yanjye mbareba.
Nina araseka ati” ubwo se ko uvugiye mu migani uracyeka ko hari ikintu nakimwe mbashije kumva?
Sabbe araseka arangije yikomereza kwasa ati” siwambwiye se ko uri mukuru? Jyenda utekereza ijambo kurindi uraza gusobanukirwa icyo navugaga.
Nina arumirrwa!
Sabbe akomeza kwiyasiriza
:::: Abantu mutarabona Page yanjye ngo mukore like murimumarembera yo kuzajya mubura inkuru…..page yitwa Chris nandi stories’’’
Kurundi ruhande kuri station police Musafiri yicaye mu cyumba abacyekwaho ibyaha babanza guhatirwamo ibibazo, murahazi Ariana nawe yarahanyuze. Uko yacaye aho ahambirijwe amapingu. Muri uwo mwanya Jennifer yahise aza akurura agatebe aricara.
Jennifer yitegereza musafiri, Musafiri nawe aramureba. Hirya kuruhande Afande wa Jennifer nawe arimo kubarebera kuri camera agiye kureba ukuntu Jennifer ahata ibibazo Musafiri.
Jennifer areba umusore ati” witwa nde?
Musafiri n’agasuguro ati” byakugora kumenya izina ryanjye.
Jennifer aramuseka ati” hano rero wibeshye ntabwo bahafungana umutwe.
Musafiri ati” none nindamuka ntagize icyo mvuga urantwara iki?
Jennifer nabwo araseka ati” ninde wakubeshye ko utaragira icyo ivuga?
Musafiri araseka
Jennifer aramureba ati” ndakuzi neza wa musore nubwo wanze kuvuga amazina yawe.
Musafiri araseka aratembagara!
Jennifer ati” witwa Musafiri, mama wawe yitwa Maderena, papa wawe yitwa Karire ndetse ufite abandi bavandimwe batatu muvukana mukaba mutuye muri karitsiye yitwa Nyarubande.
Musafiri yumva Jennifer aramuzi wese maze arikanga……..
Jennifer arabibona maze araseka ati” none uracyahamya ko utaragira icyo uvuga?
Twigarukire kwa Dariya aracyari mucyumba arimo kurira, aba abonye Nina araje maze ariyumanganya vuba vuba kugira ngo Nina atamenyako yahoze arimo kurira. Gusa kwiyumanganye kwe gufata ubusa kuko byarangiye Nina abibonye ko yahoze arira.
Nina aramusatira aramureba ati” aho kunsubiza ikibazo nakubajije basin go ugaragaze ukuri kuri mu mutima wawe, wahisemo kuza kurira hano mucyumba. Ese kurira watekerezaga ko aricyo gisubizo?
Dariya ati” wambajije kiriya kibazo mu buryo butunguranye kuburyo ntashoboraga kuba nahita nkisubiza.
Nina ati” Dariya ndabizi ukunda Sabbe bimwe byo gupfa. Hariya rero ubwo nakubazaga narinkuhaye ikibuga cyiza cyo kumubwiriramo ko umukunda.
Dariya ati” ntakubeshye byananiye kubivuga.
Nina aramureba ati” kubera iki?
Dariya ati” numvise mfite ubwoba, ndetse nanubu ndacyafite ubwoba.
Nina ati” nyine kubera iki ufite ubwoba?
Dariya ati” ndimo gutinya gukomereka. Sabbe yarakomerekejwe murukundo sinzi neza niba ibyo gukunda ahari bikimubamo. Ese ndamutse mubwiye ko mukunda bikarangira ankatiye byagenda ute?
Nina koko nawe yumva izo mpungenge Dariya afite nizo
Dariya ati”nisanze nakunze Sabbe kuri cyakigero hamwe ashobora ku nkorera ikintu kimwe kimbabaza nkaba nahita nsara nkiruka kumuhanda cyangwa nkatakaza ubuzima bwanjye.
Nina yahise abona ko mukuru we akunda Sabbe byasaze.
Nina ati” Sabbe agiye gusubira mu mujyi.
Dariya akibyumva yarikanze yumva ibintu birahindutse muri we, amarira arongera aramanuka bushyashya.
Nina aramureba agahinda karamwica ati” ngiye kugufasha kurwana urugamba rw’umutima urimo. Ariko nawe ihagarareho kigabo kuba Sabbe ntabwo waciye inka amabere kuburyo utabimubwira.
Tugaruke kuri Station Police Musafiri aracyabazwa.
Jennifer aramureba ati” ubu wa musore we urimo ureregwa ibyaha bikomeye by’ubwicanyi, aho ugiye kuzamara ubuzima bwawe bwose muri gereza.
Musafiri arumva
Jennifer ati”ibaze kumusore nkawe w’imyaka 25 gusa kuba, ugiye kuzapfira muri gereza ntakintu nakimwe wimariye cyangwa umariye umuryango wawe? Ese mama wawe na papa wawe niki bakubyariye bakakurera? Ntakubeshye ugiye gushyengura imitima y’ababyeyi bawe kandi baribakwitezemo ko uzaba umugabo ubashije gukora akibeshaho ndetse ukazanabagoboka igihe bazaba batagishoboye.
Musafiri yumva koko nawe agiye kuba ikigwari.
Jennifer ati” cyakora hari amahirwe amwe ugifite yatuma ubuzima bwawe utaburimbura.
Musafiri ati” icyo kintu se cyatuma ntajya muri gereza?
Jennifer ati” wowe wabaye amaboko y’umwicanyi ntabwo ari wowe mwicanyi. Aka kanya nuvuga umuntu wagutumye kwica Catheline ukambwira n’abandi mwakoranye ndakurekura witahire ujye kwibanira n’umuryango wawe mu mahoro.
Musafiri abitekerezahooo
Jennifer ati” ariko n’ukomeza guhishira uwagatumye icyaha kiraza kuguhama maze afungwe uzapfire muri gereza kandi uwagutumye we ubu tuvugana arigaramiye mu mahoro.
Musafiri abitekerezaho
Twiyizire kurundi ruhande ni mu masaha y’umugoroba Izabella ari mu modoka ye aparitse ahantu hamwe. Ako kanya Maki yahise aza maze y’injira mu modoka ye.
Izabella aramureba ati” kubera iki watinze?
Maki ati” unyihanganire
Izabella ati” none wabashije kumenya aho Fiona arimo kuba?
Maki ati” nahamenye
Izabella ati’’ ugomba gukora uko ushoboye kose Fiona ukamurigisa kuko niba yarababonye ubwo mwavaga kwica Catheline, niwe kimenyetso kizashinja Musafiri murukiko.
Maki ati” ibyo ndaza kubyitaho rwose! Ese ahubwo ndimo kwibaza Musafiri abaye yamaze kwemera icyaha biraza kugenda bite?
Izabella yumva icyo nikibazo ati” urabizi ubu imipangu irahindutse.
Maki ati” ubu tugiye gukora iki?
Izabella ati” tugiye kwica Musafiri mbere yuko adutamaza.
Muri ayo masaha kandi kwa Dariya bari kumeza barimo kurya amafunguro ya nijoro. Uko barya Dariye arimo kuzajya yitegereza Sabbe burikanya.
Papa Dariya ati” harya Sabbe ngo ugiye gusubira mu mujyi/
Sabbe ati” yego, hari inshuti yanjye yabaga mubushinwa yagarutse igiye gufungura supermarket ikomeye arashaka kumpa akazi.
Mama Dariya ati” ese iyo nshuti yawe urayizeye?
Sabbe ati” yego, kurinjye Jacke n’inkumuvandimwe wanjye.
Mama Dariya ati” mwana wanjye uzabanze ucunge neza kuko abantu biyiminsi barahinduka bitunguranye.
Sabbe araseka ati” ubu mama namenye agaciro ko kwirinda, gusa ntimugire ikibazo uwo muvandimwe wanjye ntakibazo cye.
Papa Dariya ati” ubwo ntugiye kuzagenda ukatwibagirwa mwana wanjye?
Dariya areba Sabbe
Sabbe ati” data ibyo sinabikora. Ubu nimwe muryango wanjye mfite kandi ndabashimira ko mwemeye kungira umwana muri uru rugo.
Mama Dariya arangije areba Dariya ati” nonese ko ugiye gusiga Dariya wawe azabaho ate?
Dariya ahita arebana na Sabbe…
Sabbe ati” Dariya na Nina bashiki banjye nkunda nzajya mpora nza kubasura bishoboka.
Dariya yahise ahaguruka ava kumeza. Nina nawe ahita ahaguruka aramukurikira. Begeze mucyumba Dariya ahagarara kurugi ararira, Nina araza aramuhumuriza.
Nina ati” muvandimwe wanjye ihagarareho
Dariya arira ati” birangoye kwakira ko Sabbe agiye kuva hano tugatandukana
Nina ati” kuba agiye mukazi ntabwo bivuze ko dutandukanye nawe. Kandi turaza gukora ibishoboka byose Sabbe azamenye ko umukunda.
Dariya ati” kuva anyita ko ndi umushiki we ntabwo bizapfa gukunda.
Nina ati” wishaka gutsindwa murukundo, wowe gerageza kandi uzatsinda. Urukundo nyakuri ntabwo rujya rutsindwa. Rero ugomba kwihobora ukabwira Sabbe ko umukunda.
Twagarukire muri saro abandi baracyari kumeza. Dariya na Nina nabo bahise bagaruka kumeza.
Papa Dariya areba Sabbe ati” rero mbere yuko usubira mu mujyi, ejo ndashaka wowe na Dariye kubatuma kwa Pawulo.
Nina na Dariya bahita barebana Dariya araseka, Nina ahita amwongerera ati” ubonye andi mahirwe meza.
Sabbe ati” papa ntakibazo.
Amasaha yaricumye burira buracya.
Sabbe na Dariya bazindutse bitegura bgiye kujya kwa muzehe Pawulo kujyana ubutumwa papa Dariya yabatumye………………….
Sabbe noneho bwanyuma nanyuma agiye kujya kwa kuwahoze sebukwe ndetse ninaho hari umwana we. Ibaze nawe ikiribukurikireho?
Uzamenya ukuri muri Episode ya 21
Ndabakunda sana.
Comments