Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse ubushize Dariya agiye kureba impano nawe Sabbe yariyamugeneye. Ese urakeka niyije mpano Sabbe yamugeneye?
.
Inkuru ya Chris nandi ishimwe. Ushobora no kuvugana nanjye kuri 0781955794.
.
Harikintu kimwe cy'ukuri ngira ngo musobanukirwe: burya ntimukanone twandika ngo mupfe kubifata uko mwiboneye kubera y’uko nyuma yo kuba ari impano iturimo, bidutwara imbaraga n'umwanya uhagije ibyo mujye mubiha agaciro. Rero burya imbaraga mukoresha mudushigikira nizo mbaraga natwe dukoresha tubategurira.igihe imbaraga zanyu zabaye nye urumva ko natwe tutakoresha imbaraga nyinshi dukorera abantu badahari.
.
Mwihangane ako kari agaciyemo reka dukomeze na Episode ya 31.
.
Dariya afungura igikapu y'itonze, Nina n'ababyeyi ba Dariya niko bafite amatsiko menshi yo kumenya ngo niki Sabbe yahorereje umukunzi we Dariya.
Dariya amaze gufungura igikapu yakozemo maze aba akuyemo aka envelope gato kanditseho amagambo agira ati”gafungure.. Dariya aragafungura asangamo imfunguzo nshyashya n'akandiko gato maze aragafata asanga kanditseho amagambo agira ati””izo mfunguzo nkuhaye nizi nzu nifuza kuzabanamo nawe kuko nasanze ari wowe mugore unkwiriye nkwiriye kuzabana nawe.
Dariya byaramurenze n'ababyeyi be birabarenga. Nina we yarumiwe
Dariya yakomeje gusoma ako kandiko kagira kati” Dariya mukunzi wanjye igihe kirimo gusatira kugera maze ngo utere intambwe ziza zigana aho ndi unsanga. Niwongera kureba muri icyo gikapu uraza kumenya neza ibyo ndimo mvuga.
Dariya maze arongera akora mugikapu aba akuyemo ikanzu nziza n'inkweto zayo, isaha n'isakoshi bijyanye nayo ndetse kubifungura nabyo yasanzemo akandi kandiko nako aragafata aragasoma ati” uburabyo nibuvuga akazuba kamaze kurasa ube wamaze gutera intambwe ziza zigana iwanjye. Nakuboneye akazi keza ejo mugitondo uze kuza utangire akazi.
Nina kumva ibyo byose yaratangaye cyane ati” sha ndumva nkugiriye ishyari!
Dariya ati” ugize ishyari ryiki?
Nina ati” ubu noneho maze kubona ko Sabbe agukunda byukuri.
Dariya araseka ati” uko ankunda niko nanjye mukunda kandi urukundo rwacu twarwubakiye ku kuri.
Mama Dariya areba Dariya ati” mwana wanjye wowe na Sabbe ndabishimiye cyane, kandi munteye n'amatsiko yo kuzababona wowe nawe mwabaye umuryango.
Nina araseka ati” ariko mama nawe uratangaje! Ubu kubera amarangamutima Sabbe aduteye niyo uhise uheraho utanga umukobwa wawe?
Mama Dariya ati” Sabbe nimfura ukwiriye kuba umukwe wanjye.
Nina ati” cyakora Sabbe byarangiye muzira ariko gake gake nagiye mbona ubwiza n'ubupfura bwe. Nina ahira ahobera Dariya ati” nanjye nshigiye urukundo rwanyu ni intangarugero.
Dariya ati” urakoze
Papa Dariya yabuze icyo avuga ahita yigira mu nzu.
.
Hakuno kurundi ruhande Sabbe na Jacke barimo kurya bwa bugari banaganira. Telephone ya Sabbe iri kumeza icanye,Jacke arimo kurya acyitegereza ifoto ya Dariya.
Jacke ati” cyakora nkurikije uko mbona Dariya ashobora kuba ahari atandukanye n'anakobwa benshi.
Sabbe araseka ati” Dariya wanjye w'imuvuga kuko ni inkuru ndende yuzuye ibitangaza gusa.
Jacke yahise aseka maze inyama iramukora arakorora cyane ati” mwana yego Dariya ndabona ari umukobwa mwiza ariko nawe ukabije kumukina cyane.
Sabbe ati” ntabwo ari umukina, Dariya n'igitangaza kubera ko ariwe ubu nyesha ubuzima mfite, n'igitangaza kubera ko afite urukundo rushingiye ku kuri, ni gitangaza kubera ko ubu ariwe buzima bwanjye.
Jacke ati” cyakora ibyo uvuga byo nibyo. Nkurikije inkuru ze wagiye umbwira Dariya ni umukobwa ufite umutima uhambaye! Umukobwa wemera kwitanga ubutarambirwa kubwawe kugeza ubwo atabara ubuzima bwawe ntasanzwe.
Sabbe ati” ntakubeshye nyitandukana na Izabella numvaga isi yanjye irangiye, ariko umunsi mpura na Dariya nibwo burya ubuzima bwanjye bwanyabwo bwahise butangira.
Jacke araseka ati” Dariya uzamwiture kumukunda ibihe byawe byose.
Sabbe ati” ibyo si icyigisho ngomba kubanza niga
Jacke ati” nizereko rero wamaze kumumenyesha ejo agomba kurara igeze inaha agatangira akazi
Sabbe ati” namumenyesheje rwose.
.
Twigarukire kwa Dariya we na Nina bari mucyumba barimo kwigera ya makanzu Sabbe yaboherereje. Gusa mana nuko mutabareba ngo murebe ukuntu ababereye!
Uko bipima Nina yatangiye kwisetsasetsa ati” cyakora umukwe nuyu pe!
Dariya ati” kubera iki?
Nina ati” burya umukwe uzirikana kwa Sebukwe aba ari igitangaza.
Dariya aramuseka ati” ariko uri agashwi! Ibi Sabbe yakoze ntabwo yabikoze kubera ko hano ari kwa sebukwe ahubwo yabikoze kubw'urukundo akunda umuryango wacu.
Nina abitekerezaho ati” ahari buriya wasanga ibi yadukoreye ari inyiturano z'uko natwe twemeye kumufasha tukamugira umuryango.
Dariya ati” burya umuganga wese nutibagirwa ineza yose yagiriwe.
Nina areba Dariya ati” cyakora nishimiye ko ugiye kuba mu maboko mazima. Sabbe agiye kuzatuma uryoherwa n’ubuzima.
Dariya araseka ati” ariko nanjye nzatuma aryoherwa nabwo
Nina ati” ibyo uvuze ntuzabyibagirwe Dari! Sabbe uzamugira umugabo wabo wawe w'igikundiro usumba abandi.
Dariya araseka ati” urakoze kumpugura muvandimwe.
Nina ati” hanyuma tujye kuri step yo kuba ugiye kujya mu mujyi ukansiga?
Dariya ati” ariko ntabwo ngiye kugusiga cher! Ese urumva akazi ataringombwa ko njya kugakora nkazajya nkoherereza amafaranga ukiyitaho uko ubishaka?
Nina araseka ati” oooh! Nako ibyo nisawa, ahubwo butinze gucya ngo ujyende ubundi ujye unyoherereza cash niyiteho njye ntwika abaturage binaha.
Dariya araseka ati” umva Nina! Burya ibyiza uzageraho byose ntibizatume usuzugura abantu ahubwo bizakubere ishema n'urukundo byo gufasha abatabifite. Kuko burya ibyo tugeraho byose ntabwo tujyana nabyo turapfa tukabisigira rubanda twahoze dusuzugura.
Nina yumva ijambo Dariya amubwiye ryuzuye ubwenge ati” muvandimwe umbabarire nari mpubutse.
.
Kurundi ruhande murugo kwa Izabella ni mu masaha ya nimugoroba arimo gutegura amafunguro ya nijoro hafi aho hari naka radio arimo kumviraho uturirimbo atetse. Nyine murabyumva ninako acishamo akatubyina Kugira ngo yimare irungu nk'umuntu uba uri wenyine murugo.
Uko arimo gukaranga inyama yafashe inyanya arazikata maze atangira kwibuka kera cyera cyane umunsi umwe agikundana na Sabbe. Hari igihe yariyagiye kumusura icyo gihe nabwo yararimo akata inyanya, Sabbe arimo kumutoborera salisa. Sabbe arangije gutobora Salisa yahise aza no kumufasha gukata inyanya maze Izabella araseka.
Sabbe aramureba ati” niki ko useka cher?
Izabella ati” ndimo guseka kubera ko nishimye
Sabbe nawe araseka ati” iyo usetse rero nibyo biba ibyishimo byanjye. Gusa mpora nibaza niba uku tubanye dufashanya muri byose ari nako bizakomeza umunsi twabanye murugo.
Sabbe ati” Cher tangira umbone gutya nk'umugabo wawe, uku ndi ntabwo nzigera mpindukaho na kantu nagato.
Izabella araseka
Sabbe ati” uku tumeze niko tuzaba tumeze no murugo rwacu. Niba utetse imboga nzajya nteka ubugari, mugihe wowe urimo gufura njyewe nzajya nkoropa.
Izabella byaramurenze maze ahita amusoma.
Izabella ati” ndakwishimiye Sabbe, nishimiye kuba ari wowe wambereye urukundo.
Sabbe ati” twembi turishimiranye kuko dukwiranye. Ibi byose tuzabifatanya twibera muri ya nzu twagize inzozi zacu njye nawe tuziberamo.
Izabella amaze kubyibuka yasaga nuri kure cyane kuburyo na Juluisi yaje ntiyabimenya ahindukiye aramubona maze arikanga.
Juluisi araza aramwegera ati” cher! Warihe?
Izabella ati” honey umbabarire sinzi ibyo natekerezaga.
Juluisi ati” watekerezaga iki?
Izabella ati” narindimo nibuka ukuntu twahuye nuko twatangiye gukundana. Natekerezaga ukuntu utajya uhwema kunyitaho unyereka urukundo nubwo wenda njye naguhemukiye nkakubeshya.
Juluisi atangira kumufasha ati” ese Cher uracyatekereza kubintu nkibyo? Honey biriya byararangiye kandi narakubabariye.
Izabella arabyina arishima cyane ati” ibibi nagukoreye byose niba warabishinguye kure y’umutima wawe warakoze ndetse nicyo gihe noneho ngo nanjye nkwiture.
Juluisi araseka gusa mbibutseko Juluisi arimo arenzaho kuko amaze kumenya amakuru menshi ya Izabella.
Juluisi ati” ndumva mfite amatsiko yo kubona icyo ushaka kuzanyitura?
Izabella ati” mpa agahe gato uzareba
Juluisi araseka ati” reka nkufashe guteka duhishe kare kuko iri joro ninjye nawe mpaka turebe ko ahari hari icyajyamo natwe tukabona akana.
Izabella arikanga ariko ntiyabitindaho.
.
Amasaha yaricumye burira buracya. Muri icyo gitondo Dariya yazindutse y'ishyira kumyako aritegura kuko yaragiye kujya gukorana na ba Sabbe muri za Alimantations zabo. Amaze koga yambara ya kanzu nziza Sabbe yamwoherereje ukobitaho ya saha n'inkweto byayo.
Uko yambara niko Nina amuhanze amaso atuje cyane
Nina ati” ngiye kuzajya ndara muri icyi cyumba njyenyine.
Dariya ati” haricyo uzaba se?
Nina ati” ndumva ntangiye kugufuhira kuko irungu rigiye kuzajya rinyica. Ntakufuje kuba utarahuye na Sabbe.
Dariya ati” Umva Cher wiba umwana urabizi tumaze gukura rero dukeneye ni terambere niyo mpamvu nkwiye kujya gukora nkazabona nuko njya nkwitaho cyane ko ubona ko ababyeyi bacu barimo gusaza ejo nejobundi imbaraga zizabashirana.
Nina ati” ibyo uvuze nibyo ariko basi tekereza no kurungu ugiye kuzansigira?
Dariya ati” nimara kujyerayo ibintu byose nkamara kubitunganya neza nzaguhamagara uze tubane
Nina arishima
.
Twiyizire kurundi ruhande ni murugo kwa Rosine. Rosine n’Umuryango we bari kumeza barimo gufata breakfast Kugira ngo bajye mu kazi bameze neza. Hashize umwanya barasoje maze ababyeyi na Rosine barasohoka ngo bajye ku kazi. Bamaze gusohoka uwo mwanya Sabbe yahise aza aho murugo Rosine amukubise amaso arikanga, arimo amaherezo amuha ikaze arinjira bombi bicara aho muri Saro.
.
Kurundi ruhande muri Gereza naho hari abakizinduka bakora igihano cyo gukora isuku mu matoilete abo mwabamenye ni Arriana na Marina. Ndetse bitewe n'igihe bamaze bakora igihano batangiye kujyenda bumvikana gacya gacye.
Uko bakora Marina yacunze abacungagereza maze yegera Arriana ati” muvandi njyewe sinkubeshye iki gihano cyo guhora nkoropa amazirantoki ndakirambiwe.
Ariana aramuseka ati” none niba ukirambiwe uragira ngo bijyende bite?
Marina areba babacungagereza babiri bashinzwe kubacunga barimo gukora amasuku arangije areba Ariana ati” mfite igitekerezo cyicyo twakora iki gihano bakacyidukuraho.
Ariana ati” niki?
Marina ati” reka twiyenze kuri bano bacungagereza tubatera uburakari, ibyo nitubukora baradukubita cyane bashaka ko tubatinya tukanabubaha. Nyuma turahita tujya kumuyobozi wagereza tumwereke ko abacungagereza baduhohoteye turi mugihano cyacu icyo gihe araza kudukuriraho igihano.
Ariana aramuseka ati” ibyo watekereje byose ni ibigoryi. Ubundi tuza dukore igihano byose ni wowe wabitangiye unshozaho intambara.
Marina ati” mwana umbabarire ariko ibi ndabirambiwe pe guhora nkoropa.
Ariana ati” none ko urambiwe kare tugifite ikindi cy'umweru cyose cy'igihano?
Marina ararakara ati” ubundi kiriya kiraya ngo ni Izabella nicyo cyanshutse kirambeshya kinshira muri uyu mwanda none ndebera ibyo ndimo cyo cyidegembya iyo hanze
Ariana ati” ariko ubundi mbwira kubera iki Izabella yagutumye kungirira nabi?
Marina ati” Izabella yambwiye ko nindamuka nkwishe azajya afasha umuryango wanjye ukawumenyera byose. Ariko ikiraya icyantangaje nuko nakibeshye ko nakwishe ngo ndebe ko ibyo cyambwiye koko kizabikora. Ariko uzibyo cyahise cyinsubiza nyimara kucyibwira ko nakwishe?
Ariana atega amatwi
Marina ati” cyarambwiye ngo nakoze ntabindi ngomba kuvagana nawe ngo kuko kuba nakwishe nabikoze bitewe nuko nsanzwe ndi umwicanyi. Byarambabaje cyane kuburyo amahirwe yagize nuko mfunze ntabasha kumugeraho
Ariana aramureba ati” ibaze iyo uza kuba waranyishe unyiciye ubusa nuwo muryango wawe ntufashwe? Izabella ameze nk'inzoka y'indyarya ihinduka nyuma ikaba inzoka y'inkazi. Rero burya ntugahemukire uwariwe wese kuko akenshi usanga uhemuka yarahemukiye ubusa.
Marina ati” umbabarire kuba naragambiriye ku kugirira nabi.
Ariana ati” ndakubabariye. Ndetse njyewe n’ungutse nicyo twakora maze tukakabarirwa iki gihano tukagikurwaho.
Marina ati” mbwira dukore iki?
Ariana ati” tujyende tubwire umuyobozi wa Gereza ko ubu twamaze kwiyunga arahita atubabarira kuko ndakeka icyatumye aduha igiha yashakaga ko twaziyunga.
Marina ati” uzi ko aribyo reka tujyende ahubwo.
.
Bari mu nzira barimo bagenda bahuye n'umucungagereza wari uje gushaka Ariana, maze abwira Ariana ko afite abashitsi bimena.
Ariana ahita abanza kuza kureba abashyitsi be asanga ni Jennifer, Rosine na Sabbe ndetse abona n'undi mukobwa urikumwe nabo atazi kumbe ni Dariya.
Ariana yaraje nabo baramusanganira maze arebana Rosine uburakari y'ibuka ukuntu yamutanze murukiko amushinja ibinyoma, maze yumva yamumira bunguri.
Sabbe arabibona ati” Ariana gabanya uburakari ufite wirakarira Rosine.
Ariana aratuza
Sabbe ati” abandi bose urabazi uwo utazi ni uyu mukobwa turikumwe yitwa Dariya. Hanyuma hari inkuru nziza tukuzaniye
Ariana arikanga
Jennifer ahita amuhereza ibipapuro ati” urukiko rwaguhanagiyeho icyaha ubu uri umwere ndetse ubu ugiye guhita uva muri gereza.
Ariana kubyakira byaramunaniye amarira aba ariyo atemba…….
.
Ese bigenze bite Kugira ngo Ariane akurweho icyaha bitumye agiye kurekuraa akaba muri Gereza ?
Don’t miss Episode 32 is lauding
.
Mudushigikira natwe tubahe ibyo dufite ariko nimutadushigikira natwe bituma tubona ko dukorera abadahari.
.
Comments