Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Juluisi amaze kubona bya bipapuro bya Izabella byo kwamuganga, arimo kubireba Izabella ahita aza.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe
Ushaka wamvugisha kuri 0781955794/0725152848.
Uvuga ko ankunda akaba n’umufana wanjye, ibyo mbibona kurusha uko abivuga. Kora like kuri page yanjye’’’ Chris nandi stories’’’’’
…………EP 19………..
ubwo Juluisi arimo kureba kuri icyo gipapuro, Izabella yahise aza,asanga umugabo arimo kureba byabisubizo bye byo kwamuganga agwa mukantu.
Juluisi amaze kubireba ahita areba Izabella ati” ibi nibiki ndimo mbona?
Izabella Catheline ati” nibyo ubona.
Juluisi ati” kubera iki wanshiye inyuma ukajya kwa muganga wenyine?
Izabella ati” nabonye umpagata cyane ngo ucyeneye umwana, bituma nyeka ko yaba arinjye ufite ikibazo wenda, maze bituma nihutira kujya kwa muganga.
Juluisi ati” none ibi bisubizo mbona ni ukuri?
Izabella Catheline ati” ni ukuri nkuko ubibona.
Juluisi ati” none bivuze ko niba wowe barasanze ubyara ari ntakibazo ufite,ikibazo cyo kutabyara cyaba gifite njye?
Izabella aramureba ati” simbizi neza nawe uzajye kwa muganga, ushobora no gusanga ari ikindi kibazo gihari atarikibazo cyo kuba utabyara.
Juluisi azunguza umutwe ati” no ibi bintu ntabwo ndimo kubyumva neza.
Izabella atangira gusekera mu mutima, maze ahita atangira kwibuka. Wa munsi burya bavuye kwa muganga Izabella agasanga afite ikibazo cyo kutabyara….we na Rosine baratashye ariko bageze murugo Izabella aza kugaruka kwa muganga. wa mu doctor yaramwakiriye mu biro bye undi nawe arinjira aricara.
Doctor aramwitegereza ati” kubera iki ugarutse?
Izabella ati” ndagurutse kugira ngo umfashe.
Doctor ati” ikibazo ufite cyo kutabyara ntayo twagikoraho pe!
Izabella ati” haricyo wowe wagikoraho.
Doctora aramreeba ati” ntacyo
Izabella ahita akurayo byabisubizo yariyahawe n’amafaranga maze abisunikira Doctor ati” ibi bisubizo by’uko ntabyara bihindure ugaragaze ko mbyara ko ntakibazo mfite.
Doctor arikanga ati” ibyo bintu ntabwo nabikora
Izabella ati” umva!hano waje mukazi kugira ngo ubone uko utunga umuryango wawe, ayo mafaranga nguhaye ni 500,000f. ese guhindura ibisubizo ugatwara ayo mafaranga ugafasha umuryango wawe urumva ntamumaro bifite?
Doctor yabitekerejeho ageze aho aba arabyemeye..
Izabella uko yibukaga ibyo, Juluisi yahise ava mu cyumba yigira muri saro. Izabella asigara aho mu cyumba yisetsa ati” ubu intambwe ya mbere ndayitsinze.
Juluisi ageze muri saro we yahise asuka ka Juice maze ahita yicara mu ntebe. Akicara ahita atangira kwibuka amagambo Bosco bakorana yamubwiye, amubaza niba yaba yizera umugore we?
Arimo kwibaza kuri ayo magambo Izabella yahise amusanga mu saro amwicara iruhande atangira kumuha care ati” honey wihangayika ngo bikujyane kure cyane, kuko ushobora gusanga ari ikindi kibazo gihari atari ubugumba..
Twiyizire mu cyaro ni mu masaha y’igicamunsi. Pawulo avuye mu murima guhinga ari mu nzira ataha. Ageze aho abana bakunda gukinira hafi yo murgo iwe, Lavie yavuye mu bandi bana bakinanaga aza amwirukanka inyuma.
Lavie ageze kuri muzehe ahita amwakira isuka maze bataha baganira.
Lavie areba muzehe ati’ papa ndashaka ko tujya tujyana mu murima?
Pawulo aramureba araseka ati” oya uracyari muto ntabwo twajyana mu murima.
Lavie ati” ariko papa maze gukura kandi mfite imbaraga..
Pawulo arahagarara ati” yego umaze gukura ariko ntabwo uraba mukuru wo kujya mu murima. Ikindi ntabwo uzi guhinga?
Lavie ati” none papa namenya guhinga gute ntagiye njyana nawe mu murima?
Pawulo yumva n’ikibazo koko arangije ati” ubutaha tuzajya tujyana.
Urugendo rwabo rurakomeza
Lavie ati” papa kubera iki abana dukinana bahora bambwira wantoraguye atari wowe data/
Pawulo ati” ntukumve abo bana baba bakubeshya
Lavie ahita yitambika muzehe ati’ papa urambeshye. None niba ndi umwana wawe nigute navutse njyenyine ntagira abavandimwe? Ese ubundi mama wanjye ninde ko ntajya mubona murugo?
Pawulo yumva umwana yatangiye kumenya byinshi arangije ati” reka tubanze tugere murugo.
Tuze kurundi ruhande Jennifer ari muri Mango night club imwe igezweho cyane, abakire benshi n’urubyiruko bakunda kuza kuryoherezamo. Uko yicaye aho arimo kwinywera akantu ke kumahoro, arimo guhamagara ya number yanditseho ngo x imwe yariye kopi muri telephone ya Izabella.
Uko ahamagara ako kanya Musafiri nawe yahise agera muri iyo night club ari kuri telephone abaza urimo kumuhamagara ahantu yaba yicaye. Kumbe umuntu Jennifer arimo guhamagara ni Musafiri nubwo atarabimenya. Musafiri nawe akomeje kuraranganya amaso ngo areba umuntu barimo kuvugana yahise akubita amaso Jennife, Jennifera nawe ahindukiye abona uwo yahamagaraga ni Musafiri.
Musafiri yarikanze Jennifer nawe biramutungura. Musafiri yahise atangira gushaka inzira imukura aho ngaho. Jennifer nawe ahita akurayo imbunda aramukurikira. Si ukwirukanka ye barakomeza baratigira umugi wose bagera aho batangira kwinjira mu nzira za makaritsiye.
Jennifer yabonye musafiri yakutuye ataribumufate maze y’igira inama yo guca indi nzira, tayali baba bahuriye imbere Musafiri aba arafashwe
Jennifer yamutunze imbunda ati’ amaboko hejuru vuba.
Musafiri amanika amaboko aba arafashwe Jennifer amwambika amapingu
Twigarukire kwa muzehe pawulo we na Lavie barimo guhata ibirayi.
Lavie areba muzehe ati’ ariko papa hari ikibazo utaransubiza
Pawulo ati” ikihe?
Lavie ati” nakubajije ngo kubera iki ntabavandimwe ngira? Ndongera ndakubaza nti ese mama wanjye umbyara abahe?
Pawulo areba umwana ashaka icyo amusubiza kiramuyobera
Lavie ati” papa ko utansubiza?
Pawulo aramujijisha ati’ lavie reka tubanze duteke ndye ndashonje hanyuma ibyo bibazo byawe ndaza kubisubiza.
Lavie ati” ntuze kumbeshya sibyo?
Twiyizre murugo kwa Izabella ahagaze muri saro afite iphoto ya Fiona wa mukozi wahoze akorera Catheline arimo kuyitegereza cyane. Akirimo kuyireba yahise abona Maki amugezeho murugo bitunguranye arikanga
Izabella ati”Maki?
Maki afite ubwoba ati”Musafiri amaze gufatwa
Dore ngo Izabella biramurenga azenguruka saro yose abaye nkumusazi ati” sinarinababwiye ngo mujye kure cyane muzagaruke ibintu byarasubiye muburyo?
Maki ati” hari umugore wahamagaye Musafiri amubwira ko adufitiye akaz, niko kuza.
Izabella ati” muri ibigoryi, uwo mugore wahamagaye Musafiri yari Jennifer yashakaga kubagwisha mugatego.
Maki ati” none turakora iki rero!
Bakirimo kwibaza icyo baribukore Juluisi yahise ahagera.
Twiyizire kwa Dariya. Sabbe arimo kwasa inkwi baribukoreshe, Dariya yicaye hirya kuruhande arimo kumwitegereza. Nina yaje asatira aho Dariya yicaye abona Dariya ntakura ijisho kuri Sabbe.
Nina ahita aturika araseka na Sabbe arabyumva
Nina ati” ese ko urimo urebera Sabbe gusa nk’umufana?
Uko baganira Sabbe arimo kubumva
Dariya ati” n’ubundi ndi umufana we!
Nina araseka ati” njyewe rero mbona utari umufana we ahubwo uri ikindi kintu.
Dariya ati” ubona ndiki?
Nina ati” ahubwo reka dukomeze cyakiganiro tujya dukora, mbe umunyamakuru maze wowe ube umutumirwa.
Dariya ati’ ntakibazo
Nina ahita ahamagara Sabbe ngo aje aba umu camera man. Sabbe araza.
Nina afata ikigori nkuko bisanzwe agihindura mikoro atangira kubaza Dariya.
Nina ati” ikiganiro tugiye gukora kiri serie cyane ibisubizo byose uza gutanga uvugishe ukuri.
Dariya ati” ntakibazo
Nina aratangira ati” ese ukunda Sabbe?
Dariya akibazwa atyo ajya kure cyane no gusubiza biranga ahubwo areba Sabbe. Sabbe nawe aramureba.
Nina ati” kudasubiza?
Dariya areba Sabbe ubundi abanza guturisha umutima arangije ati”……….
Utazacikwa na Episode 20
Comments