Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubushize twasize Jeinnifer ageze murugo kwa Izabella. Ese niki cyaba kirimo kugenza Jennifer?
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe
Call:0781955794/ 0725152848
Kora like kuri page yanjye “” Chris nandi stories uba uzigamye igihe wataga ushakisha inkuru zanjye.
Abayibonera kuri Whatsapp group mwe mukomeze mwishime kuko mutajya mugira ibibazo byo kuyibura.
Izabella akimara gufungura agasanga ari Jennifer yabaye nk’uwikanze atangira kwibaza mu mutima icyaba kirimo kugenza Jennifer murugo rwe.
Izabella yaramwitegereje ati” Jennifer ndabizi ko utajya ugenzwa nakamwe, ese none niki cyaba kirimo kukugenza murugo rwanjye?
Jennifer agiye gusubiza abona Juluisi ahagaze hirya muri korodoro arangije areba Izabella ati” ese kumbaza ikirimo kugenza? Ntabwo aha murugo rwawe mukunda abashyitsi?
Izabella mu mutima yatangiye gutekereza kuba Jennifer aje iwe murugo bishobora kuza kumuraburiza. Maze atangira gutekereza impamvu yose yaha Jennifer igatuma atinjira mu nzu, ariko ahindukiya abona umugabo we arimo kubareba.
Izabella ahita arenzaho araseka ati” oooh! Ntakibazo rwose, urugo rwacu rurajyendwa kandi abashitsi ni umugisha kuritwe. Ahubwo ni karibu mu nzu.
Ubwo Jennifer amaze guhabwa ikaze arinjira aricara. Izabella azana ka juice baza kunywa baganira.
Jennifer yabonye agomba kwisobanurira Juluisi kuko we bataziranye, arangije ati” rero ntabwo mwabashije kumenya. Amazina yanjye nitwa Jennifer nkaba nkorera ikigo cy’ubujyenzacyaha RIB. Ariko umugore wawe Izabella we tukaba twaridusanzwe tuziranye.
Izabella abona Jennifer atangiye kumuraburiza, maze ahita arenzaho arisetsa ati” ariko Tanti! ushaka kuvuga nawe utazi amazina yanjye yukuri?
Jennifer ati” ushaka kuvuga iki ngo ntabwo nzi amazina yawe yukuri?
Izabella ati” burya Izabella ntabwo ariyo mazina yanjye
Jeinnifer aratungurwa
Izabella ati” Izabella ni akazina kakabyiniriro Ariana yanyise agira ngo ajye abasha kudutandukanya njye na Catheline wundi wapfuye…
Jennifer yumva arushijeho gutungurwa ati” ariko kuva kera cyane nkuzi kumazina ya Izabella.
Izabella Catheline ati” nyine iryo ryakabyiniriro niryo abantu benshi muzi, ariko ubusanzwe amazina yanjye nanjye ni Catheline.
Jennifer yabitekerejeho neza yumva ntabyumva neza ariko ntiyabitandaho.
Juluisi birumvikana yahise afata umwanya yunganira umugore we ati” cyakora da siwowe wenyine witiranyije amazina y’umugore wanjye, hari n’undu musore w’umusazi witwaga ngo Sabbe nawe wakundaga kumwitiranya.
Jennifer ariko akomeza kubitekerezaho cyane arangije yitegereza Izabella ati” hanyuma se amazina yawe yombi nyakuri ni ayahe?
Izabella akibazwa amazina ye nyakuri yatangiye guhinda umushitsi, ibitekerezo bimubana byinshi mu mutwe.
Jennifer abona Izabella yatinze gusubiza abyibazaho.
Juluisi abona umugore we atinze gusubiza maze ahita amuvugira ati” yitwa Usanase Catheline.
Jennifer akibyumva yarikanze ati” burya ufite amazina asa neza neza nay a Catheline umukobwa wanjye wapfuye?
Izabella araseka ati” niyo mpamvu Ariana yahise anyita Izabella kugira ngo ajye abona uko adutandukanya.
Jennifer yumvise ibyo bidasanzwe ariko ntiyabitindaho cyane nk’umuntu w’umuhanga. Gusa Juluisi nawe aho yatangiye kwibazaho byinshi. Izabella we yabonyeko byanze bikunze Jennifer aribukomeza kumutamaza.
Jeinnifer yarabitegereje arangije ati” tudatinze rero Catheline hari amakuru narinje kukubaza
Izabella Catheline arikanga ati” amakuru ushaka namaze ate?
Jeinnifer ati” nk’umuntu wabanye na Catheline bazina wawe igihe kinini? Ese wabonaga Catheline ari muntu ki? Yitwaraga ate muri societe?
Catheline Izabella ati” Catheline tukibana mu nzu imwe yari umukobwa mwiza w’itondaga kandi wiyubahaga cyane.
Jennifer ibyo arabyandika arangije ati” none kuba yarapfuye yishwe ubivugaho iki?
Izabella arikanga ati” byarambabaje cyane
Jennifer ati” nonese byaba bishoboka ko umuntu witonda yagira abanzi?
Juluisi ahita yitambika ati” ariko kubera iki urimo guhata umugore wanjye ibibazo bimeze utyo?
Jennifer ati” ihangane mugabo, umugore wawe ndimo kumubaza nk’umuntu wabanye cyane na nyakwigendera, kandi ibisubizo ampa biramfasha mu perereza ndimo gukora ryo gushaka abahishe inyuma y’urupfu rwe.
Izabella we ibyuya niko birimo kubira,
Izabella areba Jennifer ati” ntabwo bishoboka
Ako nako Jennifer arakandika.
Jennifer arangije ati” ese ushobora kuntiza telephone yawe gato?
Juluisi araho arimo arumva.
izabella we arikanga, ariko ntakuntu yamwima telephone arayimuha. Jennifer yafashe telephone maze ajya muri contact za bantu arashakisha arakomeza arashakisha….. Uko ashakisha Juluisi arebye umugore we abona asa n’ufite ubwoba.
Jennifer yarakomeje arashakisha aba aguye kuri nimero za Catheline umwe wapfuye maze ahita azirya copi. Arakomeza ajya no mu manimero yagiye ahamagara nabwo arashakisha… Izabella we niko umutima wenda kumuvamo.. maze Jennifer uko ashakisha aba aguye kuri nimero yanditseho ngo 12 maze ahita ayirya kopi nayo arangije asubiza izabella Catheline telephone ye.
Juluisi aramureba ati” ibyo ukoze byari ibyiki?
Jennifer ati” ntakidasanzwe nuko nashakaga kwandikamo nimero bari banyoherereje kugira ngo mbone uko nanjye nzandika muri telephone yanjye..
Izabella ahita yiruhutsa …
Jennifer ahita ahaguruka ati” kandi ubu ndagiye mwakoze kunyakira mu nzu yanyu
Juluisi ati’ ntakibazo.
Jennifer areba Izabella ati” urakoze kumpakuru nawe umpaye.
Jennifer ahita agenda abandi basigara aho barebana…….
Tuze kurundi ruhande ni mu cyaro kwa Dariya. Ni mu masaha ya mugitondo nko mu ma saa tatu, Sabbe aracyakiryamiye. Uko uryamye Dariya nawe araho yicaye hasi hafi y’igitanda cye yicaye aho arikanga ashigukira hejuru….
Dariya araseka ati’’ Sabbe ubaye iki ko ushigukira hejuru ?
Sabbe ati’’ ahubwo urimo urakora iki ?
Dariya ati’’ naje nje kureba uko waramutse nsanga urakiryamiye maze ndavuga nti reka nkutegereze mpaka ubyuke.
Sabbe aramureba arumirwa. Arebye kuruhande abona ibase mucyumba y’amazi na telemusi irimo igikoma…
Dariya ati’’ nabonye waryamiriye nanga kugushyirira amazi yo gukaraba hanze, nyakuzanira hano mucyumba.
Sabbe araseka ati’’ ariko mana uri akagoryi ! ubuse wumvaga ko nakarabira mu nzu noneho ikirenzeho mucyumba ?
Dariya ati’’ nanze ko baguseka ko ngo waryamiriye. Ariko nukarabira hano mucyumba ugahita unanywa igikoma turahita twisohokera twigire mu murima ntawuramenya igihe wabyukiye.
Dariya ahita ahaguruka afata ya Telemusi ati’’ ahubwo karaba vuba nanjye nkusukire igikoma urarangiza gukaraba cyahoze.
Uko baraho mu cyumba Nina yafunguye urugi arimo kubareba ibyo barimo ariko bo ntibaramubona.
Dariya yasutse igikoma, Sabbe akomeza kwitegereza ukuntu Dariya aba amwitayeho cyane. Dariya arangije gusuka igikoma yubuye amaso abona Sabbe arimo kumwitegereza maze araseka.
Dariya ati’’ Sabbe ndabizi ubona meze nka kagoryi ariko ibyo nkora byose mba ngira ngo nkwiteho.
Sabbe arangije yegera Dariya cyane amureba mu maso, Dariya arikanga yibaza impamvu Sabbe arimo kumwitegereza hafi kurwara ikizungurera.
Sabbe ahita amufata ati’’ kubera iki ubundi unyitaho gutya ?
Dariya agiye kumusubiza abona Nina ahagaze mu muryango arimo kubitegereza.
Sabbe arongera aramubaza ati’’ ndimo kukubaza kubera iki unyitaho cyane bigeze aha ?
Dariya arisetsa ati’’ nonese kuba nkwitaho ubona ari ibintu bikaze ?
Sabbe ati’’ nyine ndakubaza kubera iki unyitaho ?
Dariya aramureba ati’’ nkwitaho kubera ko ukwiye kwitabwaho
Sabbe aramureba ati’’ ese ubona mbabaje nuko ushatse kuvuga ?
Dariya araseka ati’’ Sabbe unyumvise nabi.
Sabbe ati’’ nyine rero kubera iki unyitaho gutya ?
Dariya araseka ati’’ wana reka kuntesha umutwe karaba vuba n’urangize unkwe igikoma kitarahora ubundi tujye mu murima…
Nina arebye ibyo barimo ahita yijyendera
Kurundi ruhande murugo kwa Izabella, Izabella ari mucyumba cye arimo gushaka imyenda muri mare ye ari bwambare , ariko uko bigaragara yabuze amahitamo y’umwenda ashaka kwambara. Akirimo gushakisha umwenda ari bwambare aho muri mare hari agakufi yabonyemo maze aragafata arakareba.
Uko areba ako gakufi yatangiye kwibuka kera umunsi umwe ubwo yariyasohokanye na Sabbe kumazi bagikundana. Icyo gihe bari ahantu heza hafi y’amazi, bari barimo kurya bishimye cyane, urukundo rwagaragaraga ku maso yabo.
Icyo Izabella yarateruye ati” Honey ndagushimira ukuntu ukora uko ushoboye maze ukanyitaho.
Sabbe yarasetse ati” honey nuko ari ubukene, mba numva ndamutse mfite amafaranga menshi nagukorera ibirenze.
Izabella yamurebye mu maso ati” cher ntukihebe nkurikije umuhati ugira no kwihambira kwawe nawe igihe kizagera ugire amafaranga.
Sabbe ati” nanjye numva mfite ibyiringiro.
Izabella yahise amufata ikiganza ati” kandi honey ntukagire ikibazo, igihe cyose nzaba ndikumwe nawe.
Sabbe araseka ati” is it promise?
Izabella ati” ndagusezeranya cher! Njye nawe tuzafatanya twigeze kubyiza.
Sabbe yashimishijwe cyane arangije ati” cher ndashaka ngo ufunge amaso yawe..
Izabella ati” kubera iki honey?
Sabbe ati” ndashaka kuguha impano nziza nakugeneye.
Izabella yumvise agize amatsiko yo kumenya iyo mpano Sabbe ashaka kumuha maze ahombeka amaso nkuko yabimusabye. Sabbe nawe yahise akora mu mufuka aba akuyeyo umukufe mwiza kandi uhenze cyane maze arawumwambika.
Amaze kuwumwambika, undi nawe yahise afungura amaso, arebye ubwiza bw’umukufe Sabbe amuhaye nk’impano biramurenga. Arishima cyane arangije aramuhobera.
Izabella ati” honey kubera iki umpaye impano y’umukufe uhenze nkuyu?
Sabbe ati” honey uwo mukufe nawuguze amafaranga angana n’umushahara wanjye wa mezi ane, ariko impamvu nabikoze nuko wowe ufite agaciro kari hejuru y’ibyo byose.
Izabella byaramurenze amarangamutima aramwica ati’’ honey merc, wakoze kandi witanze cyane.
Sabbe ati” honey uwo mukufe nkuhaye reka ube usezerano rikomeza urukundo rwacu. Ndakwinginze uko naba meze kose ntuzansige ngo untererane kuko ubu wamaze kuba ibyiringiro by’ubuzima bwanjye.
Izabella yahise amuhobera ati” wivunika mukundwa! Ndagusezeranya njye nawe twabaye umuntu umwe, rero ntakintu nakimwe kizigera kidutan dukanya…
Sabbe yarishimye arangije aramushimira
Izabella uko y’ibukaga uko Sabbe yamuhaye uwo mukufu yiriye akimara, uwo mwanya yumvise umuntu ukomanga kuri saro ajya kureba iwariwe. Afunguye asanga ni Rosine uje kumureba yambaye neza cyane.
Rosine arinjira yitegereza Izabella kuva hasi kugera hejuru ati” nones ko mbona utaritegura bimeze ute?
Izabella ati” sha! Nabuze umwenda ndibwambare!
Rosine araseka ati” ariko noneho usigaye untangaza cyane! Mbere uri umukene wabaga ufite ikibazo cyo kubona imyenda uribwambare. None nubu wagira ngo iduka ry’imyenda ry’imukiye iwawe uravuga ngo wabuze umwenda uri bwambare?
Izabella Catheline ati” sha nyine nabuze amahita y’uwo nakwambara.
Rosine ati” jyenda uzane iyo wariwateguye yose maze nkuhitiremo uwo wambara.
twigarukire mu cyaro kwa Dariya we na Sabbe bageze mu murima barimo guhinga bakutuye. Papa Dariya na Mama Dariya nabo bari mu murima wo hirya. Uko bahinga mama dariya arikuzajya yitegereza ba Dariya maze agaseka.
Uko aseka Papa Dariya yaramubonye ati” ese urimo gusetswa niki?
Mama Dariya ati” nshimishijwe nabariya bana banjye
Papa Dariya ati” uravuga Sabbe na Dariya se ?
Mama Dariya ati’’ yego, kuva Sabbe yagera mubuzima bwacu yahinduye iibintu byinshi, ndetse yanahinduye ubuzima bwa Dariya cyane.
Papa Dariya ati’’Sabbe maze kubona ko atandukanye nuko namutekerezaga akigera hano. Ariko kuza kwe byabaye umugisha kuri twe.
Mama Dariya ati’’ byaranshimishije cyane kuba waremeye gufata Sabbe nk’umuhungu wawe.
Twiyizire kuri ba Dariya uko babaganiraho hirya, hakuno nabo ntibahinga bacecetse, burikanya Dariya aba ashotora Sabbe. Mbese baba bameze nk’inkurikirane.
Dariya areba Sabbe ati ‘’ ubundi kuki utarangije kumbarira inkuru yanjye ?
Sabbe ati’’ariko ukunda inkuru mana ! ubundi niyihe nkuru umbaza?
Dariya ati ‘’ ntabwo wandangirije inkuru yawe y’ukuntu ibyawe na Izabella byatangiye..
Sabbe ati’’ nonese wumva uba ushaka kumenya iyo nkuru cyane ?
Dariya ati’’ numva nyifitiye amatsiko.
Twagarukire kwa Izabella noneho Rosine yamaze kumuhitiramo imyenda yo kwambara, arimo gusoza kwambara.
Izabella yarebye Rosine ati’’ sha ubu mfite ibibazo binkomereye gusa.
Rosine ati’’ ufite ibihe bibazo se kandi ? ubukungu washakaga ko wabugezeho ikindi ushaka niki ?
Izabella catheline ati’’ Jennifer yatangiye kunjyendaho, ikindi ndimo kwibaza ikiribuze kuba nituramuka ibisubizo bigaragaje ko arinjye ufite ikibazo cyo kutabyara.
Rosine ati’’ nonese njyewe ndimo ndibaza nigute wowe ushobora kuba utabyara kandi warabyayeho ?
Izabell ati’’ nanjye mba mbyibazaho. Nkibaza impamvu hashize imyaka 2 yose ntarasama.
Rosine ati’’ gira tujyende nitugera kwa muganga turamenya icyo dukora nyuma y’ibisubizo turibubone. Ariko nanone ntampamvu yo kugira ubwoba
Izabella ati’’ ubwoba ndabufite cyane, kuko biramutse bigaragaye ko arinjye ufite ikibazo Juluisi ntabwo yabyakira yahita yaka gatanya kuko ashaka umwana cyane.
Rosine ati” nonese ibyo bikagutera ubwoba? Nubundi waje ushaka ahantu wakura ubuzima aramutse abikoze rero mwagabana imitungo afite.
Izabella catheline ahita ajya kure mubitekerezo ati” ntakintu nakimwe nshobora gukura hano.
Rosine ati” kubera iki?
Izabella catheline ati” ntabwo twasezeranye ivangamutungo.
Rosine aratungurwa ati” uvuze ngwiki?
Twigarukire mu murima amasaha akomeje kwisunika.
Sabbe arimo kubarira inkuru Dariya y’ukuntu ibye na Izabella byatangiye.
Dariya ati” nonese umaze kumutabara iryo joro ubwo ayo mabandi yaramukuriye nyuma byaje kugenda bite?
Sabbe ati” numvaga nshaka kumenya impamvu yariyagiye kujya kwicuruza. Hashize igihe rero twaje kongera maze tujya ahantu turicara ngo tuganire.
Icyo gihe mpura nawe bwa kabiri nabonye ari umukobwa mwiza uhuje igikundiro. Uko namwitegerezaga nakomezaga kwibaza impamvu yaba yaramuteye kujya kwicuruza. Hashize akanya anywa fanta mwitegereza……
Nibwo nafashe iyambere ndamubaza nti” Izabella kubera iki ririya joro wariwagiye mubagabo kandi wari uziko ushobora kugirirayo ingaruka?
Izabella yubuye amaso arandeba, akindeba nabonye akababaro kenshi mu maso ye ati” narindimo nshaka amafaranga yo kuvuza mama.
Sabbe ati” nonese mama wawe yaba yarakize?
Izabella ati” nabuze amafaranga nsubiye murugo nsanga mama yamaze kwitaba Imana.
Sabbe arakomeza abarira inkuru Dariya ati” nkimara kumva iyo nkuru nanjye numvise inshinguye umutima, ndetse numva Izabella ndushijeho kumugirira impuhwe. Kuva icyo gihe tukimara kuganira twahise duhinduka inshuti zasanzwe niyemeza kuzajya muba hafi nkamufasha mubushobozi buke narimfite icyo gihe.
Dariya araho arimo arumva
Sabbe arakomeza ati” uko nakomeje kugenda muba hafi, niko nakomezaga kumwiyumvamo ndetse nyuma byaje kurangira mukunze. Urukundo rwacu nuko rwatangiye.
Dariya ati” nonese byaje kugenda bite kugira ngo Izabella munyuma aze kuguhemukira?
Sabbe ati” reka duhinge ibyo nzabikubwira ubutaha….
Tuze kuirundi ruhande Jennifer yagarutse kureba Ariana muri gereza.
Jennifer ati” ese koko Izabella ntabwo ariyo mazina ye nyakuri?
Ariana ati” kubera iki?
Jennifer ati” Izabella yambwiye ko atitwa Izabella. Ngo yitwa nawe Catheline Izabela ngo ni izina ryirihimbano wamwise.
Ariana arahakana ati” oyaaa, Izabella niyo mazina ye. Kuvuga ko yitwa Catheline yakubeshye.
Jennifer ati” none kubera iki yambeshye?
Ariana ati” yashakaga gushisha ukuri umugabo we atavumbura ko yamubeshye amazina.
Jennifer ati” none ushaka kuvuga ko Izabella yahinduye amazina kugira ngo abone uriya mugabo?
Ariana ati” yego, Izabella yashatse guhisha amateka ye uriya mugabo kugira ngo abone uko amwigarurira kubera ko ari umukire.
Jennifer arumirwa ati’ none ni ayahe mateka yashakaga guhisha Juluisi ?
Ariana areba Jennifer ati’’ ariko ubundi buretse ! kuba ndimo kugufasha mu perereza njye ndabyungukiramo iki?
Jennifer aramureba ati ‘’niwowe wambwiye ko ndamutse nkurikiranye Izabella bishobora kungeza kumakuru y’urupfu rwa Catheline. Ikindi wambwiye ko izabella ariwe wakugambaniye agatuma uza muri gereza. None urumva ntidufatanya ntanyungu ubifitemo ?
Ariana abitekerezaho ati ‘’ bivuze ko ukuri kugaragaye nahita nkurwa muri gereza ?
Jennifer ati’’ cyane
Ariana ahita ahereza Jennifer ikiganza ati” binsezeranye maze ubundi dukorane.
Jennifer yarabyemeye maze ubundi bahuza ibiganza bemeranya kuba bagiye gukorana
Kurundi kwa muganga ba Izabella we na Rosine aho bicaye bategerejo ibisubizo bya kwamuganga, Doctor yaraje azanye ibisubizo abihereza Izabella.
Izabella abirebye…………………..??????????
::::: Ntuzacikwe na Episode ya 17:::::::::::::::
Umwanditsi aracyari Chris Nandi Ishimwe………….
Comments