
Jovia ni umukobwa ubyibushye cyane, afite imyaka 25. Aribana kubera ko ababyeyi be bose barapfuye. Ni umukobwa wibeshejeho kubera ko afite akazi keza akora muri company ikora ibijyanye n'itumanaho.Jovia nta nshuti nyinshi afite mu buzima nizo afite zimuha umwanya muto mbese ntabwo zimwibonamo cyane ..Buri gitondo saa kumi nebyeri zuzuye aba yabyutse akitegura akajya mu kazi. Gusa uyu munsi ho asa n'uwaryamiriye cyane. Arimo gukata igitotsi ibitotsi bimeze nabi. Muri uwo mwanya ka alarme ke karasona Arakumva maze arihindukizaw aho kubyuka ahubwo aragakubita karaceceka. Gusa muri ako kanya yibuka ko yagombaga kujya mu kazi Abyikira hejuru yinanura arebye mu isaha abona ni saa moya zigiye kugera ahita abyuka vuba na bwangu yikoza muri dushe yitera amazi vuba vuba agaruka mu cyumba arambara vuba..Maze afata ijipo yambara vuba iba iracutse imashini kubera ko yamusize. Ashaka ibindi yambara Arambara maze ava mu rugo. Ageze aho afatira bus asanga nayo irahagurutse ashatse kuyirukaho aragwa kubera ubunini kwiruka biramugora..Abantu mu muhanda bamurebaga baraseka . Bamwe bamucaho bamubwira bati" nawe wa mukobwa we warakabije kubyibuha. .Jovia ategereza indi bus kubwo amahirwe iraza nyuma y'iminota 30 yose yaramaze ategereje..Aba ageze ku kazi kwinjira hari aho bakoze amakarita yabo y'akazi imiryango ikabona gufunguka. We ahagaze akoze muri sakame ye asanga ikariya yayisize kandi ntabwo ntiyaba akibashije kwinjira.Afata telephone ye ahamagara Berry n'umwe mu bakobwa bakorana..Berry, Shania na Miata bari mu kazi bose barakorana. Bakorana na Jovia muri department imwe.. berry abona Jovia aramuhamagaye akibibona maze araseka.Berry areba abandi shania na Miata ati" mwibaze ngo ninde uhamagaye!Shania ati" Dericke.Berry ati" Pigima niwe uhamagaye..Bose bahita basekera rimwe.Shania ati" buriya se aguhamagariye iki!.Miata ati" buriya cyaryamiriye kiragona none kigiye kuba kikubaza ubusa.Miata ati" buriya iyo aryamye ntabwo ahinda nk'imashini we..Baraseka .Berry ati" Reka mfe kumwitaba.Berry aramwitaba.Jovia ati" berry bimeze gute?.Berry ati" ni sawa.Jovia ati" sha nibagiwe ikarita yanjye waje ukankorezaho..Berry ahita arebana na ba shania.Shania ati" umva mubeshye abanze akererwe cyane bamuhane..Berry ati" Sha njye navuye ku kazi boss yantumye .Jovia ati" eeeh sawa urakoze reka mpamagare ba Miata.Berry ati'" twajyanye.Jovia ati" kambayeho. Ndabona na ba security ntabahari.Berry ati" buriya barimo gufata breakfast..Jovia arakupa..Berry na ba Shania baraseka.Miata ati" boss agiye kumusanga hariya hashye.Berry ati" ariko buriya ntidukabije ?Miata ati" gute se!.Jovia agihagaze aho byanucanze boss Fazil arinjiye amusanga aho.Fazil ati" Jovia bite byawe ko uri hano nibwo waza?Jovia ati" Yego Boss ariko mu mbabarire. Fazil ati" ariko se uba wakerejwe niki? Wowe mba mbona uzabura akazi. .Jovia ati" Boss sinkunda gukererwa urabizi. Ahubwo nuko nsanze nanibagiwe ikarita yanjye .Fazil ati" tujyane muri Office yanjye..Boss akozaho barinjira.Baza muri office ye. Fazil aricara Jovia akomeza guhagarara.Fazil ati" Ese ubundi Jovia uba wumva utabangamiwe ?Jovia ati" mbangamirwa niki? Fazil ati" ibaze Umukobwa nkawe ubyibushye bingana gutyo ! Muri iki kinyejana koko! Jovia ati" ariko njye ntacyo bintwaye .Fazil araseka ati" koko imyumvire ufite ukubwira ko ntacyo bitwaye. Urantangaza ariko n'uburenganzira bwawe da! Ariko one day bizakugiraho ingaruka. Wakwiyitayeho ukagira taye nziza nk:izabandi bakobwa !Jovia ati" nonese boss uku ngana byica akazi kawe!Fazil ati" none nkubu wakerejwe niki?Jovia ati". Boss nasabye imbabazi kandi ubusanzwe sinkunda gukererwa cyane.Fazil amuhereza documents ati" genda unkorere iyo raporo..Jovia ava imbere ya Boss aza muri department akoreramo asanga ba Berry mu kazi.Jovia ati" Berry ntiwambeshye ngo ntabwo muhari.Berry ati" yego nyine tugarutse mukanya.Miata ati" Kubera uko kubyibuha cyane kwatumye ukerer...
Ibihe...