Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Roger na Damy basanga Jovia atarimo guhumeka.
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Bakimara kumva ko atarimo guhumeka bahise babona ko bibaye ibibazo. Damy we ata umutwe cyane.
Roger nawe biramucanga.
Damy ati”Narakubwiye mwana ibyo wihaye byo kujya ugenda ufasha abantu utazi.
Roger ati” Ese winshinja kuba nafashije umuntu bibaye amakosa??
Damy ati” N’amakosa cyane ahubwo. Wowe upfa gufasha abantu bose utazi. Ngaho mbwira tugiye gukora iki??
Roger ati” Tumujyane kwa Muganga.
Damy aramuseka ati” Warasaze wowe. Turamujyana kwa muganga tuvuga ko twamukuyehe ? Ubundi se bwo turasobanura ko yagiye kuba gutya byagenze bite? Ashobora no kuba yanapfuye.
.
Roger arikanga arongera areba Jovia.
Damy we yapapye cyane ati” Ngaho ibaze niba yapfuye!
Roger ati”Reka twizere ko atapfuye.
Damy ati” Kandi aadahumeka
.
Roger aratekereza cyane. Hamwe uba ugomba gutekereza ibintu 100 mu segonda rimwe.
.
Damy ati” Ntabwo twamujyana kwa ,Muganga kuko ntituzi niba yapfuye cyangwa akiri muzima.
Roger ati” Nonese bwo abaye akiri muzima
Damy ati” Nyine byose niko gushidikanya dufite.
.
Roger ati” None dukore iki??
Damy ati”Umva ngo urambaza kandi ari wowe muteza bibazo.
Roger akomeza gutekereza ati” ok reka nshake umuganga private wadufasha.
Damy ati” Uwo muganga se we wizeye ko icayaba cyose yaduhishirra ibanga??
Roger ati” Ibyo simbizi.
Damy ati” Wibikora rero.
Roger ati” Ariko ntabwo twareka umuntu gutya.
.
.
Damy ati” Icyo gukora gihari ni kimwe. Reka tumukure hano.
Roger ati” Hanyuma?
Damy ati” Tumusubize kumuhanda aho wamukuye.
Roger biramubabaza ati” Ese ubwo ufite umutima muri wowe??
Damy ati”Njyewe ndimo gutekereza icyatuvana mu byago.
.
Roger aramureba azunguza umutwe ati’ Uwo mwuka ukujemo wa magane vuba.
.
Roger ahita asohoka aragenda agiye gushaka igisubizo.
Damy asigara areba Jovia . agaruka hafi ye aramurebaaaa. Muri we hazamo kuba yakomeza igitekerezo yaratanze ariko Roger akacyanga.
Yumva muri we agize ubushake bwo kuba yabikora wenyine akamufata akamujyana akajya kumuta kumuhanda ahantu kure cyane.
.
Ariko nanone abona arabyibushye cyane ntabwo yamwifasha wenyine kuburyo yamukura mu rugo.
.
Kurundi ruhande hari Umuganga muri private Roger yaje kwiyambaza amusaba ubufasha. Gusa uwo muganga amubwira ko atapfa kuva ku kazi gutyo gusa maze amuca amafaranga. Roger yemera kuza kuyamuha.
.
Umuganga bahita bazana mu rugo.
Dany nawe yaragitekereza uko yamuvana aho. Uwo mwanya abona Roger agarukanye muganga. Muganga Prive aza kureba uko Jovia ameze. Aramusuzuma by’ibanze.
Damy ati” Muganga bimeze bite??
Muganga ati” Umva ni muzima ariko ameze nabi cyane. Ese ubundi yabaye gutya gute??
Roger ati” Yakoze impanuka nto.
Muganga ati”Iyihe mpanuka.
.
Muganga abo abaza ntabwo bazi uko byagendekeye Jovia.
.
Bararebana.
Muganga arabareba ati” ko mutavuga??
Roger ati” Muganga rero tubwire icyo twakora.
Muganga ati’” Ameze nabi cyane. Mugoma kumujyana kwa Muganga niho yafashirizwa.
Tayali Damy ati” Abona ko kabaye.
Roger ati” Muganga rero reka tukubwize ukuri.
.
Bamubwiza ukuri. Muganga abamara impungenge ababwira ko ntacyo bafite gutinya kuko bo bari bagerageje gufasha umuntu.
.
Ntibyatinze Jovia yajyanywe kwa Muganga. Abaganga bajya kumukorera operation zose.
Nyuma y’umunsi ibisubizo by’uko ameze byarabonetse. Basanze yarangiritse imbere muri we mu mubiri ndetse yaranagize ikibazo gikomeye mu mutwe cyamuteye ihungabana ry’ubwonko byaje no kumuviramo kwibagirwa burikimwe cyose
.
Roger na Damy bumvise ibisubizo babaza nikigiye kuba cyakorwa.
Abaganga bababwira ko akwiye kwitabwaho byihariye.
Damya ati” Nonese se azakira abe muzima??
Muganga ati” Tugiye kuzagerageza uko dushoboye. Turebe.
Roger arabyumva.
Doctor ati” Ubwo niba muzi bene wabo mwazabamenyesha.
Roger ati”Nta mwene wabo numwe tuzi.
Doctor ati” Ubwo nimwe muzamukurikirana kuri burikimwe cyose.
Roger ati”Yego.
.
Batandukana na Muganga baza kuvugana kuruhande.
Damy ati’Man urabona bizashoboka kuba tugiye kwishingira umuntu tutazi?? Amafaranga yo kumuvuza no kumwitaho azava he??
Roger ati” Tuzayashaka.
Damy ntabwo abyumva ati”Mwana njye ntacyo nkwijeje kbsa.
Roger aramurebaaaaa.
.
Kurundi ruhande Rubio na Zella barimo gukora sex muri hotel y’agatangaza barayemo.
Bamaze kubikora bajya koga
Zella ati” None cher marriage ibya marriage yacu dutangire tubitegure hakiri kare.
.
Udacikwa na Episode ya 30
Comments