Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Rubio na Zella bagiye gupanga ibyo kubana kwabo.
.
Written by chris nandi Ishimwe.
.
Hashize amezi atatu. Jovia aracyari muri bitaro. Ntabwo uburwayi bwe bwigeze bumworohera. Rubio na Zella nabo bamaze kubana ndetse baba mu nzu ya Jovia. We na Rubio bakonsoma burikimwe cyose cyasizwe na Jovia. Utibagiwe n’umuryango wose wa Rubio.
.
Kurundi ruhande Roger akomeje kwita Jovia. Ayo meze yose ashize ntabwo yigeze arambirwa.
.
Damy yicaye muiri saro hari ibyo arimo gukora muri telephone ye. Roger we ari mu gikoni arimo guteka ibyo agiye kugemura kwa Miuganga.
Muri uwo mwanya hari abakomanze Damy ajya gufungura abona ni Perry na Shakira baje. Abaha ikaze mu nzu ahoberana na Perry cher we.
Shakira arabarebaaaa.
Damy aramureba bahuza amaso maze araseka ati” ese Shakira ko utureba cyane.
Shakira ati”Muntera ishari.
Damy na Perry baraseka.
Damy ati” Utwishinze rero ryazakwica.
.
Roger aracyarimo guteka.
Ashaka umunyu mu kabati arawubura. Maze afata amafaranga ava aho batekera agiye kujya kumuhanda kuwugura ageze muri Saro abona Damy arikumwe na ba Perry arabasuhuza. Arikomereza.
Shakira ati” Ariko se ni kuriya igihe cyose Roger ameze?
Damy ati” Yego.
Shakira ati” Bivuze ngo ntabwo azigera andebaho narimwe.
Damy ati” Yewe Shakira sha kurayo amaso pe!
Perry ati”Ese wazamuganirije ukamwumvisha.
Damy ati” Ntacyo nakumvisha umutima wa Roger sinzi uko yabaye.
.
Roger aragarutse Shakira ashaka kumwitambika ngo bavugane.
Shakira ati” Ese Roger uri mu biki ko utaza kuvugana natwe??
Roger ati”Mfite ibyo ndimo ariko mube muganira na Damy ntakibazo. Ubundi siowe mwaje kureba??
Roger arkomereza.
.
Shakira biramurya.
.
Roger agaruka aho batekereza akomeza gukora ibyo arimo gukora. Asoje guteka ategura mu masorori arabifunga neza.
Ibindi ,aze ategurira n’ibyo Damy n’inshuti ze barya arangije aritegura nawe afata ibyo afata ibyo afata arigendera.
Damy nawe ajya kuzana ibyo byo kurya yakira abantu be.
Perry ati”Nonese Damy urambwira ko Roger agikomeje kwita kuri cya Gikobwa kiyibagiwe??
Damy ati” Yego.
.
Roger ageze kwa Muganga asanga Jovia ari maso noneho ntabwo asinziriye. Arambika ibyo azanye hasi.
Jovia aramureba ati” Ariko nkomeje kwibaza wowe urinde?? Kuki ukomeje kunyitaho??
Roger araseka ati” Narakubwiye nitwa Roger. Ndi inshuti yawe.
Jovia araseka ati” Bivuze ngo wahoze uri inshuti yanjye??
Roby ati” Yego.
.
Kurundi ruhande Rubio na Zella bakomeje kwishima mu byasizwe na Jovia. Babyishimamo uko bashaka. Mbese bararyoshye ahantu hose.
Weekend yose baba bafashe ikiruhuko bagiye gutembera kure cyane.
Ubu bari mu mazi magari mu bwato. Zella yambay utwenda turi sex cyane ko anateye neza hose. Rubio yamureba akumva aranyuzwe rwose.
Zella nawe akamureba bahuza amaso agaseka.
Zella ati” Mbere hose urabona ibyiza wibuzaga??
Rubio agaseka.
Zella ati” Wajyaga gushaka n’ikintu kimeze kuriya! Ariko nawe ndabizi wumvaga bikujennye.??
Rubio ati” Cyane. Ubundi abantu bangana kuriya bumva babayeho bate?? Umukobwa koko akananitwa kwiyitaho neza neza akamera nk’igifuka.
Bagaseka.
Zella ati” Uwo tuvuga n’ubundi yarapfuye tumureke
.
Tugaruke kwa Muganga.
Roger arimo kugaburira Jovia.
Jovia ati” Kuva na kera ushobora kua wari inshuti yanjye ikomeye.
Roger ati”Yego twari inshuti magara.
Jovia agaseka ati”Nukuri pe inshuti nkawe nihake zaba zisigaye.
.
Akomeza kumugaburira.
Jovia ati” Nonese Roger ubu bizabaho ko nazongera nkibuka burikimwe?
Roger ati” Yego bizabaho wowe byizere.
.
Doctor aba aarajeaho areba uburyo Roger arimo kwita kuri Jovia.
Doctor ati” Roger ngwino tuvugane.
Roger arahaguruka ajyana na Doctor bajya kuvugana.
Doctor ati” Hano hari indi miti ikenewe kuri Jovia. Dore amafaranga akenewe.
.
Roger areba a,afaranga akenewe kugira iyo miti iboneke abona ni menshi ariko abwira Muganga ko aza kuyashakisha . bayimuha.
Doctor aramurebaaaa ati” Wa musore we naragukunze. Reba imbaraga zose wakoresheje nizo ugikoresha wita kuri uriya mukobwa utazi.
Roger ati”Muganga kwita ku muntu suko umuntu yaba afite ibya mirenge. Ikiba ari ingenzi n’ukwita ku muntu ukenewe kwitabwaho.
Doctor ati”Ni bake mwisi babasha gushobora ibyo.
.
Roger maze kuvugana na Doctor agaruka kureba Jovia.
Jovian awe akamureba. Roger uko amureba akumva ababajwe cyane no kuba Jovia yarabuze ubwenge bwibusa.
.
Udacikwa na Episode 31
Comments