Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Roger akomeje kwita kuri Jovia.
.
Story by Chris nandi Ishimwe
.
Dutangiriye mu ntra y’amajepfo m,u gace kamwe ni mu rugo kwivuko kwa Roger. Mama we umubyara asa n’uwateye umuwe arimo guhamagara Roger burikanya kuri telephone ariko Roger ntabwo afata telephone ye.
Uwo mwanya Godance uvukana na Mama Roger aje aho mu rugo asanga Mama Roger yataye umutwe.
Godance ati”Kugeza nubu se ntabwo aragufata??
Mama Roger ati” oya.
Godance ati” Nonese ko bitajyaga bibaho uwo mwana ahugiye mu biki??
Mama Roger ati” Iminsi ibiri yose itambutse muhamagara.
Godanceati” Suko abana bibagirwa ababyeyi babo??
.
Mama Roger arongera arahamagara.
Kumbe telephone ya Roger yasigaye mu cyumba aho Jovia arwariye. Kandi nta muntu urimo. Roger yajyanye Jovia kumwoza.
Arimo kumwoza.
.
Mama Roger ararakara cyane.
Godance araureba ati”Nonese waretse guta umutwe ugategereza??
Mama Roger ati” Uyu mwana ndumva aka kanya agiye kunsaza.
Godance ati” Ese kubera iki??
Mama Roger ati” Umva uyu nawe ra ndi mama we.
Godance araseka ati” Ese ubwo urwo n’urukumbuzi rwa cyane.
.
Tugaruke kwa Muganga Roger arimo koza Jovia.
Jovia akamwitegereza cyane ati” Ese ibi umaze igihe kingana iki ubikora??
Roger aramureba mu maso ati” Ibiki??
Jovia ati” Kunyoza gutya??
Roger ati” Hashize iminsi mike..
Jovia ati” Kandi wambwiye ko maze igihe kinini hano??
Roger ati” Yego.
Jovia ati” None niba utangiye kunyoza mugihe gito gishize ninde wundi wabikoraga??
Roger ati” Umukobwa nari narahaye akazi ko kujya aza kugufasha akagukorera amasuku ayaragiye.
Jovia ati” Yaragiye??
Roger ati”Yego.
Jovia arabyumva ati”Kubera iki yantaye akindera.
Roger agiye gusubiza asa n’ubitekerezahoooo ati” Byabaye ngombwa ko agenda ntabwo aruko yagutaye.
.
Roger asoje kumwiza aramufubika maze aramusindagiza amugarura mu cyumba.
.
Kurundi ruhande Damy na Perry baba bagiye kwirira isi bahora mu birori bidashira.
.
Roger afata amavuta asiga Jovia.
Jovia ati” None nakubaza??
Roger ati” Ntakibazo.
Jovia ati” Ese kuba ubikora gutya ntabwo bikubangamira??
Roger ati” Oya.
Jovia araseka ati” None uzabasha kurinda ibanga ryannjye??
Roger ati” Jovia hano ikitaweho n’ubuzima bwawe. Ntabwo kuba narabonye ubwambure bwawe ari inkuru yo kuganira mbwira abantu.
Jovia araseka ati” Rwose ni wowe nshuti nagize. Harya ubundi njye nawe ni gute twabaye inshuti?? Duhura bwa mbere hari ryari?/
.
Roger ashaka inkuru amubeshya cyane ko atazi n’izina rye . banahuye rimwe amutoraguye kumuhanda igihe ymusabaubufasha murabyibuka.
.
Kurundi ruhande Rubio na Zella utibagiwe na family bakomeje kuryoha mu buzima bwa Jovia.
Zella yambara bihenze bihambaye na Rubio nuko utaretse bashiki be na mama we.
Rubio arimo gufunga karuvate. Zella yambaye neza cyane nawe aje mu cyumba kumureba ati” Cho wasoje se??
Rubio ati” Yego.
Zella ati” Twihute tudasanga kuri bank hari abantu benshi.
.
Mama Roger yabonye yabuze Roger maze ahamagara Damy. Damy arikumwe na Perry barimi kuryoshya.
Damy abona mama wa Roger aramuhamagaye aritaba.
Mama Roger ati” Damy amakuru?/
Damy ati” Ni meza mama.
Mama Roger ati” WambwirA Roger asigaye afite ikihe ibazo ko atagishaka kuvugana na mama we maze iminsi ibiri yose muhamagara.
Damy ati” Ntabwo arimo kugufata se?
Mama Roger ati” Wapi.
Damy ati”Mama rero reka nkubwize ukuri. Roger amaze igihe afite umuntu arimo kwitaho uri mu bitaro kwa Muganga.
Mama agwa mu kantu ati”Uwuhe muntu??
Damy ati”Ni umukobwa wagize ibibazo amaze igihe afasha.
Mama Roger ati” Umukobwa umeze ute se, umwana wanjye yagiye kubera papa??
Damy ati” Ubuse namukubwira gute mama??? Gusa niyo mpamvu Roger utakimubona cyane. No ku kazi ahubwo baramubuze. Birangira boss amuhagaritse.
Mama arumirwa ati” Ngwiki?? Ngomba kuza iyo nkamenya ibyaribyo.
Damy ati” Nuko bimeze.
Mama Roger ati” Urakoze cyane.
.
Mama Roger asoza kuvugana na Damy yumva umutwe umuriye bitewe n’amakurj Damy amuhaye.
.
Tuze kwa Muganga Roger arimo kuvugana na Doctor.
Doctor ati” Roger rero ubu mugiye gusezererwa uriya mukobwa akomze arwarire murugo. Ibindi bibazo byarakize uretse kuba gusa ataribuka ngo agarurer inteekerezo ze.
Roger ati” Nonese azibuka bigenze gute??
Doctor ati” Kugira ngo azibuke nimwe muzamufasha.
Roger ati” Gute se??
Doctor ati” Bisaba ko muzajya mu muganiriza. Ndetse mukajya mukunda kumujyana mu bintu yakundaga kubamo. Nibyo ahari byazamufasha akaba yagarura intekerezo.
Roger ati”Ariko nakubwiye ko ntamuzi. Ntakintu nakimwe nzi kuri we.
Doctor ati” Nonese ko ntakindi natwe twakora?? Twe twakoze byise twagombaga gukora. Ubwo rero ibyo utazi kuri we biragusaba kuzabishakisha.
.
Bidatinze Jovia yarasezerewe.
.
Udacikwa na Episode ya 32
Comments