Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Jovia asezererwa kwa Muganga.
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye kuri ghetto kwa Roger. Hashize utunsi batashy bavuye kwa Muganga. Mama Roger nawe yaje kurebe umuhungu we bari muri saro barimo kuganira.
Gusa bisa nkaho mama Roger atishimye barimo kurebe gusa.
Roger ati” Ese mama urakomeza kundakarira kugeza ryari?/
Mama we ati” Simbizi. Kuko wa mwana we wambabaje cyane. Reba ubuzima bwose wavunikiye wemeye ko burangirira kumukobwa nkuriya utazi.
Roger ati” Ariko mama nagombaga kumufasha.
Mama ati” Gufasha umuntu ntabwo byari bisobanuye ko wikorera umusaraba we nkaho uri yesu. Ngaho reba usigaye he se?? amafaranga yise yagushizeho. Ku kazi barakwirukanye.
Roger ati” Njyewe icyo narebaga n’ubuzima bw’umuntu.
Mama Roger ati” Hanyuma ubwawe??
.
Roger abona mama we ntabwo ashaka kumwumva.
Mama ati” Roger sinanze ko wafashije umuntu ariko wabikoranye ubujije n’ubwenge bucye.
Roger ati” Ariko mama!
Mama ati” Ceceka. Uriya ninde wafashije?? Ntuzi umuryango we ngo basi dutekereze o bazaha agaciro ibyo wakoze.
Roger ati’ Niyo naba nkuzi ntabwo ari ideni nahaye uriya mukobwa.
.
Bagitongana bumva Jovia ahamagara Roger .
Roger ajya kumureba. Mama we asigara aho yitonganya ati” Umwana w’ikimara gusa.
.
Roger aje mu cyumba.
Jovia ati’Nshaka amazi yo kunywa.
Roger ajya kumuzanira amazi aramuhereza Jovia aranywa. Roger ahagaze aho arimo kumureba.
.
Jovia amaze kunywa aramureba ati” Ndumva mama wawe yarakurakariye bikomeye.
Roger ati” Oya ntakibazo.
Jovia ati”Numva ibyo muvuga byose. Ese nubu ntabwo urabasha kubona umuryango wanjye??
Roger ati” Oya ariko ndacyashakisha amakuru.
Jovia azenga amarira mu maso ati” Kuba naratakaje ubwonko bwanjye bwibutsa n’ikibazo gikomeye. Basi nakabaye menya inkomoko yanjye nkagenda sinkomeze kukubera umutwaro. Ndetse umuryango wanjye ukaa wanakwishyura amafaranga yose wantakajeho.
Roger yicara iruhande rwe ati” Umva witekereza nabi Angel. Amagambo yose mama yavuga ntaho ahuriye nanjye. Izera njyewe basi. Kansi ureke gutekereza cyane nabi nibyo byadufasha kugira ngo tugerageze kwibuka kwawe.
Jovia aramureba cyaneeee.
Roger ati” Angel humura njye ndi inshuti yawe magara. Kandi ibyo nkora nibyo nakoze nuko nagombaga kubikora.
Jovia aramwumva.
.
Roger agaruka muri Saro kuvugana na Mama we.
Mama we ati” Byibura iyaba ari n’umukobwa muzima wazagira umugore.
Roger ati” Ese mama waretse amagambo nkayo.
Mama ati’Nihe mbeshya. Reba uko angana reba uko ameze rwose.
.
Iminsi yaricumye. Mama Roger asubira iwabo mu rugo ariko akomeza kutajya avuga rumwe n’umuhungu we.
.
Roger nawe yakomeje gufasha Jovia atitaye kuki n’iki. Ibihe birasimburana . niko yakomeje kujya anashikisha hose amakuru ya Jovi. Ngo arebe ko yazabona abagize umuryango.
.
Uko ashakisha amakuru ninako yamufataga akamutembereza ahantu hatandukanye. Bakajya banakinana imikino itandukanye kugira ngo arebe kpo hari icyo yakwibuka kikamufasha.
Bava iyo bagataha bakaza mu rugo bagateka bafatanyije bakarya. Roger yakoraga uko ashoboye ngo Jovia ahore yishimye ameze neza adatekereza cyane nabi.
.
Damy kuruhande nawe niko yabaga atoroheye Roger ahora amubwira ko yataye imbaraga ze ku muntu utari uwanyawe.
.
Kurundi ruhande Rubio na Zella nabo bamaze kubikuza amafaranga yose ya Jovia kuri bank baragiye bashingamo ama business akomeye atandukanye. Barakira rwose.
Rubio afata bashuti be Lupe a Doja nabob aha akazi muri company bari bamaze gukora.
Lupe ati” Rubio wariwarayobye.
Rubio ati” Ario aho nayobeye niho nakuye baze y’ubuzima.
Doja ati” Cyakora da aho niho nawe wagize ubwenge burenze.
Baraseka.
Lupe ati” Ariko banza biriya bikobwa bibyibushye biba bifite amafaranga.
Doja ati”Yego nyine. Baba bayafite kubera ko bamara igihecyabo cyose bakora. Kubera ko nta musore uba wabavugisha ngo abasohokane.
.
Bagaseka.
Lupe ati” Ahubwo nanjye ndanjye ndaza gushaka cya nyamunini ndebe ko hari icyo nakuraho.
Doja ati” Ntuzagire umwaku ngo ukubitane n’umukobwa ubyibushye kuriya atagira amafaranga.
.
Bakomeje kuganiraaaaa.
.
Rubio ati” Man reka njye mbareke ntahe.
Lupe na Doja babona Zella yaraje kureba Rubio maze baraseka.
Lupe ati” Umwamikazi araje sha abagarugu duhita tuburizwamo.
Rubio araseka araiko arabareka aragenda. We na Zella bajya mu modoka baragenda.
.
Kurundi ruhande Roger nawe arimo gutemberana na Jovia barimo kugenda baganira amwereka ibice bitandukanye.
Aba amujyana ahantu hose hatandukanye kugira ngo rimwe arebe ko bazagwa ahantu hafasha Jovia kuba yagira icyo yibuka.
.
Kumbe agace bajemo niko Rubio na Zella nabo barimo. ni hafi y’amazi ahantu abantu bakunda kuza kuruhukira.
Ni ahantu hari ama restaurant menshi n’utubari abantu baba bicaye hanze barira hanze bananywera hanze bareba amazi.
.
.
Udacikwa na Episode ya 33
Comments