logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 33

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Roger na Jovia baje gutembera mu gace Rubio na Zella nabo barimo.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Uko bakageze aho Jovia arahishimira cyane. Arahakunda.
Roger ahita amubaza ati” Ese aha hantu urabona ari ubwa mbere uhagaze??
Jovia ati” Yego ni ubwa mbere cyangwa akaba tari ubwa mbere.
Roger ati” Icara wwowe uharebe uhitegereze neza.
Jovian awe aricara.
Roger nawe ajya mu ka restaurant karaho kamwe mu zihari nyinshi ajya gutanga agakomande kibyo bashaka. 
Yinjiyemo ahuriramo na Rubio na Zella ahagararanye nabo ndetse ariko nyine ntabwo abazi nabo ntabwo bamuzi.
.
Amaze gutanga comande ye arasohoka agaruka hanze kureba Jovia.
Roger ati” Umaze kubona iki??
Jovia ati” Wapi ntacyo.
Roger ati” Ntakibazo.
.
Akiraho telephone ye irasona abona ni Mama we uhamagaye aramwitaba.
Mama we ati” Roger bite byawe.
Roger ati” Sawa mama.
Mama ati” Mbwira koko uracyarikumwe nuwo mukobwa??
Roger ati” Nonese mama yajya he??
Mama ati” Ariko se uri se.
Roger ati” Oya ariko….
Mama ati” Ukabije kundwaza umutwe.
Roger ati” Ariko mama wagiye wihangana ugatuza.
Mama ati” Nihanganire iki umuhungu wanjye arimo gupfa.
Roger ati” Mama ntabwo ndimo guipfa.
Mama ati” Ngaho reba umuntu muri kumwe. Umukobwa uraho gusa utamenya niba ari umukobwa cyangwa umugore.
Roger ati” Ukabije gukabya.
.
Mama ahita amukupa.
Jovia areba Roger ati” N’ubundi mama wawe.
Roger ati”Byihorere.
Jovia ati” Roger ibyo wankoreye birahagije. Sinshaka ko wangiza umuryango wawe. Ndumva twatandukanira aha ukikomereza.
Roger ati” Ibyo ntabwo byabaho.
.
Babazanira komande batanze. Bararya baranywa.
Hashize akanya Jovia akenera kuba yajya mu bwiherero.
Roger ati” Reka nkujyane.
Jovia araseka ati” Oya we. Namaze kumera neza nsigaye nifasha ibyo ngomba kwifasha. Wihangayike ndijyana ngaruke.
Roger ati” Ntakibazo.
.
Jovia aragenda ajya mu bwiherero.
Kumbe na Rubio na Zella nabo baje mu bwiherero barimo kuza. Jovia asoje avamo arasohoka arimo kugaruka ahura na Rubio na Zella. Rubio na Zella bamubona mbere maze barikanga hafi umutima kubavamo. Jovian awe arabareba gusa ntabwo abibuka rwose ahubwo atangajwe no kubona abantu bamera gutya.
.
Rubio na Zella barikanze maze bahita bakata basubirayo biruka cyane. Jovia abasohokaho. Ruger ahindukiye abona Rubio na Zella basohotse biruka Jovia aza abakurikiye. Biramucanga ariko ntiyabitindaho.
.
Rubio na Zella binaga mu modoka bafite ubwoba.
Zella ati” Uriya ntabwo yaba ari Jovia.
Rubio ati” Niwe.
Zella ati”Niwe gute kandi yarapfuye.
Rubio ati” nonese wowe ntabwo umwiboneye.
Zella ati”Ni umuzimu we se.
.
Bava aho baragenda.
Jovian awe arimo kuvugana na Roger.
Roger ati” Nonese bariya bantu basohotse basa n’abahunga ni bande??
Jovia ati” Nanjye simbazi mbonye bandeba cyane . nashakaga kubabaza niba hari aho banze maze aho kunsibiza bariruka.
.
Roger ahita yumva ko harimo akabazo bashobora kuba aria bantu baba bazi Jovia. Roger areba Jovia
Roger ati” Wakwihangana ugategereza gato hano??
Jovia ati”Yego.
.
Roger ahita ava aho yihuta cyane akurikiye Rubio na Zella abona imodoka binjiyemo igenda. Arebye kuruhande abona aka moto ka bandi nawe aba aragafashe maze aromeka arabakurikira.
.
Bidatinze bageze mu rugo aho batuye. Roger arahabona ariko ntyahatinda arikomereza. 
.
Iminsi iricuma Roger akomje kwita kuri Jovia. Akanya ose aba yita kuri Jovia.
Jovia ati” Reba ukuntu uba unyitaho wagira ngo ndi umugore wawe nukuri.
Roger araseka.
Jovia ati”ariko reka ndeke kuvuga gutya hari n’igihe wasanga narimfite Umugabo.
Roger ati” Ariko se uwo mugabo waba warabuze ntagushaishe.
.
Ibihe bikomeza kujya mbere. Bakomeza kujya batembera ahantu hatandukanye. Ari nako Roger akomeza gushakisha amakuru ya Jovia.
.
Ndetse bidatinze yaje kumenya bike kuri Jovia amenya amazina ye. Amenya ko ari n’imfubyi. Amaze kumeya ayo makuru yaje kuyabwira Jovia.
Jovia aramushimira cyane ati”Urakoje kuba ukomeje gushaka amakuru yanjye.
.
Nyuma y’igihe Roger yashakishije Rubio aramubona anamusaba ko bahura bakavugana hari icyo ashaka kumubaza.
Baje guhura.
Rubio ati”None wa musore we waje kunshaka. None ndibaza kubera iki wanshatse urashaka kumbaza iki??
Roger afata ifoto ya Jovia arayimwereka ati” Uyu muobwa waba hari ahantu umuzi??
Rubio abonye ifoto arikanga! Ariko arahakaa avuga ko atamuzi.
Roger ati” Ariko ubushize wigeze guhuraa nawe ahantu.
Rubio ati”Wa musore ntabwo narinzi ko waje kuntera igihe. Urimo kumbaza abantu ntazi.
.
Rubio acaho aragenda. Gusa Roger arabibona ko hari ikintu amuhishe.
.
Roger arataha agaruka mu rugo asanga Damy ahagaze hanze.
Damy ati”Roger uzakomeza kwiruka muri ibyo bintu uzageza ryari??
Roger ati” Kugeza birangiye.
Damy araseka ati” Ariko se ko uriya mukobwa umwitayeho nkaho uzamugira umugore?? Uretse ko bitanabho da! Umuntu nkuriya se n’abakobwa bafatika bazima bimiterere bari hano hanze.
Roger aramureka arikomereza aza kureba Jovia mu nzu.
.
Mu rugo kwa Rubio na Zella bafite ubwoba bose bateranye.
Rozio ati” None niba atarapfuye kobigiye kuba ingaru.
Zella ati” Ariko ndumva ntabwoba dukwiye kugira.
Raena ati” Kubera iki??
Zella ati” Kubera ko igihe duhura nawe nabonye atatuze atanatwibuka..
Rubio ati” Ibaye yaragize ikibazo cy’ubwonko akaba atatwibuka byaba ari amahirwe akomeye.
.
Umunsi ukuriyeho Roger yiyemeje kuza mu rugo kwa Rubio kugira ngo abacakaze arebe niba hari icyo yabakuraho.
Ari hanze kumarembo yabo ategereje ko base bava mu rugo maze akinjira munzu yabo akabacakaza.
.
Udacikwa na Episode ya 34

Comments