Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Mu gitondo cya kare abandi bose baracyaryamye. Naho Jovia yabyutse kare arimo gukora imirimo itandukanye .
Arimo gukora amasuku, icyarimwe anatetse.
Raena na Rozio baracyiryamiye nabo ntawe usobora kubyuka ngo abe yagira icyo afasha Jovia..
.
Yewe banakangutse aho kubyuka ngo barebe icyo bakora bajya muri telephone zabo. Gusa jovial ntacyo biba bimubwiye we arakora kandi akumva ashimishijweno kubitaho.
Asoje gukora amasuku aza aho bbibika imyneda yanduye bose arayifata nayo ajya kuyishyira mu mashini ifura ibyo abisije ajya kureba ibyo kurya atetese uko bimeze. Asoza giteka nabwo aze aza kubitegura kueza.
.
Mama wa ba Rozio arabyuka ahura na Jovia.
Jova ati” waramutse mama
Mama Rozio ati” Waramutse mwana wanjye.
Jovia ati” wagize ijoro ryiza??
Mama Rozio ati”Yego.
Jovia ati” Mwakwitegura mukaza kumeza.
.
Mama Rozio ati” Urakoze cyane.
Jovia aza no kureba Rozio na Raeana mu cyumba cyabo arabaramutsa nabo.
Jovia ati” Mubyuke mwitegure muze kumeza.
Rozio ati” Turaje.
Jovia aragenda ajya new kwitegura.
.
Rozio na Raeena basigaye baseka amaze kugeda..
Raena ati” Cyakora twitomboroye umuntu udukorera burikimwe cyose.
Rozio ati” Sinigize ntekereza ko hari igihe kizagera tukabaho ubuzima bumeze gutya!
.
Bagaseka.
Ubwo nabo baritegura baza kumeza.
Jovia asoje kwitegura aza kureb aumugabo we nawe aramubyutsa neza niri romance mukajwi keza mbese ufata umugabo wenkudasanzwe kuri we.
Rubio arabyuka.
Jovia araseka ati”Ndabikunda kukureba mu maso igihe ubyutse.
Rubio ati” Kubera iki se.
Jovia ati” Bituma ndushaho kwiyumva ko arinjye mugore wa mbere ufite umugabo mwiza. Kandi nkaba koko nanjye mfite urulkundo.
Rubio araseka maze arabyuka nawe aritegura bava mu cyumba baza kumeza.
.
Barikumeza bose.
Rozio ati” Cyakora Jovia ufite uko ukora ibintu byose vuba vuba kandi byinshi mugihe gito??
Jovia ajya avuga yisekera disi nta mutima mubi habe namba.
Jovia ati” Njyewe nkunda gukora kandi nkaba sure ko buri kimwe cyose nagikoze neza.
Raena ati” Sha uburyo ukora twe ntabwo twabishobora. Namaha ubyukira twe ntavwo twayashobora.
Rubio ati” Ariko mujye mubyuka mu mufashe imirimo imwe nimwe.
Jovia ati| Cher bareka bajye baryama biruhukire, njye ntakibazo kuko n’ubundi imirimo yose mba nshoboye kuyikorera.
.
.
Basoje Jovia arabasezera agiye mu kazi. .
.
Jovia asigaye abayeho yumvaanezerewe cyane ysihimye bihagije kubera ko abamucaga intedge bavuga ko atazabona umuntu umukunda wageza aho yamugira umugore yabaye imfabusa birangira ashatse none afite urugo.
.
Arimo atambuka ba Berry ahura nabo baramureba maze baraseka. Jovian awe arahagarara arabareba ntabwo akibatinya.
Berry ati” urumva usigaye urenze cyane?
Jovia ati” Arikose ko mwababaye cyane. Ubu komo muracyata umwanya kubuzima bwanjye. Nyewe namaze kubaka ubu ndi umugore w’umugabo.
Baraseka cyane baratembagara. Baramuseka koko.
Miata ati” Jovia genda gake utazasigara urira. Uriya mugabo ntabwo yakunze wowe yakunze ibyo wamukoreye. Ninde musore w’ikimara wajya guta umwanya kuri wowe.?? Niba anakwereka ko agukunda arakubeshya kubera ko n’ubundi birangira kuruhande agiye kureba utundi dukobwa duteye neza nkatwe.
.
Jovia arabaseka maze abakomera amashyi ati” Ngaho murakoze kumakur meza mumpaye.
.
Kumbe kurundi ruhande Rubio nawe yagiye kwibobanira na bashuti be Lupe na Doja barimo guisangira icupa baganira.
Lupe ati” Nukuri ngaho nukuri duh amakuru y’uburyo Jovia mubanye utabeshye.
Rubio ati” Turabanye bisanzwe ariko biragoye.
Doja ati” Twarakubwiye mwana.
Rubio ati” Ariko uriya mukobwa narimukeneye.
Luoe na Doja baraseka,.
Doja ati”Nyine natwe twarabibonaga ko ugiye kumukoresha.
Rubio ati” Ariko nanonenumva bimbabaza. Nubwo ngerageza kwishakamo kumukunda ariko biranga.
Lupe ati” ntabwo byakunda man kubera ko uriya ntabwo ariwe goo yawe. Uretse nawe n’unndi musore wese ntabwo yashaka ikintu nkakiriya.. ubuse tubwire mu buriri.
Rubio ati” maze kubonana nawe rimwe.
Doja araseka ati” Man kandi mu maze amezi abiri yise mubana?
Rubio ati” Yego.
Lupe ati” Doja ni gute utabyumva. Wowe uriya mukobwa urabona yagutera santima koko.
Rubio ati” Umvanarabikze ariko ntacyaanga pe.
Lupe ati” Ubwo kugira ngo ugere ku bintu byagusabye gutazu…
Rubio araseka ati” Singombwa ko ubivuga man icecekere.
.
Jovia ari mu kazi .
Asigaye anakora cyane kuruta nuko yakoraga mbere nubwo nabwoyakorega neza. Rwose ikintu Jovia yarakeneye ni urukundo umureba wese arabibona. Bitewe naho rwavuye n’amagambo yose y”urucantege yose yabwirwaga.
.
Uko akora akora areba ifoto ya Rubio imbere ye yaragiye akoresha kadire photo ye ayizana muri office ye kuburyoa kora areba umugabo we.
Hashize akanya afata telephone aba aramuhamagaye. Kur phoneasanga Rubio arimo kuyivugiraho.
.
Kumbe Rubio yahamagawe na Zella niwe barimo kuvugana.
Zella ati” Rubio wamfasha ukenyemera tugahura. Nukuri ndashaka kukubona.
Rubio ati” Ryari hehe.
Zella ati” Aho wumva hakorohera njyewe hose ndaza kuhagera.
Rubio ati” Nawe wambwira ntakibazo kuko nemeye kuba naboneka rwose ukambona uko ubishaka.
Zella ati” Reka nkuhe address ntakibazo. Kandi urakoze cyane. Ndagukunda.
Rubio araseka ati” Urakoze.
Zella ati” Wowe se ntabwo unkunda.
.
Bidatnze Zella na Rubio baje aho bagiye kuvuganira.
.
Udacikwa na Episode ya 20
Comments