logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Jovia yereka Rubio moto ye yarayikoresheje.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Rubio kongera kubona moto ye ari nzima kandi yarazi ko yabaye inyuma byaramutunguye cyane ndetse biranumezez cyane.
Yumvise atangajwe na Jovia.
Jovia nawe yamubwiye ko yumvaga ari ikintu cy’ingenz agomba gukora.
.
Rubio yarayirebye cyaneeee! Jovia nawe yarimo areba ibyishimo bya Rubio ndetse akumva nawe ibyishimo bya Rubio bimukoze kumutima. Uko Rubio aseka inseko ye Jovia nawe akayumva igende imbere muri we.
.
Jovia gukomeza kureba Rubio gutyo gusa byamwanze mu nda aba afashe telephone ye amurya agafoto Rubio yarangariye kuri moto.
Rubio ajya kuri moto ayitera umugeri moto iraka. Imaze kwaka areba Jovia bahuza amaso. Ntakindi cyahise kiza muri Rubio uretse ubwira bwo kuza yiruka maze agwa muri jovi aramuhobera cyane amushimira.
.
Rubio ati’ Jovia ubu sinzi amagambo navuga yasobanura umunezero undemeye.
Jovia ati’ Rubio kuba wishimye kandi wongeye kubona moto yawe ntakindi kiza kirenze kuri byo. Nanjye nejejwe nuko unezerewe.
Rubio arekerea aho kumuhobera maze amureba mu maso ati” Ariko ntabwo usanzwe.
Jovia ati’ Oyaaa ndasanzwe kandi nuyu ureba.
Rubio ati’ Sinzabyibagirwa.
Jovia amufataho. Akimukoraho yumva muri we ibihe bidasanzwe maze amureba mu maso ati” Ntabwo ari ideni ungiyemo Rubio. Kandi ndizera ko unyumvise neza.
Rubio ati’ Yego, ariko….
Jovia ati” Iyo ariko yireke ahubwo tera umugeri moto yawe maze yongere ikumve.
Rubio yitegereje Jovia cyaneeee. Jovia nawe aramurebaaaa.
Rubio ati’ uri malayika yibera mu bantu.
Jovi araseka.
Rubio ati” So ubu noneho nagenda kuko ngumye imbere yawe byagera aho nkaba nk’ikiragi.
Jovia ati” Wagenda ntaribi.
.
Rubio agaruka imbere ya moto ye arayurira. Jovia maze amufata akavideo. Rubio agenda Jova armo amufata aka video.
.
Rubio acaho Jovia nawe aza mu nzu maze aricara areba udufoto yafashe twa Rubio n’aka video.
Rubio nawe arimo kugenda umuhanda wose aseka yishimye cyane.
.
Jovia akomeje kwitegereza udufoto twa Rubio n’aka video akumva anyuzwe nabyo. Muri we arivugisha ati’ Utu turabaye tuzajya tumfasha.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Rubio, bashiki be na mama bari mu nzu bagiye buma hanze moto ihinda. 
Rozio ahita aza kumuryango areba hanze abona ni Rubio uje na moto ye.
Mama ati”Ninde?
Rozio ati” Ntago mwakwizera ko ari Rubio???
Raena ati’Ngwiki kandi moto ye yarabaye ubushwangi.
.
Rubio aba aje mu nzu afite akanyamuneza.
.
Mu rugo kwa Jovia arimo kureba isahani Rubio yariragaho arimo kuyireba cyane asa n’uwatwawe nayo cyane. Uko ayireba akibuka agahe yasangiragamo na Rubio. 
.
Mu rugo kwa Rubio.
Rubio nawe arimo kubwira inkuru yose umuryango we uko byagenze kugira ngo abe agarukanye moto ye ari nzima.
 Nabo bamaze kumva inkuru bumva irabatangaje.
Mama ati’ Cya nyamunini n’icyana cyiza.
Rozio ati’ Abantu babyibushye bajyaga bavuga ko bagira imishiha.
Rubio ati”wibicurika ahubwo bagira imitima myiza itangaje.
Raena ati’ Nukuri yakoze.
Rubio ati” Ahubwo…… 
.
Atarasoza kuvuga aba arebye Raena maze ahita aceceka.
Raena ati’ Ahubwo iki ko undebye ugahita uceceka.
.
Rubio ati’ Jya mu cyumba cyanjye unzanire kampambiri ndaguha ijana.
Raena aragenda ajya kuzizana.
Rubio ahita areba Rozio ati’ Umva icyo naringiye kuvuga watumiye na Jovia muri BD ya Raena.
Rozio ati’ Utekereje icyo numvaga naribukubwire.
Mama ati”N’umwana mwiza mu mutumire.
Rozio ati’ Ahubwo uhite umutumira.
Rubio ati” Ubu tuvugana.
Mama ati”Yewe ndabona wahise uba undi.
Rubio ati” Mama uriya mukobwa ankubise surprise itabaho.
.
Haciye akanya Rubio aza mu cyumba cye.
Jovia nawe ari mu cyumba cye agaramye kuburiri bwe arimo kwirebera y’amafoto ya Rubio wagira ngo yabaye addicted nayo.
Ako kanya yumva agatelephone ke gasona maze ahita agafata vuba na bwangu abona ni Rubio maze yumva abaye ukundi yifata neza agorora ijwi maze aritaba.
Rubio ati” Jovia.
Jovia ati’ N’ishimwe rikomeye kuba umpamagaye.
Rubio ati”Ngwiki???
Jovi araseka ati” Iiiiiih ahubwo komeza utaribagirwa icyo umpamagariye.
.
Next Episode 13

Comments