logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Rubio ati" ubuse nkusubize ngwiki ?
Jovia ati" uko biri kose hari uko nawe ubafata cyangwa ubatekereza cyangwa se ubabona.
Rubio ati" kimwe ntekereza nuko ari ubyibushye ari unanutse ari uringaniye bose ni abantu baba bafite uburenganzira bwo kubaho uko bashaka. Kandi bose uko bameze aba ari abantu.
Jovia araseka ati" none ubwo unsubije ute ?
Rubio ati" kuri njye bose mbona ari bamwe.
Jovia ati" sure.
Rubio ati" yes am sure. Ahubwo kubera iki umbaza gutya ?
.
Jovia ati" nuko twaganiraga gusa numva nakubaza. Ese ahubwo urumva ibiryo bimeze neza?
Rubio ati" yego. Akaboko kawe gafite impano mu guteka.
Jovia ati" utaba unkabirije se kubera ko uri umushitsi. 
Rubio ati" oya sinagukabiriza cyane ko atari ubwa mbere ndiye kumafunguro yawe.
Jovia ati" urakoze.
.
Barakomeza barya baganira.
Jovia ati" none Rube wowe byashoboka ko ukundana n'umukobwa ubyibushye ?
Rubio abanza guseka.
Jovia ati" yewe uhise unsubiza.
Rubio ati" wapi sindavuga.
Jovia ati" ubwo usetse hari igisubizo kindi cyaza kirenze kuri icyo?
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Rubio. Raena aje kureb mama we mu cyumba 
 Raena ati" none mama turategura gute isakubukuru ya Rozio?
Mama ati" none ko ntamafaranga mfite se?
Raena ati" ubushize ntayo twamukoreye mama! Dukwiye kureba uko tugerageza basi gato gashoboka.
Mama ati" bdabyumva ariko se ?
Raena ati" oya mama reka tugerageze.
Mama ati" uhubwo se mwabashije kuvugana na Musaza wanyu ngo mwumve ko yahageze ?
Raena ati" oya ariko mukanya ndamuhamagara.
.
Tugaruke kwa Jovia.
Jovia ati" non ngaho nsubiza icyanyacyo niba uko warubitsetse ataricyo gisubizo?
Rubio ati" urukundo burya ntabwo ari amahitamo. Birashoboka ko namukunda. Ariko nyine hari icyo byansaba.
Jovia ati" byagusaba iki?
Rubio araseka ati" urabona nkawe kugira ngo dukundane bigere naho twabana ukambera umugore byasaga ko naba mfite abakarani na lifani.
.
Jovia araseka ati" kubera iki?
Rubio ati" nonese Reba nk'ubu urwaye ni joro biraba ngombwa ko nkujyana Kwa Muganga nahakugeza gute ? Rero haba hari abakarani bahoraho bajya bamfasha kukwikorera nako kuguterura. Cyangwa se Wenda ndakoza kukuvana muri dushe urumva byasaba abakarani. Noneho kukujyana kwa Muganga cyangwa ahandi haba hari aka lifani gahoraho.
Jovia araseka aratembagara cyane.
.
Rubio nawe araseka.
Jovia ati" ese ndakabije bigeze aho.?
Rubio ati" Jovi sha rwose uri mwinshi bihagije.
Jovia ati" ariko nubwo ngoranye ariko basi wowe urumva aribishoboka bikabaho ko wankunda twabana?
Rubio ati" yego byabayeho nagukunda.
Jovia ati" Sha abantu tubyibushye cyane twaragowe.
.
Kurundi ruhande Zella arimo kuvugana na ba Berry kuri phone.
Zella ati" Sha mwakwihangana mukamfasha tukazafetera undi mwana.
Berry arebana na ba shania kuko niwe uri kuri telephone avugana na Zella.
Miata ati" ntabirenze mu bwire ko ari ntaribi.
Berry ati" Zella ntakibazo rwose.
.
Zella ati" murakoze cyane. Muri abana beza.
.
Zella amaze kuvugana na ba Berry ahita ahamagara Raena amubwira ko abantu bagomba kubafasha bakomeje kugenda baboneka.
.
Tugaruke Kwa Jovia bahagaze imbere ya moto ya Rubio. Jovia arimo kuyimewereka. 
Rubio ati" nonese Jovie byagenze gute ko mperuka moto atwarwa na Police.?
Jovia ati" nagiye kuyifata nyijyana mu Igaraje.
Rubio ati" Koko kubera iki wabikoze ?
Jovia ati" numvaga mbishaka. Kandi Nizere ko bitakubangamiye??
Rubio ati" ntabwo bimbangamiye ariko ndumva ukuntu byakuvunnye. Gusa ariko nzakwishyura.
.
Jovia aramureba maze araseka ati" Rubio ntabwo nayikoresheje ku ideni ugomba kunyishyura.
Rubio ati" nonese Jovi wowe wayikoresheje kubera ko ari wowe uba uvuga ko wanteje impanuka ?
Jovia ati" oya . Nayikoresheje kubera ko ari ikintu cy'ingenzi numva nagombaga gukora.
.
Maze Rubio aramureba cyaneeee.
.
Next episode 12

Comments