logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Doji na Lupe baraseka.
Rubio ati" niki se !
Lupe ati" Uwo Mukobwa uzi ibya mato yawe Ninde ra !
Rubio ati" yitwa Jovia.
Doji ati" umwe mwakoranye impanuka ?
Rubio ati" yego 
Lupe ati" nonese gute azi uko wayibona kandi moto yaratwawe na Police?
Rubio ati" Nanjye ubwo biracanze ariko nyine ubwo ampamagaye arabizi.
.
Kurundi ruhande 
Raena arimo kuvugana na Zella bahagaze hanze.
Raena ati" turimo gutegura BD Zella. Ndagutumiye kandi sinzi niba hari icyo wamfasha ?
Zella araseka ati" ahubwo icyo ntagufasha niki?
Raena ati" sha uri umwana mwiza urakoze cyane.
Zella ati" ahubwo mbwira bipanze gute ?
.
Tuze ku kazi Kwa Jovia ari mu kazi. Reya nawe araho bari mu kazi.
Reya ati" none Jovi ibyo nakubwiye wabifasheho ikihe cyemezo?
Jovia ati" ntacyo.
Reya ati" ariko se buriya wita kuki?
Jovia ati " kwihinduza byo by'amarira iki?
Reya ati" urumva Ntacyo byagufasha ?
Jovia ati" wapi.
Reya ati" uri umuturage pe ! 
Jovia ati" ndemera ko ndi umuturage. Ariko ntacyo numva n'ubundi byamfasha.
Reya ati" ubwo urumva kugaragara neza ntacyo byagufasha? Cyakora urantangaje kbsa. Nonese ubundi uko umeze uteye nabi byo bigufasha iki uretse kuba wabaye inkuru mu bantu ?
.
Jovia ati" na gutya Wenda nikibazo. Ariko nanone nigabanyishije nkibahisha najya numva ntari proud y'umubiri wanjye kubera ko n'ubundi najya numva ko atari uwanjye ari uwo nakoresheje.
Reya araseka.
Jovia ati" nonese reka nkubaze ko wibagishije ikibuno. Ubwo uba wumva icyo kibuno ari icyawe cyangwa iyo ukirebye uhita wibuka ko aricyo baguteyeho.
Reya arabyumva. Kandi Koko nawe muri we ajya yibuka ko nubwo agaragara neza ariko imiterere afite ariyo bamukoreye atari iye.
.
Jovia ati" byose n'ibibi cyane. Ariko byibura kugumana umubiri original ntabwo Ari bibi cyane nko kujya kongera kwiremesha.
Reya ati" aho urebeshya cyane. Kwibagisha bakagukora neza nikimwe mu bigize ubwiza no kwiyitaho. Kandi bigabanya pressure na stress zuko abantu baba bagufata igihe babona umeze gutyo !
Jovia aramwumva .
Reya ati" ngaho bara amagambo mabi ubwirwa kumunsi kubera imiterere yawe igayitse.
Jovia ati" nonese kuba mbyibushye kubera iki biba ikibazo mu bantu.
Reya ati" baba babona uri umukobwa w'injiji utazi kwiyitaho. Kandi wanamugani bizakugora . 
Jovia ati" Imana izi ubuzima bwanjye.
Reya araseka aratembagara ati" ese nawe wafashwe n'ibyo bishuko bya bariya ba pesteri babeshya .
 Imana yaremye umuntu ariko umubwira ko nabura ubwenge izamureka. Uzabura kwiyataho maze wishingikirize ngo Imana izi ibyawe.
.
Amasaha aricuma burira buracya.
Bidatinze Rubio aritegura agomba kujya guhura na Jovia. Jovia nawe arimo guteka neza cyane arumva ashaka kuza kwakira Rubio neza.
.
Rubio amaze kwitegura ava mu cyumba cye ahura na Mama we na bashiki be bahagaze muri Saro.
Mama ati" Rubio urumva umeze neza kuburyo ufashe urugendo ?
Rubio ati" yego ntakibazo.
Rozio ati" none ugiye kuri police?
Rubio ati" yego.
Mama ati" Rubio ntabwo uramera neza ntabwo wakwijyana wenyine. Jyana numwe muri bashiki nawe.
Rozio ati" Njye twajyana ntakibazo.
.
Rubio agiye Kwa Jovia kandi ntabwo yajyana na bashiki be. Arahakana avuga ko aza kwijyana ntakibazo agira.
Ubwo baramureka aragenda.
.
Agenda avugana na Jovia kuri Telephone amurangira aho atuye . Rubio aba arahageze. Jovia amwakira neza.
Rubio atungurwa no kubona moto ye iraho Kwa Jovia kandi ikoze imeze neza cyane. Yumva biramucanze bikomeye.
Rubio ati" Jovia wansobanurira byagenze bite ?
Jovia ati" Rubio ihangane ndaza kugugusobanurira. Reka mbanze nkwakire.
.
Rubio aricara.
Jovia nawe ategura ameza . Rubio akajya amwitegereza hoseee. Abona uburyo Jovia abyibushye cyane. Ndetse ahubwo yumva agize amatsiko yo kumenya imyaka Jovia yaba afite.
Rubio ati" Jovia buriya ufite imyaka ingahe ?
Jovia ati " kubera iki ?
Rubio ati" nyine ndakubajije. 
Jovia ati" 26 ubu maze kuyigira.
Rubio araseka ati" biratangaje. Umuntu uziko yatekereza ko ufite nka 35.
.
Jovia arabyumva. Yumva binamubabajemo ariko arihangana aranabihisha ko ababaye.
Jovia ati" kubera iki ? 
Rubio ati" kubera nyine umubiri ufite.
Jovia asoje gutegura ati" karibu kumeza.
.
Ubwo batangira kurya baganira.
Jovia ati". Ese Rubi. Wowe utekereza iki ku bantu babyibushye nkuko kwanjye ???
.
Next episode 11

Comments