Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 9

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 9

Loading verse...
Jovia agiye kumuhamagara aba yibutse amagambo bashiki ba Rubio bamubwiye, maze yumva Koko ntabwo akwiye kuba yamuhamagara arabireka.
.
Kurundi ruhande mama Rubio azaniye Rubio icyo kurya mu cyumba.
Rubio ati" urakoze mom.
.
Rozio na Raena bari muri Saro nabo barimo kurya. 
Rozio ati" Raena ese murimo kuntegurira BD yanjye ko igiye kuba ?
Raena araseka ati" ariko urashyuha mana yanjye nonese ni wowe ugomba kutubwira wategereje.
Rozio ati" mwe simbizera n'ubushize ntiyabaye muvuga ngo murayikora.
Raena ati" none wibagiwe ikibazo cyahise kiba ?
.
Mu cyumba.
Mama Rubio ati" none iyo moto yawe bizagenda bite ?
Rubio ati" nubwo najya kuyireba n'ubundi nta mafaranga mfite yo kuzayikoresha n'ukuyirya boro.
Mama ati" biraruta aho kuba wayireka ukayita kuri police.
Rubio ati" yego.
.
Bwaracyeye.
Zella azundukiye aho Kwa Rubio aje kureba uko ameze. Kuko bari bagerukana ari Kwa Muganga. Aje afite n'ibyo amuzaniye.
Rozio aramufungurira arinjira.
Zella ati" Sha bite ko muri abagome kubera iki mwasezerewe kwa Muganga ni 
Mu mbwire.
Rozio ati" ntitwabyibitse wihangane.
Zella ati" none arihe ?
Rozio ati" mu cyumba cye.
Zella ati" nonese najya kuhamureba ?
Rozio ati" ntakibazo.
.
Zella arakomeza ajya kureba Rubio.
.
Kurundi ruhande Jovia ari mu kazi gua arumva yahamagara Rubio akamubaza uko ameze akaba yanamubwira ko moto ye yayikoresheje ihari imeze neza. Gusa arumva afite ubwoba bwo kuba yamuhamagara.
.
Zella yicaye kugitanda cya Rubio barimo kuganira.
Zella arimo guseka ati" nonese Rube kuba nakwitaho nikibazo ?
Rube ati" ntakibazo n'ukuri ndanagushimiye.
Zella ati" njyewe ndashaka ko umera neza.
.
Lupe na Doje naba baza kureba Rubio basanga arikumwe na Zella 
Lupe ati" Rubio bimeze gute
Rubio ati" am ok man ndimo kumera neza.
Lupe ati" yabuzwa niki kumera neza umwana nk'uyu arimo kukwitaho.
Zella arahagaruka ati" njye maze akanya mvugana nawe reka namwe mbahe akanya 
Doji ati" zella ntabirenze gumana natwe.
Zella ati" reka mbe mvugana na ba Rozio.
.
Ku kazi Jovia byakomeje kumwanga mu nda arumva arimo guhatwa cyane no kuba yahamagara Rubio.
Ubwo aba afashe icyemezo maze aramuhamagara.  
.
Ribio arimo kiganira na ba lupe. Bumva telephone ya Rubio irimo irasona barayimuhereza abona ni number nshya atazi maze aritaba.
Jovia ati" hello !
Rubio ati" hello Ninde ?
Jovia ati" ni Jovia.
Rubio ati" Jovia sava. Wihangane njye ntabwo narimfite number yawe.
Jovia ati" ntakibazo kubera ko sinahize nkuhamagara cyagihe.
Rubio ati" ntakibazo.
Jovia ati" umeze warorohewe ?
Rubio ati" yego maze naranatashye.
Jovia ati" wawooo Imana ishimwe.
Rubio ati" ko utagarutse kundeba ?
.
Jovia aba yibutse ko bashiki be babmubujije kuba yagaruka kureba musaza wabo. Ariko yanga kuba yamubwira ko bashiki be bamwangiye kuba yagaruka. 
Jovia ati" umbabarire n'akazi kabaye kenshi.
Ribio ati" ntakibazo Kandi warakoze. Waransuye bihagije.
Jovia ati" rero hari ikintu nkuhamagariye.
Rubio ati" wambwira Ntakibazo.
Jovia ati" ejo byashoboka ko tubonana ?
.
Rubio ati" Jovia simbizi naba nkubeshye.
Jovia ati" ntabwo uramera neza bihagije .
Rubio ati" oya meze nez ariko ejo nshobora kujya kuri Police station kureba motoyanjye.
Jovia ati" nzi uko wabona moto yawe niyo mpamvu nashakaga ko twabonana. Ukazaza mu rugo niba bitakubangamira.
Rubio ati" none ngo uzi uko nabona moto yanjye ?
Jovia ati" yego.
Rubio ati" ndatangaye. Ariko ntakibazo urumva nzaz kuri wowe kuva uzi uko nayobona .
Jovia ati" urakoze ubwo nahejo.
.
Rubio ava kuri telephone ba Lupe barimo kumureba.
Rubio ati" niko ko mundeba gutyo!!!
.
Next episode 10

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane