logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Jovia aracyari muri bus ajya mu kazi. Arahagaze. Uko bagenda yumva inyuma ye hari abakobwa babiri n'umusore bicaye hamwe barimo kumunegura. Bamuvuga amagambo bamuseka.
Jovia arahindukira arabareba aranabumva ariko afunga umitima arihanagana yihanaganira amagambo barimo kuvuga.
.
Bakomeza kugenda bamuvuga bati" uriya nawe yibara mu bakobwa reba uko cyimeze. Kandi disi ubu hari umusore uzamushaka akagira umugore.
Abakobwa bagaseka ati" reka ubuse ari wowe uriya mwashakana ?
Umusore ati" wapi.
.
Byose Jovia akabyumva akumva biramubabaje ariko akihangana. Bidatinze agera aho araviramo avamo..bus irakomeza.
Jovia yinjira mu kazi aho akorera ahura na ba Berry arabasuhuza.
Berry ati" Jovia urumva waramaze gukira neza ?
Jovia ati" yego meze neza.
Shania ati" Imana ishimwe ubwo yagukijije da ! Ariko ukwiye kwiyitaho kugira ngo utazongera gukora impanuka .
Jovia ati" ariko impanuka ni impanuka.
Baraseka.
.
Miata ati" hari impanuka umuntu agiramo uruhare. Ese ubu wowe ntabyo ubona. Uko ungana n'ikibazo rwose.
Jovia arabarebaaaaa maze abona ntakindi yavugana nabo arabareka arikomereza.
.
Aza muri office ye 
Aricara uwo mwanya hari undi mukobwa bakorana muri office imwe bazbye musha yitwa Reya. Uteye neza ariko yakoze Surgery. Yaribagishije.
Reya akinjira abona Javia hari abantu afite agakomere gato yagize yatewe n'igihe yagwaga ari muri bus.
Reya ati" Jovia aho wabaye iki?
Jovia ati" naguye sha 
Reya ati"Sha pole.
Jovia ati" urakoze.
Reya ati" Ariko Jovie wazashatse amafaranga ukibagisha. Bakakugabanya neza bakakuringanyiza.
Jovia ati" ese nawe uba ubona nteye nabi cyane.
Reya ati" njye siko navuga. Ariko rwose nawe urabibona ko utari kumurongo. Ntunyumve nabi ariko reba ayo mabere. Rega iyo nda. Reba icyo kibuno.
Jovia akireba.
Reya ati" oya nawe jya ufata akanya wirebe. Buriya uramutse unabomye umugabo urabona washimisha umugabo wawe Koko!
Jovia arabyumva Kandi Koko nawe yakwireba akabona n'ikibazo.
.
Reya ati" wowe shaka amafaranga nazagufasha ukazabona Umuhanga ugufasha ibya surgery.
Reya ati" urakoze ku inama umpaye ngaho reka dukore akazi.
.
Bajya mu kazi batangira akazi.
Amasaha nayo aricuma.
.
Rubio nawe akomeje kwitabwaho Kwa Muganga.
.
Saa cyenda Jovia afata telephone agira uwo ahamagara witwa.
Regis.
Jovia ati" Regis bimeze gute mukanya ngiye gutaha nshe aho ndebe niba yarangiye.
Regis ati" ntakibazo rwose mabuja
.
Igihe cyo gutaha kigeze Jovia arataha abanza guca aho Kwa Regis mu igaraje. Ahagaze Regis aramwakira.
Regis ati" Mabuja rwose moto yawe yararangiye neza.
Jovia ati" nyereka.
Regis ajya kuyimwereka.
Kumbe ni moto ya Rubio Jovia yafashe ajya kumukoresherereza mu igaraje.
.
Nyuma y"iminsi abiri Rubio yarakize arasezererwa arataha kugira ngo azakirere neza mu rugo. Bashiki be na Mama we bakomeza kujya bamwitaho.
Rozio ati" ese Rubi moto yawe irihe yo ?
Rubio ati" njye mperuka nkora impanuka simbizi ibindi ariko buriya iri kuri police.
Rozio ati" Ubwo numara gukira neza uzajya gukurikirana ibyayo?
Rubio ati" yego.
.
Kurundi ruhande Jovia ahagaze imbere ya moto ya Rubio afite telephone mu ntoki arumva yahamagara Rubio.
.
Next episode 9

Comments