logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubwo Jovia yarimo atamika Rubio bashike bahise binjira barabibona baratungurwa maze bibaza ibyo Jovia akora aho.
Jovia nawe ababonye dore ko abatinya arikanga! Amera nkufashwe n'ikimwaro .
Rozio aramwegera ati" wagikobwa we urakora iki hano?
Rubio ati" Rozio buretse ubaha umushitsi wanjye.
Rozio araseka ati" uyu niwe mushitsi uvuga ?
Raena ati" ese nuko ariwe mwakoranye impanuka.
Jovia ati" munyihanganire. Ariko numvaga nitaye kuri musaza wanyu.
.
Rubio ati" Jovia wikwisobanura ntakibazo.
Jovia arebana na Rubio.
 Rozio na Raena ntabwo byabyumva
.
Rubio ati" Jovia wakomeza kumfasha ?
Jovia ahita arebana n'abashiki ba Rubio afite ubwoba.
Jovia ati" Rozio mwakwihangna ko ntari umwanzi wanyu cyangwa wa musaza wanyu.
Raena ati" komeza kora ibyo akubwiye.
Jovia areba Rubio maze arakomeza.
.
Rozio na Raena ntabwo babikunze bahita bisohokera.
Jovia ati" bashiki nawe ntabwo babikunze.
Rubio ati" ibyo ntakibazo. Ibyo wakoraga wabikoreraga njyewe sibo.
Jivia araseka ati" ako karongeye karankomeje.
.
Hanze Rozio na Raena barakaye.
Rozio ati" kiriya gikobwa ntabwo nkishimiye.
Raena ati" nanjye ndumva ntamwishimiye. Ariko sinzi icyo tumuhora.
.
Jovia amaze kugaburira Rubio. Rubio aramushimira cyane.
Jovia ati" urakoze nawe kandi wakoze kuba wabyemeye .
Rubio ati" sinarikubyanga.
Jovia ati" ndishimye kandi Imana igukize.
.
Rubio ati" biraza kuba 
Jovia atunganya ibintu bye ngo agende.arangije areba Rubio ati" Rubio bitakugoye natwara number yawe nkajya nkuhamagara nkubaza uko bimeze ?
Rubio ati" ntakibazo. 
.
Rubio afata telephone amuha number Jovia aramushimira maze arasohoka aragenda. Rubio asigara aho.
Jovia akigera hanze Ruzio aramubona maze aramuhamagara. Jovia arahagarara 

Rozio ati" Jovia wahagarika kujya uza kureba musaza wanjye ?
Jovia ati" Kubera iki?
Rozio ati" kubera ko mbivuze.
Jovia ati" ariko kuba naza kureba musaza wanyu Ntakibazo mutera ?
Rozio ati" oya ntabwo tubishaka. Kandi please ntushake kumbangamira.
Jovia ati'' yakoze impanuka kubera njye.
 Rozio ati" ariko se wishaka guhatiriza. Uranyumva neza.
Jovia ati" ya ndakumva 
.
Jovia aragenda ariko agenda yumva ababaye yibaza impamvu abantu baba batamwiyumvamo hose bakamurwanya.
.
Raena arinjiye aho Rubio arwariye.
Raena ati" bro nawe hariya uba ukabya! Umukobwa nkuriye agutamika gute ?
Rubio ati" uriya se ikibazo afite n'ikihe ?.
.
Jova afashe bus agiye mu kazi. Agiye ahagaze kubera ko bus irizuye. Bageze imbere hari ambutiyaje. Bus ifashe feri yihuta maze Jovia arahanuka agwa hasi mu biganzi. Aho kumufasha baramuseka.
Uwo aguyeho aramutuka ati" wa kintu we wagiye ureba.  
Jovia ati" ariko nguye ntabishaka.
Undi ati" ceceka.  
.
Jovia arwana no guhaguruka. Yewe muri bus abura n'uwamuha akaboko ngo amuhagurutse. Jovia arahaguruka arongera amera neza urugendo rurakomeza.
.
Udacikwa na Episode 8

Comments