logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Bajya bavuga ko abakobwa tubyibyshye aritwe bakobwa babi babaho. Kandi wenda urihande rumwe ibyo bavuga nibyo kuko hari igihe natwe tubangamirwa n'imiterere y'umubiri wacu. Ariko se twakora iki mugihe twisanze gutya !!! 
Kuki ubundi abantu batatwakira uko tumeze!?? Njyewe akenshi mpitamo kwakira uko meze ariko nanone bikarangira abantu bongeye kunyibutsa ahari ko ntari ununtu. None nzakore iki?
.
Jovia asoje akazi. Hashize igihe gito azamuwe mu ntera. Ntabwo agikorana na berry hafi ariko n'ubundi iyo bahuye nawe bamubwira amagambo mabi.
.
Ava mu kazi ageze hanze abanza kujya guca mu isoko ahaha ibyo kurya. Avuye mu isoko aza kuri arete aho ategera..
Ahageze ategereza bus. 
Bus araza ariko kubera ko hari abantu benshi bisaba kubyigana binjira we biramunanira ahubwo yitura hasi.
Abantu aho kumufasha ngo bamwiteho bamusonnyorera hasi n'ibyo yaravuye guhahah.
.
Abona ahubwo abasore barimo kwita kubandi bakobwa bato beza barikumwe bakabafasha kwinjira mu modoka.
We abura n'umwe wanamuhereza akaboko ngo amuhagurutse. Bus irinda imusiga arihagurutsa. Arongera arategereza.
.
Jovia akomeza kubona ko ubunini bukomeje kumutandukanya n'abandi bakobwa.
.
Arategerezaaaa indi bus iraza arataha.
.
Kurundi ruhande Rubio yaragikomeje kuba mu bitaro. Ariko umuryango we umuri hafi n'inzindi nshuti nyinshi zikamusura. Zella we akahahora cyane.
Zella yariyaramaze gukunda Rubio bikabije cyane. Ariko ntakikintu yariyakamubwiye. Uretse ko Rubio we atarizi ibya Zella cyane ko we abona zella nk'umuntu usanzwe ntabyiyumviro amufiteho.
.
Jovia nawe mbere yuko ajya mu kazi yateguye kuza kubanza gusura Rubio maze akabona gukomeza kujya mu kazi
Arateka . Asoje arapakinga neza maze ava mu rugo aza kwa Muganga. Ahagaze asanga Rubio Ari wenyine.
Rubio ati" Jovia amakuru !
Jovia ati" amakuru ni meza. Wowe ahubwo umerewe ute?
Rubio ati" birimo kuza.
Jovia ati" nonese ko nsanze uri wenyine ???
.
Rubio ati" umuryango wanjye nabo baba bagiye mu bindi ?
Jovia ati" Imana Ishimwe ubwo ntahabasanze.
.
Baraseka.
Rubio ati" kubera iki urabatinya ?
Jovia ati" ufite umuryango mwiza ariko ndabatinya. Hano rero nagutekeye utwo kurya sinzi niba uza kudukunda ariko urihangana ugerageze urebe.
.
Rubio ati " urakoze Kandi nditeguye kuba nagerageza.
Jovia yicara kugitanda maze ararura. Afashe Rubio kweguka.
Jovia ati" urifasha cyangwa nkufashe ?
Rubio ati" wamfasha.
.
Jovia aramufasha maze afata ikiyiko atangira kumutamika.
Rubio arabiseka ati" reba ukuntu umuntu w'umugabo nsigaye ngaburirwa nk'akana.
Jovia araseka ati" oya Ntakibazo maze! Ntanicyo bitwaye. Nonese ubaye uri nk'umugabo wanjye ko najya nkugaburira gutya.
Rubio araseka cyane.
Jovia nawe araseka ati" urabisetse se !
Rubio ati " oya ahubwo nuko numva byaba bitangaje cyane. Urwo rukundo rwaba rurimo montage.
Jovia ati" oyaaa. Ahubwo nuko urukundo tuba rukwiye kuba rumeze nk'umwana muto. 
.
Bashiki ba Rubio baba barinjiye basanga Jovia aho arimo agaburira musaza wabo. Bakanura amaso.
Jovia nawe arikanga!
Rozio ati" wowe urakora iki aha ibyo urimo n'ibiki???.
.
Next episode 7

Comments