Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Abandi barasohotse Rubio na Jovia barasigarana.
Rubio ati" wowe uje kundeba kabiri ariko njye nabuze narimwe nza kureba uko umeze.
Jovia ati" ntakibazo kubera ko wowe warumeze nabi.
Rubio ati" umbabarire.
Jovia ati" oyaaa ahubwo wowe ubabarire njye kubera ko ninjye waguteje impanuka.
.
Rubio ati" n'impanuka yabaye. Ahari iyo mba ndimo kugenda gake ntabwo impanuka yarikuba.
Jovia ati" uriya n'umuhanda mugari aho abatwara ibinyabiziga baba bemerewe kwiruka. Rero ninjye munymaguru wakoze ikosa ryo kwambuka ntarebye.
Rubio aramurbaaaaa.
Jovia ati" wihangane kandi facture yawe y'ibitaro ninjye uza kuyishyura.
.
Hanze aho bashiki ba Rubio bari.
Rozio ati" Buriya rubio yaba arimo kuvugana iki na Nyamunini?
Raena ati" turaza kumubaza.
.
Rubio ati" ntabwo urimo kwishyura ikosa utakoze.
Jovia ati" uretse kwirengagiza naho ubundi ikosa nararikoze ndabizi.
Rubio ati" ahubwo se witwa nde ?
Jovia ati" nitwa Jovia.
Rubio ati" nanjye nitwa rubio.
Jovia ati" njyewe baransezereye nawe Imana igufashe vuba uvemo hno
Rubio ati" nanjye bizaba nizeye Imana.
Jovia ati" noneho nagenda. Kandi bibaye bitababamgamiye nazagaruka kubareba
Rubio ati" uzagaruke ntakibazo.
.
Kurundi ruhande ku kazi.
Miata, Berry na Shania bahagaze imbere ya Boss muri office ye barimo gusaba agahushya.
Boss ati" nonese mwese murashaka kugendera rimwe.
Berry ati" yego tugende turebe uko Jovia ameze rimwe duhita tugaruka. Buri wese atagiye agenda umwe.
Boss ati" ngaho mugende ariko muraba mufite isaha imw.e.
Berry ati" urakoze boss.
.
Bahita bagenda.
Bagenda bavuga.
Shani ati" hariya boss uramwemeje.
Shania ati" ese ubu twese tugiye kureba umusore umwe.
Berry ati" umva Kandi. Kandi arimwe mwemeye kumperekeza!!.
Miata ati" njye ahubwo ndibza nidusangayo zella.
Berry ati" hari ikibazo se ?
.
Kurundi ruhande Zella nawe hari utwo arimo kugura agiye kureba Rubio. Agura imbuto zitandukanye n'icyo kunywa.
.
Ba Miata bageze kwa muganga.
Jovia nawe arimo gusezera Rubio.
Rubio ati" nonese buriya bagusezereye wamaze kumva neza ko umeze neza ra !
Jovia ati" yego.abaganga ntabwo baguserera ukomeze nabi.
Rubio ati" saw Jovia uzagire ibihe byiza.
Jovia ati" murakoze namwe Imana iborohereze.
.
Jovia aragenda.
Agisohoka bashiki ba Rubio baramurebaaaaa agendaaaa.
Rozio ati" reba nyamunini Sha.
Raena ati" umukobwa ungana kuriya aba atekereza iki mukinyejana nk'iki kweri.
.
Jovia asohotse kwa Muganga ahura na Berry aratungurwa maze atekereza ko ariwe baje kureba.
Jovia ati" Sha ndabyishimiye mwarimuje kundeba.??
Baraseka.
Jovia ati" komuseka. Gusa baransezereye ariko namwe mwaratinze rwose.
Berry ati" ubwo bagusezereye ni sawa ngaho taha ntabwo Ari wowe twarituje kureba.
Miata ati" Ese iyo uva hano wivurije rimwe n'ikibazo cy'umubyiho.
Jovia arabumva.
Shania ati" hano se buriya bakora biriya bya sajari.
.
Jovia ati" natekereje ko muri inshuti zanjye.
Shania ati" Jovia ntako tutakugize ngo ube inshuti yacu ariko nawe waratunaniye. Rero aho kujya udesebya waba ukwawe natwe tukaba ukwacu.
.
Jovia biramubabaza ariko arihangana arikomereza arataha.
.
Ba Berry barakomeza baza kureba Rubio. Umuryango wa Rubio ntabwo unazi ndetse yawe na Rubio ntabwo abazi.
Rubio ati" mwakoze kuza kundeba nubwo ntabazi.
Berry ati" turi inshuti za Zella. Kandi nuko wenda watwibagiwe ariko twahuriye muri show yo Kwa Zella
Rozio ati" ubwo twabamenye rata Ntakibazo!
Berry ati" murakoze.
Shania ati" kuva icyo gihe twamenya ko uri inshuti no kwa Zella natwe twahise tugafata nk'inahuti.
Uwo mwanya na Zella aba arahageze. Abone ba Berry aho aratangara!agiye kubabaza icyabazanye aho Berry ahita amwicira isiri araceceka.
.
Iminsi yaragiye iricuma.
Berry, Shania na Miata urwango rwabo kuri Jovia rwakomeje gukura ntibaribagishaka kuba bakomezagumorana nawe bagerageza kumwirukanisha. Bajyaga bahora babwira Boss ko Jovia rwose atari umukobwa uri kurwego rwo kuba yaba akora muri company y'itumanaho bitewe n'imiterere ye.
Boss yarabyumvaga ahanini nyine nawe ashingiye kukuntu Jovia ateye abyibushye bikabije kandi yakabaye ari Umukobwa uteye. Nawe akumva yamwirukaba ariko bitewe n'ubwenge Jovia afite nanone akumva ntabwo yamureka gutyo gusa.
.
Byageze aho kuba yamwirukana abireka burundu. Ahubwo aramupromotinga aramuzamura mu kazi.
.
Berry, Shania na Miata uwo baganga bashaka ko yirukanwa. Bisaga Ahubwo agiye hejuru yabo.
.
Next episode 6
Comments