logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUKOBWA W'IGIPIGIMA 
.
Rozio ati" vuga se wirya iminwa warikumwe na Musaza wanjye gute ?
Jovia ati" ntabwo narikumwe nawe.
Rozio ati" none byagenze gute ?
.
Ako kanya haba haje umuganga ati" Nonese bite ko murimo gusakuriza umurwayi?
Muganga abonye Jovia aho aratungurwa ati" Jovia wowe uri hano gute ntiwakaye urihahamwe nawe barimo kukwitaho.
Jovia ati" nashakaga kureba uko ameze.
Rozio na Raena barumirwa ati" ngo washakaga kureba uko ameze ?
Jovia ati" yego.
Rozio ati" umureba nkande se ?
Muganga ati" murekere aha. Jovia genda nawe abaganga bakomeze bakwiteho.
.
Jovia ava aho aragenda. 
Agaruka muri room ye.
.
Tugaruke mu kazi. 
Jovia yabuze.
Boss arimo kumushaka. Aza muri department bakoramo. 
Boss ati" Ese nanubu ntabwo muramenya ikibazo Jovia yagize cyatumye atazamu kazi ?
Berry ati" ntacyo kuko ntakintu yigeze atubwira.
Miata ati" buriya ni kwagukererwa kwe.
Shania ati" abantu babyibushye baragorana cyane. Hari ibintu bibagora.
Boss arabumvaaa ati" ubwo se ko muvuze menshi ikintu kizima mumbwiye nikihe ?

Boss ahita yigendera.
Berry ati" Boss nawe ariyumva agakabya cyane. Ngo tumubwiye iki kandi tuvuze menshi.
Shania araseka ati" ariko avuze ukiri Nonese wamugani tumubwiye iki uretse gushirishamo Jovia.
.
Boss agaruka muri office aricara afata telephone arongera ahamagara Jovia telephone iba compose.
Boss ati"Jovia wabaye iki?
.
Berry ati" Sha nubwo twamushirishamo gute Boss akundaJovia ntabwo azigera amwirukana.
Miata ati"' nta muntu utakwirukanwa.
Berry ati" Kuri jovia biratandukanye.
.
Boss uko yakarebye muri phone abona amakuru yuko Jovia yaraye akoze impanuka.
.
Kurundi ruhande Zella nawe arimo guhamagara Lupe bamaze kuvugana kuri Rubio nabo amakuru yuko Rubio yaraye akoze impanuka abageraho.
Ako kanya buri wese yahise afatiraho bajya Kwa Muganga kureba Rubio 
.
Tize kwa Muganga 
Mama, Rozio na Raena bafite impungenge zuko Rubio ameze. 
Jovia nawe araryamye aho arimo kwitabwaho. Gusa muri we harimo kugaruka gusa ukuntu impanuka yagenze. Yambutse atabanje kureba Kandi Rubio yaramugezeho maze bituma amukatira bakora impanuka gutyo.
.
Ku kazi.
Ba Berry nabo amakuru y'impanuka bamaze kuyabona. Aho kubabara baraturika baraseka
.
Shani ati" we turastse Koko! 
Miata ati" none turire.
Berry ati" uziko nubwo dusetse ntarinarebye neza ko uwo bakoranye impanuka ari Rubio.
Shania ati" ngwiki!! Nonese Rubio yarikumwe na Jovia gute ?
Berry ati" nanjye aha biracanze.
Miata ati" ntabwo bisobanutse. Nonese Rubio yaba arikumwe gute na Jovia.
Berry ati" reka nsome neza inkuru.
.
Kwa Muganga ba Zella na ba Lupe barahageze.
Basanga ba Ruzio bigunze bimeze nabi. 
Zella ati" mu mbwire ameze gute ?
Rozio ati" araho ntakoma .
Zella ati" ngwiki nshaka kumubona.
Raena ati" tuza ntawe wabona.
Zella ati" kubera iki?
Mama Rubio areba uburyo Zella arimo kwisaza ngo arashaka kubona umuhungu we ati" ariko se wowe urinde ushaka kubona umuhungu wanjye cyane.
.
Ku kazi Berry nawe yahise akonja.
Shania na Miata baramureba.
Miata ati" yewe Berry tuza uriya ntabwo Ari umugabo wawe wakoze impanuka ngo agiye gupfa upfakare.
Shania ati" Berry ntabwo ugiye gupfakara araza kumera neza.
Miata ati" wowe na Zella hazashya. Ubu Kandi zella yamaze kuhagera.
Berry arabareba ati" mwaretse kumvugiraho.
.
Iminsi iricuma.
Jovia we arakira amera neza. Gusa Rubio nawe arimo koroherwa ariko ntabwo arakira neza. Jovia we abaganga baranamusezerera.
.
Ariko mbere yo gutaha yumva ashaka kuza kubanza kureba Rubio. 
.
Rubio nawe yakangutse arikumwe n'umuryango we.
Rozio ati" Rubio ubundi ni gute wakoranye impanuka nuriya nyamunini?
Rubio ati". Nyamunini muvuga ninde?
Raena ati" uriya mukobwa mwakoranuka ubundi mwarimurikumwe gute ?
Rubio ati" ntabwo twari turikumwe yarambukaga ngiye kumugonga ndamukatira nisanga muri borodure. Ahubwo arihe ameze ate we mwigeze mureba uko ameze.
Rozio ati" uwo twitayeho ni wowe .
.
Jovia aba araje.
Rubio ati" njyewe rero nshaka kumureba.
Rozio ati" ngwiki umurebamo ibiki se !
Raena ati" ahubwo rata mama arashaka kumenya Zella ninde?
Rubio arba mama we.
Jovia ahagaze hanze y'umuryango arimo kubareba.
.
Rubio ati" mama Zella ni mushiki wa Fanta.
Mama ati" yaje hano yirizariza. Ahuriye he nawe.
Rubio ati" ntaho. Ariko ndashaka kubona uriya mukobwa uko ameze.
.
Raena ati" warekanye na Nyamunini ugatuza ko nawe araza kumera neza.
Rubio arebye kumuryango aramubona. Jovia aramupepera. Na Rubio aramupepera. Abandi nabo baba baramubonye.
Rubio ati" Komeza uze hano tuvugane.
Jovia arinjira. Gusa afite isoni r y'umuryango wa Rubio.
.
Rubio areba umuryango we ati" mwaba mwihanganye mama nkavugana nawe.
.
Barasohoka maze asigarana na Jovia.
.
Next episode 5

Comments