logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUKOBWA W'IGIPIGIMA.
.
Ubwo iyo manuka yarimaze kuba. Buri wese yisanze ari Kwa Muganga. Rubio hari igice cy'abaganga barimo kumwitaho. 
Kurundi ruhamde hari n'ikindi gice cy'abaganga barimo kwita kuri Jovia. 
.
Gusa ubwo impanuka y'abaga uwariwakomeretse cyane ni Rubio. Jovia we biroroheje Kubera ko we byari ukugwa iguhumure gusa.
.
Kurundi ruhande mu rugo Kwa Rubio . Afite bashiki be babiri na Mama we. Papa wabo yarapfuye. Mushiki we umwe yitwa Raena naho undi akitwa Rozio. Bari mu rugo. Rozio aratetse ariko Raena na Mama bo barimo kureba aga film.
Mama ati" Rubio ko yatinze gutaha wamuhamagara ukumva iyo Ari 
Raena afata telephone aramuhamagara. Telephone iba compose.
Mama ati" Kubera iki telephone ye iri compose.
Raen araseka ati" nonese mama urambaza urumva nabimenya.
.
Rozio azana ibyo kurya kumeza ati" Ese Rubio arihe ko Aya masaha aba yageze hano ?
Raena ati" phone ye iri compose 
Rozio ati" ngwiki ko bitajyaga bibaho ra !
Raen ati" ubu rero byabayeho.
.
Rozio nawe afata telephone arahamagara iba compose.
Raena ati" duhamagare lupe tumubaze.
Razio ati" ngaho muhamagare.
.
Bamujamagaye nawe ntiyafata telephone kubera ko ari muri show ntiyajumva telephone.
Raena ati" umva tumureke.
Mama ati" ngo mureke musaza wanyu.
Raena ati" Nonese dukore iki mama.
Mama ati" njye ntabwo ntatuza umwana wanye atarataha.
Razio ati" ariko mama uriya nawe umufata nk'umwana Kandi ari umugabo ukuze.
Mama ati" ariko n'umwana nk'uko n'amwe muri abana. Kandi nicyo umebyeyi akora kwita kua bana be.
.
Amasaha yaragiye arakura. Barategereza baraheba. razio na Raena bajya kuryama mama asigara ategereje muri Saro kugeza ubwo yanahasinziriye.
Buracya.
.
Kwa Muganga Rubio na Jovia ntabwo baramera neza.
.
Rozio na Raena nabo barabyutse basanga Mama wabo yaraye muri saro.
Razio ati" ariko mam Koko ubi wagombaga kurarahano ?
Mama arakanguka ati" Rubio arihe ?
Razio ati" wategereje urara hano none ntabwo yigeze ataha.
Mama ati" byanze bikunze yagize ikibazo..
.
Raena acana television Ako kanya hacaho amakuru y'impanuka yaraye ubaye. Barebye neza babona ni impanuka ya Rubio bavuze 
Bagwa mu kantu !.
Mama yarumiwe ahita ava aho yihuta cyane.
Raena na Ruzio barakurikira.
.
Kwa Muganga Jovia amaze kuzanzamuka ariko ntabwo ameze neza.
Agikanguka abyuka abaza uko umusore bakoranye impanuka ameze.
Muganga ati" we biracyakomeye cyane
Jovia ati" arihe ?
Muganga ati" barimo kumwitaho.
Jovia ati" arakomerewe cyane.
Jovia ati" kuburyo araza kumera neza se ?
Muganga ati" araza kumera neza. Ahubwo nawe tuza kugira ngo uze kumera neza 
Jovia ati" arihe ndashaka kumubona.
Muganga ati" Oya tuza ukire neza. Uriya musore mureke nawe arimo kwitabwaho.
.
Muganga arasohoka.
Jovia asigara yibaza kuri uwo musore asenga cyane ngo Imana imufashe. Ariko arumva ashaka no kuba yajye kumureba.
.
Ku kazi.
Miata, Berry na Shania bari mu kazi. Ariko ntabwo babona Jovia..
Berry ati" ya kamyo dore n'ubundi yakarewe.
Baraseka.
Miata ati" ubundi mubona uriya Ari uwuhe ?
Shania ati" ukuntu se afite akazina keza. Buriya Kandi hari umusore wahengamye.
Berry ati" nawe urakabije cyane. Cyereka ahar abatamuzi akaba abatwika kuri social media.
Miata araseka

Berry ati" ahubwo njyewe ndimo gutekereza wa musore Nabonye.
Shania ati" Ngaho. 
Miata ati" muravuga nde !
Berry ati" Rubio.
Shania ati" uriya musore ni mwiza. 
Berry ati" njye nakunze uburyo acisha make . Umusore wiyubaha utagira akavuyo.
.
Miata araseka ati" none yamaze gukundwa n'umukobwa w'umusazi.
Shania ati" none igitangaje ko Nabonye zella yaramaze kugwamo cyera. Ubwo na zella ntimushaka gushwana.
.
Koko Zella arimo guhamagara Rubio kuri telephone. Ariko telephone ikaba compose. Zella arasa n'uhangayitse
Musaza we Fanta aba arinjiye mu cyumba cya zella.
Fanta ati" bite ko umeze nkagasazi wabaye iki?
Zella ati" Rubio ntabwo arimo gufata telephone.
Fanta araseka ati" mbese aka kanya uramusariye.
Zella ati" Oya ariko ndamukunda urabizi.
Fanta ati" umuntu mutaravugana narimwe uramukunda.
Zella ati" yego.
Fanta ati" mukanya mbonye amakuru yakoze impanuka.
.
Jovia kwa Muganga. 
Kumva inama Muganga yaramaze kumuha arabyanze maze abirengaho arabyuka ava aho arwariye maze arhenda agenda ashakisha icyumba Rubio yaba arimo. Aba Arikibonye maze arinjira.
Rubio arikubyuma birimo kumuha umwuka na selumu icyarime.
Jovia aramurebaaaaaa.
Jovia ati" wa musore we umbababarire ninjye watumye ukora impanuka umera gutya ! 
.
Mugihe akiraho Ako kanya Mama wa na bashiki be barinjiye basanga Jovia aho.
Rozio ati" wowe urinde urakora iki hano ?
Jovia ati" mwe muri bande ahubwo.
Raena ati" ngo turi bande?
Rozio yitegereje Jovia neza ahita yibuka ko ariwe babonye wakoranye impanuka na Rubio.
.
Rozio ati" kumbe ni wowe wakoranye impanuka na musaza wanjye.
Jovia ati" yego.
Rozio ahita amufata ati" tubwire byagenze gute? Ubundi ni gute wowe waruri kumwe musaza wanjye ??
Jovia ati" njyewe rero.....
.
Next episode 4

Comments