logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUKOBWA W'IGIPIGIMA.

Jovia yaramaze gutukwa na Shania ngo ameze nk'ingurube. Jovia biramubabaza.
Miata na Berry nabo bakomeza gusongamo.
Miata ati" Jovia tutabeshye nubwo tubivuga ukababara. Iyo wirebye wibona muri iki kinyejana kweri! 
Berry ati" Reba ibyo bibere ufite. Reba ibyo bibuno ufite bitari kumurongo. Ibitako bifatanye, 
Shania ati" murebe iriya nda ye kweri !
.
Uko bavuga bagaseka undi arimo kubabara.
Shania ati" ibaze kweri. Wenda uba wumva tuvuga gutya ukaba watekereza ko tutagukunda tukwanga ariko tuba tukwitayeho.
Miata ati" oya nawe ajye areba company dukoramo arebe natwe uko tumeze arebe ko atadusebya.
Miata ati" cyakora da Imana yarakoze. Ubwiza waburiye kumubiri yabuguhereye mu bwenge.
.
Bagaseka.
Miata ati" Jovia ubindi woga kangahe !.
Berry areba Shania ati" kubera iki umabajije gutyo !
Miata ati" abantu babyibushye iyo batoga cyane baranuka. 
Shania aba akubise agatwenge araseka cyane ati" Miata aravuga ukuri! Binteye kwibaza iyo Jovia yabuze icyuya ubwo aba ameze gute ? Mu kwaha. Muri iriya mabuno yo biba ari ibindi biteye nuko afatanye.
.
Jovia maze akababaro karamwica kisezerezwa ahita ahaguruka asakuza ati" mwarekeye aho.
Berry ati" urarakaye se !
Jovia ati" none uko nteye mwe bibangamiyeho iki mugihe mwe muteye neza uko mubishaka. Njye nyuzwe n'umubiri wanjye Imana yampaye.
Baramuseka.
Miata ati" umubiri se utagomba kwitabwaho.
Shania ati" ikibazo cyawe nuko unkunda kurya cyane.
.
Barakomeza baramubwira ye.
.
Kurundi ruhande 
Hari abasore bagiye kwinikira agapira. Ni Rubio, Lupe na Doji. 
Basoje gukina baza kwicara ngo baruhuke.
Doji ati" ni joro hari show kwa Fanta. Tugomba kuba duhari.
Lupe ati" iryo ni ihame.
Doji ati" haraba hari abana ubundi niho biza kubera.
Lupe ati" Rubio ko utavuga ntabwo tuza kujyana 
Rubio ati" simbizi mwana. Njye simba nshaka kwishinga bariyaba bana bo mu miryango yagezeyo.
.
Tugaruke mu kazi 
Jovia nyuma yuko abwiwe amagambo mabi asezerezwa yaje mu bwiherero yicara kuri toilet maze ararira.
.
Ati" mu byukuri maze kunanirwa. Nubwo mvuga ko nyuzwe n'umubiri wanjye ahari mba nibeshya Kuko nanjye umaze kumbera ikibazo. Mba numva nanjye ubwanjye nirambiwe. Kubera iki muri iyi isi y'uyu munsi kubyibuha cyane byabaye icyaha.! Nsigaye niyumva nkaho ntakiri umuntu.
.
Hashize akanya yumva ashize agahinda ava muri toilet n'amasaha yo kurya yarageze. Aza muri sale aho barira ajya kuri bife ararura.
.
Berry na Miata baba bamureba.
Shania ati" buretse murebe ukuntu agiye kwarura.
Berry ati" sibisanzwe se uriya mukobwa ararya.
Miata ati" arya nkudatekereza.
.
Jovia ararura Koko isahani iruzura ajya kwicara mu nguni wenyine.
.
Ba Miata baramuseka.
.
Berry ati" turajya kwa Fanta ?
Shania ati" cyane. Urumva show yaducika ?
Miata ati" wavuganye na zella.
Berry ati" yego.
.
Bidatinze amasaha yo gutaha agiye kugera. Berry, miata na Shania batangiye kwikoraho.
Jovia abareba.
Miata arahindukira aramureba ati" Jovia basi uzajye uniyitaho witere akarungo 
Berry ati" Jovia mwamuretse.
Miata ati" twamuretse ! Ariko se nakomeza kuriya aba abona azabona umugabo.
Jovia ati" ese mwakwihangayikiye ubwanyu.
Miata aramuseka ati" Jovia nawe ubwawe ndabizi uba uhangayitse. Ibaze kumyaka yawe ukaba ntamusore urakubaza izina 
Shania ati" ahubwo se Ninde musore wajya kwigerekaho kiriya gifuka.
.
Basoje baragenda.
Jovia asigara aho mukazi ariko yumva ababaye. Gusa nyuma y'akanya yibaza icyo arimo kubabazwa nacyo.
Aribwira ati" bariya ni amagambo gusa baba bavuga ariko ntabwo bakuzi. Ntabwo Bazi ubwiza bwawe. Jovia abakwanga bose nuko batagusobanikiwe. Ariko ihangane mukobwa wanjye urihagije. N'abo basore bazarorere.
.
Ba Berry bageze kwa Fanta bakirwa na zella. Zella ni mushiki wa fanta. Iwabo mu rugo hakunda kuba ama show menshi kubera ko bafite amafaranga 
.
Rubio, Lupe na Doji nabo barahari bahageze. Ahasigaye show iba show. Hari abantu benshi. Abasore bagenda bihuza n'abakobwa.
Rubio ariyicariye.
Aho yicaye Berry na ba Shania baramubona.
Berry ahita abaza Zella ati" Zella uriya musore utuje cyane n'inde !
Zella ati" yitwa Rubio.
Shania ati" ni uwawe ko aribwo twamubona.
Zella araseka ati" ni inshuti ya ba Lupe.
Berry ati" nubwo yitonze cyane ariko n'imwiza.
Zella ati" atantion we.
Berry ati" why.
.
Rubio ahita ajya kureba ba Lupe aho barikumwe n'abandi bakobwa.
Rubio ati" man njye ndatashye kbs.
Lupe ati" man nibwo show yatangira.
Rubio ati" isaha maze hano irahagije. Kwanza iyi ntabwo ariyo si yanjye.
.
Rubio ava muri show aza hanze ajya ku kamoto ke aritahira.
.
Jovia nawe arimo gutaha n'amaguru yabuze bus. Rubio ageze imbere abona Jovia arimo kwambuka umuhanda habura gato ngo amugonge maze aramukwepa Rubio arayoba agwa muri borodure. Jovia nawe agwa mu muhanda agaramye.
.
Next episode 3

Comments