Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUKOBWA W’IGIPIGIMA
.
Episode 13
.
Duheruka Rubio ahamagae Jovia.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Rubio yahise atumira Jovia muri BD ya Raena izaba ejo.
Jovia yibuka ukuntu bashiki ba Rubio bamuhabuye kwa Muganga yumva ko bitamworohera kuba yakwitabira ubutumire Rubio amuhaye.
Jovia ati’ Rubio sinanze ubutumirwe bwawe ariko bashiki bawe banza batabikunda kumbona.
Rubio ati” Ariko nibo bambwiye ngo nkutumire.
Jovia aratungurwa ati” Urabeshya.
Rubio ati” Oya sinakubeshya
Jovia ati’ Niba ari ukuri njye ntacyo bintwaye ndahari wese mfa kuba nzaba nkubona
Rubio ati’ Ubwo aho ushaka kuvuga iki??
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Berry arikumwe nabashuti be Miata na Shania barimo gufunga Impano bateguriye Raena bazamuha ejo kuri BD ye ejo.
.
Tugaruke kuri Jovian a Rubio nyuma yokumutumira bafatiyeho bakomeza kuganira n’ibindi by’ubuzima busanzwe maze bituma Jovia arushaho kumenya Rubio cyane.
Baganiriye amasaha arenga abiri bavuga.
Raena aje mu cyumba cya Rubio asanga aracyari kuri telephone.
Raena ati’ Ariko banza nawe wamaze ngehengamira nyamunini.
.
Rubio ahita asezera Jovia ava kuri telephone areba Raena ati”Uravuga ibiki ra.
Raena ati” Ndabona ibyawe na Nyamunini byatangiye kuba nka za Drama zo muri koreya.
Rubio arasseka ati’ Nawe urakabije cyane.
Raena ati” Rega no kwa Muganga byarigaragaje uburyo yarakwitayeho.
Rubio ati” wibeshya ariko ibyo tubireke tuvuge ibindi.
Raena ati’Nkeneye kumenya ngo ejo mu zankorera iki mko mbona n’ubundi ntacyo mwitayeho.
.
Rubio aramwegera aramufata ati” Sisi rero urihangana ubu ntakintu dufite. BD yawe izaba ikindi gughe hari uburyo.
Raena ati” Ariko murambabaza. Imyaka ibiri yose ikurikiranye nta BD.
Rubio ati’ Rega ntabwo tukwanga urabizi.
Raena ati” Basi niyo mwankorera akantu gato.
Rubio ati’ Sha sinzi cyereka Imana wenda niza gukora ibitangaza umuntu akaba yagira ikintu abona.
Raena ati’ Sawa sgha reka njye kwiryamira.
.
Bidatinze ejo haragera.
Rozio aza kuvugana na Rubio.
Rozio ati’ None Raena turamutungura gute?? Ibyo dutegura byose birasaba ko abanza kuva aha.
Rubio ati’ Shaka uko nyine yahava.
Rozio ati” Gute se nyine.
Rubio ati’ Vugana n’umwe mu nshuti ze amuhamagare agire icyo amubeshya ajye kumureba.
.
Rozio yumva ni agatekerezo maze arabikora Raena arahamagarwa maze ava aho mu rugo aragenda. Imyiteguro iba iratangiye.
.
Berry na ba Miata nabo bagiye kuza.
Miata areba Berry ati’ Berry hagatui yawe na Zella uratekereza ko Rubio aza kuba arikumwe nande cyane??
Shania ahita areba Miata ati” Ubwo se nkibyo wowe uzanye.
Miata ati” Ariko nukuri. Ari Berry akunda Rubio ari Zella nawe nuko. None urumva Atari ikibazo.
Berry ati’ Tugiye muri BD Ya Raena noto Rubio. Abe arikumwe nuwo ashaka.
Miata araseka ati” Sha rahira ko biza kokorohera.
Berry araseka.
Shania ati’ Ariko Berry uretse ko unabishaka Zella wamukorana Rubio ntaze no kumurebaho n’isegonda narimwe.
Miata ati’ Mureke tuve hano tugende.
.
Bava aho mu rugo baragenda.
Ka Raena hatangiyeno kugera n’abandi bantu batandukanye. Zella nawe ari mu bahageze. Ba berry nabo baba barahageze
Rozio aza kubakira bahura na Zella nawe arabashimira kuba barabumvise.
.
Rozio ahamagara inshuti ya Raena yariyamujyanye amubwira ko noneho baza.
Rozio abona Rubio atambutse hafi ye maze avugana nawe ati” None ko abandi bahagaze uwo Jovi arihe..
Rubio ati’Reka mvugane nawe mubaze.
Rozio ati’ OK.
.
Rubio afata telephone.
Kumbe Jovia aracyari mu rugo arimo kwikoraho kugira ngo arebe ko naweyaza kuza ameze neza.
.
Yicaye imere ya miriwari arimo kwitera uturungo duke ariko kubera ko atanabimenyereye bikamujabuka. Agasiga ahanagura.
Telephone irasona abona nji Rubio aramwitaba.
Rubio ati Jovia ugeze he.
Jovia ati’ ngiye kuza.
Rubio ati’Wabanteza banguka kuko abandi bahageze.
Jovia ati’ Yego ndaje.
.
Jovia ava kuri phone maze akomeza kwikoraho gusa kwitera ikirungo biranga arabihanagura arongera abisubiramo.
Arangije aza kwambara noneho agerageza kwambara inkweto ndende ngo ajyanishe n’ikanze yambaye.
Amaze kuyambara aratambuka ariko yatambuka akajya kugwa kubera ko rwose si ibintu byari bisanzwe aribye.
.
Aza imbere ya miriwari arireba ati’ Jovia hariya uraza kuhatambuka witinya kandi wigira ubwoba . abakobwa bose baza kuba bahari ntibagukange nawe uri umukobwa.
.
Ubwo ava mu rugo maze aza hanze gutege akamoto karaza. Avugana na Motari agiye kurira moto shito yambaye iba iramutamaje umugwisha hasi. Abari aho kumuhanda aho kumufasha baraseka .
.
Udacikwa na Episode ya 14
Comments