logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Jovia  agwa hasi ubwo yaragiye  kurira moto maze shito yambaye zikamutega.
.
Story by Chris nandi  Nandi Ishimwe.
.
 Amaze kugwa hasi abantu aho kumuhanda baramusetse aho kumufasha basi bamwe batangira kumuvuga amagambo bamusezerereza.
Bamwe bavuga  uko angana ko bidakwiye , abandi bamushinjauko yambaye ko bitajyanye nawe.
Motari nawe aho kumufasha akamurebera gusa amubwira ati” Mabuja wahagurutse tukagenda cyangwa nkifatira undi mugenzi.
.
Jovia   ababazwa n’imiterere y’abantu ariko arifasha maze arahaguruka arahagarara.
Motari ati”Ariko se mabuja iyo wambara inkwiteo zajyanye nawe o izo nkweito wambaye zambara bariya bakobwa bato badafite ibiro nk’ibyawe.
Jovia ati” Nonese izi nkweto nibo zakorewe??
Motari ati” Simbizi ariko izo nkweto zikwiranye n’abantu bafite ibiro bicye.
Jovi ati”Ngaho ntwara ibindi tubireke.
.
Kwa Raena hari abantu benshi ikirori cyahumuje. 
Rozio n’abandi barimo gushyira ibintu kumurongo.  Abandi barimo kuganira abandi barimo kubyina.
Zella abona Rubio maze agenda amusanga  amugeraho ahita amugwamo. Berry na Shania aho bicaye barabibona.
Miata araseka ati” Urabona ko  umwana atangiye kugukorana.
Berry ati” Ntabwo naje hano guhanga.
Miata ati”Umusore baramujyana ureba.
.
Zella arimo kuvugana na Rubio.
Zella ati”  Rubio urumva warakize neza?/
Rubio ati” Ntakibazo.
Zella ati”Mana nahoraga mpangayitse kubwawe ariko Imana ishimwe ko yabikoze ukaba umeze neza.  Kuva uri mu bitaro ntagihe nigeze ndyama ngo nsinzire neza.
Rubio ati” Warakoze cyane.
.
Bakivugana  abona Jovi aramuhamagaye kuri telephone.
Rubio areba  Zella ati”Nyihanganire gato.
Rubio ahita acaho ajya kwitaba Jovia.
Jovia ati” Rubuio nahagaze none niyihe nzu.
Rubio ati” Reka nze nkurebe.
.
Rubio ahita ajya kumureba  asanga avuye kuri moto. 
Jovi ati” Sorry natinze.
Rubio ati” Ntakibazo kandi wambaye neza urasa neza.
Jovi ati” Sure cyangwa ni  bimwe byanyu byo kurema umuntu agatima.
Rubio ati” Oya.
.
Rubio ubwo amuzana mu bandi mu nzu. Ba Berry bakumukbita amaso baraseka. Zella nawe atungurwa no kubona Rubio aje afatanye na Jovia  akaboko.
.
Berry nab a Miata  barareba cyane.
Shania ati” Cyakora uriya mukobwa agira confidence.
Miata ati”   Ndibaza azikomora kuki n’uburyo ari kibi.
.
Rubio arakomeza aramujyana. Ba Berry babona agiye kumushakira aho yicara heza.
Miata arumirwa ati’ Ubundi kui Rubio yitaye ku muntu nkuriya??
Berry we byamubabaje na  Zella aho ahagaze byamubabaje ndetse we byamubabaje cyane. Ntabwo yarazi ko Rubio amwiyatse ntakomeze  kuvugana nawe kubera ko yaragiye ureba Jovia.
.
Rubio yicaza Jovia.
Jovi ati”Urakoze cyane,
Rubio ati” Wiyumvemo ikaze. Ahubwo nkuzanire agaki.
Jjovi ati” Agasitiro.
.
Miata ati”Reba uburyo amuha care,
Shania areba Berry ati”  ibaze sha! Ariko wowe ntabwo yigeze amenya ko waje.
.
Rubio ajya kurebera Jovia  icyo yaba anyway arimo agenda akubitana na Lupe.
Lupe ati” Man kiriya gikobwa vip zacyo hano.
Rubio ati” Uravuga nde?/
Lupe ati”Jovia  Nyamunini. Hano haje abana bameze neza none nawe uzanye kiriya ngo kize kwivanga hano.
Rubio ati” Lupe uriya mukobwa mwubahe kandi ntacyo akubaza wowe.
Lupe ati”Man jya uba gi.
.
Rozio aje abona Jovia maze ajya kumusuhuza. Jivia ashimiishwa nuko mushiki wa Rubio noneho amusuhuje neza atamubwiye amagambo mabi.
.
Zela abonye Rozio amaze kuvugana na Jovia nawe ahita agenda amusanga aza imbere ye yicara iruhande rwe.
Zella ati” Jovia.
Jovia ati” Zella amakuru.
Zella ati” Ese koko urabona wqowe wagombaga kuza hano??
Jovia ati” Yego.
Zella araseka ati” Ariko kuki abantu mutimenya.
Jovia ati” Ushaka kuvuga iki??
Zella ati” Irebe rwose hanyuma urebe niba ukwiriye kuba uri hano.
Jovia araseka ati” Nonese ufite ikihe kibazo??
Zella ati” Urabangamye.
Jovia ati” Gute??  Nkubangamiye gute ko Atari ikorori cyawe nitabiriye.
.
Rubio aba araje Zella ahita aceceka amagambo mabi yabwiraga Jovia. Rubuo ahereza Jovia icyo kunywa.
Zella areba Rubio ati” Rubio none twaba turikumwe.
Rubio ati” Oya ahari turongera kuvugana nyuma ya part.
Zella biramubabaza.
.
Bidatinze show  iratangira Raena baramuftera BD arishima bikomeye.  Agahe ko gutanga impano karagera buri wese agenda avuga  ijambo  anamuhereza impano yamugeneye. Abantu bose bashojeeee.
Mc yariyabagiwe Jovia kandi yamwibagiwe abishaka. Maze Jovia abonye ko bamwibagiwe ahita yihagurukira arivugira ati” Nubwo nanjye batigeze bampa umwanya ariko nanjye mfite impanonateguriye Raena n’Umuvandimwe Rozio kuko ari abavandimwe.
.
Jovia aza imbere maze nawe atanga impano ye. 
Raena aramushimira ati” Jovia reka nkushimire. Mu byukuri mbere ntabwo twari tukuzi twumvaga rwose tutanatekereza ko waba umuntu wacu wa hafi ariko mu gihe gito gishize nibwo twabonye ko uri umuntu w’ingenzi cyane kuri twe.
Jovia ati”Namwe mur ingenzi
Raena ati” Nshimye impano yawe urakoze cyane.
.
Amasaha y’umugoroba ageze abantu barataha. Zella ategereza ko Rubio amuhekereza. Ariko abona Rubio ajyanye na Jovia niwe ahekerekeje. Zella biramubabaza .
Rozio na Raena nabo bari mu cyumba barimo kureba impano  Raena yagiye ahabwa.
.
Jovian a Rubio mu nzira  bagenda baganira.
Rubio ati” Jovia wakoze cyane.
Jovia ati”Namwe mwakoze kuntumira.
Rubio ati’Nishimye cyane.
Jovia ati” Ninjye byanejej cyane. 
Rubio ati” Burya  utandukanye nuko ugaragara. Jovia maze kugukunda.
.
Akivuga gutyo Jovia yumva abaye ukundi kuntu muri we,yumva atwawe cyane na Rubio aramureba cyaneee abudahumbya amaso…
.
Next Episode 15

Comments