Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUK
Jovia yakomeje kwitegereza Rubio cyane asa n’umuntu wahise uva mu bye. Rubiuo nawe aramureba ati” Jovia niki ko undeba cyane.
Jovia ati”Biriya uvuze nibiki
Rubioaraseka ati”Nibyo utinzeho se. ariko mbivuze nkomeje.
Jovia ati” none ubwo urukundo uvuze ni uruhe??
Rubio ati” Urukundo nyine byo kuba nkunda.
Jovia ati” Ntabwo ndimo gusobanukirwa.
Rubio araseka ati”Reka dukomeze.
Jovia ati” Oya burtetse banza unsobanurire sinkunda kuba mu rujijo pe.
.
Mu rugo.
Raena na Rozio bageze ku mpano bahawe na Jovia bombi maze basanga ni amakanzu meza adasanzwe kandi ahenze yabahaye barumirwa.
Rozio ati” Uriya mukobwa ni agatangaza.
Raena ati”Ndimiwe.
Rozio ati” Uburyo aya makanzu ahenze.
Raena ati’ Uziko muri bose ariwe waduhaye impano zihenze.
Rozio ati” Njyewe aranyemeje burya ni umwana mwiza birenze.
.
Rubio na Jovia baracyagenda.
Rubio ati” Jovia njyewe nakubwiye sinzi niba hari ikindi nasobanura rwose.
Jovia ati” None nyine unkunda gute??
Rubio ati” Umwuka agusange.
Jovia ati” Sha wanze kunsobanurira ariko ntakundi…
.
Rubio arakomneza aramuherekeza amugejeje aho afatira bus amuseraho baratandukana Jovia afata bus maze Rubio nawe arakata agaruka mu rugo.
Bashuti be bari bakiri mu rugo barimo banywa amayoga yasigaye.
Lupe areba Rubio agarutse ati” Man kiriya gikobwa urimo kugiha akahe gaciro??
Rubio ati”Inde se.
Doja ati’ Ngo inde kiriya cya nyamunini.
Rubuo araseka ati” Man kuba abyibushye cyane byatuma aseserezwa.
Lupe ati”Irihe sezerezwa ko tuvuga ibigaragara.
.
Rubio afata ako kunywa maze nawe aricara mu bajama.
.
Mama Rubio yinjiye mu cyumba cya ba Rozio maze bamwereka impano Jovia yabahaye,
Mama ati” Yakoze pe.
Raena ati” Ariko banza anafite amafaranga. Reba yakoreshejereje musaza wanjye moto. None reba n’amakanzu ahenze aduhaye.
Rozio ati” Ahubwo icyo mbona banza yaramaze gukunda Rubio.
.
Tuze mu rugo kwa Jovia yicaye mu ntebe arimo kwitekerereza ijambo Rubio yamubwiye ko amukunda nubwo atigeze amusobanurira neza.
.
Tugaruke kwa Rozio muri Saro Rubio aracyarikumwe nabajama be.
Lupe ati” Rubio utatubwira ko wakunda igikobwa nka kiriya.
Rubio ati” Man urukundo rero.
Doja na Lupe akivuga gutyo baraseka baratembagara.
Lupe ati” Ko numva ngo abagabo hari igihe barya isombe ubwo wowe Jovia yaba yarayikugaburoye ryari.
Rubio ati” Mwe man ntimugakine n’urukundo.
Doja ati” Umva turaruzi urukundo, ariko hari ibiba ukabona ko Atari urukundo harimo ikindi kintu. Ibaze kumusore mwiza nkawe ukajya kugwa ku gikobwa nka kiriya.
.
Rubio aricecekera arabumva gusa akajya aseka.
.
Lupe ati” Ese ubwo nkuriya mushatse kurya akantu byagenda ute
Rubio ati” Kubera iki??
Doja ati” Nkuriya kiba cyarahenengeye.
Rubio ati”Igiki se??
Doja ati” Igitsina.
Rubio araseka ati” sha muri abarezi.
.
Iguhe cyaricumye. Jovia akomexa kujya avugana na Rubio cyane. Rimwe na rimwe Rubio akajya ajya no kumureba mu rugo bakaganira. Bari bamaze kuba inshuti zikomeye. Bigeze aho kubera uburyo Jovia we yariyaramaze kumukunda aha Rubio akazi ko kujya amutwara kuri moto ye amujyanye mukazi akajya ajya no kumucyura maze Jovia akamwishyura ku kwezi. Biba akazi gahoraho ka Rubio.
.
Rubio nibwo yaje kubwira Jovia neza ko amukunda. Maze bisanga Jovia we yariyaramaze kumukunda bihita bihura.
.
Mu kazi Jovia naho yakomeje kwitwara neza nubwo atakundwagana benshi ariko agakora akazi ke neza kandi akagakorana ubuhanga.
Byatumye arushaho kujya azamuka mu kazi. Berry na ba Miata izamuka rye ryabateraga ishyari. Ntibabyumve neza uburyo azamuka kubarusha.
.
Kuri Jovia uo azamuka niko n’umushahara warushagaho kuba mwiza. Agera aho agura inzu nziza agura n’akamodoka .
Rubio atangira kujya amutwara muri ako kamodoka.
.
Igihe kimwe batashye bari mu nzira
Jovia areba Rubio ati” Cher ndashaka kugufasha ugakomeza kwiga ugasoza kaminuza.
Rubio abyumvise byaramutangaje maze ashimira Jovia cyane.
Jovia ati” Ngiye kugushakira kaminuza nziza hanze.
Rubio aramuhobera aramushimira cyane.
Jovia ati” Kandi n’usoza kwiga tugomba kuzahita twibanira.
Rubio ati” iryo ni ihame ntakuka.
.
Nyuma y’ukwezi kumwe Rubio yaje guhita yerekeza hanze kwiga.
.
Udacikwa na Episode ya 16
Comments