Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Jovia akora impanuka y’imodoka agwa mu mpanga y’umusozi.
.
Stoy by chris nandi Ishimwe.
.
Uko imodoka ya Jovia yakaguye mu mpanga igashwanyagarika bikomeye. Abandi mu rugo baricaye baratuje bose baracecetse ntawe avuga. Rubio, Rozi,Raena na mama wabo bose bicaye bucece.
Rozio areba Rubio ati” Ese urizera ko biza gucamo??
Rubio ati” Mureke dutegereze.
Raena ati” Ibaze bidaciyemo.
Mama Raena ati” Wacecetse ukicara hamwe ugategereza.
.
Ako kanya telephone ya Rubio irasona Zella niwe uhamagaye. Zella amuhamagayer ari mu modoka. Rubio afata telephone aritaba. Abandi aho nabo bateze amatwi.
Zella ati” Birabaye.
Rubio ati” Urabyoboneye neza??
Zella ati” Ndabyioboneye Fresh.
.
Rubio akanyamuneza karazamuka areba umuryango we nabo baramureba.
Rozio ati”Bigenze gute??
Rubio ati” Birabaye.
.
Bose basimbukira ibicu barishima cyane.
Zella aracyario kuri telephone ati” Nanjye ngize kuza aho.
Rubio ati” Ntakibazo.
.
Rozio ati” Umva bazane iriya keke duserebure.
Mama ati” buriya se!
Rozio ati” Ma ko uvuga gutyo uracyashidikanye iki??
.
Tuze kurundi ruhande muri ghetto ya Roger na Damy. Roger asoje guteka. Damy nawe nibwo atashye.
Roger ahita ategura ameza.
Damy ati” Muvandi nkeneye kukwaka ubufasha.
Roger ati” Ubufasha bumeze gute??
.
Ako kanya Pery aba ahamagaye Damy kuri telephone. Damy aramwitaba.
Pery ati” Nonese cher bimeze bite ko amaso yaheze mu kirere agiye kuvamo.
Damy ati”Ba wihanganye gato.
Pery ati” Ariko nawe ntuze gutuma nongera gutegereza.
.
Damy ava kuri telephone areba Roger ati”nkeneye ko unguriza amafaranga 100k
Roger ati” Niyo ushaka koherereza Pery??
Damy ati” Yego.
Roger ati” Ariko se bro urabona utarimo guta umutwe??
Damy ati” Gute??
Roger ati” Kwita kuri budget y’ubwiza bwuriya mukobwa ubwabyo birenze uushahara ukorera.
Damy ati” Umva kandi. Wowe mbwira niba umfasha cyangwa niba utaribungurize.
Roger ati” Bnaza unyumve neza. Urimo gutajaza igihe cyawe n’imbaraga zawe.
Nkubu ntega amatwi tubibare neza nkwereke impungenge zanjye.
.
Roger aricara. ati” Kuba witaye kuri pery sibyanze rwose ni amahitamo yawe. Ariko njyewe mbibara nko guta igihe n’imbaraga ku muntu utari uwanyawe. Ngaho nawe reba. Niba amafaranga Pery akoresha yita kubwiza bwe aruta inshuro eshatu amafaranga wowe winjiza mu kwezi. Kandi ayo mafaranga yo kwiyitaho akaba aba agomba kuyasaba wowe urumva uwo mubano ari uwanyawe?? Ubwose niba umushahara wawe utakwita kubwiza bwe bwose akeneye ubwo ibindi byo kumwitaho yakenera mu buzima uzabikura he?? Ese bwo nabona ko utakbashije no kwita kubwiza bwe gusa bizagenda bite?? Mwana njye ntarukundo ndimo kubanamo aho.
Damy arabyumva asa n’ubitekerezaho. Ariko nanone agahita abona Pery n’ubwiza bwe ahagaze imbere ye.
Roger ati” Mwana kiriya kemero cya Pery kigutwara buhumyi dore ko ariho dupfira.
.
Tugaruke mu rugo kwa Rubio baracyicaye. Ako kanya Zella nawe arahageze.
Raena ati” Ese turategereza kugeza ryari??
Rubio ati” Mama yavuze ukuri mureke tubanze tubona kumakuru bavuze ko yapfuye byarangiye.
.
Zella ati” Ntabwo amakuru aratambuka??
Rubio ati” Oya.
Zella ati” Wasanga police itaramenye amakuru y’iyo mpanuka.
.
Rozio ati” Ibaze atapfuye. Bro kaba kakubayeho.
Rubio ati”Mureke dutegereze amakuru turebe.
.
Udacikwa na Episode 27
Comments