Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka family Rubio bategereje kuza kubona amakuru kuri television yemeza ko Jovia yakoze impanuka kandi yapfuye.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Muri ghetto ya Roger na Damy ntabwo barimo kuvuga rumwe kubera ko Roger yanze kuguriza Damy amafaranga ashaka.
Roger ati” Damy wihangane ari amafaranga ugiye gukemuza ikibazo cyawe bwite ariko niba ari ayo guhonga uriya mukobwa wihangane yo ntayo mfite.
Damy ati” Uriya mukobwa nawe n’ikibazo cyanjye kandi kindeba.
Roger abyumvise araseka ati” Ariko nawe ibaze ukuntu umukobwa mugukundana ari ikibazo!
Damy yamurakariye.
.
Ako kanya Phone ya Roger irasona aritaba bamubwira ko akenewe mu kazi. Abyumvise arijujuta kuko yaragiye kwiryamira.
Gusa kubera ko akazi agomba kugaha agaciro aritegura akajyamo muri ayo masaha. Aza aho bakorera muri ayo masaha asanga n’ikamyo yuzuye imyenda agiye kujya kumena.
Abaza uwagombaga kuza gukora ayo masaha impamvu ataje bamubwira ko bamubuze ariko ko ayo masaje we aje gukora baza kuyamuhembera by’umwihariko.
.
Roger apanda imodoka maze afata umuhata yerekeza hakurya y’umujyi ahari ikimoteri baza kumenamo iyo myenda.
.
Kurundi ruhande family rubio baracyategereje. Bose amaso ahanze television .
Bamwe batangiye no gusinzirira mu ntebe. Zella arimo kurebana na Rubio buri kanya maze bakisetsa.
.
Roger ageze kuri icyo kimoteri ahagaze aparika imodoka maze amena imyenda. Gusa agiye kugenda abona hirya yacyo habereye impanuka ya mpanuka ya Jovia.
.
Akamodoko ka Jovia kagaiye karapindama gahinduka inyumu rwose. Roger abibonye yarikanze maze yihutira kuza kureba.
Aza ahamagara ngo yumve ko uwaruyirimo yaba ari muzima ekeneye ubufasha.
.
Agera ku kamodoka abona kabaye ubushwanjyi. Abona neza neza ko uko biri kose uwarukarimo yapfuye nawe yabaye inyama byarangiye.
Gusa iruhande rwaho hari amazi maremare atemba. Roger naho arebamo. Atekereza ko niba uwari muri ako kamodoka atagapfiriyemo ngo apondanamane nako yaba yaguye muri ayo mazi kandi nayo ni mare mare cyane uguyemo ntabwo ajya apfa kuboneka.
.
Ubwo ahamagara Police abasobanurira neza iby’iyo mpanuka. Bidatinze Police iba irahageze. Batangira kureba ibyaribyo.
.
Roger nawe abonye ko aba Police bahagaze bagiye gukora akazi kabo agaruka ku ikamyo ye arigendera.
.
Mu rugo kwa Rubio bari bategereje amakuru ako kanya inkuru yarahatambutse ivuga amakuru y’iyo mpanuka bavuga uwari mu modoka bamubuze ashobora kuba yarohamye mu mazi. Bakomeza bavuga ko muri ayo mazi naho boherejemo aba marine nabo bakamubuze .
Rubio n’abandi bamaze kubyumva baraseka bishimye.
Rozio ati” Ya ngona iba muri ariya mazi ishobora kuba yahise imusamira hejuru.
Raena ati”Nicyo gihe rero ngo duserebure.
Mama Rubio arasa n’uwakonje.
Rubio aramureba ati”Mama ko umeze gutyo.
Mama Rubio ati” Ibi bintu mwakaoze….
Rubio ati” Umva mama tuza. Hano turi mwisi. Kubaho biba bisaba igiciro runaka.
Rozio ati”Mama nawe urashaka kuvanga ibintu. Ubundi wabona uriya ari umugore ukwiriye Musaz wacu. Ukwiranye na Musaza wacu dore nuyu.
.
Bakamwereka Zella.
.
Rubio ati”Mama n’ubundi byaribbyamaze kuzamba. Ntawatekerezaga icyo Jovia yakora.
Rozio tayali yamaze kuzana keke.
Raena ati”Mureke twishime .
Mama Rubio ariko agizemo ikibazo nk’umubyeyi wabyaye. Gusa abana be bamufasha kuba yakumva no kwakira ibyo bakoze.
.
Mu nzira Roger arimo agenda.ageze hagati ahantu hasa n’ahari ishyamba hari ingo abona imbere ye hari umuntu ugenda acumbagira.
Ageze imbere ye abona ni Jovia araparika ava mu modoka.
Roger aramureba ati” Bite wa mukobwa we ko ugenda muri aya mashyamba ni joro??
Jovia ati” Wamfasha.
.
Roger ntabwo azi ko ariwe wari muri kariya kamodoka yabonye kakoze impanuka. Gusa arabona asa n’uwagiye agira udukomere.
Roger ati” Nonese witwa nde uvuye he aya masaha??
Jovia arimo kuvuga ijambo rimwe gusa ati”Mfasha.
Roger ati”Byakugendeye gute??
Jovia ati” Mfasha.
.
Roger biramucanga ariko aramufasha amuzana mu modoka amuzana muri ghetto yabo. Damy aramureba.
Damy ati” Man wamugonze??
Roger ati” Oya.
Damy ati”Nonese umukuye he ameze gutya??
Roger ati”Mu nzira. Ahubwo reka kubaza reka turebe uko twamufasha by’ibanze.
.
Uwo mwanya bashaka umuti n’udupfuko baba bafite aho hafi mu nzu maze batangira kwita kuri utwo dukpomere duto yagize. Barangije bashaka naho aryama baramuryamisha.
.
Damy ati” Turaranye mu nzu umukobwa tutazi.
Roger ati” Ntabwo ari umukobwa ni umugore ntabwo wabonye ko yambaye impeta.
Damy ati” Nonese yaravuye he agiye he??
Roger ati” Wimbaza byinshi ntacyo yigeze ambwira.
.
Udacikwa na Episode 28
Comments