Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Dusize Jovian a Shemusa baje kuri hotel. Rubio na Zella nabo barimo kwitegura kuhava ngo bagende.
.
Story by Chris nadi Ishimwe.
.
Jovian a Shemusa bageze neza kuri Plaza hotel.
Rubio na Zella nabo barimo koga.
Zella ati” Nonese Bea uzatandukana na Jovia bigenze bite.
Rubio ati” Ntabwo narinatekereza uburyo ariko bizabaho.
Zella ati” Ndizera ko bizabaho. Ahubwo ryari ?/ Gute?
.
Rubio ati” Nyine ubwo biransaba gutegura.
Zella ati” Ndimo kumva byakwihuta cyane.
Rubio araseka ati”Pya ihangane reka bigende gake.
.
Jovian a Shemusa barimo kuzamuka barimo kuza kuri floo ya 5 abo nabo barimo. Bagera kucyumba maze Jovia arakomanga.
Jovia areba Shemusa ati” Ibaze usanze ari abandi bantu ukuntu naba nsebye.
Shemusa ati” Ese ubwo urumva nakubeshya.!! Cyanggwa kuri reception batubeshya.
.
Imbere muri room nabo barimo kumva ukomanga.
Rubio areba Zella ati” Booo hari komande waba watanze ra!
Zella ati”Oya. Nonese buriya n’abakora amasuku.
Rubio areba ku isaha abona nisaa tanu z’amanwa. Ati” oya. Abakora amasuku baza saa tatu.
Zella ati” Nonese saa tatu hari ubwo bigeze badukomangira buriya wasanga aribobaje ubu.
.
Rubio ati”Rke mvugane nabo.
Zella ati” Sawa bea love you
.
Rubio aza gufungura afunguye akubitwa n’inkuba. Abona JOvia na Shemusa imbere ye agwa mu kantu nako agwa kawu. Nako aba nk’imbeba iguye muri kamashu.
.
Jovian a Rubio bararebana . Jovia yarumiwe.
Zella aba aje avuga ati”Nonese bea ko watinze kugaruka usanze ari bande?
Nawe aje kureba asanga ni Jovia mwenyewe.
.
Jovia arabarebaaaa. Yumva muriwe umutima urimo umungwa gake gake. Hamwe uba wumva urimo gusya imbere muri wpwe kandi utabasha gukorayo ngo wikize ubwo bushye.
.
Jovia amaze kubareba ahita amanuka agenda ntajambo avuze. Agaruka hasi mu modoka ye.
Shemusa areba Rubio ati” Korwa n’amasoni wa kigabo we.
Shemusa nawe aramanuka sa kureba Jovia hasi mu modoka asanga Jovia yafunze imodoka hose arimo kurira. Shemusa aramukomangira ario Jovia ntabwo amwumva arimo kurira gusa.
.
Hejuru muri hotel.
Zella ati” Babimenye gute??
Rubio ati” Birazambye kandi bizambye nabi.
Zella ati” Yabimenye gute??
Rubio ati” Simbizi.
Zella ati”None.
Rubio nawe arashobewe ntabwo azi ngo agiye gukora iki??
.
Rubio aricara aratekereza. Zella aramurebaati” Ariko nubundi wapangaga gutandukana nawe.
Rubioati” Ariko bitari muri ubu buryo. Kubera ko ahise ajya mu byo kwaka gatanya nta kintu nakimwe nazabona.
Zella ati”N’ibibabazo kandi.
.
Jovia aracyarimo kurira. Shemusa ahondagura imodoka cyane Jovia abona kumwumva no kumwitaho afungura imodoka.
Shemusa ati” Jovia pole. Kandi umbabarire nagombaga kukwereka neza umugabo muri kumwe kugira ngo adakomeza kwizera ibintu bidahari.
.
Jovia ntabwo avuga maze yatsa imodok barataha.
Jovia ageze mu rugop yanoze cyane atakibasha no guhagarara ngo akomeze ahita agwa hasi.
.
Rubio na Zella nabo basohotse muri Hotel.
Zella ati” Cher ugiye gukora iki?
Rubio ati” Simbizi wowe taha.
Zella ati” Ese hari icyo nakora ngo nkufashe.
Rubio ati”Icyo wamfasha taha gusa.
Zella ati”Icyaba cyose uze kumenyesha.
.
Zella arataha. Rubio nawe ajya mu modoka maze arayatsa ataha yerekeza mu rugo. Ageze mu rugo asanga mama we yicaye muri Saro wenyine abona ntabwo abona Jovia.
.
Rubio ati” Jovia arihe??
Mama ati”Ari mu cyumba.
.
Rubio aza mu cyumba cyabo abona Jovia aryamye kugitanda yubitse inda. Rubio nawe yicara aho aratuza. Gusa muri we hakajya hagarukamo amashusho y’uburyo Jovia abasanze muri Hotel.
.
Amasaha aricuma bigera ni mugoroba.
Jovia akangutse abona nyamugabo yicaye aho. Jovia aramureba gusa amarira ahita yongera arashoka. Rubio ashaka kumufata Jovia aramwiyaka.
.
Jovia avugana agahinda ati”Ndabizi ko ntateye neza. Ndabizi ko byanakugoye kuba wakwemera kubana nanjye. Ariko basi niyo unganiriza ukajya ubwira ko ukeneye kujya kubonana n’udukobwa duteye neza. Basi narikubyemera ariko nkajya nkusaba kungarukira basi.
Rubio arumva.
Jovia arakomeza ati” Nagiye mbwira amagambo mabi menshi n’abantu batandukanye ansezerereza kumubiri wanjye kubera imiterere yawo. Ariko ibi ukoze nibyo binsezerereje cyane. Uzi kubaka ibyirngiro mu muntu uzi neza ko uzongera ukabisenya.??
Rubio aracecetse.
Jovia akomeje kuvagana ijwi rito ariko ryuzuye agahinda.
Jovia ati” Kuki abantu turi inyamanswa mbi. Basi niyo upanga ubundi buryo wabikoramo.
.
Rubio ati”Umva Jovia.
Jovia ati” Rubio amagambo warenza kuri ibi niyo yambabaza kurenza ibi.wakwihangana ukicecekera?? Ntacyo ngiye kugushinja kubera ko ibyo wakoze warubize ntabwo wabisitayeho.
.
Jovia ahita asohokana akababaro maze aza mu modoka muri iryo joro aratwara. Agenda umuhanda wose yuzuye amarira.
Ageze imbere sasa hari imodoka yabonye ituruka imbere ye yacanye maremare agiye gufata amaferi biranga. Feri zamaze kuba amazi. Feri zanze akase imodoka ihita imurenze imuhanda ugwa mu mpanga.
.
Udacikwa na Episode 26
Comments