logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 24

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Rubio ahakanira Zella ko atazakomeza kubana na Jovia.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Jovia arategereeeeeza araninirwa. Akomeza guhamagara ariko Rubio ntabwo amwitaba. Agaruka mu cyumba kuba yirambitseho gato.
.
Rubio na Zella bari mu munyenga wabo baracyicaye muri Bar ya Hotel bumva band baba bazaniwe kimwe n’abandi bakiriya.
Bigeze hafi saa saba z’ijoro.
Zella abona andi ma couple araho yatangiye kubyinana maze areba Rubio
Zella ati”Reka natwe tujye kubyina
\.
Barahaguruka nabo baza kubyina. Babyina baseka banaganiramo.
Zella ati” ariko se ni gute waje kwisanga ufite amahitamo nkariya y’umukobwa umeze kuriye?/
Rubio araseka ati” Hari igihe wisangamo kigasaba kurenza amaso ibintu bimwe.
Zella ati” Nuko wirengagije umukobwa mwiza waba ukunda kandi ugukwiye ujya kubana na JOvia.
Rubio ati”Yego
Zella araseka ati” Imana ishimwe ko nabashijwe kwihangana nkategereza. Ariko n’ubundi numvaga ko utazabasha kubana n’ikintu nka kiriya.
.
Amasaha akomeza gukura cyane.
Muri ayo masaha Shemusa arimo guhamagara Jovia kuri telephone ariko byarangiye Jovias asinziriye ubwo yajyaga kwirambika.
.
Bwaracyeye Jovia akangutse yisanga mu buriri wenyine. Yibuka Rubio ataraye atashye. Jovia abona ko ari ikibazo gikomeye arushaho guhangayika.
Arabyuka ava mu cyumba aza kureba mama Rubio mu cyumba cye.
Jovia ati”Mama umbabarire kuba nje kukuvangira muri aya masaha.
Mama ati” Ntakibazo.
Jovia ati” Nategereje Rubio ariko ntabwo yigeze agaruka. Nanamuhamagaye kenshi ariko ntabwi yigeze abasha gufata telephone.
Mama ati” Ntabwo yagarutse.
.
Jovia ati”Ndumva mpangayitse cyane.
Mama ati” Oya wihangayika. Buriya hari nk’akabazo gato ushobora gusanga yagize turabimenya mukanya.ariko ni Umugabo ntabwo ari umwana .
Jovia ati” Sinabura guhangayikira Umugabo wanjye.njyewe ndumva najya no kuri police.
Mama araseka ati”Ukajya kubabwira iki se?
.
Rozio nawe aba ajemuri icyo cyumba yaraje kuvugana we asanga Jovia arahari .
Rozio ati” Ko mwazindutse muganira niki ra!
Jovia ati”Musaz wanyu ntabwo yigeze ataha.
Rozio ati” Ntabwo mwavuganye se??
Jovia ati” Namuhamagaye bihagije ariko ntabwo yigeze afata telephone
Rozio ati” Ubwo se byagenze ute ko njye yaraye ampaye message ko bibaye ngombwa arara aho yagiye kubonana n’abagabo yariyagiye guhura nabo.
Jovia agwa mu kantu ati” Ngo yaraye aguhaye message??
Rozioati” Yego.
Jovia ati” Gute se yakubwira njye ntambwire.??
Rozio ati”Hari n’igihe yaguhaye message nawe ariko wenda ntiwayibona.
Jovia ati” Ntabwo bishoboka.
Rozio ati” Cyangwa se yibagiwe ahari yibwira ko nawe yaba yayiguhaye.
.
Jovia yumva ntabwo bisobanutse ukuntu.
Mama Rozio aramureba ati”Jovia tuza wikomeza guhangayika urumva ko niba yavuganye na mushiki we ameze neza.
Jovia ati” Yego.
.
Jovia ava mu cyumba cyabo aragenda. Gusa ntabwo yumva ukuntu umugabo yaba yamenyesheje mushiki we ko araye iyo yagiye ariko we ntamumenyeshe nk’umugore we. Gusa nyuma yo kubyibazaho ntiyabitindaho ahubwo ajya kwitegura ajya muri gahunda agiye kujyamo.
.
Hari ahantu yaje hari umugabo aje kureba witwa Shema.
Shema aramwakira ati” Jovia iminsi myinshi.
Jovia araseka ati” Iyihe minsi se.
Shema ati” duheruka cyera ukiri umukobwa. None wabaye umugore urumva Atari myinshi.
Jovia ati” Yeho da!
Shema ati” Cyakora Imana n’igitangaza ntawatekerezaga ko uzapfa kubona umugabo.
Jovia ati”Kubera iki se?? watekerezaga ko kuba wareteye ishoti umutima wanjye ntazabona umusore umpoza amarira ??
.
Shema ati” Sha byari bigoye . rega nawe ntabwo wajyaga wita kuri taye yawe.
Jovia ati”Ubu aka kanya rero nabonye unyuzwe na Taye yanjye.
Shema araseka ati” Sha hari n’igje nawe yaba akubeshya kubera ko wabonye amafaranga.
.
Jovia ati”Ibyo tubireke nzanwe nuko tuvugana kubijyanye na Business.
Shema ati” Ntakibazo. Twigira muri business. Tugiye gukora gute??
Jovia ati” Ndashaka kuguha deal yo kwicara ukankorera business plan
Shema ati” Ako ni akazi kanjye ndebaho vuba cyane. Ahubwo se akazi wakoraga ugiye kukareka??
Jovia ati”Oya.
Shema ati” None iyo business ushaka gukora??
Jovia ati” Ni iy’umugabo wanjye,
Shema araseka ati”Ukaba ugiye kumwatsa.
Jovia ati” Wowe kora ibyo nkubwiye.
.
Jovia ava kwa shema abona Shemusa arimo kumuhagara aramwitaba.
Shemusa ati”Bite wowe kubaudafata telephone.
Jovia ati”Hari ibyo narindimo.
Shemusa ati” Duhue aka kanya hari icyo ugomba kubona.
.
Jovia ati” Urihe.
Shema ati” ndi hafi hano y’isoko.
Jovia ati” Sawa ndaje nkugereho.
.
Jovia ajya mu modoka aza hafi y’isoko aho Shemusa amubwiye ko ari akihagera aramubona. Shemusa ahita aza mu modoka ye.
Shemusa ati”Ijoro ryose naraye nkuhamagara reka da.
Jovia ati” Sha bireke iri joro ryamberey Danger.
Shemusa ati” Ryakubereye Danger gute?
Jovia ati”Naraye njyenyine.
Shemusa ati” Ngaho. Sinakubwiye.
Jovia ati” Ibyo bireke.
Shemusa ati”Mbireke gute ngiye kukwereka aho umugabo wawe yaraye. 
Jova araseka.
Shemusa ati” Ikibazo cyawe ntiwumva cyangwa ngo wemere. Umugabo wawe yaraye muri plaza hotel
.
Jovia ati” Ibyo ndibizi kuko hari Abagaboyari yagiye kureba yararanye nabo.
Shemusa ati” Oyaaaa. Zella niwe mugabo yariyagiye kureba??
Jovia ati” Ngwiki.
.
Shemusa amwereka amafoto yafashe na telephone.
.
Ni joro burya ubwo Rubio yagiye kuri Plaza agiye guhura na Zella Shemusa yari yamwometse. Yamukurikiranye. Akimara kuboa byose nuko bigenze nibwo yahamagaye Jovia ariko Jovia ntiayafata telephone.
Jovia ati” Ibi unyereka nukuri.
Shemusa ati’ Basi jya kuri plaza Hotel urebe niba nkubeshya koko!
.
Ako kanya bahita bafata inzira ijya kuri plaza hotel .
Shemusa ati” Jovia wenda ni ikosa ryo kuba narangiye nsitokinga Umugabo wawe mukurikirana. Ariko icyo nabikoreye urakizi. Njye nawe turi abakobwa bababaye babajwe n’abantu betewe n’imiterere y’umubiri wacu. Rero sinshaka ko wakongera kurira amarira y’igihe kirekire wizera ibidahari.
.
Jovia na Shemusa baje kuri hotel.
Kumbe Rubio na Zella nabo barimo kwitegura ngo bavemo batahe.
.
Udackwa na Episode ya 25

Comments