logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse     Rubio na Zella bapanze kuza guhurira  muri Plaza  hotel
.
Story by Chris  nandi Ishimwe.
.
Jovia na Shemusa barimo gutegura amasahani kumeza. Rubio  ari kuri telephone ari hakuryaaa.
Mama Raena nawe avuye mu nzu afite agatete kimbuto akazana aho kumeza.
Jovia aramubona ati” Urakoze mama!
Mama Raena ati”Nkoze iki??
Jovia araseka ati” Uradufashije.
Mama Raena ati” Hano ni mu rugo kuba hari icyo nakora ntabwo bisaba   ko mbishimirwa.
Shemusa ati” Yego rata.
.
Jovia na Shemusa bagaruka  ku cyokezo bavuga
Shemusa ati” Ese bite ko uba ubashimagiza cyane.
Jovia ati”Uriya ni mabukwe ntacyo aba agoma gukora.
Shemusa ati” Nyamara nuko mbivua ugahakana  ariko umeze nk’umuntu wigura.
Jovia ati” Siko bimeze yewe.
.
Bazana brochette kumeza.
Shemusa yitegereza Rubio iyo ahagazeeeee amaze akanya kuri telephone. Jovia ajy a mu nzu hari  ibyo agiye kuzana.
.
Raena na Rozio nabo barimo kuvugana na ba shuti babo bababwira ko nabob amaze  kubona amafaranga.
.
Jovia  yaragiye kuzana juice nayo arayizana ayitegura kumeza.
Shemusa akomeza kugira nawe ibyo ategura Jovia asa nuje hafi ye .
Shemusa ati” Umugabo wawe amaze igihe kingana iki kuri telephone.
Jovia areba Rubio aho ari maze areba Shemusa araseka ati” Ese no mu rugo  iwawe ubayeho kubwoba.
Shemusa ati” Jovia  isi y’abagabo ntayo uzi.  Umugabo uba ukwiye guhira umuhanze imboni zawe.
Jovia ati” Ibyo bikora abadafite ikizere.
Shemusa ati” Biragoye  kuba wabona umugabop wo kwizerwa ijana kurindi jana.
Jovia ati”Kubera iki??
Shemusa ati” Kubera kamare karemano y’abagabo.
.
Jovia ati” Ntekereza ko uko kutizerana ariko kurema  ibibazo.
Shemusa ati” Sha kwizera umugabo bigeze aho bigusaba impamvu ibihumbi washingiraho basi. Ariko  ku mugabo nka Rubio.
Jovia ati” Ariko se ko numva wuzuye  gushidikanya kumugabo wanjye.
Shemusa ati”  Nzi rega uburyo wabanye nawe.  Kandi Rubio muzi na mbere yuko mubana. Rubio nawe ntabwo yajyaga avugisha abakobwa babyibushye.
.
Jovia arabyumva  maze yibuka cyera atarabana na  Rubio yigeze kumubaza niba  yakundana n’Umukobwa ubyibushye. 
Icyo gihe Rubio yamusubije ko  abaye yamukunze byashoboka ariko yamusubije asa n’ujijinganya cyangwa uzuyaza, 
Jovia ati” Wigira ikibazo Rubio wanjye ndamuzi,.
Shemusa ati”Ubaye utamuzi. Niki ubundi ushingiraho. Niki Rubio yakweretse n’ibihe byiringiro yakubatsemo?? Ese ntabwo ari wowe ugira uruhare rukomeye mu rukundo rwanyu??
Jovia ati” Shemusa reka tujye kumeza turye. Impungenge zawe n’izishire.
.
Baza kumeza.
Jovia ajya guhamagara Raena na Rozio bamubwira ko baje. Rubio aza kumeza arebanana mama we.
Rubio ati” Mam umeze neza.
Mama Rubio araseka ati” urabona ntameze neza.
Rubio ati” Mbwira aho ushaka kujya nkujyane  gutembera.
.
Shemusa areba Jovia ati” Bariya bakobwa bakwatse amafaranga 100k nkumva uhita wemera kuyabaha. Kuki ufata bano bantu gutya!
.
Raena na Rozio baba baraje nabo maze buri wese ararura bararya.
.
Basoje kurya   bamwe bakina amakarita abandi bajya mu byabo. Mugicamunsi  Jovian a Rubio  baza mu gitanda bararyama.
Bigeze mu masaha y’umugoroba Rubio arabyuka Jovia yaragisinziriye.  Rubio aritegura. Ako kanya Jovian awe aba arakanguse aboa Rubio asojekwitegura.
Jovia ati” Cher ugiye he??
Rubio ati”Ngiye guhura n’ababashuti.
Jovia ati”Sawa cher ugire urugendo rwiza kandi ungarukire amahoro.
Rubio araseka  maze aramusoma  ava mu nzu hanze afata imodoka aragenda.
.
Aza kuri Plaza hotel ahageze afata icyumba. Zella nawe ari mu nzira arimo kuza. Nawe mu minota mike aba arahageze.
Baza mu cyumba bafashe.
.
Bakorana byose bashaka gukorana nk’abakundana.
.
Kurundiruhande Jovia ategereje ko Umugabo ataha yahebye. Arimo guhamagara  telephone Rubiio akayireba ikarinda ivaho yanze kumwitaba.
.
Jovia muri we abura amahoro akicara akarambirwa akava mu rugo akaza hanze kumuhanda akareba. Naho akarambirwa akagaruka mu  rugo akicara nanone.  Nabwo akarambirwa akaza mu cyumba akirambika kuburiri. Nabwo bikanga akagaruka muri saro. Yataye umutwe.
.
Naho abandi Rubio na Zelala bari mubihe byabo bari muri bar ya hotel bataramiwe na bande bameze neza.
Zella ati” ese uriya Mugore wawe uba wumva muzagumana??
Rubio azunguza umutwe.
Zella ati” Kuzunguza umutwe gusa ntabwo unsubije.
Rubio ati” Wapi.
Next episode 24

Comments