logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 22

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Shemusa yereka Jovia ifoto ya Rubio arikumwe na Zella bari ahantu hihariye.
.
Story bhy Chris nandi Ishimwe.
.
Jovia afata telephone areba iyo foto neza.
Shemusa ati”Nyibabona aho hantu gutyo byambabaje cyane.
Jovia amusubiza telephone ye ati” Nonese wababajwe niki??
Shemusa agwa  mu kantu ati” Ngo nababajwe niki?
Jovia ati”Yego.
Shemusa ati” Ariko se Jovi uteye ue ubona ibintu gute?
Jovia ati” Sibisanzwe se??
Shemusa ati: Kuba umugabo wawe yarikumwe n’undi mukobwa ahantu nkaha bonyine kandi  ubona ko hari gahunda ndende basa n’abafitanye urumva ari ibisanzwe??
Jovia ati” Yego. Nonese ikidasanzwe kirimo n’ikihe??
.
Shemusa arumirwa ati” Cyakora  uracyafite ubutesi. Ariko Jovia ukwiye gukanguka akaureba neza urukundo urimo.
Jovia ati” Nonese mfasha unyumvishe neza ikibazo kirimo.kuo njye ntacyo mbona.
Shemusa ati” Ko wigiza nkana. Umugabo uri married  birakwiye ko yaba arikumwe n’umuobwa ahantu nkaha bonyine??
Jovia ati”Rega kuba  married   ntabwo bihita bihunduka umupaka ko hari ahantu udakwiye kongera kugera.
Shemusa araseka ati”Mana yanjye!!
Jovia ati”  oya witangara nyumva neza. Kuba married ntabwo bigukira muisi imwe ngo bikuajye nu yindi si. Isi ikomeza kuba arimwe. Ahubwo ikiba  cyahindutse gusa n’ubusobanuro bwawe muri wowe gusa,. Uwari umusore akaba yahindutse yabaye umugabo. Uari inkumi akaba yahindutse yabaye umugore. Kuba married rero ntabwo bihita bigena imipaka y’abantu ugomba kuvugana nabo nabo utagomba kuvugana nabo.
Shemusa ati” Ariko Jovi hari icyo urimo kwirengagiza. Niba  y’ubatse hari imyitwarire aba agomba kugira niyo atagomba kugira.
Jovia ati” Ibyo ndabeyemera.  Ariko se nyine nkaba nibaza kuba Umugabo wanjye yahuye na Zella nabibonamo ikihe kibazo??
Shemusa abona Jovia ntabwo amwumva rwose.
.
Uwo manya Rubio ahise aza hanze afite aka juice mu kiraur aza aho Jovia arimo kocyereza inyama. Barasomana. Rubio anasuhuza Shemusa.
Shemusa we nubwo Jovia atarimo kumwumva ariko ntabwo  yishimiye Rubio bitewe nuko yamubonye ejo. Kandi yatangiye gukeka ko Rubio Atari Umugabo mwiz kuri Jovia.
.
Jovia afata inyama imwe imaze gushya areba Rubio ati” Cher buri wese agiye guha mugenzi we kucyo afite.
Rubio ati” Ntakibazo.
Jovia amuhereza inyama  maze na Rubio amusomya kuri Juice. Shemusa abareba.
.
Ubwo Rubio arikomereza. Jovia areba Shemusa aseka yishimye cyane.
Shemusa ati” Jovi mbabarira unyumve ufate igihe cyawe witegereze  neza urebe niba Umugabo wawe agukunda cyangwa niba atagukoresha. Singamije gusenya urugo rwawe. Kuko mfite umugabo suko ngamije kugushwanisha na Rubio ngo mutware.
Jovia ati” Oya ndabizi rwose ntabwo mu bantu bansenyera wowe urimo. Yewe nibyo uvuga bitewe n’impungenge ufite biranashoboka.ariko njye nizera Umugabo wanjye. Rubio niwe musore wemeye kunyumva no kunyakira uko ndi niwe mu basore bose wemeye ko  najye ndi umukobwa abasha kumpa urukundo.
.
Shemusa abona bashiki ba Rubio basohotse mu nzu bikozeho.
Shemusa ati” Nibaza ukuntu Rubio abon bashike be baraho gusa ntacyo bagufasha akabareka akarabera gusa. Hano mu rugo rwawe uhabaye n’ubundu  umeze nk’umukozi wabo.
Jovia ati” Shemusa mba numva ishaka undwanira. Ariko  uzi neza ko ntajya  nsigana kuri burikimwe cyose  nabasha kwikorera.
.
Raena na Rozio baba baje aho Jovia na  Shemusa barimo gutekera basuhuza Shemusa.
Rozio ati” Shemusa waduhaye akanya tukavugana  gato na Jovia.
Jovia ati” Shemusa ni nkuwahano mwambwira ahari ntakibazo.
Raena ati” Oya niba ntacyo bimutwaye  yaduha akanya.
Shemusa ati” Ntakibazo reka nkabahe.
.
Shemusa abaha  akanya ajya kuruhande ariko agenda asa n’uwivovota ati” Abakobwa bibimara gusa.
.
Jovia ati” Ngaho mu mbwire.
Rozio ati”Niba bitakugoye waduha amafaranga ibihumbi 100k  ko tuyakeneye???
Jovia ati” Ntakibazo ndayabaha.
Raena na Rozio barishima baramushimira.
.
Kurundi ruhande Rubio yicaye aho Jovia yateguye bajya barira ari kuri chat arimo  gucata na Zella. Zella aba aramuhamagaye.
Zella ati” Bimee bite mon bebe.
Rubio ati” Sava,
Zella ati”Nonese tubinoze neza njyewe nditeguye twaza guhurira muri plaza hotel.
Rubio ati”Ntakibazo 
.
Udacikwa na Episode 23

Comments