logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA EPISODE 35

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Jovia amaze kwibuka burikimwe cyose.
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Turi mu rugo kwa Roger, hashize iminsi itatu yose Jovia amaze kwibuka buri kimwe. Bari muri Saro Jovia arimo kurira.
Roger nawe araho amuhanze amaso arimo kumureba. Asa n;uwamuhaye akanya kugira ngo arire kubera ko kurira ni kimwe mu bintu bifasha umuntu kuba yaruhuka.
.
Jovia avugana amarira ati” Kuki nabaye akamara. Kuki nizeye ibintu nabonaga neza ko bidashoboka. Kuki natwawe n’amarangamutima yanjye gusa aho kumva no kwakira ukuri.
.
Roger aramwegera ati” Ese kuki urimo kwishinja gutya??
Jovia ati” Ninjye wisenye. Nizeye ko mpagaze kumusozi kand udahari. Nibwiye ko mfashe n’urutare kandi mpagaze mu isayo. Nizeye amagambo y’ubuki Rubio yambwiragha amanwa n’ijoro, naho kumbi amatwi yumvaga imbusane. Amagambo Rubio yambwiraga niyashishimuraga umutima wanjye.
.
Roger aramufata ati” Jovia ihangane ugabanye amagambo y’amaganya.
Jovia akomeza kurira.
.
Tuze mu rugo kwivuko kwa Roger mama we yicaye muri Saro yarakaye afite telephone mu ntoi maze ahamagara Roger.
Roger abona mama we aramuhamagaye maze aritaba.
Mama ati” Roger kuki ukomeje guhitamo urupfu. Abandi basore barakomeye barimo kubaka bagakomeza ingo zabo ariko wowe ukomeje kwangiza umwanya wawe. Uwo mukobwa ko wamufashije ntacyo utakoze aracyakora iki aho??
Roger ati” mama wowe wampaye amahoro??
Mama ararakara ati” Roger ni wowe utinyutse kumbura akanwa kawe ukabwira mama wawe amagambo nkayo??
Roger ati” Ikibazo cyawe ukabiriza ibintu.
Mama ati” Kuba nkwitayeho ndimo kugutabara nibyo wise gukabiriza.
Roger ati” Uyu mukubwa ndikumwe nawe ni umuntu. Kandi ni umukobwa nk’abandi ikindi ndamukunda.
.
Mama we ahita yumva agagaye neza neza na telephone iramujabuka rwose igwa hasi.
.
Roger yigarukira imbere ya Jovia.
Jovia ati” Ni kenshi nagiye mbwirwa ko abakobwa nkatwe bangana gutya badashinga badafite taye nzima ibagaragaza neza ntamahirwe yo mu rukundo tugira. Ariko njye nabirenzeho.
Roger ati” Taye uvuga n’iyihe??
Jovia ati” Roger itegereze nweza undebe. Ari nawe ubwawe ntabwo Wabasha kubona umutima wakunda umukobwa nkanjye.
Roger ati” Urimo kuvuga ibiki??
Jovia ati” Ibyo mvuga urabyumva. Uko meze ntasura nzima bifite. Ntamutwe ntakibuno. Ni wa menya hepfo ntiwamenya haraguru.
.
Roger ahita amuhobera ati” Ibyo uvuga ntabyo uzi. Iyi miterere yawe bakubwiye ko idashinga niyo ukugira uwo uriwe ahubwo. Kandi nuko utabizi. Wakabaye wishimira uwo uriwe.
Jovia ati” Ubundi kuki twe Imana yaturemye gutya??
Roger ati” Jovia uyu mubiri wawe niwo zahabu yawe igutandukanye n’abandi. Ahubwo ikibazo navuga ko ufite nuko wumva nawe wasa nabo bahoraga bakuvuga. Ntabwo imibereyeho yawe n’ibyishimo byawe bikwiye gushingira kucyo amaso y’abantu babona. Ni wowe ubwawe ukwiye kubanza kwibone mbere y’abandi kandi ugaha agaciro wowe mbere na mbere , mbere yuko ujya kureba icyp amasoy’abandi babona. Wowe hanga amaso wowe gusa.
Jovia aramwumva.
Roger ati”Naho ikiba ku muntu ntabwo cyubakira kucyo abantu baba bavuga ku muntu. Niko bigenda no mu rugkundo. Ntabwo rukundo rwawe ruzabura cyangwa ngo ruboneke bigenwa n’abantu. Ingabire y’umuntu iteka iyo atayihunze imugeraho.
Jovia ati” Ariko nishutse ko Rubio yankundaga. Ariko dore we na Zella nibo banyishe.
Roger ati” Rubio mufate nk’isomo ry’amateka waciyemo kandi ubwo byagombaga kuba. Rubio na Zella bamaze nk’amabuye wasitayeho yari mu nzira ugendao ariko amaherezo ukaba uzagera iyo ugiye. Niyo mpamvu wari gupfa ariko dore wabayeho. Impamvu wakomeje kubaho ukarokoka n’ukugira ngo uzagera ku ntego nyayo.
.
Jovia yumva amagambo ya Roger arushijeho kumukomeza no kugarura ibyiringiro muriwe. Maze aramushimira.
Jovia ati” Roger uri umusore w’agantangaza! Uri malayika murinzi wanjye.
Roger araseka ati” Wapi njye ndi umuntu w’inyama n’amaraso.
Jovia ati” Igihe kizima nagize n’iki gihe natabawe nawe. Ndi ufite ububasha bwo kugena aho mbarizwa nakwigumira mu biganza byawe.
.
Kurundi ruhande Rubio na Zella bakomeje kwidamararira bamaze kwemeza imitima yabo ko Jovia Atari ikibazo cyabahagaritsa imitima. 
.
Tugaruke kuri Roger na Jovia.
Jovia ati” Ubu nicyo gihe ngo nihorere mbaryoze ibyo bankoreye.
Roger ati” Ugiye kubikora gute??
Jovia ati” Ngiye kujya mu rugo rwanjye. Bagomba kubona ko mpari kandi nkabaryoza byose bakoze.
Roger ati”Oya wihubuka. Ushobora guhubuka ntibigire icyo bitanga.
Jovia ati” Gute??
Roger ati” Reba ntakimenyetso gihari cyagaragaza ko aribo bakwishe.
Jovia ati” Ariko basi bitabanhamye ko aribo banyishe nasubirana ibyanjye.
Roger ati” Wasubirana ibyawe gute se?? utekereza ko byapfa koroha?? Birasa ko dupanga u bwenge bariya bantu bakazahanwa bikomeye kandi ugasubirana na burikimwe cyawe cyose.
Jovia ati” Gute rero umupango nuwuhe.
Roger ati” Umupango rero ugomba kumera gutya. Komeza wigire nkaho ntakintu nakimwe wibuka. Noneho ugende kuri company yabo uhigaragaze bakubone ariko ubereke ko wibagiwe ntakintu nakimwe uzi ko nabo yewe utabazi.  
Jovia ati” Hanyuam se?
Roger ati” Ndabizi ni bakubona baraza gushya ubwoba. njyewe nanjye ndaba namaze kugera mu rugo iwabo nabateze udufata amajwi. Baraza kuvuga byose bakoze ndabizi. Umuntu ufite ubwoba avuga nakari imurori cyane igihe baba batangiye kwitana ba mwana.
Jovia ai” Wawooo uwo ni umupango wa danger.
.
Bidatinze Jovia yaje kuza kuri Company Rubio na Zella bashinze mu mafaranga ye. Akihakandagira bamwe bari bamuzi barikanze bagwa mu kantu. Lupe na Doja nabo baramubonye barikanga.
Gusa bose Jovia yagiye abatambukaho nkutabazi. Yagiye yigize ukeneye service zaho.  
.
Roger nawe tayali yageze mu rugo kwa Rubio arimo kuhatega udufata amajwi.
.
Jovia bamuzanye muri Office ya Rubio na Zella. Bakimukubita amaso imitima yarahagaze yabaye nkifashwe na kurungu. 
Jovia arisekera ati” Muraho nitwa Angel narinje hano muri compay yanyu kuko hari service zimwe na zimwe mukora nkeneye.
Rubio na Zella imitima yabo yahagaze ntabwo amaraso akora neza.
.
Angel areba uburyo bahiye ubwoba araseka ati”Ese ko mundeba gutyo hari aho mwaba mu nzi ra!
Rubio ahita ahakana ati” Oya ahubwo twaritukwitiranyije.
Jovia akomeza kuvuga yisekera nkaho ntakibazi nakimwe ati” Uwo muntu munyitiranyije nawe ninde ra! 
Zella ati” Ntabirenze. Ahubwo reka tugufashe gute??
.
Jovia ababwira byose akeneye ko bakorana.
.
Bidatinze Rubio na Zella baje gutaha baduhumeka bafite ubwoba.
Rubio ati” Uriya ni Jovia.
Zella ati” Niwe nyine.
Rubio ati” Ndibaza kuki yaje muri company?? Ese abaye yibuka burikimwe cyose??
Zella ati” Oya ntabwo yibuka. Kuko wumvise ko anafite amazina mashya.
Rubio ati”Kuki ubundi atapfuye.
.
Bager amu rugo bakimwibazaho. Binjira mu cyumba bavuga. Ako kanya Roger na Jovia nabo bicaye mu cyumba barimo guhekenya injugu, batangira kumva amajwi.
.
Rubio ati” Zella ntabwo wigeze ureba neza ko yapfuye.
Zella ati” Njye narabyiboneye arenga umuhanda. Ninjye wamwikoreshereze impanuka neza nkuko wari wabimbwiye.
Rubio ati”Nyine ndibaz ayarakotse gute? Kuko numvaga ko yarohamye mu mazi umurambo we ukabura nkuko police yabitangaje.
Zella ati” imodoka ye narabyiboneye ishwanyagurika. Ukuntu rero yarokotse nibyo bitumvikana. Ese ubundi wigeze uca feri z’imodika ye neza?
Rubio ati” Cyane. 
.
Jovia arabyumva arumirwa ati” Kumbe sha!
Roger ati” Baciye feri y’imodoka yawe. Banapanga ko Zella agomba kuza mugahura maze akagukoresha impanuka.
Jovia yarongeye arababara cyane ati” Ibigoryi niriya nyana y’imbwa sha.
Roger ahita amufata amwiyegamizaho ati” Humura ubutabera bwawe bugiye kuboneka.
.
Udacikwa na Final Episode

Comments