logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUKOBWA W'IGIPIGIMA Episode 36

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Rubio na Zella bamaze kwivamo.
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Roger na Jovia barimo kwitegura bagiye kujya kuri police Jovia akagaragaza akarengane yagiriwe bakanatanga n’ibyo bimenyetso bw’amajwi.
.
Roger we arasoje, Jovia we aracyikoraho.
Roger ati” Jovi njye narangije.
Jovia ati” Ndaje chou nanjye ngiye gusoza..
Roger ati”Gira vuba.
.
Nyuma y’akanya gato jovial nawe aba arasoje araza. Roger aramurebaaaa. Jovia araseka ati” Ko unyitegereza cyan era.
Roger ati” Urasa neza.
Jovia araseka ati”Ni ubwa mbere mbwiwe n’umuhungu iryo jambo.
Roger ati” abataribikubwiye nuko amaso yabo atabonaga.
Jovia ati”Bireke sha naratambukaga bakandyanira inzara baseka. Cyangwa aho nitabiriye ibirori bakambona nk’umwanda utagaombaga kubarizwa aho.
Roger ati”Amaso y’abapfapfa n’ubundi ntabasha kubona. Ubasha kureba agahweza neza nio wasobanukirwa ubwiza ufite.
Jovia ayo magambo yumva aramurenze ati” Roger ngaho rekera aho kubera ko urimi gukabya cyane.
.
Roger ati” Oyaaa. Aubwo wowe urashaka kwiringira ibyo abo bantu benshi bagiye bavuga. 
Jovia ati” Ese ibyo vuga wowe n’ibiki??
Roger ati” Ndimo gushimangira ibyo amaso yanjye abona. Ese ubundi bitwaye iki abaye arinjye gusa ubona ubwo bwiza bwawe.
Jovia araseka ati” Ubwo se ushaka kuvuga iki??
Roger araseka ati” Umwuka wera agusange.
Jovia agaseka.
Roger ati” No guseka kwawe n’ibanga ry’ubwiza ufite. Ese reka nkubaze?? Abo bavugaga ubyibushye nabi uteye nabi ntabarimo bajyaga bavuga ukabihorera bakabone wisekera maze bikababaza?
Jovia ati”Ni benshi cyane.
Roger ati” None. Kandi burya ntakibi kirwanywa harwanywa icyiza kurusha ibindi. Iintu abantu bose bafata umwanya bavugaho nuko aricyo kintu kiba gifite agaciro gakomeye mu buryo bumwe cvangwa ubundi.  
.
Jovia a agaseka ati”Rwose si amagambo y’agatangaza uramukanye…
Roger ati” Noooo ntabwo ari amagambo. Rega abagiye bakubwira amagambo suko bavuze ukuri, ahubwo hari amaso yakureberaga kure akabona neza ubwiza bwawe arikoakanwa kabo ni kavuge.
Jovia ati” Ubwo ugiye no kuvuga ko haba hari umuntu wankunze byanyabyo.
Roger ati” Cyane. Rega ubwiza bw’umuntu si uyu mubiri ubora ahora nuri imbere muri we. Kandi umuntu wimbere iyo muzima ari mwiza niwe usesekera inyuma.
Jovia agaseka.
.
Roger aramwegera amukorakoraho ati” Uku ungana uku n’ubwiza bw’imbere bwakubanye bwinshi burakibyibushya.
Maze Jovia si uguseka aretembagara.
Roger atio”Reka ngabanye amagambo tugende.
.
Bagiye kugenda hari uwakomanze Roger aza gufungura tayali abona ni mama we. Jovia abona ko kuba Mama Roger aje bigiye kongera kuba ikibazo.
.
Roger aza kuvugana na mama we kuruhande.
Mama Roger ati” Uriya mukobwa nje kumuvana hano.
Roger ati” Mama siwowe uhitamo imyanzuro yanjye.
Mama ati”Umva ndi nyoko.
Roger ati”Uri mama ariko ntabwo urinjye.
Mama ararakara ati” Ariko wa mwana we! Ubundi uyu mukobwa umubitsemo iki hano.??
.
Kumbe Jovia arimokumva.
Roger ati”Ndamukunda
Mama ati” urongeye kandi. Wowe wamaze gusara byararangiye.
Roger ati”Ngaho basi mama nicyo gihe ngo wakire ubusazi bwanjye.
Mama ati” Sinshobora.
Roger ati” Mama winkereza kwanza. Nakubwiye ko mukunda. Kandi hari ibyo tugiyemo bye.
.
Roger na Jovia bahita bava mu rugo basiga mama Roger aho. 
Mu nzia bagenda Jovia arimo gutekereza ukuntu Roger yatonganaga na Mama we n’ubundi bamupfa.
Jovia ati” Roger biriya wabwiye mama wawe n’ibiki??
Roger ati”Ibihe??
Jovia ati” Wamubwiye ko unkunda.
Roger ati”Yego.
Jovia ati” Ese buriya warukomeje cyangwa wabivuze ko kubera ko warumaze kurakaranwa na mama wawe??
Roger ati” Ntabwo umutima wanjye ujya wibikamo ikinyoma.
Jovia ati” Ubwo aho uvuze ngwikira!
Roger ati” Ya ndagukunda cyane.
Jovia yarumiwe ati” Njyewe njyewe.
Roger araseka ati” Wowe wowe.
Jovia ati” Byashoboka gute?
Roger ati” Have se ahubwo utaba ugiye kunkatira uzabikore nyuma y’ukwezi basi.
Jovia araseka n’amarira araza ati” ninde wafata umugisha mu kiganza maze akawurenza impinge?
Bombi baraseka.
.
Badatinze baje gutanga ikirego. Ndetse police nayo iza gutungurwa no kubona Jovia ari muzima.
Bakimara gutanga ikirego n’ibimenyetso, Rubio na Zella baje gufatwa barafungwa baranaburanishwa barakatirwa.
Umuryango wa Rubo nawo wirukanwe mu mitungo ya Jovia. Jovia asubirana ibye byose. Yashimye imana yumva yongeye kubaho no guhumeka umwuka muzima.
.
Yashimye Roger wamufashije. Wemeye gutakaza burikimwe cye cyose ariko agatabara ubuzima bwe ataranamuzi.
Jovia yahagaze imbere ye ararira gusa abura n’ijambo yavuga.
Joia ati” Roger uretse kurira mbuze irindi jambo nakubwira.
Roger ahita amufata ati” Oya icecekere wivuga. Nyuzwe nuko intambara narwanye basi itanze igisubizo kizma.
Jovia ati” Uri umusore udasanzwe. Ntabwo natekerezaga ko mwisi hakiriho abagabo nkawe.
Roger ati” Sinjye gusa abantu bazima bo baracyariho.
Jovia ati” Ni bake. Roger wankoze kumutima bihambaye.
Roger ati” Nanjye nishimiye kuba narahuye nawe. Kandi nabikunda biramutse ari ibikunda ko twagumana.
Jovia asekamo ariko arimo no kurira ati” Ahubwo mbwira wowe urabona bikwiye ko twagumana. Cyane ko njye ndumvantaba muri iyi nzu ingana gutya njyenyine. Iriya company nayo sinashobora kuyiyobora njyenyine.
.
Roger amufata mu maso bararebana cyane mu maso ati” None se ukaba urimo kubeshyera umutima wawe ko ushaka yuko nguma hano??
Jovia araseka ati” Oyaaa sinabeshya. Akanwa kanjye kabaye umutangabuhamya. Sinzi niba Atari ukwikina. Ariko ndumva nizeye urukundo rw’umwimerere mu mizi rwakomoka muri wowe. Basi ukazaba ugenda nyuma.
Roger araseka ati”Bivuze ngo indobo wagombaga kumpa nyuma y’ukwezi uyigije nyuma.
.
Jovia araseka ati”Oya ahubwo nyiteye ishoti igwa iyo ntazi. Ahubwo ndibaza. Nkuzanire imyenda yo gukorana njye no kugutekera hanyuma nsase n’uburiri?? Cyangwa ibirenge byawe biracyakubwira ikindi wumva ugiye gukora.
Roger ati” Oya bynze gushingura ngo bive hano.
.
Baraseka bose maze barasomana.
.
Nyuma y’ukwezi abana baje kubana.. Roger aha Jovia care na Jovia aha Roger care. Isi y’urukundo rwabo irakura cyane bitigeze kubaho. Joviaa gubwa neza , abana barabyara. 
Mama atarumvaga Jovia wariwararakaye nawe yaje kubagarukira nyuma.
.
Rubio, Zella, Mama Rubio, Rozio, Raena, Berry. Miata na Shania. Lupe na Doja. Abo bose bari barateze iminsi Jovia bavuga ko ateye nabi ntawamwifuza. Biboneye nabo ubwabo agira urugo rw’agatangaza bitigeze babona na mbere.
.
.
Ndabashimiye ukotwabanye.
.
Umuntu ukoyaba angana kose ni umuntu. Kandi waba wowe utabikunda ariko hari ababikunda.
.
Inkuru nshya yitwa 
.
ISUGI Y’ISHYAMBA.
.
I LOVE YOU SO MUCH.
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments