logo

NEW TALENTS

Stories Group
ELLA

ELLA

PREMIUM
S01
Drama, family...
📚 Buy Whole Story
Iyi nkuru ifite 32 episodes/parts. Igiciro ni 32 NES.
▶ Start Reading
⭐ 5.0
📝Story Preview

Ella aho yari ari mu cyumba yumvaga mu mutwe we byivanze yumva akantu kameze nk’isereri kamufashe nuko uko yagendaga agera ku gikuta acyegamaho buhoro nuko yifata ku mutwe kuko yumvaga wenda gusandara maze amanuka buhoro yicara yegamiye igikuta Aho yari yicaye yumvise imirindi iza imugana maze asa n’uhaguruka ngo ajye kureba umuntu uje maze atungurwa no kubona ari Aisha uje, nyuma y’igihe kinini adahari AISHA: ntumbwire ariko ko ukiri hano Ella yaramurebye nuko araceceka ategereza kumva ibyo ashaka kumubwira kuko yumvaga adashaka kumusubiza, erega ni nyiri urugo AISHA: ni gute ushaka kuguma hano nyuma y’ibyo wankoreye byose koko wa mukobwa we? Ibyo yahoze atinya ko bizamubaho umunsi umwe noneho byari bibaye kuko yifuzaga kwitahira uyu mugore ataragaruka none dore amusanze hano ndetse ahamusanze Khalil yaramaze kumwumvisha uburyo ashaka kuzamugira umugore. ELLA: mumbabarire kuba… AISHA: ngo nkubabarire? Wowe nkubabarire? Ni gute watinyuka koko kuryamana n’umugabo wanjye warangiza ugatinyuka ngo ninkubabarire? Ella yakomeje kugenda amusatira buhoro buhoro ashaka ko bavuga gake kuko ntiyashakagako abana bakumva ari gutongana na nyina ELLA: ariko se uretse ibyo wishyize mu mutwe, ni iki cyakubwiye ko umugabo wawe twaryamanye? Twagiye agirango nsigarane abana be mu gihe azaba ari mu nama kuko ntabwo wowe wari uhari ngo ubasigarane kandi ntabwo wari wabajyanye. niba warabonye amafoto wigeze ubona ndyamanye na we? Gusa yahakanaga abizi neza ko ari kubeshya kuko uretse Las Vegas no muri urwo rugo bari barabikoreyemo inshuro zirenze imwe AISHA: ngo iki? Ariko urandeba ukabona ndi akajiji bigeze aho koko? Amafoto narayarebye neza ntabwo uburyo mwarebanaga byari ku busa rwose pee. Kandi ikindi rwose umugabo wanjye ndamuzi bihagije Ella yumvise nubundi ntacyo aramira ahitamo kwemera ELLA: sinari nzi ko byakubabaza, mumbabarire rwose AISHA: mbabara? Ahubwo nyibwirira ndabona mu maso yawe utarabikoze rimwe gusa. Mumaze kubikora nka kangahe ra? Ella yumvise biri kumurakaza kuko iki kiganiro rwose ntaho cyabageza. None se niba barabikoze kumenya inshuro babikoze ubu uyu mugore byamwungura iki ra? Ashaka se kumenya ko wenda we inshuro babikoze ari nkeya ugereranyije na we cyangwa afite ikindi ashaka kugeraho? Ella nanone yibutse amagambo yabwiwe na Khalil mu minsi yashize nuko na we ashaka uburyo yakura muri uyu mugore andi magambo kandi akayamukuramo yitonze badatonganye ndetse badashwanye AISHA: ese ko utansubiza? Ndabizi ntabwo iminsi umaze hano mwaba mwarabikozeho rimwe gusa ahubwo ndi kwibaza nti kuki ukiri hano urahakora iki? ELLA: ndacyari hano kuko ankunda kandi ankunda cyane rwose Aisha yahise aseka ubundi akoma mu mashyi byo gutangara no gutungurwa arongera aramureba azunguza umutwe AISHA: ubwo ni ko yakubeshye? Icyakora nkurikije uko mbona ungana mu myaka yawe buriya rwose warabyemeye. Sawa muko Mu gihe Ella yiteguraga kumusubiza no kumubwira andi magambo, Aisha yahise yigendera nuko amusiga aho wenyine we yigendera ari guseka cyane urumenesha nk’aho ntacyo bimubwiye Ella wari hafi kwemera ibyo yabwiwe na Khalil yahise yisanga ari mu buryo butamwemerera kwemera ibyo yabwiwe na we byose Kuko birashoboka wa mugani ko aya magambo Khalil yaba ari yo abeshya abakobwa bose ashaka kuryamana na bo nuko na bo bakava mu byabo bakamwiha batitangiriye dore ko ari n’umuntu ukomeye mu gihugu, umukire utunze byinshi, ku buryo rwose umutego we kuwugwamo byakoroha Aho yari yicaye ari kwibaza kuri ayo magambo yahise abona Laila aje amusanga arira nuko we agerageza kwiyumanganya ngo abana batamubaza ikiri kumuriza ariko muri we yumvaga adatuje rwose pee. LAILA: Ella? Yamugeze iruhande ahita aturika ararira cyane noneho yibaza icyo umwana abaye arayoberwa. Iyi ni yo mpamvu nyamukuru yatumaga abura imbaraga zo gutaha gusa uko yatindaga ni ko byarushagaho kumukomerera ibyo gusezera ngo agende. LAILA: umva ashaka kutujyana mu mugi. Ella waje tukajyana? Ella yibazaga ukuntu ari bujye inyuma ya Aisha na Aida ngo ni ugukurikira abana bikamuyobera ariko mu...

📚 Episodes (32)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Story Info: ELLA | S01 | 32 episodes | Categories: Drama, family, adventure

Author: NewtalentsG | Published: 9/28/2026

Rating: 5.0 ⭐ | Type: Premium

Story ID: QLrjKczo6ooOq7NyMpFN

Whole Story: 32 NES