logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 15


Aho Ella yicaye yibajije icyo ahitamo biramuyobera kuko yarebye menu abona amazina yanditseho ntabwo ayazi nuko yirinda kwigira umusirimu cyane ngo ataza kuvaho atanga commande y’ibintu adasobanukiwe neza nuko arareka Khalil aba ari we umuhitiramo ibyo ari burye

Nubwo yumvaga wenda ashobora kumuseka ko atazi guhitamo ariko nanone yumvaga aho gusekwa kuko atanze commande y’ibyokurya atazi yasekwa kuko atazi guhitamo bakamuhitiramo

Yibutse umuntu umwe ngo wajyanye na mugenzi we mu mahanga nuko uwa mbere atanga commande ya artichaut maze ngo kuko hari hakonje wawundi akeka yuko ubwo ari ifunguro rituma umuntu azana ubushyuhe mu mubiri maze na we ati nanjye munzanire artichaud gusa kuko batangaga commande mu magambo nta menu yanditse yari ihari yibeshye ku kiribwa nuko bahagejeje artichaut we asanga ni ibintu abonye bwa mbere erega aba ananiwe kubirya.
Nyamara iyo aba asanzwe ari umuntu ubirya yari kuryoherwa dore ko izi mboga zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye ariko nyine yarasebye

Ubwo ibyokurya byahageraga rero Ella yafatiyeho ararya ashishikaye rwose ku buryo yubuye umutwe ari uko abona ari hafi kubimara ndetse yumva afite aho agejeje dore ko kuri we kurya nta cyabisimbura na rimwe rwose

ELLA: mumbabarire rwose ibi biryo biraryoshye ku buryo…

KHALIL: ku buryo wanibagiwe ko turi kumwe?

Ell yikirije akoresheje umutwe nuko akoresheje serviette yabugenewe yihanagura ku munwa

ELLA: ni ukuri ibi biryo byari biryoshye pee

Ubwo  Khalil na we yamaraga kurya yarihanaguye nuko ahamagara uwabakiriye azana fagitire arishyura maze amaze kwishyura arahaguruka
Ella yahagurutse ubona afite ingingimira kuko muri we yumvaga batashye kare cyane rwose
Ariko nyine yarahagurutse maze Khalil atega ukuboko ngo agende agufasheho nuko undi amufata ukuboko ariko yubika umutwe kubera isoni maze berekeza kuri ascenceur
Ubwo bayigeraga iruhande batarinjiramo yibutse ko atigeze ashimira kandi yabonaga ko batashye nuko

ELLA: nashakaga kubashimira rwose kubera uyu mugoroba mwiza …

Khalil ntabwo yaretse arangiza interuro ahubwo yamuciye mu ijambo

KHALIL: ni nde se ukubwiye ko umugoroba urangiye koko?

Ntiyamuhaye akanya ko kuvuga ko wenda ananiwe cyangwa wenda yifuza gutaha ahubwo yahise akomezanya na we binjira muri ascenceur maze akanda nimero y’aho yifuzaga ko noneho bakomereza umugoroba wabo

Basohotse muri ascenceur nuko Ella abona bageze muri casino ahari urusaku rwinshi rw’amamashini n’ibindi byose bikoreshwa mu gukina urusimbi rw’abasirimu dore ko muri casino hatagerwa n’ubonetse wese. Ahantu se bategera za miliyoni, amazu, amamodoka, ntabwo wahajyana rya jana bajugunya mu kiryabarezi reka reka.

Uko bagendaga akaboko mu kandi banyuraga ahantu hatandukanye aho bakina amakarita, aho bazunguza akantu mu gikopo, aho batera igiceri hejuru, aho bakaraga ikintu n’ibindi binyuranye Ella yagendaga arangarira kugera ubwo bageze ahantu urusaku rugabanyutse maze binjira mu kindi cyumba ubona ko cyo noneho kigenewe abantu bakunze kwitwa VIP

Niko Ella ubwe yatekereje kubera abantu yabonye uburyo bari bambaye ndetse n’ukuntu batujemo
Gusa ubwo bari bahageze abantu bose babaye nk’abikanze cyangwa abahungabanye kuko umwe mu bari bahari yahise ahaguruka aca bugufi nk’ugiye guha ikaze umukuru w’igihugu ahari

…: nyakubahwa tunejejwe no kuba muje hano rwose ni icyubahiro kuri twe

Khalil yaramusekeye 

KHALIL: nanjye nje kwangiza amafaranga cyangwa kuyunguka 

Yashubije ubona abubashye kandi amwenyura rwose nk’umuntu wisanzuye

…: ni karibu kandi mbifurije amahirwe masa n’umugoroba uzira amakemwa

Khalil yafashe Ella ukuboko nuko bagenda bagana ameza asa n’ayitaruye ariko agakomeza kubera uburyo abagabo bari bari aho bakomezaga kwitegereza Ella ibintu byatumaga yumva akajinya akanahekenya amenyo

Aho habaga hari abagabo benshi bari kumwe n’abagore babo cyangwa inshoreke zabo ariko Khalil yabonaga bakomeje guhanga amaso ihogoza rye ibintu atashakaga na gato kuko nubwo nta jambo yari yakamubwira ariko ni we bazanye, ntabwo bagomba kumureba na gato rwose


Kera kabaye nibwo umwe mu bantu bakunda guhangana cyane yahageraga maze Khalil amubonye yumva ni we yatura umujinya wose yari amaze guterwa n’abantu barimo bareba Ella

KHALIL: eeeh nyakubahwa Gherno, ntunguwe no kongera kukubona pee

GHERNO: nyakubahwa, sinari nguherutse Las Vegas rwose

Ubwo yavugaga ayo magambo ari na ko arimo atunganya karuvati yari yambaye

KHALIL: none se uyu ni umugore mushya ko nkuzi ubahinduranya nk’uhinduranya ishati

Umukobwa wari kumwe na Gherno yahise agira isoni kubera uburyo bamuvugiyeho ayo magambo nuko Ella na we ategerezanya amatsiko kumva igisubizo uwo mugabo ari buhe Khalil kuko icyabonekaga cyo aba bantu ntabwo bajya imbizi na gato rwose

GHERNO: eeeh oya da ni uko yamperekeje gusa nta kindi

Gusa umukobwa cyangwa umugore byabonekaga ko igisubizo gitanzwe kitamunyuze ubanza bamwihakanye ku mugaragaro nuko ibyo ariko ntiyabyitaho ahita yicara ku ntebe imbere yabo bose na bo buri wese yicara mu mwanya we nuko

…: none se muriteguye agakino gatangire?

Umukino hagati ya Khalil na Gherno abantu bose bahise baza kubakikiza ngo bawukurikirane kuko wabaga buri gihe umeze nko guhangana ku rugamba kandi buri gihe umwe yabaga ashaka kwereka undi ko amurenzeho mu gukina urwo rusimbi

GHERNO: turiteguye rwose

Ella we ntabwo yari azi iyo mikino uburyo ikinwamo we icyo yakoze cyari ukubanza kwitegereza akareba neza ibigiye kuba. Yabonye bazanye amakarita nuko yumva yaseka kuko ubusanzwe amakarita na we azi kuyakina gusa nanone ntabwo yari azi neza uburyo akinwamo hano yumva nanone arisetse. Icyo utazi urabaza utabaza ukarindira ukirebera ukakimenya neza, na we yahisemo kureba uko bikorwa akabasha gushira amatsiko

Bicaye bose ubona bashishikariye umukino ariko Khalil wabonaga anyuzamo akanaga akajisho kuri Ella

Ella na we aho ari yagiye kubona abona Khalil amweretse amakarita ye ngo abashe kumwigisha umukino uko ukorwa, Ella habuze gato aba yaravuze amakarita ya Khalil kandi byari kuba ari ikosa kuko yari kuba amutsindishije

Nyuma y’iminota myinshi buri wese ari kureba amakarita ye Khalil yahise amakarita ye ayakubita ku meza ubundi abari aho bose bahita bamukomera amashyi
Nibwo Ella yamenye ko ubwo Khalil atsinze kuko wa mukobwa wari waherekeje Gherno yahise amureba ikijisho maze Gherno yihanagura mu gahanga icyunzwe utamenya icyari kikizanye
Yahise asoma kuri whisky nuko amwenyura bya nyirarureshwa

GHERNO: nyakubahwa, uyu mukino ntabwo wari woroshye


Ella yitegereje Khalil ategereje kumva icyo agiye kumusubiza ariko ubwo yamurebaga yahise amwicira akajisho maze umukobwa aho yicaye yumva muri we ari gushonga yumvaaa

KHALIL: ayo magambo ariko si ubwa mbere uyambwira rwose n’ubushize ndumva ari ko wambwiye burya

Gherno yarebye uwo bazanye nuko arakorora

GHERNO: reka dukine indi nshuro imwe kandi ndumva ndi bugutsinde noneho rwose pee

KHALIL: sawa dukine nta kibazo


*_Aba bakinnyi b’urusimbi se kandi noneho biragenda bite? Niyo sortie yamuzanyemo? Agace ka 16 ntuzagacikwe_*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.