logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 24

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 24


Akeye mu maso wabonaga Lana arimo gushaka kuririmba. Muribuka umunsi bajyana na Ella na se mu mujyi ko bagiye baririmba mu modoka? Nibyo nanone yashakaga gukora ariko yabaye akibigerageza nyina amureba ikijisho undi ahita yibwiriza araceceka, ibintu bitanejeje na gato Ella kuko yumvaga ko ari ukubangamira uburenganzira bw’abana
Yumvise muri we uburakari bumuzamutse ariko arihangana nanone arifata arikomeza dore ko uwo ubabujije kumusakuriza ari nyina wabibyariye

Baragiye bagera mu mugi maze bava mu modoka. Ella ntabwo yagendanaga na bo intabwe ku yindi ahubwo yari yababereye nka bodyguard kuko yagendaga abari inyuma barenga ahinguka
We wari wavuye mu rugo yamaramaje ko ari buhite afata tagisi imujyana ku kibuga cy’indege ariko neza neza yabuze imbaraga zimugezayo ahubwo yakomeje kubakurikira aho baganaga hose muri iryo soko wagirango hari rukuruzi ibahuza ituma yumva atava iruhande rwabo

Abana na bo kandi wagirango na bo ntabwo bashakaga ko abajya kure kuko aho bari na nyina na Aida bagendaga bakebuka inyuma aho Ella ari maze bahuza amaso na we bakamwenyura ubona ko rwose noneho batekanye cyane

Ubwo bageraga mu isoko rwagati Ella yahagaze gato kubera ikivunge cy’abantu bari benshi nuko ubwo bagabanyukaga agakomeza kugenda yaje kubona Aisha ahagararanye n’umugabo ubona ko atari umwarabu ahubwo w’umuzungu, ubona bari kuvugana

Ella yagize amatsiko dore ko kuri we amatsiko ari yo azamurangiza maze agenda abegera ariko ku buryo batabasha kumubona maze atega amatwi yumva ibyo bari kuganira

AISHA: oya wigira ikibazo yewe. Icyo ngusaba kimwe gusa ni ukuba ubafite iminsi mike gusa ntakindi

Ella yahise yitegereza abana aho bari. Yahise yibaza niba nyina agiye kubacumbikisha cyangwa se niba abagurishije ahari kuko ntabwo yiyumvishaga igituma agiye kubaha uwo mugabo ngo abe abajyanye

…: ushaka kumbwira ko ushaka ko aba bana mbashimuta?

Gushimuta? Ella acyumva iryo jambo yarongeye umutima we uramurya yibaza niba utasanga wa munsi abatoragura nanone ari wo mupango bari bafite wenda agatuma ubapfubana. Yakomeje gutega amatwi ikiganiro ngo yumve aho biri buze kugarukira

AISHA: ntacyo reka tubyite kubashimuta ariko bitari ukubashimuta ugamije inyungu uzahabwa natwe cyangwa se ugamije kubagirira nabi. Ahubwo wowe uraba umeze nk’ubashimuse ubundi jyewe tuzahure bimere nk’aho ari jye ubakijije maze bingarurire isura nziza muri rubanda dore ko bazi ko ndi umugore w’igishoshwe

Yabisobanuraga ubona rwose bimunejeje ubanza ari umupango amaranye iminsi atari ibintu wenda bimutunguye rwose pee

Uwo mugabo yakomeje kwitegereza Aisha ubona ko rwose gahunda ari kumubwira ashobora kuzubahiriza ariko nanone Ella yamureba akamubonamo umugabo utoroshye ndetse ushobora no kuba ari umugome bidasanzwe
Yahise araranganya amaso ashakisha aho abana bari nuko aba ababonye hirya gato bafatanye agatoki ku kandi ubona batuje rwose kuko ntabwo bari bazi ikijya mbere

…: None se ubundi jyewe ibyo byose nzabyungukiramo iki? Akawe kazaba karangiye agakino ushaka gukina ugashoje. Nzunguka iki? Nako ndabyumva igikomangoma nikimenya uwari yagishimutiye abana ni uguhita kincumita inkota ibyanjye bikaba birarangiye

Aisha mu gushaka gutuma uyu mugabo arushaho kumwizera kandi akarushaho gutuza yahise amuhereza ibahasha birumvikana yari irimo amafaranga

AISHA: wowe wigira ubwoba kuko aka gakino na Khalil akarimo arabizi ibyo turi gupanga. Ntacyo rero azagutwara wowe ahubwo nibirangira abantu bakambonamo ko ndi umugore mwiza uzi no kwitangira abana be tuzaba umuryango w’icyitegererezo kandi abantu bazankunda banyishimiye wowe icyo ngusaba ni ukubagumana iminsi mike gusa ntakindi

Ella mu kumva ayo magambo yose yumvise atabasha kubyihanganira ariko nanone kubyizera byari kure nk’ukwezi
Ntabwo aka gakino Khalil ashobora kukinjiramo rwose ntibishoboka pee.
Ella yahise atekereza byihuse bundi bushya yibaza ikintu ari bukore ngo aba bana badashimutwa nuko yishue cyane ahita afata ukuboko kwa Lana na we yari afashe Laila

AISHA: Ella wari uri hano?

Yirinze guterana na we amagambo ahubwo ahita aterura abana arabahagatira ubundi agenda mu isoko yirukanka. Yari abizi ko Aisha nk’umuntu wiyubashye adashoboka kwirukanka na we mu isoko kandi bari baje nta murinzi bari kumwe ngo aramutangira

Aisha uretse kumuhamagara n’ijwi rirenga ntakindi yakoze nuko akomeza kumureba aho arenga yirukankana n’abana be
Amahirwe ya Ella agisohoka mu kivunge cy’abantu yahise abona itagisi ubundi ahita abwira shoferi gukandagira umuriro bakerekeza ku kibuga cy’indege.
Nkuko yabigenje umunsi wa mbere abatoragura yahise yongera arabahagatira ubundi arenzaho ya manteau nka mbere maze imodoka igeze ku kibuga cy’indege avamo yerekeza ku muryango aho bafatira amatike nuko agira amahirwe asanga igana iwabo iri hafi guhaguruka kandi na tike yari ihari
Yasengeye mu mutima ngo hatagira ureba muri manteau yambaye akabona ba bana afite 
Yamaze gukatisha tike yinjira mu ndege nuko ho, umukozi wo mu ndege abona ba bana ariko bishoboke ko yari umutangizi cyangwa se wenda ari Imana yabikoze ntiyigeze amubaza ibyangombwa by’abo bana ndetse ntabwo yigeze anamenya ko ari abana ba Khalil dore ko nk’umuntu ukomeye abana be baba ari ikimenywabose.

Ella ntabwo yigeze yita ku guhindukira ngo arebe inyuma ye ko wenda hari uwaba yamukurikiye cyangwa se ngo atinye ko indege ishobora guhagarikwa ataragera iyo ajya ubundi akazafungwa ashinjwa gushimuta abana ba nimero ya gatatu mu gihugu.

Ella yari azi neza ko igikorwa akoze nubwo we agikoranye umutima mwiza ariko ari igikorwa cy’ubwiyahuzi ndetse kirimo ingaruka nyinshi gusa kubera aba bana yumvaga ntacyo atakora ndetse yumvaga yabitangira uko ashoboye kose

Ubwo bamaraga kwicara mu ndege itarahaguruka Laila yaramurebye

LAILA: none se tugiye hehe Ella?

ELLA: twigiriye muri cya gihugu papa yababwiye kibamo ba malayika

Bose bahise bamuryama ku bibero ubona bishimye cyane

LANA: none se na papa na we azaza?

ELLA: cyane rwose na we azaza ndabizi neza ntimugire ikibazo

Ariko nubwo yabasubizaga yumvaga arakaye cyane bidasanzwe, gusa kuba byibuze abana batabashije gushimutwa birahagije ibindi bizaza ubundi.

LAILA: jyewe nzigumanira nawe niyo papa ataza

LANA: nanjye maze

Ubwo indege yamaraga gufata ikirere itumbagiye, Ella yariruhukije gusa asigara yibaza amaherezo y’ibyo yari amaze gukora. Yari abizi neza ko bitinde bitebuke Khalil azaza gushaka abana be

*_Ese ibyo akoze byari bikwiye? Ese Khalil nibahura hazacura iki? Aho ntagiye guteza ibibazo? Agace ka 25 ntuzagacikwe_*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.