logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 1



Mu mutima we yumvaga ashaka kuva iwabo  akajya kure  gusa nanone Ella yumvaga atangiye kwicuza icyatumye ava iwabo akajya  kurorongotana ahantu atazi, atanafite umuntu  azi. Ndetse  yari atangiye kuyoba. Ariko  se ubundi kuki yavuye iwabo? Agiye gushaka iki aho agiye? Akazi?  Umutekano se cyangwa  ubwigenge? Mu  kuri nawe  ntabwo yari  azi  neza  ikimujyanye ahandi hantu  kure y’iwabo.

Ubwo yakomezaga  agenda mu mihannda  itakirimo abantu kuko bwari bwije yumvise umutima  we  utera  bidasanzwe ndetse  no  guhumeka bitangira kuba insigane buhoro buhoro

Ubundi kuki atigeze ayoboza koko?  Yatangiye kwicuza impamvu yizeye ibyo Google map yamweretse nuko akomeza kugendaakurura ivalisi yari afite kuko yari itangiye kumuremerera

Gusa uko yagakomeje kugenda nta kintu na kimwe yumva nibwo yaje kumva amajwi y’abana babiri  barimo kurira. Yumvise mu mutima we ikintu kimuhatira kujya kureba abo bana barira nubwo hatabonaga neza maze ageze aho ya majwi ari guturuka asanga ni abana babiri bo mu myaka ibiri bicaye bafatanye mu biganza barimo kurira.

ELLA: bite byanyu ko muri  hano mwenyine?

…:  mama yatwibagiwe

Umwe muri bo ni ko yamushubije
Ella yahise arambikayavalisi ye hasi nuko  aca  bugufi iruhande rwabo.


ELLA: ntabwo mama yabibagiwe ahubwo buriya ari hano hafi araza abarebe


Gusa yitegereje hirya  no hino abona nta muntu uhari ndetse nta n’inzu iri hafi aho rwose. 


…: izuba ryarenze turi hano maze

Uwo ni undi mwana  wari umushubije na we yihanagura amarira

Ella ntabwo yiyumvishaga ko hari umuntu watinyuka gusiga abana bangana gutya, babiri, beza, bakiri bato. 

Ahubwo se ububamaze  hano igihe kingana gute? Yarebye iminwa yabo abona yumye ubanza batanaheruka kurya cyangwa  kunywa

Ella yashakishije mu ivalisi  ye nuko akuramo icupa ry’amazi ndetse anakuramo za biswi yari yitwaje nuko arabahereza  abanza kubaha amazi ngo babobeze imihogo ubundi abaha za biswi bararya. Ari iruhande rwabo yibajije icyo  akora kiramuyobera

…: nitwa  Laila we yitwa Lana

ELLA: nanjye nitwa Ella


Abana bari buzuye ivumbi  nuko akomeza kubitegereza yumva impuhwe ziraje

Yabanje guterura uwa mbere nuko  aterura n’uwa  kabiri  umwe mu rubavu  rw’ibumoso undi iburyo. Amahirwe ye ntabwo bari bafite  ibiro byinshi

ELLA: mumfate munkomeze cyane  rero mbone uko   nterura iyi valisi

Yahise  abatwikiriza manteau ye ubundi afata  valise atangira kugenda ariko  yumvaga atava aho ari kubera gukurura ivalisi anateruye abo bana babiri
Ku mahirwe ye yabonye imodoka ije  imugana nuko arambura ukuboko  aratega yizeye ko ihagarara ikamutwara


Amahirwe yaramusekeye nuko ya modoka irahagarara maze yongorera abana ko batagomba kuvuga nuko yinjira mu modoka  aricara maze imodoka iragenda. Gusa imodoka yabonaga umuntu  uyitwaye adatuje biramuyobera

ELLA: ese hari ikibazo?

SHOFERI: sinakabaye ndi mu muhanda izi saha kuko itegeko ryavuze ko abantu bose izi saha bagomba kuba bari mu nzu zabo ntawe ucaracara

Ella yumvise agize ubwoba yibaza icyaba cyateye gushyiraho iryo tegeko kuko nta ntambara  ihari. Yumvise agize amatsiko yo kumenya icyaba cyateye gushyiraho iryo tegeko


ELLA: none se kuki iryo tegeko ryashyizweho?

SHOFERI: abana babiri b’umuyobozi ukomeye babuze none ubu bari kubashakisha kandi uwo basanga mu nzira izi saha ubwo ari bubazwe icyo akoramo atari mu bashinzwe kubashakisha

Ella yarikanze atekereza ko abana bari kuvugwa bashobora kuba abo afite amaze kuvana ku nzira

ELLA: uravuze ngo ni abana babiri?

SHOFERI: yego sha. Udukobwa tubiri tw’impanga. Abantu bose ubu barahangayitse cyane kubera abo bana

ELLA: yewe niba ari abo bana uvuga ubanza ari aba mfite hano rwose

Yahise akuraho ya manteau ye nuko amwereka ba bana babiri anamusobanurira uko yababonye

ELLA: nari natakaye nanjye nabuze uwo nyoboza aho ndi  kugana niko kumva abana babiri barira. Maze kubatora nahise nibwira ko ngomba kubanza kugera aho ndi bucumbike ubundi ngacaginga telefoni ubundi ngahamagara polisi kuko umuriro wanshiranyemo. Nanjye ndi mushya inaha

Ella yahise yongera areba abo bana ateruye yibaza uko biri bumugendekere kuba abo bana ari ab’umuyobozi ukomeye. Ese baba bari bwemere koko ko yabatoraguye cyangwa bari bumushinje kubashimuta?

SHOFERI: nyereka telefoni yawe

Ella yarikanze. 

ELLA: none se ubwo urakeka yuko naba nabashimuse cyangwa nashakaga kubashimuta koko?

Yarayimuhereje nuko undi agerageza kuyatsa inshuro nyinshi ariko yanga kwaka nuko arongera arayimusubiza.

SHOFERI: Aba bana rero bagomba gusubizwa kwa Sheikh hakiri kare atarakora amafuti pee

Amafuti? Ella we yumvaga icyo ashaka ari ukugera aho agomba gucumbika hakiri kare ubundi akiruhukira

ELLA: noneho reka mvemo hanyuma ubajyane…

SHOFERI: reka reka ni wowe wabatoraguye  ugomba no kubageza iwabo
Ngo iki?  Ella yarongeye  agwa mu kantu  neza  neza

ELLA: muri make ushaka ari jye  mbagezayo ubundi bahite banshinja kubashimuta?

Shoferi yaramwihoreye nuko ahita ahindukiza imodoka maze agana kwa sheikh mukuru

Ella yicujije icyatumye yemera  iyi mpano ya nyirasenge kuko ni we wari wamwishyuriye tike ngo atembere aho ashaka hose nk’impano ku isabukuru ye y’imyaka 23 yari yujuje.
Ella yatangiye kwibaza  ukuntu ashobora kuba agiye kwicwa akagwa ishyanga cyangwa se akazafungwa agasazira muri gereza ashinjwa  gushimuta umwana w’umuntu ukomeye nyamara yari yabikoranye umutima mwiza


Aho yicaye yitegereje ikirongozi kimuri  imbere nuko yibaza ibyaba bigiye kumubaho
Abantu  bari aho nta n’umwe  wamuvugishaga uretse shoferi wari wamuhumurije  akamubwira ko ari buvuge uko byagenze, nta kibazo ari bugire na gito

Gusa Ella ntabwo yari yizeye koko  ko ibbyo bintu yabyubahirije

Yumvise abantu bavuga mu cyarabu atabumva ibyo bavuga nuko agiye kubona abona imbere ye hari guturuka umugabo muremure, munini aza amusanga yitwaje inkota ndende cyane.

Ella yakoze ku ijosi rye afunga amaso ubundi atangira gusengera mu mutima ngo Imana yakire roho ye kuko yumvaga ko uwo mugabo nta kindi kimuzanye uretse kumukata ijosi. 


*_Ese ni ko biri bugende cyangwa arabasha kurusimbuka? Agace ka 2 ntuzagacikwe_*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.