Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ella yahagaze atiyumvisha neza ibintu biri kumubaho ako kanya. Yahagaze mu idirishya nuko yitegereza hanze. Inzu yari yubatse ahantu hitegeye inyanja ku buryo yabashaga kureba amazi amurikiwe n’ukwezi muri iryo joro ndetse no hanze mu busitani amatara yaho yakaga arusha ingufu ukwezi ku buryo yabonaga ari byiza cyane
Ntabwo yari azi yuko umunsi we wa mbere wo gutembera ashobora kurara mu rugo rw’umuntu aho kurara muri hoteli yari yateganyije kuraramo
Nubwo ariko yari yemeye kurara kubera gushimisha abana yari yaraye atabaye, ku rundi ruhande ntabwo yifuzaga kuza kuhatinda yumvaga uko byamera kose nibucya ari buhite agenda akajya aho yateganyije gucumbika mu minsi azamara atembera muri ibyo bihugu atari yaratekereje kuzageramo
Yibutse ukuntu yabwiye Khalil ko akomoka mu burengerazuba akumva yakiseka kuko ntiyibukaga ko yageze mu kindi gihugu kuko we yavugaga uburengerazuba bw’iwabo
Gusa nanone yumvaga afite ubwoba kuko uburyo yari yabonyemo nyirurugo n’inkota itamuva ku itako yiyumvishaga yuko ashobora kuba ari umusirikare ukomeye cyangwa se umuyobozi udasanzwe nk’uko wa mushoferi yari yamubwiye. Akibaza rero uburyo araye muri urwo rugo bikamuyobera.
Yarongeye areba icyumba arimo, uburiri bamuhaye kuraramo na byo bimubera agashya kuko mu buzima bwe ntabwo yumvaga ko ashobora kurara mu buriri bungana uko. Nubwo iwabo badakennye ariko nanone ntabwo bari ku rwego rwo kugira icyumba cyenda kungana n’inzu yose.
Ku rundi ruhande Khalil ubwo yinjiraga mu cyumba cye yagendaga yihanagura amazuru ngo abashe kwikuraho impumuro ya Ella kuko yumvaga aho ari kugenda hose ya mpumuro iri kumukurikirana.
Yakuyemo intwaro ze azirambika ku meza nuko arebye ku buriri abona umugore we ni ho aryamye
KHALIL: ese ni gute utinyuka kuza mu buriri bwanjye nyuma y’ikosa ritababarirwa wakoze?
Khalil yarebaga umugore we n’agasuzuguro kenshi kuko ntabwo yumvaga uko byagenze rwose
AISHA: ariko ntabwo nabikoze ku bwende
KHALIL: ku bwende? Wibagiwe abana bacu none ngo si ku bwende koko? Ibaze ibyari kubabaho iyo uriya mukobwa atabatoragura ariko? Ni gute umubyeyi ananirwa kwita ku bana be yibyariye koko?
AISHA: nyamara urandenganya pee
Khalil yitegereje uwo mugore yashatse nuko azunguza umutwe
KHALIL: cyakora uri urukozasoni pee. Ubundi mba nibaza uburyo natinyutse kugushaka bikanyobera pee
Yaramurebye abona yambaye akenda gato gashobora kumukurura ariko ntacyo byari bimubwiye. Yari yaniteye ibirungo kugirango umugabo we naza wenda abashe kumwifuza dore ko hashize amezi menshi Khalil yarahisemo kwifata kuko yicuzaga icyatumye ashaka uwo mugore utazi akamaro n’agaciro ko kuba umugore n’umubyeyi.
AISHA: ariko ndi nyina rero nzi uburyo bwo…
KHALIL: kubitaho? Yewe ahubwo mbona ukeneye kubanza guhabwa amahugurwa ukamenya uko bita ku bana kuko wowe ntabyo ushoboye rwose pee. Aho ho ntumbeshye
Khalil yakuyemo imyenda ngo abanze ajye koga ariko mbere yo kujya mu bwogero yabanje guhindukira
KHALIL: hanyuma nsange utagifite ibyo birungo witeye kuko aho kukugira mwiza ndabona biri kuntera icyo ni iki
Yageze mu bwogero atangira kwireba mu ndorerwamo amaboko ayafatishije kuri lavabo. Yariruhukije kuko yumvaga mu mutwe we hari ibintu byinshi biri kwivangavangamo bidasanzwe. Umukobwa uri hariya ishusho ye yanze kumuva mu mutwe neza neza, ari gukora uko ashoboye ngo amwikuremo ariko bikanga bikaba ubusa. Gusa yahisemo koga akaryama, wenda buri bucye byamaze kumuvamo naho ubundi ntabwo byoroshye neza neza
…: Kanguka bwakeye
Ella yumvise ijwi mu matwi ye nuko ubwo yabumburaga amaso yatunguwe no kubona Lana na Laila bari iruhande rwe. Ukuntu yasinziriye amasaha menshi gutyo byaramutunguye kuko nk’umuntu wari waraye ahantu hatari iwabo ubusanzwe akanguka hakiri kare cyane ariko yarasinziriye yivayo pee
ELLA: amakuru yanyu?
Bose bahise bamusubiza ko ari meza nuko areguka ku buriri arabayambira maze bahita burira ku buriri iruhande rwe.
LANA: wasinziriye neza se?
ELLA: yego nasinziriye neza
LAILA: uragumana natwe?
Mbega abana ibibazo byabo mwa bantu mwe. Kubwe rwose yumvaga aba bana yakirirwana na bo umunsi wose akaza gutaha ikigoroba ariko ubwo byaba bivuze kuza kongera guhura na se wabo kandi rwose, oya weee. Uriya mugabo ateye ubwoba si uwo kwirirwana na we pee
ELLA: sinzi, ngomba kugenda ariko ubutaha nzagaruka kubasura. Sibyo?
LAILA: basi ariko turasangira ibya mu gitondo?
Yumvise kurya ahita yibuka ko yanaburaye uretse biswi yabashije kurya ari mu rugendo akarenzaho amazi. Arashonje rwose ntabwo yakanga kurya no gusangira n’utu tumalayika pee
ELLA: yego nta kibazzo turasangira
Khalil yarimo afunga ibipesu by’ishati ngo ajye kureba uko abana be baramutse ariko ubwo yageraga mu cyumba cyabo yasanze batarimo ndetse uburiri bwabo busasuye. Yahise abona Aisha arimo gusasa uburiri bwabo
KHALIL: abana bari hehe?
AISHA: bagiye gukangura malayika wabo
Khalil yumvise ibinezaneza nuk agenda agana mu cyumba Ella yarayemo abanza gukomanga nuko arinjira ariko ageze mu cyumba atungurwa no kubona na ho hahasuye nta muntu uri mu cyumba.
Gusa yahise yumva abantu baseka nuko arebera muri rideau zari zifunguye maze abona wa mukobwa ateruye ba bana be uko ari babiri bagenda baseka banishimye bidasanzwe. Yahagaze ahitaruye arabitegereza neza, yibaza ukuntu umukobwa ungana uko abashaka guterura abana babiri ariko yibuka ko abana be nta maraso bigirira rwose
Yarebye imisatsi ye ukuntu ari miremire igenda yikaraga mu kirere ihuhwa n’umuyaga, uri guturuka mu nyanja nuko akabona ibintu ni byiza cyane bidasanzwe.
Gusa ubwo Ella yashyiraga abana hasi, Lana yahise yiruka asubira mu cyumba cya Ella maze Khalil ahitamo kumwihisha ngo arebe neza ibyo ari gukora cyangwa se ibimuzanye
Yagiye kubona abona ka kana ke karaje kegera ivalisi ya Ella kagenda kegura imyenda irimo na we akomeza kureba icyo kifuza kugeraho kugera ubwo yabonye akana ke gafashe agapaki atabanje gusobanukirwa kugera ubwo yaje kubona ko ari biswi gafashe
Kagerageje gufungura ipaki n’udutoki ariko bikabera ingorabahizi.
Khalil yibajije ibibazo byinshi mu mutwe we. Ese abana ni ugusonza cyangwa ni uko biswi zakaryoheye? Ese ubu byibuze nyina ubu buzima bw’abana bushimishije gutya arabuzi? Kuri we yabonaga nyine ibyo akana kari gukora bimushimishije. Ukuntu kibutse ahantu biswi ejo bagahaye zzavuye kakaza kuzishaka kihishe.
Yarongeye yibaza niba Ella aho yasigaye na Laila ari bubimenye
Yashatse kwinjira ngo akabuze gukubaganira ivalisi y’abandi ariko agiye kwinjira ahita abona Ella araje. Mu gihe yari yiteguye kubona amubwira nabi cyangwa akagakubita ahubwo yahise agaterura afata ya biswi mu ntoki arayikambura
ELLA: biswi turaza kuzirya nyuma y’ibya mu gitondo. Sibyo byiza?
Khalil yakomeje kureba ibiri kubera aho gusa yumva mu mutima we ntazi uko abaye kuko ibyamubereye mu maso byaramutunguye.
*Ese arabikoraho iki ko abana be bakomeje kwishimira Ella? Agace ka 4 ntuzagacikwe*
Comments