Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubwo bamaraga kwicara batangiye kurya nibwo Khalil yamurebye
KHALIL: ngaho nyibwira
Ella yabanje kumira ibyo yari amaze gutamira nuko yubura umutwe areba Khalil mu maso
ELLA: yewe nta byinshi erega. Aho naturutse urahazi narahakubwiye ikindi nakongeraho ni uko mbana na masenge ubundi nkaba nkunda gusoma cyane cyane ibitabo bya kera
KHALIL: ibyo gusa se?
Ella yikirije akoresheje umutwe ubundi akomeza kwirira rwose ubona nta kindi yumva afite yarenzaho
KHALIL: Ella ntakubeshye rwose urantungura cyane
Ella yahise asunikisha intoki inyama yari yanze kwinjira neza mu kanwa gusa nanone kumva amuvuze mu izina byaramutunguye cyane
ELLA: ubwo se ni ukubera iki ra?
KHALIL: uri umuntu udasanzwe ni ukuri
Ella yabonye Khalil ari kumureba amwenyura biramutangaza nanone ukuntu uyu muntu ashishikajwe no kumumenya cyane
Yakomeje kwirira rwose ashishikaye
KHALIL: icyakora ni wowe mukobwa wa mbere mbonye ari kurya rwose ashishikaye abishaka pee
Ubwo yabimubwiraga amufashe ukuboko, yagufashe igihe undi yari akurambuye agiye gufata indi nyama ngo yirire
ELLA: kuva ejo sindarya erega
Khalil yahise amurekura ukuboko atunguwe cyane. Ubu uyu mukobwa aheruka kurya ejo koko?
ELLA: indege najemo yahageze hakiri mu gitondo, umunsi wose nkubwije ukuri nawumaze ndi gushaka inzira ingeza aho nari kurara. Ndisonzeye rero rwose ppe
KHALIL: none se kuki utaraye ubivuze wowe?
ELLA: none se mwigeze mumpa umwanya wo kuvuga ikintu na kimwe ko ibyo nakoraga byose byari ibyo muntegetse gukora?
KHALIL: none se mu gitondo?
ELLA: nkubwije ukuri numvaga ntisanzuye na gato rwose pee. Ndetse n’ubu nubwo turi kuvugana ariko ndumva ntisanzuye pee
Nubwo yari yagerageje kwisobanura uko ashoboye kose ariko yumvaga adashaka kumureba mu maso kuko yumvaga atabibasha rwose pee.
Khalil na we yamaze akanya gato amwitegereza atavuga ari kumwigaho bucece, na we yibaza niba nta kosa yaba yakoze. Ese ubundi kuki yamusabye kuza bagasangira koko? Ubu ntiyakabije?
KHALIL: ubu ushaka noneho watuza.
Yabivuze amushyira isahani iruhande ngo abashe kurya noneho yisanzuye
Ariko mu mutima we yakomezaga kwibaza ibibazo byinshi. Kuva ryari koko atinya gukora ku mukobwa? Ubusanzwe abandi bakobwa babaga bakimukubita amaso bagahita bashenguka bakamwereka ko bo ubwabo bamushaka ndetse kuryamana na bo nta byinshi byamusabaga ariko uyu mukobwa we arihariye ndetse Khalil ari kumva afite akantu kameze nk’ubwoba ko kumwibwirishwa ibyo ashaka byose
Uyu mukobwa yujuje byinshi umugabo wese yakifuza ariko kandi nanone arihariye. Umunsi umwe gusa ariko ari kumva ameze nk’aho basanganywe, yamuhaye uburenganzira ku bana be, ndetse na bo kuva yahura na bo ni we gusa bari gushaka. Ibi se bivuze iki koko? Akore iki se ngo uyu mukobwa azagume iruhande rwe ubu?
ELLA: naho se mwebwe? Ntimwanyibwira
Khalil yagaruye intekerezo ubwo uyu mukobwa yamusabaga na we kumwibwira. Naho ubundi rwose intekerezo ze zari zamaze kwigendera kareee
Yabanje kwibaza niba amwibwira neza uwo ari we cyangwa se atabikora gusa atekereje neza asanga uko byamera kose bidakwiye ko yamuhisha uwo ari we kuko n’ubundi igihe cyazagera akamenya ukuri kandi ni byo byaba ari bibi cyane
KHALIL: nitwa Khalil, igikomangoma, umwana wa Saharazan, nkaba nimero ya gatatu mu butegetsi bw’iki gihugu
Ella atitaye ku kuba intoki ze zuzuyeho isosi yahise yifata mu misaya kubera gutanga no gutungurwa kuko ntabwo yumva ko ashobora kuba ari kumwe n’umuntu ukomeye bigeze aho.
Nyuma yo kumwibwira yabonye umukobwa atunguwe cyane nuko arakorora ngo akomeza kuvuga ariko Ella na we ariyumanganya nubwo yumvaga igitima kiri kudihagura
ELLA: eeeh, mbega…
Yabanje kumira buhoro yubika umutwe bimuyobeye yumvaga abuze icyo avuga abura ayo acira n’ayo amira
KHALIL: yego ni uko bimeze
Khalil yasunitse intebe yari yicayeho ngo yegere Ella ariko undi aho guhama hamwe na we asunika iye ayigiza inyuma ameze nk’uri kumuhunga ariko undi amugeraho aramureba amufashe ku matama
KHALIL: mbere na mbere ubanza kwihanagura intoki ukabona kwikora mu isura ariko. Ngaho irebe ukuntu wisize isosi mu maso
Yahise amuhereza serviette nuko undi atangira kwihanagura abanza guhanagura intoki nuko arayihinduriza atangira kwihanagura mu maso ariko uko yabikoraga yageze aho ahanagura ku munwa abona Khalil ari kumureba maze na we aramureba maze bahuza amaso
Gusa ako kanya urugi rwahise rufunguka maze hinjira undi muntu, wa mukozi wundi ushinzwe imirimo yo mu rugo, Adia
ADIA: nyakubahwa, hanze hari umuntu ubashaka
Ella yahise arekera aho kureba mu maso ha Khalil nubundi yumvaga yifitiye udusoni rwose pee. Umutima we wamubwiraga ko ari gukora ikosa dore ko na shebuja ari umugabo ufite umugore, kuba bari kumwe byonyine yumvaga na byo ari ukurengera rwose
Ikindi akurikije urwego uyu mugabo ariho, nubundi rwose ntakintu na kimwe bahuriyeho amurenzeho mu nzego zose pee
Yahise ahindukiza amaso areba aho Adia ari, abona undi ntabwo yabitayeho ngo abarebe wenda.
Nibwo hahise hinjira Laila
LAILA: paaa
Ella yumvise yiruhukije muri we, byibuze ubwo abana baje ibintu biroroshye araje abe ari bo ahugiraho arebe ko yakira iyi ndoro ya shebuja rwose.
Ella yaramwenyuye ubwo yabonaga Laila ahise ajya mu maguru ya se akaba ari ho ahagarara nuko afata ikirahure cya juice anywaho
LAILA: paa, nawe Ella yaguhaye ibiryo?
Ella na we wari uri kunywa juice yahise imukora kubera ikibazo uyu mwana yari abajije kidasanzwe atari yiteguye ko yabaza.
KHALIL: oya jyewe ndi mukuru ntabwo ayo mahirwe yo kugaburirwa na we nigeze nyagira.
Khalil yarahagurutse nuko Ella afata Laila mu gihe Khalil na we yari amufashe ku kuboko amwitegereza maze Ella abanza kugira ubwoba busimburwa n’urumeza umubiri wose maze Khalil yibuka ko bamuhamagaye ko hari umushaka. Yahise afata ukuboko Ella aramuhagurutsa
KHALIL: ngwino tujyane
Ella ateruye Laila yaremeye nuko Khalil, amufata mu mayunguyungu abizi neza ko umukobwa atari bumwiyake kuko ateruye umwana ari bwigengesere.
Gusa yabonye umukobwa bishobora kuba bimujennye maze amufata mu kiganza byo umukobwa yumvaga ntacyo bitwaye cyane
Ampuculi
*_Ubu se kandi noneho biragana hehe? Agace ka 9 ntuzagacikwe_*
Comments