logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 14



Aho ahagaze muri salon, Ella yakomezaga kureba niba  ikanzu yambaye imeze neza, akikorakora ku ntugu, akareba  ku mpande mu mayunguyungu, byibuze buri minota ibiri yabaga ari kwireba aho yari ahagaze ategereje ko Khalil amugeraho


Yumvise ibirenge biza arahindukira arebye abona ni Laila na Lana baje aho


LAILA: wambaye neza weee


LANA: rata uri mwiza Ella

ELLA: murakoze cyane abashuti banjye

Ubwo yahise acabugufi nuko arabahobera

Ku rundi ruhande aho Khalil ari areba ku isaha, yumvaga ahangayitse, bwa mbere mu buzima bwe.

Ese ubu Ella ameze ate? Ese yambaye ya kanzu cyangwa yabyanze?

Ibibazo byinshi byari biri mu mutwe we, gusa ibisubizo byabyo byari biri inyuma y’urugi

Yarafunguye yerekeza muri salon ariko akigera muri salon yumvise umutima ugiye gutera insigane bitari uko yatengushwe ahubwo kubera uburyo yari abonye Ella amezemo

Ubwiza, uburyo ari  kuganira n’abana, kuberwa, byosebyari byahuriye kuri Ella wari wemeye kwambara ya kanzu yamuguriye akayimuhaho impano. 
Amaso ye noneho uburyo yarebagamo na yo ubwayo ntabwo yari asanzwe neza neza pee.

LANA: ugiye hehe Ella?

Ella ari kumukorakora mu mutwe yibazaga igisubizo ari bumuhe ariko yumvaga atari kukibona neza rwose

…: turajyanye

Ella yarahagurutse abona ni Khalil uje yambaye neza cyane ikositimu y’umukara, mbese aberewe neza cyane pee. Ella akimukubita amaso yumvise habuze gato ngo yikubite hasi kuko rwose uburyo yari ameze bwari uburyo burushaho kumukura mu bye, bumukurura cyane rwose

LANA: kubera iki se mujyanye papa?

Ella yashekejwe no kuba aba bana badashakakumuva iruhande ndetse bakaba badashaka ko yagenda atari kumwe na bo
Laila yahise afata ukuguru kwa se ngo atagenda naho Lana we amujya imbere aramwitambika atambikije amaguru nyine bimwe by’abana

Khalil yaciye bugufi imbere yabo

KHALIL: none se uyu mugoroba mwamuntiza nanjye?

Ella muri we yumvaga ibintu byahindutse rwose ndetse yumvaga mu nda ibintu bitangiye kuguruka rwose pee. Yibazaga niba abana bari bwumve igitumye se ashaka kujyana na we bo batari kumwe bikamuyobera
Ikindi nanone yibazaga, ni umuntu uri busigarane abana kuko we yari azi yuko na bo bari bube bari kumwe

LAILA: yego pa. None se muragaruka ryar?

KHALIL: ntabwo turi butinde kuza rwose pee. Sibyo? Ngaho ngwino nawe Lana

Bose bahise bamujya imbere nuko abakorakora mu mutwe

KHALIL: murasigarana na madame Nicole asigare abasomera twa dutabo. 

Yavuze Nicole undi na we aba ahagaze aho ngaho ubanza yari ari bugufi. Yarahageze aramwenyura nuko asuhuza Ella n’abana

LAILA: yego pa

Bose bahise begera Nicole baramuhobera, bishoboke ko ari umuntu basanganywe ndetse baziranye bya cyane

Ella yaise asezera abana nuko bahita bagenda we na Khalil nuko yumva muri we noneho ntazi uko bimeze

KHALIL: waberewe cyane Ella

Ella we yumvaga amaguru adakora hasi neza, akumva ari kugenda impande ze ameze nk’uri gutengurwa rwose pee

ELLA: murakoze

Binjiye muri ascenceur nuko bagenda batavugana gusa Khalil yarabibonaga ko Ella adatuje na gato rwose pee wabonaga stress imumereye nabi ndetse ameze nk’uwo ubwoba bwafashe neza neza

KHALIL: gerageza utuze Ella, byose biri bugende neza

Yamurebye mu maso nuko arangije amufata ukuboko ngo byibuze yumve yuko adakwiye guhangayika kuko bari kumwe kandi ari bumube hafi 

ELLA: ariko ubanza hano abantu bose bakuzi?


KHALIL: ntujya wumva ya mvugo se ngo umuntu ni ikimenyabose nk’umuravumba? Nanjye rero si ukwiyemera ariko hano ndazwi pee

Ubwo ascenceur yafungukaga barasohotsenuko bakomeza kugenda bafatanye akaboko ku kandi gusa amatara meza kandi menshi yari yaryoheje uwo mugoroba ndetse wabonaga ko ibihabera ari ibintu byiza cyane rwose

Ella mu nkweto ndende atamenyereye kwambara wabonaga byamurenze rwose gusa nanone no kugendera mu nkweto ndende yumvaga atari ibintu bye kuko rwose ntabwo abimenyereye pee

ELLA: ubu se nigore nkubwira yuko numva ntatuje ra?

KHALIL: reka wikigora ubimbwira kuko inzara zawe ziri kunyinjira mu kuboko zamaze kubisobanura rwose. Uzi ko wamfashe nk’ikimata neza neza wagirango uri umwana utinya ko bamutwara

Ella yumvise isoni zimukoze nuko aramurekura buhoro ariko akumva nihahandi rwose pee. Ntabwo yumvaga yisazuye
Barakomeja bagera aho bicaranuko bamaze kwicara hahita haza umuseriveri

KHALIL: zanira uyu mwari ka champagne

Yamaze kugenda nuko Khalil areba Ella

KHALIL: ikibonekacyo ubanza ari ubwa mbere usohokaye n’umugabo gusangira

Ella yumvise isoni aho gushira ahubwo ziri kwiyongera kandi koko rwose ni ko byari bimeze

ELLA: cyane rwose ntabwo ubeshya ni ubwa mbere pee

Ubwo umuseriveri yari ahageze na champagne bamutumye ayimutereka imbere

KHALIL: none se ntabwo wigeze mbere ukundana n’umusore w’umunyakirori byibuze ngo ajye agusohokana koko gusangira no kuganira? 

ELLA: oya pee. Nkubwije ukuri nabanye na tante ari umuntu uhora arwaye ku buryo amasaha menshi nayamaranaga na we ndetse ubuzima bwanjye navuga ko ari we nari narabweguriye. Byatumaga rero ntabona umwanya wo gusohoka no gutembere nyine birumvikana. Uru rugendo yanyemereye kurujyamo kugirango mbashe nanjye kumenya abantu, ntembere mbese nduhuke no mu mutwe. Nibwo nahise menyana n’utumalayika tubiri, ubu rwose ndishimira umwanzuro wafashwe na masenge pee

KHALIL: naho se jyewe ko utanshyize mu mubare w’abo wamenye?

ELLA: nkubwije ukuri rwose imyitwarire yawe yatumye hari imipaka runaka mbona ntabasha kurenga rero sinavuga ko wowe nkwisanzuraho aho rwose naba mbeshye pee.

Khalil yaratunguwe nanone gusa anezezwa no kuba byibuze uyu mukobwa we adatinya kumubwira ukur ndetse atamuhisha uko amubona. Yunamye buhoro nuko amera nk’umubwiye ati komeza umbwire

ELLA: imyitwarire yawe iragoye kuyimenyera kuko iyo udashyushye uba ukonjye mbese uhora uvanze ntabwo umuntu yakumenya ngo akumenyere byoroshye rwose pee

Yamaze kuvuga atyo arongera asoma kuri champagne nuko Ella arangazw n’abantu bari babanyuzeho bafatanye agatoki ku kandi ubona ko ari couple rwose yishimye nubwo burya ibishashagirana byose atari ko biba ari zahabu. Nyuma y’akanya gato batavuga ariko Khalil yaje kuvuga

KHALIL: burya baravuga ngo umwana wa samusure avukana isunzu, iyo uba waramenye papa noneho ntabw wari kumuvugisha kuko we yari ameze nk’inyamaswa y’inkazi abantu bose batinya

ELLA: ubwo mama wawe ni gute yabashije kubana na we muri ubwo buzima se?

KHALIL: amaze kumbyara yahise asa n’uhunga gusa ubuzima ntabwo bwamworoheye kuko ntabwo yabashije gukomeza kubaho 

Ella yumvise agahinda kubera uburyo atari yarigeze amenya ubwo buzima Khalil yabayemo bwo kuba kure ya se kubera nyina yari yaramuhunze bitewe n’imico ye yari igoye kuyihanganira

KHALIL: nyine ntabwo wari ubizi wikigora usha kumbwira ngo orry

Yabimubwiraga ari kumukorakora ku itama buhoro

…: mwamaze guhitamo ibyo mufata se?

Umuseriveri ni we wari uje gutwara commande y’ibyo bari burye atuma Khalil arekura itama rya Ella. 


*_Ibiganiro biratangiye. Ese birarangira bite? Agace ka 15 ntuzagacikwe_*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.