logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 32

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 32


Ubwo bazanaga Aisha abari bari aho batangajwe ndetse banatungurwa no kubona abana be aho kwiruka bajya gusuhuza nyina ahubwo barahise bubika umutwe bakaryama buri umwe ku bibero bya Ella.

Ubwo bamwicazaga mu ntebe yabugenewe umushinjacyaha yarahagurutse

UMUSHINJACYAHA: banyakubahwa bateraniye hano tuzanye Aisha kubera icyaha ashinjwa cyo gushaka kwihekura ndetse akanashaka gushimutisha abana b’igihugu, Lana na Laila ibikomangomakazi bikomoka kuri Khalil. Aranashinjwa kandi gushaka gutoroka igihugu mu gihe yari yabujijwe kugira ahantu ajya ibye bitarakemuka.
Murakoze

Yamaze kuvuga ibyaha aregwa nuko umucamanza asaba ushinjwa kwiregura dore ko ku byaha yashinjwaga bitari byemewe guhabwa avoka ahubwo uba ugomba kwiburanira ubwawe

AISHA: jyewe icyaha nshinjwa cyo gushaka gushimutisha abana sincyemera kuko mwese murabizi sinari gushimutisha abana nibyariye. Uwabashimuse muramuzi mwese ndetse ari hano, ni uyu Ella mubona hano. Rero kubera numvaga ndi umwere ku byaha nashinjwaga niyo mpamvu nahisemo kugenda kuko numvaga ari uburenganzira bwanjye

Umucamanza yabajije umushinjacyaha niba hari ikindi yongeraho nuko arakomeza

UMUSHINJACYAHA: murakoze nyakubahwa. Ngirango ibi ni byo bita amatakirangoyi kuko nibiba ngombwa agakomeza guhakana icyaha ashinjwa turi buzane uwo yari yishyuye ngo azashimute abo bana. Naho gusohoka igihugu uretse kwica amategeko harimo no gusuzugura ubuyobozi bwashyizeho iryo tegeko, gusuzugura umugabo we wagize uruhare mu kurishyiraho. Hagati aho ntaricara namusabiraga guhanishwa kwirukanwa mu gihugu burundu agasubira mu gihugu akomokamo. Murakoze

Akimara kuvuga atyo mu maso ya Aisha hagaragaje ubwoba ariko bunavangamo uburakari nuko umucamanza amubaza niba afite icyo arenzaho

AISHA: icyo ndenzaho ni uko nubwo mushaka kumpamya icyaha ariko mfite uburenganzira Ku bana banjye. Aho njya hose ngomba kujyana na bo

Abari bicaye aho batangiye kujujura nuko umucamanza ababwira ko agiye kwihererana n’abayobozi bakomeye nyuma bakaza gutangaza imyanzuro yavuye mo kandi ko hahita hakurikiraho ikindi gikorwa ndetse basabwa kutajya kure


Ntabwo byatinze koko nyuma y’iminota 30 umucamanza yaragarutse ariko agaruka ari kumwe n’uhagarariye imihango y’igihugu ndetse n’umwanditsi nuko nyuma yo gusobanura ingingo zashingiweho aha umwanya umwanditsi

UMWANDITSI: nyuma yo gusuzuma ibyatangajwe n’impande zombi haba ku ruhande rw’ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rw’uwaregwaga, na nyuma yo kureba uburemere icyo gikorwa gifite mu buyobozi bw’igihugu twasanze Aisha yarakoze icyaha gihanishwa kwirukanwa burundu mu gihugu. Ariko kubera ko yabashije kubyara abana b’igihugu, Lana na Laila, ahanishijwe kwirukanwa mu murwa mukuru w’igihugu, kutazongera kugaragara mu bikorwa byose by’igihugu. Yambuwe kandi uburenganzira bwose kuri Lana na Laila. Ndetse dushingiye ku itegeko twasigiwe na nyakwigendera, ryaje kutugezwaho na Khalil mu minsi ishize, kuva uyu munsi umubano wa Aisha na Khalil ufashwe nk’aho utabayeho kuko ishyingirwa ryabo ritabaye mu buryo bwemerewe ibikomangoma. Murakoze

Yamaze kwicara umucamanza arahaguruka

UMUCAMANZA: imyanzuro y’urukiko ni ntakuka kandi ntabwo ijuririrwa. Rero nyuma y’iki gikorwa reka nsabe abashinzwe gutegura bazane intebe 2 nuko nsabe Ella na Khalil bigire imbere bazicareho. Ibisigaye mpaye umwanya Khalifah abikore

Yasubiye mu cyicaro cye nuko Khalil na Ella bigira imbere maze Khalifah na we aza imbere yabo ahereza Khalil inkota arayisoma na Ella ayisoma atyo nuko ayibarambika ku mutwe

KHALIFAH: nshingiye ku bubasha nahawe n’igihugu uyu munsi nemeje ko Ella abaye umugore wa Khalil byemewe kandi akaba ahise aba nimero 5 mu buyobozi bw’igihugu. Nimero 4 ikaba iriho abana Lana na Laila, kuko bakiriwe mbere ye. Gusa akaba ahawe ububasha bwo kubarera nka nyina, kuko uwababyaye atemerewe kugira uruhare mu burere bwabo. Ntangaje kandi ko kuva uyu munsi, Miss Ella azajya yitwa Princess Ella. Ibi bitangiye gushyirwa mu bikorwa uyu munsi.

Khalil yahise amuterera isari y’icyubahiro naho Ella aca bugufi akoresha umutwe byo kuganduka.
Bahise bambika Ella igitambaro mu mutwe ndetse bamuha abarinzi bazajya bagendana na we, bamuha ifarasi azajya agendaho.

Ibyo birangiye bagiye kwiyakira ubw ariko abandi na bo barimo baherekeza Aisha yirukanwa mu mugi ajya kuba mu nzu yari yarishyuriwe na Leta azabamo imyaka yose akiriho, apfa gusa kubahiriza ibyo yategetswe.



*Nyuma y’amezi 7*

Khalil yaratashye avuye mu kazi ashinzwe asanga Lana na Laila bari kumwe na nyina.

LANA: mama uzi ko anyumvise akantera umugeri

LAILA: nanjye namubonye  arimo ashaka gusohoka

Khalil yabarebaga uko bakikije inda ya Ella yari imvutsi nuko ibinezaneza biramwuzura

KHALIL: harya n’ubu nturashaka kumenya igitsina cy’umwana koko?

ELLA : nkunda surprise rwose pee. Nyemerera uyu mwana azavuke ari surprise kuri twe. Gusa ni umukobwa nushaka ubyemere

Khalil yicaye hasi yifata mu mutwe

KHALIL: ntabwo prince umwe kuri ba princesse bane byakunda mwaba munyibye rwose pee. Basi ba prince babiri kuri princesse batatu urugamba rwajya ruryoha

Yabivugaga ubona yishimye kuko rwose umuryango we wari ubayeho wishimye

Gusa uko bakomeje kuganira no gukina nibwo Ella yaje gufatwa n’ibise nuko bahita bamwihutana kwa muganga.
Khalil yahise yohereza private jet ijya kuzana nyirasenge kuko yari yaramusabye ko umwana we azabyara ahari, ni nyuma yuko bari bagiye iwabo gukora ibisabwa ngo Ella abe ashyingiwe byemewe koko.

Ubwo Khalil yari yicaye ategereje yagiye kubona abona umuganga asohokanye akanyamuneza maze yihutira kumubaza uko bigenze

MUGANGA: igihugu cyacu kimaze kunguka ikindi gikomangoma

KHALIL: Ella abyaye umuhungu?

MUGANGA: yego nyiricyubahiro. 

KHALIL yumvise muri we ibyishimo bimurenze neza neza. Kubyara umuhungu kuri we byari bivuze ikintu kinini cyane, ndetse byari bigiye guhindura ikintu kinini mu buzima bwabo. 


*Nyuma y’iminsi 8*

KHALIFAH: mwese mwakoze kwitabira uyu muhango twari tumaze imyaka myinshi . Nasabaga sheikh Khalil, princess Ella kwigira imbere n’umwana wabo maze bakatubwira amazina ye kugirango imihango yacu ikomeze


Bigiye imbere nuko bababwira ko umwana wabo yitwa Musa bin Khalil.

KHALIFAH: nkuko amategeko tugenderaho abiteganya, iyo nimero kabiri cyangwa gatatu abashije kubyara umwana w’umuhungu, icyo gihe ni we uhita uba Khalifah akayobora igihugu nta yandi mananiza. N’ubundi murabibona ko nisaziye, rero inkoni y’ubuyobozi guhera ubu ihawe Khalil akaba avuye ku kwitwa sheikh prince Khalil ahubwo akaba agiye kujya yitwa Khalifah Khalil. Ibi bitumye mu nzego z’ubuyobozi, Princess Ella aba nimero 2 kuko ari umugore wa Khalifah naho price Musa bin Khalil araba nimero 5 kuko uwari nimero 2, ari we sheikh prince  Arafat ahita aba nimero 3. Lana na Laila barakomeza kuba nimero 4 birumvikana. Ndasoza nshimira her majesty Ella, kuba atumye igihugu cyacu kibona umuyobozi ukiri muto. 

Ifarasi z’umweru ni zo zahise zizanwa gutambagiza abayobozi bashya, nuko Ella kuva uwo munsi aba umuyobozi ukomeye mu gihugu aho yafatanyaga n’umugabo we kuyobora

Ikintu cya mbere yakoze cyatumye rubanda batangira kumukunda yahise akuraho igihano Aisha yahawe maze yemererwa kujya aza kureba abana be gusa ntabwo yari yemerewe kumarana na bo amasaha arenze 3 ku munsi, inshuro 2 mu cyumweru.

Yaje kandi kwimura nyirasenge wabaga wenyine n’ubundi nuko aza kuba muri icyo gihugu.

Nguko uko igikorwa cyoroshye cyo gutoragura abana cyahinduye ubuzima bwa Ella utari azi ko byashobora kubaho, nako ntiyanabirose.

Mu buzima byose biba bishobora kubaho, igihe ugihumeka. 


*IHEREZO*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.