Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Aho ahagaze, Ella yari yamaze kumenya amakuru yuko Khalil ari mu nzira aza kumureba akanareba abana be
Gusa mu mutima we yari afite uburakari bwinshi kuko yari agikomeje kwibaza niba koko Khalil na we ibi abirimo cyangwa se niba ari ikinyoma cyahimbwe na Aisha ngo wawundi yashakaga ko ashimuta abana yumve atekanye
Yari ahagaze ategereje ariko nanone ubwoba bwari bwose kuko yakekaga ko ubwo Khalil aje ashobora kuza amurakariye agahita afata abana be akamutandukanya na bo agasigarana agahinda ko kubabura kandi yari amaze kumenyerana na bo no gukundana na bo. Byose yabitekerezagaho akumva amahoro arabuze mu mutima ndetse akumva atangiye kubira ibyuya
Aho yari ahagaze yagiye kumva yumva nyirasenge aramuhamagaye nuko aramwitaba
NYIRASENGE: Sinakubwiye iryo uzankwegera? Dore hanze hari umuturanyi atubwiye ko hari umugabo usa n’abarabu uri kugushakisha
ELLA: none ikibazo kiri hehe? Ko ari jye bari gushakisha hari undi bakubwiye ko bashaka?
NYIRASENGE: ariko wa mukobwa we ubanza warariye intumva si gusa? Ukeka ko uramutse ufunzwe jyewe nta ngaruka byangiraho? Kuki wumva ko ibyo wakoze ari bizima ubundi ubwo bite byawe?
Babaye bakiri muri ayo yumva umuntu akomanze nuko agiye gufungura abona ni Khalil
Yibajije niba amusuhuza cyangwa se amwihorera biramuyobera ariko Khalil yafashe iya mbere aramwegera amusoma ku itama ubundi ahereza nyirasenge umukono
KHALIL: nitwa Sheikh Khalil, igikomangoma. Nari mbasuye mbatunguye
Nyirasenge wa Ella yaramwibwiye na we nuko ahita yisubirira mu cyumba cye abaha rugari ngo basigare baganira ibyabo.
Aho bicaye babanje kumara umwanya utari muto barebana ay’ingwe umwe mu mutima we yibazaga byinshi kuwundi
Ella yibazaga byinshi kuri Khalil naho Khalil na we akumva afite byinshi yibaza kuri Ella. Gusa kuko ari we mukuru ni we wafashe iya mbere avugisha Ella
KHALIL: nuko urifata rero unshimutira abana? Wumvaga aho ugiye ariko ntashobora kuhagera?
ELLA : simpakana ko ntabashimuse ariko iyo ntabikora ndakeka ibyo mwateganyaga ari byo byari bibi kurenza ibyo nakoze
Khalil yaguye mu kantu. Ibyo bateganyaga se we na nde?
KHALIL: ngo ibyo twateganyaga? Ubwo ntiwibeshye uwo uri kuvugisha ariko ra?
ELLA : none ukekako ikiganiro umugore wawe yagiranaga na wa mugabo ntacyumvise rero?
KHALIL: umugabo? Uwuhe mugabo ubwo?
ELLA : namwiyumviye abwira uwo mugabo ko mufite gahunda yo kwiburisha abana ngo noneho akaba ari we ubacyura bigatuma asubirana isura nziza mu bantu
KHALIL: ariko se Ella uko unzi koko urabona ndi umuntu wakemera kwishimutishiriza abana muri ayo mafuti? None byarangiye bite?
ELLA : numvise nanjye ntabyizeyemo ukuri nuko mpita mfata abana niruka mfata tagisi nerekeza ku kibuga cy’indege nyine ndabazana. Nari mbizi neza yuko uzaza kubareba niyo mpamvu nanjye nta handi hantu nigeze njya naje hano iwacu.
KHALIL: ubundi se kuvuga ni ugutaruka? Abana bari hehe?
ELLA : abana bararyamye bari kuruhuka ntugire ikibazo rwose. Aho bakangukira urababona.
KHALIL: ariko rero ntabwo niyumvisha uburyo ki wabashije kujyana abana batagira ibyangombwa
ELLA : abana bawe se ntibavuze ko ndi malayika? Nyine ntabwo malayika abantu bashobora kumubuza gukora igikorwa cy’urukundo
KHALIL: ukivuga urukundo ariko nashakaga kukwibutsa ikindi kintu kimwe?
ELLA : ikihe kintu se kandi?
KHALIL: nashakaga kukubwira ko rwa rupapuro nashakaga narubonye. Ubu noneho ushaka wanyemerera
ELLA : ariko ubundi urwo rupapuro rwavugaga iki? Jyewe ntabwo ibyarwo mbyumva rwose. Ni iki gitangaje kirimo gituma wumva ari urupapuro rushobora gutuma ibyo nahakanye kuva kera mbyemera koko?
KHALIL: buri bwoko, buri shyanga bigira amabwiriza n’amategeko bigenderaho. Iwacu rero ubu itegeko nakita nshinga tugenderaho ni iryasizwe na data wahoze ari we muyobozi ukomeye w’igihugu.
ELLA : ibyo se bihuriye hehe n’urupapuro ubwo kandi? Ndumva jyewe ntaho bihuriye
KHALIL: jya ubanza wumve ariko mbere yo kuvuga. Urwo rupapuro ni itegekoteka ryasizwe na data kandi mbere yuko apfa yasize ambwiye ibyanditsemo ni yo mpamvu narushakaga n’umutima wose kugirango inzozi zizabe impamo
ELLA : komeza ndi kukumva
KHALIL: data yasize yanditse yuko umugore w’igikomangoma wemewe ari uwashyingiwe imbere y’abayobozi bose kandi na we agahabwa kwitwa igikomangomakazi, princesse. Ubwo rero bivuze ko ishyingirwa ryanjye na Aisha ridafite agaciro kuko ritabaye muri ubwo buryo ari na yo mpamvu atitwa princesse. Abana bo bakiriwe mu buryo bwacu ubu bo ni ba princesses kandi nawe unyemereye nakugira princesse ngatandukana burundu na Aisha kuko noneho ibyaha bye birimo kwiyongera
Ella ayo magambo yose yayumvava arimo gutekereza kure cyane. Ese koko birashoboka ko yamwemerera akajya kuba ishyanga? Akajya kuba igikomangomakazi mu gihugu kitari icyabo?
Yakomeje kubyibaza biramuyobera gusa na we mu mutima we yari abizi ko akunda Khalil nubwo atari azi ko bishobora kugera kuri urwo rwego
ELLA : ariko mu gihugu cyawe barahari abakobwa benshi wahitamo uwo ushaka akakubera umugore ni na bwo abantu bawe bazakubaha bakanakumva neza kuko utazaba wabazaniye kavantara rwose pee. Sinzi niba uri kubyumva ibyo mvuga cyangwa ndi gucurangira abahetsi.
Khalil yamwumvise atuje ubundi arangije atangira kuririmba imwe mu ndirimbo akunda zo mu rurimi rw’igifaransa wenda yumvaga ko yatuma uwo mukobwa abasha kumwumva neza
Yagize ati
C’est toi que j’aime et pas un autre
Et j’ai fait mon choix je sais pourquoi
Pour peu que j′ai vécu des mesures j’ai assez vu
Je n’ai fait que m′amuser mais jamais je n′étais marqué
Et pourquoi ce différent soudain quelque chose m’attire
Et ça me pousse de venir me jeter sitôt dans tes bras
C′est toi que j’aime et pas un autre
Et j′ai fait mon choix je sais pourquoi
ELLA : uzi ko ntari nzi ko uzi kuririmba bigeze aho?
KHALIL: utangajwe nuko nzi kuririmba cyangwa kuko nzi igifaransa?
ELLA : byose ntakubeshye birantangaje pee. Gusa nanjye ndagukunda ariko ndumva nta mahitamo mfite rwose pee.
KHALIL: amahitamo urayafite ahubwo wananiwe gufata umwanzuro rwose pee. Ariko se ubundi abo baba basinziriye ubuticura bo bite byabo?
Yabaye akibabaririza na bo wagirango baramwumvaga kuko bahise basohoka mu cyumba buri wese n’igipupe cye babonye se bahita bamuhobera
LANA: pa, maze mama yari yatubwiye ngo uzaza none koko waje
Bavuze mama Ella yubika umutwe. Khalil na we byari bimuyobeye
KHALIL: mama?
LAILA: nyine mama Ella
Khalil byamukoze ku mutima yumva arushijeho gukunda no kwishimira Ella kuba abana ubwabo bamuha agaciro ko kubabera nyina
KHALIL: nyine ntabwo yababeshyaga dore naje.
LANA: ntabwo turi butahane twenyine na we turajyana pa. Maze afite na we mama mukuru
KHALIL: ariko se nyine tante yahise agenda?
ELLA : yari ananiwe buriya
KHALIL: ahubwo se aremera kuncumbikira iminsi mike ko nshaka kuzava hano ibyanjye nawe bigiye ku murongo?
ELLA : nta cyumba cy’abashyitsi tugira kandi uburiri bwanjye ni butoya
KHALIL: uburiri iyo ari buto umwe arara hejuru y’undi
*_Ngaho da. Agiye se kurarana na we iwabo? Ese uyu mukecuru aremera uyu mubano? Agace ka 28 ntuzagacikwe_*
Comments