logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 31

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 31



Ubwo bwacyaga, Khalil yakanguwe na telefoni arebye abona ni Rakin umuhamagaye

Arabizi ko iyo Rakin, umurinzi we mukuru kandi w’umwizerwa iyo amuhamagaye kaba kabaye, haba hari impamvu yumvikana.

Yabanje gusoma Ella ku gahanga ubundi afata telefoni ngo yitabe

KHALIL: bite se ko unkanguye

RAKIN: munyihanganire databuja byari ngombwa. Abashinzwe umutekano ku mupaka ni bo bahamagaye

KHALIL: none kuki umpamagaye nanjye?

RAKIN: nyine bafashe Aisha

KHALIL: ngo? Bamufatiye iki se ubwo?

RAKIN: bamufashe ari gushaka kwambuka umupaka mu buryo butemewe kuko kuva twavumbura umugambi yari afite wo gushaka gushimutisha abana twahise dushyiraho itegeko ko atagomba kurenga umurwa.

Khalil yishimye mu mutwe no mu bwanwa azunguza umutwe

KHALIL: umva hita ubwira pilot duhurire ku kibuga. Ndaje nihuse cyane iby’uwo mugore bigomba kurara bikemutse

RAKIN: yego databuja. None se Aisha bakomeze bamufunge cyangwa asubire mu rugo?

KHALIL: umva mbese. Akomeze afungwe ahubwo cyaneeee. Ibisigaye mubindekere.

Yahise arambika telefoni hasi yicara yubitse umutwe. Yumvaga bimuyobeye noneho
Mu gihe Aisha yari yasabiwe imbabazi na Ella, ndetse yumvaga yiteguye kuzimuha none dore ibibaye. Ubu se ko bigeze mu maboko ya Leta nyine, umwanzuro ufatwa nyine ni wo uri bwubahirizwe ntakundi.

Yahise areba Ella aho aryamye yiturije abona ni we wenyine ntawundi ukwiye kumubera umugore ntawundi ukwiye guhabwa icyubahiro cyo kwitwa princesse kubera Khalil

Uko yacyicaye yabonye Ella akangutse nuko areguka amwegama mu mugongo amusoma ku rutugu

ELLA : waramutse mugabo mwiza

KHALIL: waramutse neza mugore ubaruta. Waraye neza se ?

ELLA : neza ndetse cyane ahubwo. Ndumva nishimye ku buryo utabyumva. Ahubwo se ubu sinaryamiriye koko? Abana ubu barafata iki mu gitondo

Yabivuze abyuka akenyera essuie-mains nuko asohoka mu cyumba.
Khalil yaramwitegereje arabya indimi kuko uretse gutera neza, yari anafite icyo ashoboye.

Ubwo Ella yageraga mu gikoni ngo ategure ibya mu gitondo yasanze nyirasenge yamaze gukora ikawa, icyayi na juice ndetse hari ibyo gufatisha ku ruhande

ELLA : ndasebye pee. 

NYIRASENGE: waramutse ahubwo. Erega ndi kwimenyereza kujya mbyikorera. Ahubwo fata ikawa ushyire umushyitsi dore ndabona ufite akanyamuneza ubanza iri joro ryije neza

ELLA : tante ariko wabaye ute ubwo koko wowe?

Undi yaramwihoreye aterura icyayi cye na juices z’abana maze ajyana muri salon asubira mu cyumba kubyutsa abana

Ubwo Ella yageraga mu cyumba yateretse ipulato iriho ibyo azanye ku meza yo mu cyumba ubundi amuza iruhande

ELLA : cheri karibu ku meza. 

Khalil aho gukora ibyo asabwe yahise aterura Ella amwiyicaza ku bibero ubundi atangira kumusomagura ahereye ku munwa, amanura agana ku ijosi ubundi aba akenyuruye ya essuie-mains yambaye maze na we akenyurura iye nuko asa n’ ugarama maze Ella na we ntiyaba umwana ahita afata inyubahiro ayikoza mu marebe buhoro buhoro kugera yumvise hanyereye maze azamuka buhoro ayishyiriramo ubundi ayimanukiraho buhoro buhoro kugera igeze aho yifuza.
Yahise asa n’uwunama buhoro afata  ku mpande za Khalil maze atangira kujya azamuka amanuka ubundi yagera aho akitsindagira ubundi agasa n’umwikubaho yikaraga nk’ushushanya uruziga

Khalil yararyohewe aratwarwa maze na we akanyuzamo akazamuka amusanganira
Yageze aho amufata ku mabuno ubundi yongera umuvuduko Ella na we si ukwisimbiza karahava maze asa n’uweguka aricara nuko Ella amusobeka amaguru mu mugongo ubundi bakomeza kwikubanaho akanyuzamo agasa n’usubiye inyuma ubundi kera kabaye Ella atangira gushinga inzara Khalil aba avumbuye ko ubwo arimo kurangiza maze ahita amuryamisha buhoro ubundi amujya hejuru ahita yongera umuvuduko nuko abona Ella arambuye amaboko arangije na we ahita arangiza ubundi amuryamaho bitari ukumuvuna ariko ahubwo buhoro

Baruhutseho akanya gato ubundi bajya koga baraza banywa ikawa ntawe uvuga wagirango bafite isoni z’ibyo bamaze gukora.

Uko banywaga ikawa bararangije nuko Khalil amusoma ku itama

KHALIL: ambara ya kanzu wari wambaye tujya Las Vegas hanyuma unsange muri salon ngufitiye ijambo wowe na mukecuru.

Khalil na we yahise yambara vuba na bwangu ubundi asohoka mu cyumba agana muri salon aho yasanze abana na nyirakuru bari guseka ubona abana batwawe cyane rwose.

Bakibona se bahise bahaguruka kumuhobera

LANA: pa, mama ari hehe?

KHALIL: mama ari kwambara araje mu kanya

LAILA: pa, uzi ko tate azi kwirukana ibisimba na we? Ariko we ntabwo abyina

KHALIL: abyirukana ate se?

LANA: nyine arasenga bikagenda. Ngo bitinya isengesho ra

KHALIL: yego biraritinya. Mujye muryama musenze ntabwo bizajya biza. 

Bakiri kuganira nibwo Ella yasohokaga mu cyumba ubona yaberewe rwose pee. Yahise asuhuza abana na nyirasenge nuko na we aricara maze Khalil afata ijambo

KHALIL: mbanje kubashimira urugwiro mwatwakiranye muri uru rugo byaranejeje. Nishimiye bidasubirwaho uburyo mwamfatiye abana, kuko naje nibaza mu mutima nti ubu abana babayeho bate koko? Gusa isuku igira isoko nabibonye. Rero ntatinze, nashakaga kubabwira ko ngomba gusubira iwacu aka kanya kuko bamaze kuntumaho ko nkenewe byihutirwa hari impamvu z’akazi zituma ngenda

LANA: pa, turasigarana na mama na tate

LAILA: pa uzagaruka ryari?

Khalil yazunguje umutwe kuko ntabwo yiyumvishagako abana bashobora gukunda umuntu bigeze aho.

KHALIL: ntabwo mbasiga turajyana na mama. 

Yahise ahindukira areba nyirasenge wa Ella

KHALIL: mubyeyi rero nabasabaga uburenganzira bwo kujyana na Ella. Abana banjye urabyumva sinabasiga kandi na bo ntibasiga nyina mushya. Gusa sinabura kukubwira ko Ella atazagaruka kuba hano. Azabasura ariko agiye kuba igikomangomakazi iwacu. Ese mumpaye ubwo burenganzira?

NYIRASENGE: ntabwo nakitambika gahunda zanyu zose kuko ndabibona si gahunda mbi ariko nkuko iwanyu mufite umuco natwe turawufite. Ubu hari ibidakozwe bigomba kuzakorwa tukamenya aho twohereje umwana wacu, tukamusezeraho neza. Nimubona umwanya n’uburyo muzaduteguze ubundi muze natwe dukore ibyo umuco wacu udusaba.

Khalil yarashimye, Ella we yari yabuze icyo avuga hagati aho

Bariteguye berekeza ku kibuga cy’indege ubundi basanga pilot yamaze kuhagera. Basobanuye ibisabwa byose nuko bafata rutemikirere berekeza iwabo

Ntabwo bigoye banyura kwa Khalil ahubwo bahise berekeza ahakorera ubuyobozi ku rukiko rukuru nuko abarinzi bamaze guha Khalil na Ella ibyubahiro byabo barinjira aho basanze umucamanza yiteguye, ndetse abayobozi bose bakuru mu gihugu bari bahari.

Baberetse ibyicaro byabo nuko bamaze kwicara babona mu kindi cyumba haturutsemo Aisha ashorewe n’abarinzi babiri yicazwa mu ntebe yabugenewe maze umucamanza afata ijambo

*_Bagiye kumuha ikihe gihano se? Ese ibya Ella birarangira bite? Agace ka 32 ntuzagacikwe._*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.