logo

NEW TALENTS

Stories Group

ELLA - Part 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
ELLA - Part 16



Khalil  yunamye buhoro iruhande rwa Ella abanza gusa n’uwihumuriza umwuka we nuko  abona kumwongorera mu gutwi

KHALIL: ndaje ngerageze hanyuma  uyu mukino urangire vuba twigendere

Ella yikirije akoresheje umutwe ariko nanone yumvaga afite ibibazo byo kumubaza



ELLA: none se izi jetons watsindiye urazikoresha iki?

KHALIL: izo ubwo ziba zivunjemo amafaranga. Ubwo aho natsindiye amadolari ibihumbi  icumi

Ella yahise yumva aguye mu kantu ndetse anatunguwe cyane rwose pee

ELLA: utabeshye se koko?

KHALIL: cyane rwose pee

Khalil yatangajwe no kubona uburyo Ella aguye mu kantu gusa byaramunejeje  ku rundi ruhande na we

Ella yibajije uburyo mu minota mike cyane ayo madolari yose bayinjije yumva biramutunguye cyane rwose, gutunga amadolari ibihumbi icumi mu mukino umwe gusa? Betting burya iratangaje

Yakomeje kureba ku makarita uko ari kugenda atangwa 
Maze Khalil  na we yishimira kumwereka amakarita  uko ari kugenda ayahabwa

KHALIL: icyo nzi cyo uyu mugoroba amahirwe yansekeye erega

Yabivuze ari kureba Gherno mu maso nuko undi na we aramureba

GHERNO: uri gushaka kuntera ubwoba se ubwo ra?

KHALIL: urandenganya ahubwo ubanza ari wowe ubwawe urimo kwitera ubwoba rwose

Ella yakomeje kwitegereza bwana y’ikaro Khalil yari afite mu ntoki nuko yibaza niba ari yo ari kuvuga iri gutuma agira  amahirwe biramuyobera

KHALIL: erega shahu Gherno nutareka gukomeza kureba cyane Ella uratsindwa mpaka utashye. Niba waje gukina ni ugukina ntabwo ari ukwitegereza abakobwa wa muswa we. Kandi umenyeko uri kundakaza ahubwo

Ella yumvise bimushimishije uburyo Khalil ari kwerekana ko ari umukobwa mwiza maze na we ahita amufungira ikoti  neza abantu bose babireba

GHERNO: uri kuvuga iki nako uri kuvuga nde ubwo  se wowe ahubwo?

KHALIL: reka se kwijijisha nyine. Abantu bari hano bose urabazi uretse umuntu umwe gusa. Urumva neza

Ako kanya abantu bose baracecetse ubundi bararebana maze abari gukina bakomeza umukino wabo ubona noneho babikajije barushijeho kubigira intambara neza neza

Uko bakomeje gukina ariko ni ko Khalil yakomezaga kumutsinda no kumurya ku buryo bakinye imikino 3 yose akiri kumurya ubundi bigera ubwo barekera aho gukina maze Khalil arahaguruka afata Ella mu biganza ngo basohoke bigendere ariko ubwo bageraga ahari imashini zizwi nka lucky wheel, ukaraga aho iguye ukaba ari yo utwara, Ella yarahagaze akanya gato

ELLA: nanjye nemerewe kuba nakaraga ngakina?

Khalil yaramwitegereje araceceka

ELLA: basi nguriza nzakwishyura ni ukuri

KHALIL: ushaka kunsetsa ariko. Wowe sinakwishyuza humura

ELLA: ibaze ariko ndamutse nanjye nkinye nkarya amafaranga menshiiii

Khalil wari wabanje kumva amurakariye yageze aho aramureka ngo wenda na we yige uko bikorwa gusa yumvaga adashaka ko na we yazakina urusimbi kuko nubwo na we arukina abikora byo kwishimisha ntabwo ari akazi, niyo akinye agahomba ntacyo bimuhungabanyaho we abifata nkuko yagura inzoga akazinywa nyuma akazinyara

KHALIL: mumureke na we akine

Yabwiraga abashinzwe gukoresha urwo ruziga rwikaraga

Ella yafasheho ahagenewe gukaraga nuko ararukaraga ubundi ategereza ko ruri buhagarare

Yakomeje kureba uko rwikaraga areba aho akambi kari kugenda kagana kugera ubwo rwahagaze ahantu hari ubusa nuko yitsa umutima

ELLA: ikiboneka cyo uyu munsi jyewe nta mahirwe mfite na make

KHALIL: jyewe uyu munsi amahirwe yansekeye bidasanzwe rwose

Yabimubwiraga yunama amureba nuko amwegereza iminwa ubundi aba aramusomye
Ella yibajije niba amusunika akamuvaho cyangwa se niba amureka akamusoma nuko aza gufungura buhoro umunwa maze aramureka aramusoma neza 
Ntiyatinze  ariko yahise akuraho  iminwa nuko amufata ukuboko binjira muri ascenceur. Ella na we ubanza ubwenge bwari bwagiye ahandi hantu kuko ntiyigeze amenya igihe bagereye mu nzu yabo bacumbitsemo dore ko ibyo byose byarimo bibera mu nyubako imwe

Mu gihe Ella yashakaga kubwira Khalil ko ibintu bakoze bitari bikwiye yahise yumva yamuteruye mu maboko maze bakomeza bagenda ari mu maboko ye boshye akana bamaze kuhagira bagiye kukaryamisha

Ella yabuze ijambo na rimwe yavuga kuko yumvaga yatwawe rwose nuko aramureka aramutwara amugeza mu cyumba cye. Bahageze undi nta kindi yakoze uretse guhita amusoma nanone ubundi Ella aratwarwa na we sinakubwira dore ko na we yari yishimye ariko yiyumvishaga yuko biri bube bikarangira iryo joro gusa nta bindi bizakurikiraho


Khalil yarekeye aho kumusoma maze aramwitegereza maze uko yakamurebye aramwegera afungura buhoro imashini y’ikanzu nuko Ella amenya ibigiye gukurikiraho maze amuryama mu gituza aramureka arayifungura nuko ubwo yamaraga kuyifungura arongera asa n’umwitaza maze akuramo ikote na we yambaye ari na ko amwitegereza
Ibyo byose byarimo bikorwa bucece ntawe uvugisha uwundi

Yamaze gukuramo ikoti maze arongera aramwegera maze iminwa irasatirana nuko bakomeza gusomana baryohewe bamurikiwe n’amatara yo hanze gusa kuri Khalil icyifuzo nyamukuru ntabwo cyari ukumukoraho ahubwo kumwitegereza akareba uko ateye neza kuko wagirango yariremye neza neza

Gusa ntabwo yari gukomeza kureba iryo hogoza ngo atahire kureba gusa kuko yashidutse amuteruye maze amujyana ku buriri

Ari na ko akomeza kumusomagura ku ntugu, ku ijosi hose
Ella yafunze amaso buhoro buhoro nuko aramureka na we yumvaga ubushake bwazamutse ibintu byafashe umurego neza neza
Uko yamugezaga ku buriri yatangiye kumukorakora ku bibero no ku matako ari na ko Ella arushaho kunihishwa n’ubwuzu n’ibinezaneza

KHALIL: uri mwiza cyane pee

ELLA: ahubwo se ubu…


KHALIL: ibyo ushaka kuvuga byihorere watinze kubivuga

Ijwi na ryo ubwaryo ryatumaga Ella arushaho gushira yumva nuko arongera afunga amaso maze amufata ku ntugu undi na we aba atangiye akazi buhoro buhoro nyuma yo kumukuramo akenda k’imbere
Ella yabanje kumva ububabare buhoro nuko nyuma yumva uburyohe burimo ubunyunyusi buri kwiyongera uko Khalil yagendaga azamuka amanuka buhoro buhoro maze Ella mu gutwarwa amufungira amaguru mu mugongo undi na we yumva yoroherejwe igikorwa

Ella na we yumvaga abishaka cyane kuko yakoreshaga amaguru ari mu mugongo wa Khalil amwikururiraho undi na we yumva ko ubwo umuvuduko ari uwo kongerwa na we arawongera sinakubwira ya gapfe ya gapfe maze uko babikora banakomeza gusomana umunwa ku wundi indimi zihura neza neza kugera ubwo bose barangirije rimwe maze baryama barebana baruhukiramo.
Ella yarebye mu ndorerwamo iri mu cyumba cye nuko abona umugongo wa Khalil kuko we ntiyabonekaga yari amupfumbase

Uko baryamye ni ko Khalil na we yarushagaho kumukorakora mu musatsi nubwo igikorwa cya mbere cyari cyarangiye ariko yumvaga ubwuzu n’ibyishimo bimwuzuye

Khalil muri we yumvaga yuko uyu mukobwa amaze kumuha impano ikomeye ndetse impano iruta izindi zose nuko afunga amaso buhoro agerageza kwiyumvisha ibimaze kuba nuko ubwo yerebaga mu maso ha Ella yasanze umukobwa yamaze gusinzira kare

Yahise agarama nuko amwegura buhoro amwiryamisha mu gituza nuko amupfumbatisha ukuboko maze na we atwarwa n’agatotsi kadasanzwe asinzira yishimiye igikorwa kimaze kuba


*_None se ubu birarangirira aha cyangwa hari ukuntu? Agace ka 17 ntuzagacikwe_*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.