Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubwo yari yiryamiye agatotsi kamutwaye, Ella yakanguwe n’abana barimo kurira kandi nubwo bariraga bate ntabwo yaba nyina cyangwa se hari uwigeze abumva ngo ajye kureba icyo babaye maze arabyuka ajya gukomanga ku cyumba cyabo ariko abura umuntu wamwumva
Yahisemo kujya mu cyumba cy’abana arabafata abajyana mu cyumba cye maze bimugoye abasha kubaryamisha barasinzira na we abona gusinzira
Yakanguwe na Khalil warimo amubaza aho abana bari gusa yavugaga asakuza nk’aho ahari abana be babibye
Ella yahagazze imbere ye yiyambariye ibyo ararana ntacyo yitayeho ubundi amureba mu maso, noneho yumvaga nta bwoba afite ahubwo afite umujinya kubera ukuntu aba bantu batita ku bana babo
ELLA: abana bawe baryamye hano kandi reka gusakuza utabakangura
Ella yumvaga yiteguye kuvugisha ukuri kuko iyo arakaye nta na kimwe asigaza inyuma atakivuze
KHALIL: kuki baryamye iwawe se?
ELLA: kuko Laila yaraye arose nabi ararira habura n’umwe wamwumva
KHALIL: ushaka kuvuga se yuko…
ELLA: nshaka kuvuga ko yaba wowe yaba umugore wawe muba mwasinziriye nk’aho mudafite abana mugomba kwitaho no gutabara igihe babatabaje
Yabimubwiraga kandi uwo amutunga urutoki nuko Khalil amufata ikiganza acyishyira mu gituza nuko Ella arashiguka
KHALIL: rwose ndabizi abana banjye ubakorera akazi katoroshye ndetse kenshi, gusa banza utuze nta mpamvu yo kugaragaza uburakari rwose
ELLA: ni inama se cyangwa ni itegeko? Ndumva ntashaka gutuza pee. Ijoro ryose naraye ntasinziriye neza bitari uko abana barimo bataka ngo igisimba mu buriri gusa ahubwo no kubera umwanya munini namaze nkomanga ku cyumba cyanyu nkabura uwanyumva ngo akingure yumve ikibazo abana bafite
Yabivugaga ababaye ariko anarakaye
Khalil yabaye ataragira icyo yongeraho maze Laila aba yamaze kubyuka
LAILA: papa uri hano
Ella yitegereje neza Khalil uburyo yambaye mu myambaro gakondo ariko ntiyabitindaho arirengagiza ariko yabonaga ari byiza
ELLA: ngaho rero ba ubitaho nanjye nisinzirire
Yahise yinjira mu cyumba aterura na Lana maze asohoka asanga Ella agihagaze ku muryango
KHALIL: ngaho ruhuka neza niwumva watuje uze kundeba
ELLA: sinzi niba biri bunzane kukureba rwose pee
KHALIL: ubwo noneho ni jye ndi buze kukureba
ELLA: sawa
KHALIL: ni byiza
Ella yahise afunga umuryango nuko asubira kuryama ariko yumva umutima uri kumushinja kurengera. Umuntu amaze guhangara agasa n’umutonganya ni igikomangoma ndetse ni nimero ya gatatu mu butegetsi bw’igihugu, ni umugabo ufite intwaro agendana akagira abarinzi ariko arahangaye amubwira akari imurori koko
Yaryamye atekereza ko nakanguka ari bujye gusaba imbabazi amazi atararenga inkombe kuko yarabyumvaga ko yarengereye rwose pee
Aho ari ku buriri, Khalil yari kumwe n’abana be kandi yumvagako ari inshingano ze nk’umubyeyi kwita ku bana be nuko abaryamisha mu gituza cye agerageza gutuma basinzira ariko nawe akomeza kurwana n’uburakari yari atewe na Ella kuko ntiyiyumvishaga ko uyu mukobwa rwose yamwubahuka aka kageni
Ariko nanone yakibuka uburyo yabonye asohoka mu cyumba yambaye agakanzu ararana ntacyo yitayeho, akibuka uburyo yabonye imiterere ye nabyo bikamwica mu bwonko neza neza hamwe yumvaga imbaraga zimubanye inteja burundu burundu pee
Byamuzamuriye amarangamutima yagiriye uyu mwari kuva umunsi agera muri uru rugo
KHALIL: ariko se abana sinari narababwiye ko bya bisimba byose nabyirukanye mu nzu byashizemo?
LAILA: papa hari hasigaye ikindi gisimba kimwe gitoya
Khalil rwose akunda uburyo abana be bisanzura bamubwira ibintu bitariho ariko kuri bo baba bumva nyine bihari cyangwa se byabaye. Yakundaga kumarana na bo umwanya nubwo mbere atari ko byari bimeze
LANA: maze Ella ni we wirukanye icyo gisimba arimo kubyina azenguruka ku buriri nuko kiragenda
Khalil yahise yibaza uburyo iyo mibyinire yari imeze, yibaza anashushanya uburyo uwo mukobwa yari amezemo, biramutangaza cyane
Akiri kwitegereza mu maso h’abana be, Khalil yahise abona umugore we yinjiye aho mu cyumba cy’abana
AISHA: nabashatseee agahanga kahiye
Khalil yahise ahindukira amureba nk’icyo imbwa ihaze nuko ahita abyuka ku buriri
KHALIL: ahubwo nshaka ko tuvugana, kandi nonaha
Yahise amufata ukuboko nuko basohoka aho mu cyumba cy’abana bajya aho abana batari bubashe kubumva
KHALIL: abana bawe baraye barira. Ni gute utabashije kubumva koko?
AISHA: nyine sinabumvise ubwo.
KHALIL: Ella yamaze hafi isaha yose akomanga ku cyumba cyanjye ntabwo yari azi yuko ntahari. Urumva ibyo bintu byumvikana uburyo anakomanga nabwo ntiwumve?
Khalil yaramurebye azunguza umutwe
KHALIL: ariko ubanza bariya bana utanabakunda si gusa. Cyangwa ni ishyari uba ubafitiye?
AISHA: ishyari ku bana banjye? Gute se ubwo?
KHALIL: kuko nyine ari abana b’ingoma kandi wowe ukaba utari we. Umenye ko na bo ari ibikomangomakazi erega
AISHA: none se jyewe sindi umugore wawe? Kandi umugore w’igikomangoma na we aba ari igikomangomakazi rwose
KHALIL: yewe aho warahibeshye burya disi. Ubanza ibyo nigeze kukuganiriza utarabyitayeho burya
Aisha yahise yumva muri we akonje cyane ndetse yumva atangiye gusuherwa neza neza
AISHA: ushaka kuvuga iki ubwo?
KHALIL: nyine sinahakanye ko uri umugore wanjye ariko burya kuba umugore wanjye ntabwo bikugira umwana w’ingoma na gato. Kuba we bisaba imihango ikomeye ndetse bigatangazwa kandi urabizi ibyo ntabwo byigeze bibaho. Abakobwa banjye ni bo bikomagomakazzi gusa kuko bavukiye muri uru rugo, ni amaraso yanjye. ntiwibuka koko uko byagenze bavuka?
Yakomeje kumureba nuko akomeza amagambo yamubwiraga
KHALIL: ndabizi neza ko ibi byose byari muri gahunda zawe, untega imitego kugirango mu bantu naryamanaga na bo bose mbe ari wowe ntera inda
AISHA: ntabwo ibyo uri kuvuga mbyumva na gato rwose
KHALIL: witwaje inda wumva ko izatuma uba umuntu ukomeye nawe mu gihugu ariko burya waribeshye ntabwo kugutera inda bituma ibindi byikora. Gusa nakubwiraga ko wakishimira iminsi umaze ufite ikuzo ryo kwitwa uwanjye, urindwa nk’igikomangoma koko ariko iminsi yawe burya irabaze
Khalil yamubwiye ayo magambo kuko yumvaga imyaka ibiri amaze atishimye igomba kugera ku musozo. Gusa ubwo byibuze amaze kumwerurira igisigaye ni uguhangana n’ikindi kibazo afite mu mutima we kandi yizeye ko kizacyemuka neza
*_Ese ni ikihe? Aisha ubu ntibamusenze? Agace ka 11 ntuzagacikwe_*
Comments